umuvugizi

Icon

Telling truth about the Genocide and Fighting the denial

Rudasingwa aharaye imvugo ya CDR, arwaye kwisumbukuruza

Ku itariki ya 5 Gicurasi, 2011, Rudasingwa Theogene yashyize  ku rubuga rwa Internet  itangazo rutwitsi. Utazi ko yabaye umu-CDR, kubera ibitekerezo yandika n’imvugo ye, yarakererewe

Ni itangazo riri mu rurimi rw’icyongereza rigizwe n’igika kimwe gusa. Umutwe waryo ni “BE VIGILANT” bisobanura “nimube maso”.  Ni nako asoza. Abibuka Impuzamugambi cyangwa impuzamupanga, baribuka imvugo yabo “Turi maso.”

Akoresha ubusederi ngo akwize ikinyoma ngo leta irahiga abantu batavuga rumwe nayo muri Amerika. Ndetse mu buryo buzakoreshwa, akavuga  uburozi. Politiki nk’iyo y’iterabwoba no kuroga  ni iya Kangura na FDLR. Ibya FDLR ndaba mbyihoreye.

Ujya gukora ishyano wese, ibibi byose atekereza abanza kubitwerera abo azabikorera.  Nyuma y’ayo mahano nka jenoside, abayakoze bakabyitirira abo yabikoreye cyangwa abamurwanyije. Iyo ni ingengabitekerezo izwi. Ni aho kubimwibutsa, ariko bike.

Impuzamugambi zarwanyije amahoro ya Arusha. Mu magambo no mu nyandiko. Urugero ni bimwe mu bitongero (slogans) icumi bya CDR bagira bati:

“Bahutu mwese, mwitegure kuvurwa n’inyenzi zitareba inshinge zuzuye SIDA, dore ko amasezerano ya Arusha yazeguriye ubuzima. “Ibyo ntibindeba, umusederi.”

“Muhutu ugisinziriye, n’ubwo uzi ubwenga, witegure guhitanwa n’inyenzi nk’uko inyenzi Museveni yabigenje muri Uganda. “Ibyo ntibindeba, njye ndi umusederi.” Reba Kangura No 47 (p.5) yo muri Kanama 1993

Ahari ijambo inyenzi ni abatutsi bavugwaga. Bigeze muri 1994, ibyo batwereraga Abatutsi ni byo babakoreye.

Ibyo Rudasingwa yandika ni igikorwa cy’urwango, ariko ni n’iterabwoba. Iterabwoba si ukwizirikaho igisasu no kwituritsa gusa. Ni ibinyoma bigamije kuzana gutera ubwoba n’urwikekwe mu bantu n’iterabwoba.

Mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, itegeko nshinga ryabo rivuga ko uburengenzira bwo kugaragaza ibitekerezo ari ndakumirwa. Ariko ntiwemerewe kujya ahari abantu benshi nko mu nzu ya sinema ngo “nimutabare umuriro uratse”.

Baraguhana cyane kuko ikinyoma nk’icyo gishobora gutuma abantu bakandagirana ndetse abandi bagapfa.

Cyakora kandi, kuri urwo rubuga, ureba abashyigikiye icyo kinyoma ukamenya icyo kigamije, kubera ko hari abo cyashimishije. Ahari ibinuka ntihatana n’ibinyabuzima bihakunda.

Muri abo harimo uwitwa Rufagari, umunyamerikakazi wabaye umuvugizi w’abajenosideri witwa Garrison, na Isidore Mbonigaba alias Ismail Mbonigaba.

Uyu Mbonigaba yigeze kuba umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUSESO, aza no kuba umucengezamatwara w’umukandida perezida Twagiramungu Faustin mu matora yo mu 2003.

Mbere ya jenoside yitwaga Mbonigaba yitwaga Isidore. Ndetse yigeze no kujya yandikira ikinyamakuru cyitwa ISIBO.

Icyatumye ahindura izina, n’igihe yarihinduriye narabimubajije kera atarajya kuba mu mahanga aryumaho. Ndacyabyibazaho, wenda abamuzi bazambonera igisubizo.

Ubu Isidore alias Ismail nawe asigaye ari mu bapfobya jenoside mu buryo bwihariye. Yitwa utavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Kandi nibyo imvugo ye ifite ba Rudasingwa, Ingabire Victoire n’abandi.

Ikibazo cy’abahindura amazina muri ubwo buryo si bake. Umupadiri witwa Seromba watanze amabwiriza yo gusenya kiliziya y’i Nyange ngo abatutsi bayihungiyemo bashiriremo, aho agiriye mu mahanga yiyise Sumbabura.

Abazi ikinyarwanda birumvikana. Iromba n’igisumba ubura! Ni imvugo y’incamarenga idahanitse.

Impaka na perezida w’u Rwanda

Kuri urwo rubuga rwa Rudasingwa, si iterabwoba ririho ryonyine n’ibitekerezo by’uburozi no kwica gusa. Hari n’inzozi arota ko ari perezida w’igihugu. Icyo ayobora harya ni ikihe?

Aho amenyeye ko Perezida Paul Kagame azasura akanaganira n’abanyarwanda batuye muri USA na Canada muri Kamena, ati ndashaka ikiganiro mpaka (debate) na we.

Ni ukwisumbukuruza bikabije. Rudasingwa agira debate na Perezida Kagame ari nde? Mu ruhe rwego?

Abo  mu rwego rwe ni nka ba Faustin Twagiramungu (amwemereye), Isidore Mbonigaba, Nkiko Nsengimana, Evode Uwizeyimana, Claude Gatebuke, Aimable Mugara, Aimable Nyirubugara mwene Charles Nkurunziza wabaye umucamanza mukuru wa guverinoma y’abatabazi, Joseph Matata, Pierre Péan, Antoine Nyetera n’abandi nk’abo.

Si bake barahari ba Charles Ndereyehe, Francois Nzabahimana, Sharangabo Rufagari, Shingiro Mbonyumutwa …..

Eh! Hari n’ufite ishyaka ryitwa IMVURA, hakaba Sylivestre Mudacumura na Charles Kambanda.

N’ubwo batazijya ariko bakabona urubuga rwo kwiyikiriza no kuzuzanya.  Bakikirigita bagaseka.

Uretse n’uko batari mu rwego rumwe rwagirana impaka, umuntu wese uha agaciro imitwe y’iterabwoba nka FDLR, agaha agaciro leta yateguye jenoside, akanywana n’abapfobya jenoside batamwaye, nta muntu ugirana nawe impaka.

Uretse na Perezida w’igihugu watowe n’abanyarwanda, n’undi wese wiha agaciro izo mpaka ntakwiye kuzemera no kuzijya. Kuko kuzemera biba ari uguha agaciro iyo ngengabitekerezo iha agaciro ubugome.

Iryo ni ihame rigenderwaho n’abantu bose bazi guhakana no gupfobya jenoside icyo bivuze. Iyo uhaye ijambo umuntu uhakana jenoside agashima n’abayikoze, uba wemeye kujya impaka ku bintu bidakwiye kugibwaho impaka.

Uba utanze urubuga rwo gupfobya jenoside byitwa impaka. Ibi nibyo byatumye Prof. Deborah Lipstadt yanga kujya impaka na David Irving kuli Radiyo.

Mu mwaka w’2004 n’2005 Mugenzi Ally Yusufu yambwiye kujya impaka na Ingabire Victoire kuri BBC ndamuhakanira. Nta yindi mpamvu. Nari kuba muhaye agaciro nkanagaha ingengabitekerezo ye kirimbuzi.Ubwo nanjye nkaba ndakiyambuye!

Na: Tom Ndahiro

Filed under: Analysis, , , ,

9 Responses

  1. Kamugisha George says:

    Erega Rudasingwa arata ibitabapfu. Nonese ikindi yarisha n’iki atavuze ibyo agenda avuga?
    Yewe erega bac’umugani ngo ‘inka ihunga umurizo wayo igwa ruhabo’. Newe rero guhunga igihugu cye
    Ntacyo cyamutwaye ahubwo ariwe wagihemukiye byatumye agwa ruhabo.
    Nimumwihorere araza guta umutwe – ubwo asigaye yirirwa azerera atuka igihugu cye na Perezida wacu watowe
    N’abaturage.

  2. nyilingabo says:

    Uwo mugabo RT n’abandi nkawe umuntu yabibutsa umugani w’Abakurambere :
    “mu nzira imbwa yakandagiye ikara, iratabaza ngo ahububwa harahiye”

  3. Marie-Grace Ruzindana says:

    Navuze cyera ko Rudasingwa arwaye,iriya folie de
    grandeur afite,nibatayimuvura,izamuhitana.Jyewe ndi
    muri medical fields.nabonye abarwayi nkawe,ndetse azagez’aho yiririmbira,akanikomer’amashyi.Niyo next step azafata.Muzaba mumbgira.

  4. rwangizamirera says:

    njye nibaza ukuntu umuntu nk’uyu yabaye umuyobozi ku rwego rwo hejuru mu RWanda….we na mukuru we Gahima ni gute bageze hariya ? koko

  5. Peter says:

    Ingaruka z’icyaha ni ishyano gusa ntibikwiye kugira uwo bitangaza kuko birazwi ko ari abasazi. Perezida akomeze akazi, abanyarwanda bakomeze gutera imbere naho abo bo byarabayobeye. Ariko Tom, nkunda analysis yawe, buriya bariya bantu sitwe tubaha agaciro? Umuntu nkawe kubandikaho si publicity uba ubakoreye? Uzansubize kuri e-mail yange.

  6. [...] Evode Uwizeyimana ati: “Ni hatari kiriya gihugu gifite abagore beza ndakubwiza ukuri aba diplomates benshi bazagwa muri ririya keri. Ubwo wowe witwa Rwembe hano ku mbuga uzanyarukireyo rimwe …uzambwira. Uzabona nka 30 bose basa. Bucye uhure n’undi muganire wibwira ko ari uwo mwari kumwe ejo maze uhere aho mwacumbikiye ikiganiro akubwire ati ibintu uvuga sinzi ibyo aribyo aguhindure umusazi.  Nibaza ko uherukayo mbere ya 1994 selon tes dires, nyarukirayo uzambwira. Bapfa kuba barangije KIST cg ULK bavuga igifransa cyangwa icyongereza gusa bashobora kuvugana n’abo badiplomates. Si mu Rwanda honyine na hano muri ibi bihugu barazamo ngo baje kwiga ariko wareba imyitwarire yabo, uburyo bashaka kumenya umuntu mu buryo bucukumbuye, uburyo bashaka umuntu ho ubucuti budasanzwe, uburyo bakwereka ko nta madorali yawe bakeneye kurya ahubwo bafite ayabo…. ibyo bintu ugasanga biteye inkeke. …Oya, igitsina kiravuza ubuhuha ku isi yose inkundura yacyo izasiga bake kuko kimaze gutsinda amatora nibyo mbona.” [...]

  7. [...] Evode Uwizeyimana ati: “Ni hatari kiriya gihugu gifite abagore beza ndakubwiza ukuri aba diplomates benshi bazagwa muri ririya keri. Ubwo wowe witwa Rwembe hano ku mbuga uzanyarukireyo rimwe …uzambwira. Uzabona nka 30 bose basa. Bucye uhure n’undi muganire wibwira ko ari uwo mwari kumwe ejo maze uhere aho mwacumbikiye ikiganiro akubwire ati ibintu uvuga sinzi ibyo aribyo aguhindure umusazi.  Nibaza ko uherukayo mbere ya 1994 selon tes dires, nyarukirayo uzambwira. Bapfa kuba barangije KIST cg ULK bavuga igifransa cyangwa icyongereza gusa bashobora kuvugana n’abo badiplomates. Si mu Rwanda honyine na hano muri ibi bihugu barazamo ngo baje kwiga ariko wareba imyitwarire yabo, uburyo bashaka kumenya umuntu mu buryo bucukumbuye, uburyo bashaka umuntu ho ubucuti budasanzwe, uburyo bakwereka ko nta madorali yawe bakeneye kurya ahubwo bafite ayabo…. ibyo bintu ugasanga biteye inkeke. …Oya, igitsina kiravuza ubuhuha ku isi yose inkundura yacyo izasiga bake kuko kimaze gutsinda amatora nibyo mbona.” [...]

  8. [...] munyamategeko wemerwa na Mugenzi Ally Yusuf, Evode Uwizeyimana agatinyuka akavuga ngo: “Ni hatari kiriya gihugu gifite abagore beza ndakubwiza ukuri aba [...]

  9. [...] munyamategeko wemerwa na Mugenzi Ally Yusuf, Evode Uwizeyimana agatinyuka akavuga ngo: “Ni hatari kiriya gihugu gifite abagore beza ndakubwiza ukuri aba [...]

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Connecting to %s

Pages

Follow

Get every new post delivered to your Inbox.