BBC-Gahuzamiryango cyangwa BBC- Gakwizarwango?

Standard

Na : Ndahiro Tom

Ikinyoma gikwiza urwango n’ibigambo bisakaza ingengabitekerezo ya jenoside biraganje kuli BBC Gahuzamiryango. By’umwihariko IMVO N’IMVANO. Ikiganiro cy’IMVO n’IMVANO cyo ku wa 13 Kanama 2011 cyemeje ibyo nari naranditse mu nyandiko yo ku itariki 12 Kanama, nise Ingengabitekerezo ya jenoside n’agasuzuguro muri BBC na VOA.

Nkuliyingoma Jean Baptiste, kimwe n’abitwa ko “bandikira BBC” ariko batavugwa amazina babeshya abantu bakanamamaza n’urwango yavuze byinshi bizagarukwaho mu zindi nyandiko. Nkuliyingoma abajijwe ibya bariyeri yamazeho amezi atatu arasizora cyakora ananirwa gusobanura icyo yayikoragaho kandi icyo zashyiriweho ari ukwica abatutsi. Anabajijwe na Senateri Antoine Mugesera ibijyanye n’ubwicanyi bwabereye hafi y’aho Nkuliyingoma yashinze bariyeri ye ururimi ruhera mu menyo ijambo rihinduka urukonda.

Kuba yari kuli iyo bariyeri yemera icyo zashyirirwagaho, nabyumviye mu buryo avuga jenoside yakorewe Abagogwe. Imvugo akoresha isobanura byinshi. Ati: “Abagogwe bagiye bahemukirwa”. Arongera ati: “Ibyabakorewe ni urugomo rujyanye n’intambara.” Muri ayo magambo nta jenoside n’urupfu birimo, uretse kwica abantu bwa kabili.

Arangije Nkuliyingoma asobanura uburyo mu Rwanda hari Apartheid. Uko yabivuze, n’uburyo Mugenzi Ally Yusuf yamurekaga akavuga  nk’umuntu w’ikigoryi ariko kizi kubeshya, wumvaga umushinga wo gukwiza urwango wakuze. Radiyo yavugiragaho, yari irimo benshi batazi icyo apartheid uko yakoraga. Ntabwo waba uri umunyamakuru ngo ukomeze wumva umuntu uvuga ko  mu Rwanda rw’ubu hari apartheid uzi uko yakoraga n’urwego rw’ivangura rwabaga muri ubwo butegetsi. Yajya gusobanura ati mu Rwanda hari ubusumbane. Umuntu witwa ko ari umunyabwenge agasobanura ko apartheid avuga ari uko muri Kigali hari amashuli umwana w’umukene atajyamo kubera ko ahenze! Koko? Abantu bakabyumva bigaciraho ngo niko itangazamakuru rikora. Apartheid muri propaganda y’abantu bamamaza amatwara y’abajenosideri birasanzwe. Biri mu nyandiko nyinshi, ari iza RDR, FDLR, Matata Joseph, Ndagijimana Jean Marie Vianney …etc. Igishya ni ukubyamamaza kuri BBC nkuko byagenze mugenzi abikama muri Nkuliyingoma.

Gahunda ndende ya Mugenzi Ally Yusuf       

Ku itariki ya 18 Mata 2008, nandikiye urwandiko mpuruza Umuyobozi Mukuru wa (ORINFOR), n’Umuyobozi Mukuru wa Radio 10. Mbandikira nk’abantu bayobora ibitangazamakuru bifitanye imikoranire n’ubufatanye bwihariye na Radiyo BBC. ORINFOR ikaba yari ifitanye n’iyo radiyo ubufatanye bumaze igihe kinini, kubera ko yabakodesheje iminara yo guhitisha amatangazo kuva igitangira, naho RADIO 10 yo yari imaze igihe gito itangiye guhitisha ibiganiro by’ikinyarwanda ku muyoboro wayo.

Muri iyi nyandiko, nasobanuriye abo nandikira n’abo nahaye kopi ko aho bazasanga nanditse abajenosideri, bitavuga gusa abicanyi bazwi cyangwa babihaniwe. N’abahakana bakanapfobya jenoside nabo mbashyiramo. Nibutsa ko abanyarwanda bafite inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, cyakora n’abanyarwanda bakorera BBC iyo nshingano bakaba bayifite. Nkatekereza ko iyo bagira ubushake bwo kujya muri urwo rugamba nta kibazo kiba kivugwa cy’abarangurura ijwi ry’urwango n’irimburabwoko mu maradiyo.

Nemera ko Radiyo BBC igira amakuru meza idutangariza kubera ubushobozi n’ubwisanzure bwo kuyatara no kuyatangaza. Ariko, ubufatanye n’iyo radiyo bukaba budakwiye kurangirira mu kuborohereza mu gukwiza amatangazo, kandi harimo ayanduza ubwenge n’arwaza imitima.

Kubera ubwo ubufatanye nabasabye ko bibutsa abayobora BBC akamaro ko kugira ubwisanzure bugira umupaka. Bakababwira ko guhakana no gupfobya jenoside, bikaba n’umuyoboro w’ingengabitekerezo ya jenoside, ari n’icyaha mu mategeko y’u Rwanda (Itegeko Nshinga ry’u Rwanda Art. 13). Uretse no mu Rwanda n’i Burayi hafi ya hose guhakana no gupfobya jenoside (nibura y’abayahudi) ni icyaha. Iyo ngingo ikaba ireba iyo radiyo kuko amajwi bayasakaza mu Rwanda.

Uburemere n’akamaro k’iyi ngingo kakaba kumvikana kurusha iyo wumva abiyita ko batavuga rumwe na leta y’u Rwanda, nka Ingabire Victoire uyobora RDR na FDU, kandi ari abashyigikiye ingengabitekerezo ya jenoside. Birasobanurwa nyuma.

Nkuko nabyanditse icyo gihe, na n’ubu nkibyemera, iyo Radiyo hari abanyamakuru bayo (ubu bigize abakangurambaga b’urwango) bayihinduye urubuga rw’iyo ngengabitekerezo nkaho byemewe.

Nasabye abo nandikiye  ko bakwiye kwibutsa BBC-Gahuzamiryango ko ivuga mu ndimi z’abantu benshi bumva, ibibi biyivugirwamo bikabagiraho ingaruka. Uwo muri Malawi cyangwa Gabon cyangwa Vanuatu uzumva kuli mudasobwa atari umunyarwanda n’umurundi ntacyo bimubwira.

Uretse n’izo ndimi, iyo radiyo ikwiye kwibaza cyane ku makuru avuga ku Rwanda ndetse n’ay’aka karere. Yaba ari ayo mu gifaransa, icyongereza n’igiswayire. Bakwiye kwitondera abitwa “abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda”. Abenshi muri bo ni abagendera kuli gahunda yo gukwiza ingengabitekerezo y’urwango.

Ku bantu bazi iby’itumanaho, ijambo  rirubaka kandi rigasenya. U Rwanda rwashenywe bihagije n’amagambo y’urwango. Na n’ubu abanyarwanda bakaba bacyugarijwe, hakaba hakenewe ubufatanye kuzitira urwango runyuzwa muri iyo radiyo. Kandi birashoboka, mu gihe hari ubushake.

Nemera ko abacyenyegeza urwango rwatugejeje kw’irimburabwoko bakwiriye kubuzwa ubwisanzure. Bikwiye kuba none, kuko byagombye kuba byarakozwe ejo hashize.

Urwo rwandiko narwise indi mpuruza kuko atari ubwa mbere nkoma akamo kubera ibivugirwa muri radiyo BBC, kubera bamwe bayikoramo bayihinduye umuyoboro-ndangururajwi w’abajenosideri n’ingengabitekerezo yabo cyane cyane mu ndimi z’ikinyarwanda n’ikirundi.

Nibukije abo nandikira ko ibyavuzwe kuli iyo radiyo byerekeye iki Ikibazo, byagombye kuba byaritaweho kera. Mu mwaka w’2006 hasohotse raporo ku bushakashatsi bwa Sena ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda n’uko yarandurwa burundu. Iyo raporo ikaba yaragaragaje ko 75% by’abanyarwanda bemezaga ko mu itangazamakuru, muri za raporo z’impuguke cyangwa z’imiryango itegamiye kuri Leta harimo abahakana jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Mu itangazamakuru hanavuzwemo amaradiyo yo hanze abiri inyuma, by’umwihariko havugwamo n’avuga mu rurimi rw’ikinyarwanda. Ayo maradiyo yumvikana mubaturage benshi mu Rwanda yavuzwe mu mazina yayo, ko ari Ijwi rya Amerika na BBC-Gahuzamiryango. Amahuriro cyangwa amashyirahamwe yavuzwe ni FDLR na RDR.

Muri iyo raporo ya Sena, abashakashatsi banagaragaje ibyiciro by’imvugo ikoreshwa n’abo bahakanyi n’ababibyi ba jenoside. Banerekanye ko hafi 58% y’ababajijwe basubije ko ibyo bikorwa by’ubugome bihembera ingengabitekerezo ya jenoside mu banyarwanda basanzwe  (p.42-43).

Igihe kinini, wenda kubera kwibeshya, numvaga mu rwego Radiyo nka BBC irimo, igomba kuba izi neza ko hari ibivugwa n’ibitavugwa. Nkaba n’ubu nkizera ko byaba ari igitangaza BBC, mu ndimi ivuga z’abanyaburayi nk’Icyongereza n’Igifaransa cyangwa Ikidage, mu myaka ya kera cyangwa ya vuba, kuba yaba yarigeze gufata umwanya w’iminota 60 ikavugisha abayobozi b’abanazi bakatiwe bagafungwa. Aba-Nazi bari mu rwego rukomeye nk’urwa Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe wa guverinoma y’abajenosideri akaba yaranemeye icyaha yakoze.

Ibyo icyo mbivugira, ni uko ku itariki ya 20 Werurwe 2004, mu gihe twiteguraga kwibuka jenoside ku nshuro ya 10 ari bwo BBC-Gahuzamiryango mu kiganiro cyayo “IMVO N’IMVANO” yahaye abayobozi ba jenoside urubuga rw’iminota 60 bavuga ibyo bashatse byose birimo kwishongora. Icyo batavuze kandi cyari gitegerejwe, ni ukwicuza ibyo bakoze. Abo bajenosideri, ni bamwe mub’ingenzi bahamijwe icyaha cya jenoside ku buryo budasubirwaho. Iki kibazo naje no kunyimenyesha umwe mu bayobozi ba BBC mu ibaruwa ifunguye namwandikiye ku itariki ya 9 Ukuboza 2008.

Bimwe muby’ingenzi nasabaga abo nandikiye kumenya, ni inshuro BBC yaba yarahaye urubuga abo bantu bazwi ko bapfobya jenoside y’abayahudi n’impamvu babahaye urubuga rwo kuvugira kuli radiyo yabo. Nkanifuza kumenya niba hari umunyamakuru wa BBC waba warigeze asanga David Irving muri gereza yo muri Austria akamuha Interview, nkuko Venuste Nshimiyimana yazigiranye n’abajenosideri abasanze muli gereza y’i Bamako-Mali.

Ibyo nkaba narabibazaga kubera inshuro nyinshi abajenosideri n’abahakana jenoside y’abatutsi bahabwa ijambo kuli BBC, byitwa ko “batavuga rumwe na leta y’u Rwanda”.

Iminsi mike mbere y’uko ibi byandikara MUGENZI  radiyo BBC yemeye ku mugaragaro ko hari amakuru yari yanze gutangaza nkana. Ayo makuru mvuga n’ay’igikomangoma Harry wari wajyanye n’abasirikare bagenzi be mu gihugu cya Afghanistan.

Kuli jye BBC ntiyatatiye umwuga wayo. Itangazamakuru ryiza ni irishyira mu gaciro. BBC yanze gutangaza ayo makuru kubera kwemera ko kuyavuga byari guteza umutekano muke uwo musore w’igikomangoma. Ni impamvu zumvikana. Kubitangaza byari guha icyuho abari guhiga Harry kubera icyo aricyo, kugirango babone icyo bigamba. Niyo mpamvu mu gihe bimenyekaniye ko Harry ari muri Afghanistan, bamukuyeyo igitaraganya.

Ibyo BBC-Gahuzamiryango ikaba yo yarabirenzeho ikaba yo yari imaze igihe kinini ihitisha impuha zuzuye urwango rwibasira ubwoko bw’abatutsi muri aka karere. Ibiganiro nk’ibyo abantu babiba ingengabitekerezo ya jenoside barabikunda cyane kuko biri muri gahunda yabo.

Natanze ingero  zigaragaza ko bimwe mubyo iyo radiyo itangaza biba birimo urwango ruhamagarira abantu gukora jenoside. Kandi ko rwigishwa kuli BBC umunyamakuru nka MUGENZI abizi anabyumva. Nkaba ngiye kubisobanura ku buryo burambuye.

Jenoside muli BBC

Hari ibiganiro kuli ayo BBC umuntu yumva akabona ibintu birimo bitari byiza ariko akabyihanganira. Ariko hakaba n’ibindi bikabya mu bubi kubyihanganira bikaruhanya. Kimwe mubyakabije mu bubi nkanagitangaho urugero ni ikiganiro “IMVO N’IMVANO” cyo kuwa 15 Gicurasi 2005. Icyo kiganiro cyahariwe ingengabitekerezo ya jenoside yagombaga gusakazwa n’abanyarwanda bari mu nkambi z’igihugu cy’u Burundi bitwa ko ari impunzi.

Umunyamakuru wa radiyo BBC witwa Gaspar Karerwa yavuganye n’abo banyarwanda bari mu nkambi Ally Yusufu MUGENZI avugana n’uwari umuyobozi w’Akarere ka Mugombwa ngo mu rwego rwo gutanga inkuru itaboganye.

IMVO N’IMVANO, kubera imiterere yacyo, ni ikiganiro kinyuzwa mu nsakazamajwi cyarabanje kuyungururwa n’abagitegura nka MUGENZI. Bimwe mubyavugiwe muri icyo kiganiro nakigejeje kubo nandikira ku buryo burambuye ngo babashe kubona urugero rw’aho urwango ruhabwa urubuga.

Ahanditse Ikibazo ni icy’umunyamakuru wa BBC, Gaspar Karerwa Igisubizo kikaba icy’abiyitaga impunzi:

Igisubizo: “Twahunze ibintu byinshi bituremereye, cyane cyane birimo gusubizwa inyuma nk’abatari abanyarwanda, cyane cyane dusubizwa inyuma ndetse bakagerageza no gushaka (…) kugirango nyuma y’aho dukoreye ikusanyamakuru ry’ibyakozwe mu gihe cya jenoside. Twagiye kwikanga dusanga bafite imigambi mibi bacuze ndetse itangiye no gushyirwa mu bikorwa. Duhitamo guhunga.

Ikibazo: Iyo migambi n’iyihe ?

Igisubizo: “Hariho imigambi twakomeje kugenda tubwirwa n’abavandimwe bacu nk’abacitse kw’icumu cyane cyane. Nibo bakomeje kugenda batubwira ko mu nama bihariye bakora zidahuje n’izacu. Tugira izo duhuriyeho, bakagira n’izo bihariye. Aliko noneho abo bavandimwe bacu batubwiye ko igihe gisigaye cyacu ari gito cyane. Hakabaho bamwe mu bantu bagendaga babwirwa bati: “nkuko ubona wandokoye muri cya gihe cya jenoside, ubu natwe imigambi imaze gucurwa ni iyo kuzabica tukabarimbura. Sinshaka kubona amaraso yawe, …. Ubwo rero abashoboye guhunga twashoboye kuva mu nzira tutaragomba kwicwa.”

“…Aliko ngaruke gato dushimire Abatutsi bacu bo mu Rwanda. N’abavandimwe, n’abagiraneza. Batuburiye ari benshi bati “ bavandimwe, ubwa mbere mwatugiriye inama, muraducikisha none namwe n’ubwo mwabaye babi, ntimwabaye babi mwese, byatewe na Leta yari iriho, none namwe nimwiyibe mwigendere aho kugirango tuzabone imirambo yanyu. Hari ubwo twazahura wenda nyuma tukongera tukabonana.  Abatutsi baratubwira turahunga.

“Badutegeka yuko ngo buri muhutu wese azajya ahingira umututsikazi wacitse kw’icumu guhera kuwa mbere kugeza ku munsi wa gatandatu. Nta mpembo, nta funguro.

Ikibazo: Ayo mategeko arahari mu butegetsi ?

Igisubizo: Yego. N’ubu baratanguye barakora.

Igisubizo: Bavuga ko duhunga twishe. Ukwanga ntabura ibyo akwagiriza. Uwitwa umuhutu wese mu Rwanda, bavuga ko yicanye. Umuntu intambara yabaye afite imyaka ibiri mu Rwanda, uwo muntu agomba kuzahonya (sic!) kubera ko ari umuhutu ko ari izina muhutu.

Igisubizo: Nahungishijwe no kuvuga ubufuni, yuko bazabuduhonda.

Ikibazo: Bikavugwa na nde?

Igisubizo: Bikavugwa n’abo bategetsi bari mu Rwanda.

Ikibazo: None ubwo bufuni warabubonye mutamakazi ko umuntu iyo akuze avugisha ukuri?

Igisubizo: Usanga bwuzuye amamodoka bukajya kuri Komini. Ubwo bufuni ngo bazabuhondesha Abahutu nijoro. Ngo babahora ngo yuko babuze ababo. Kandi bose barabuze. Ngo aho umuhutu ari hose, ngo haba umwana uvutse, yaraye anavutse, ngo yuko nawe agomba gupfa, yuko nabo bari abantu.

Ikibazo: Ariko ibyo babivugira ahagaragara, cyangwa n’ibihuha bibashyikira?

Igisubizo: Si ibihuha. Nibo babyivugiye rwose. Ubu se iyo ubona ngana ntya, ukabona mpaguruka, ubu birankwiriye.

Ikibazo: Wahunze iki wewe ?

Igisubizo:  Jyewe nabonye abantu bariko bahunga, na jyewe mpita mpunga nyine.

Ikibazo: Ariko, warabonye abantu bahunga, ntibagira icyo bahunga, ubajya inyuma urahunga cyangwa nawe wari ufite icyo uhunga nawe?

Igisubizo: Amategeko y’u Rwanda araremereye. Benshi bahunze amategeko y’u Rwanda nyine. Hari ibintu by’ibihuha bagiye bavuga, by’ubufuni, by’imiringa. Ibyo byose nabonye ari ibihuha.

Ikibazo: Igihuha cyaje kivuga gute?

Igisubizo: Ubufuni igihuha cyabwo, navuga ko babugura ari ubwo guhonda Abahutu.

Ikibazo: Bande babugura?

Igisubizo: Abatutsi.

Ikibazo: Mu giturage iyo mutuye, murabona Abatutsi bafise udufuni?

Igisubizo: Ibyo byo kenshi biriho. Abantu nyine barabubona, kandi najye narabubonye. Yii, n’ibinogo nyine bagiye bacukura, gutyo wenda mugabo ntabwo nabesha ngo ibinogo biriho…

IkibazoIbinogo bacukura?

Igisubizo: Ntabyo nabonye mugabo. Ibyo ngibyo bibaho. No guhingira Abatutsi urumva nta muhutu yo…ya… yazahingira Abatutsi. Ubundi arabwira akamuheka no mu mugongo. Biragoye.

Ikibazo: Hariho abantu bababarira ngo muheke nk’umututsi?

Igisubizo: Nk’umututsi ntashobora kugufata ngo niba wanze kujya guhinga, kumuhingira iwiwe. Hanyuma ubundi agahita avuga ati mpeka unjyane gushyika muhira.

Ikibazo: Ibyo byabaye mu masegiteri yahe, akagari ka hehe?

Igisubizo: I Kibayi. I Kibayi rwose ibyo byarabaye nko kuri Pasika twiriwe, twazindukiye mu nama, tugiye mu nama kuva mu gitondo. Kubera bariya batutsi nyine bariko baguma bavuga bati “ubundi dushaka muduheke gushyika i muhira”. Abahutu rero bagahita babafata bagaca babaheka bakabashyikana i muhira. Urumva rero kenshi….

Ikibazo: Nk’ubwo muba mubahetse mubakuye he?

Igisubizo: i Kibayi nyine kubashyikana iyo dutuye mu cyaro.

Ikibazo: Ibirometero bingahe?

Igisubizo: Bitanu (5km).

Ikibazo: Uhetse umuntu?

Igisubizo: Yee.

Ikibazo: Atarwaye.

Igisubizo: Ibyo rwose birashikanye. None yaguhaye itegeko wumva wabireka?

Ikibazo: Abo ni Abatutsi mwahora mubana kuva kera, cyangwa ni abantu bimutse, bimukiye hano iwanyu vuba?

Igisubizo: Ikindi twanga mu Rwanda. Turahinga ntiduhembwa. Ibaze kugira ngo… Reba nk’imbaga iteraniye hano, kujya guhingira umuntu, abagabo turangije guhinga saa munani, tugiye gusatura inkwi. Umugore wanjye arajya mu mugende natabiye, agaca imigozi akajya guhinga (gutera) intabire nanitse mpingira umututsi.

Twari twavuze tuti: “ubufuni nibabuzana, natwe tuzakwikira ayacu, dusekurane”. Ikintu cyaduteye ubwoba n’imiringa babambitse y’ikiranga-ntego.

Ikibazo: Imiringa ni igiki?

Igisubizo: Ni uturinga babambitse hano ngo umunsi rwakomeye bazajye berekana utwo turinga hano ku ntuza… ku maboko.

Ikibazo: Ubona hari haheze imyaka icumi, ubwo bwicanyi bwari bwarabaye, abadakurikiranira ivyo muriko muragira, bagira ngo n’ibintu vyarangiye, kumbe muriko muranywana, muriko murumvikana. Byadutse gute muri kino gihe. Kubera iki byadutse muri kino gihe?

Igisubizo: Kwaduka rero, igituma byadutse, bitewe n’umulyango witwa IBUKA. Umulyango witwa IBUKA uhora wishyuza Kagame ngo :”watubwiye ko uzaduhorera, tugakubura n’imyeyo”.

Ikibazo: Mutama urakuze ufite imyaka myinshi. Ibyo n’igihuha canke hari aho bivugirwa uzi ufite gihamya?

Igisubizo: Biravugwa ku ma Radiyo, kandi uzi ko kuri Radiyo nta kintu kivugwa kitabaye. Uzi ko igihe intambara y’u Rwanda igihe ibereye. Koko abantu barapfuye b’Abatutsi ndetse n’Abahutu barapfa. Ibinogo bagiye babazikamo, barabituzikuje tubakuramo, amagufa bajya kuyashyingura ngo mu cyubahiro.

Ikibazo: Aha i Butare, hatanguye iki? Hari ubutegetsi bubi, hari kutajya inama? Byagenze bite kugira ngo ako kajagari gahere ngaho?

Igisubizo: Urakoze cyane. BUTARE urabona ni Perefegitura yegereye u Burundi. Icyakoma cyose rero nta handi bagoma guhungira. Ntibava hano ngo bagere muri Tanzaniya kuko ni kure cyane. Ndetse n’umupaka wa Rusumo urafunze cyane kandi uranarinzwe. Ikindi cyongeye, mu yandi ma perefegitura nayo ibyo bintu bikaba bihari. Tuvuge nka Perefegitura ya GISENYI, muri iryo kusanyamakuru ryigeze kubaho mu gihe cyo kugira ngo batangire gushaka ibyakozwe muri jenoside. Hariho akagari kemeye ku mugaragaro ko nyirabayazana, yatumye jenoside iba mu Rwanda, ko ari igihe indege ya HABYARIMANA yari imaze kumanurirwa i Kanombe ku kibuga cy’indege. Gisenyi yamaze gusobanura ibyo, nabo, ubu nta bari muri ako kagari, kahise gahungira muri Zaïre.

Mu bisubizo byatanzwe n’abo biyitaga impunzi, ni umwe gusa BBC yahitishije ijwi rye avuga ko ibyo bagenzi be bavuze atari byo. Iyo radiyo ariko ntiyaretse kubyita “ibirego bikomeye”. Byashyuhije MUGENZI Ally Yusufu, bimuha ingufu zo guhata ibibazo uwari umuyobozi w’akarere ka Mugombwa, Charles TWAGIRUMUKIZA.

Uburyo uwo muyobozi wa Gahuzamiryango yabazaga, bikwereka ko yari yuzuwemo no kwemera ibyari byavugiwe mu nkambi, ariko afite n’ibindi asanganywe kandi yemera.

Nimusome ibi bibazo bya MUGENZI:

“… kimwe bavuga gituma bahunga ngo n’uko hasigaye haradutse umuco wo kubakoresha nk’uburetwa, bakavuga ngo barabyuka bakajya gukorera Abatutsi cyangwa abacitse kw’icumu. Ibyo bintu muri Komini yawe ko babivugaho birahari?

“ Abo baturage uvuga, reka nkoreshe ijambo bakoresha ubwabo, barakoresha “ Abahutu n’Abatutsi.” Bombi babyumvikanyeho?”

“… abo baturage bashobora kuba bari bafite ubwoba bati : ubwo babikoze ubungubu, bigiye kongera kuko icyunamo cyari kirangiye vuba?”

“… Ikindi kintu bavuga hano, bamwe baravuga ko basabwe guheka Abatutsi ku bitugu bakabakura hano bakabajyana hariya. Bakabakura aha bakabajyana hariya. Umunyamakuru arababaza ati se bari barwaye. Bati oya. Badutegetse kubaheka.”

Ikibazo cy’imiringa bavuga ngo hari imiringa bacuze itangwa mu makomini muyobora … Iyo miringa ngo niyo yahawe Abatutsi ikagaragaza…kubera ko ubungubu indangamuntu nta moko arimo, ariko iyo miringa ikagaragaza umututsi, igatandukanya umututsi n’umuhutu?”

Ariko, irahari imiringa barayambara nkuko ubivuga?”

“ Mbwira kuri iki kibazo cy’udufuni bavuga. Ngo mushobora kuba mwaratumije mugashyira mu makomini ategereje ko uwo munsi uzagera, bakirara mu bahutu, bakabica.  Ngo nacyo ni kimwe cyatumye bava mu Rwanda  bakajya mu Burundi?”

“Ariko na none hari ikintu gihari cy’abacitse kw’icumu, nkuko babyivugira abangaba bari i Burundi, ariko n’iyo uri mu Rwanda, wumva babivuga, bati “abacitse kw’icumu barakoresha amagambo yo kudutera ubwoba, yo kudukanga. Ibyo bintu by’iterabwoba birahari.

Nkuko ishyaka CDR ryari ryararemewe guhanganisha abahutu n’abatutsi, no mu mvugo ya MUGENZI usanga ari byo atsindangira. Ko n’abo bavugishije bavuga abahutu n’abatutsi kimwe n’aho asubira muby’imiringa itandukanya abo bantu.

Ikiganiro cyo kuwa 15 Gicurasi 2005, cyakiriwe neza cyane n’abari bazi icyo kigamije. Cyane cyane abasanzwe bifuza ko ingengabitekerezo isakara mu baturage. Urugero rw’uwo cyashimishije ni uwitwa MATATA Joseph uba mu Bubiligi aho akwirakwiriza iyo ngengabitekerezo akoresheje CLIIR[i]. Uwo MATATA akaba umwe mu bantu bahabwa ijambo na BBC- Gahuzamiryango.

Mu kiganiro nagiranye na MATATA mu Muruhame ku itariki ya 2 Werurwe 2008, yagaragaje ko yemera kandi yiyemeje gupfobya jenoside ku mugaragaro, y’iha n’inshingano yo kurengera abajenosideri.

Ikiganiro cy’iyo “IMVO N’IMVANO yuzuye urwango, MATATA yihutiye kucyandukura agishyira kuri website www.rdrwanda.org. Iyo website ikaba ari iy’ishyirahamwe RDR, ryashinzwe n’abakoze jenoside y’abatutsi mu Rwanda, n’abashaka gukomeza ibitekerezo byabo. MATATA ajya gushyira icyo kiganiro kuli iyo website, ni uko icyo kiganiro cyari gikubiyemo ibitekerezo byinshi byubakiyeho ingengabitekerezo ya jenoside, kandi akaba akunda akanashishikazwa no kubyamamaza.

Mu ijambo ry’ibanze yakoreye icyo kiganiro, MATATA yemeje ko “ibyavuzwe byose n’abo BBC yabarije mu nkambi i Burundi bifite ishingiro. Abishimangira avuga ko abo biyitaga impunzi bahunze “ubugome bw’intagondwa z’abacikacumu b’Abatutsi byose bigamije gutsembatsemba no guhohotera Abahutu barokotse itsembabwoko”.

MATATA yunze mubyavuzwe na MUGENZI washoje avuga ngo iyo ari i Kigali yumvise abavuga ngo “Ibyo bintu by’iterabwoba birahari.” We akanavuga ko koko bahunze “gusubizwa inyuma, ugasuzugurwa, ntuhabwe ijambo cyangwa agaciro nk’umunyarwanda” yemeza ko Inkiko GACACA, zihishe ubugizi bwa nabi bwinshi, zatangijwe n’iterabwoba, ikinyoma …zikwirakwiza urwikekwe mu gihugu, …zigenzurwa cyangwa zikorerwamo rwihishwa na ba maneko b’abasilikare cyangwa abandi bashinzwe kuyobya uburari no gukoresha GACACA mu bikorwa binyuranye byabo byo kwihorera ku nzirakarengane n’ubundi bugizi bwa nabi bwaranze ubutegetsi bw’igitugu cya FPR.”

MATATA ashyigikira ibyatangajwe muri icyo kiganiro ahamya ko abahunze banze “guhindurwa abacakara bakoreshwa mu mayeri imilimo y’uburetwa n’ibindi bikorwa bigamije kubasuzuguza no kubandarika mu karere batuyemo.” Anavuga ko mu Rwanda hari “Ivanguramoko (APARTHEID) lishyigikiwe n’ubutegetsi bw’igitugu, aho umututsi ategura kwica cyangwa guhohotera umuhutu nta nkurikizi n’imwe cyangwa impungenge.”

Mu gushimagiza urwango rwamamajwe na BBC, MATATA, kimwe n’amashyirahamwe y’abajenosideri nka RDR na FDLR, ntiyibagiwe imvugo yikoma umuryango w’abacitse ku icumu IBUKA, avuga ko ari “umulyango ugiye kumara abantu mu gihugu”. Icyo gitekerezo cyo kurwanya kwibuka n’abacitse ku icumu kigaruka kenshi mu bantu bafite ingengabitekerezo yibasira ubwoko bwatsembwe.

Mu kwerekana ko ikiganiro cya BBC cyamunejereje Matata yarangije ahamagarira abo yandikira kujya babika “ubuhamya bukomeye” nk’ubwatangajwe na BBC kuwa 15 Gicurasi 2005 kuko ngo ariho bazagenda bamenya “ubugizi bwa nabi bwinshi butegurwa n’intagondwa z’Abatutsi bashyigikiwe na Leta y’igitugu cya Gisilikare ya Perezida Paul KAGAME.”

Uko gusaba abamwemera kujya babika amakuru yamamaza ingengabitekerezo yabo, ni uko ayo matangazo ya BBC ari muli gahunda ndende.

Umwaka w’2009, wari umwaka wa 15 twibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Uko kwezi kwa Mata, hari hashize umwaka nanditse ibaruwa mpuruza ku mahano avugirwa kuli BBC. Byarakomeje. Insanganyamatsiko rusange y’uwo mwaka, yari iyo kwibuka no kurwanya ipfobywa rya jenoside.

Muri icyo gihe ariko, BBC-Gahuzamiryango yo, by’umwihariko ikiganiro IMVO N’IMVANO, cyari cyarahisemo kandi gikomeza gutangaza ibiganiro bipfobya jenoside. Ku itariki ya 25 Mata 2009 icyo kiganiro cyavuze “ku bwiyunge bw’abanyarwanda muri iyi myaka cumi n’itanu jenoside y’abatutsi ibaye, n’itsembatsemba ry’abahutu bari bashyigikiye imishyikirano y’amahoro ya Arusha.” Ayo ni amagambo yavuzwe n’umuyobozi w’icyo kiganiro Mugenzi Ally Yusuf.

IMVO N’IMVANO yo kuwa 25 Mata, cyari ikiganiro cya gatanu muri iyo gahunda ya BBC. Ni ikiganiro cyarimo imvugo zihakana cyangwa zipfobya jenoside, irondabwoko no kubiba urwango, bikozwe n’abatumirwa ba BBC (uretse umuntu umwe) n’umuyobozi w’ikiganiro ubwe. Ibiganiro byaranzwe ahanini n’iyamamaza ry’imbabazi zigomba gutangwa n’abacitse ku icumu “nk’uburyo bwo kwibohora”. Ibyo bikaba byari muri gahunda y’umuhanzi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu, abifashijwemo na BBC-Gahuzamiryango, urebye umwanya yamuhaye muri radiyo.

Muri iki kiganiro harimo abantu bazwi ko bahagarariye ibitekerezo bya jenoside. Umwe muri bo ni Joseph Matata uzwi muri gahunda yo kurengera abakoze jenoside akanashyigikira n’abamamaza urwango ku batutsi. Ibyo Matata abikorana umurava, akabikora nta vangura akoze.

Muri iki kiganiro, cyo kuwa 25 Mata 2009, Matata yahawe umwihariko wo kubimburira abatumirwa, avuga ko ari we watangiye kwamamaza ko imiryango y’abacitse ku icumu ari “ Ingaga z’abanyabinyoma ”. Matata akaba ari umuntu wakoze byinshi, akandika byinsi byari bikwiye kubera umunyamakuru icyitegererezo cyo kutamuha ijambo.

Undi wari watumiwe muri icyo kiganiro, ni Dr. Dukuze uhagararariye “RUD-Urunana” uwo akaba ari umutwe ugizwe n’abafite gahunda y’ingengabitekerezo ya jenoside uhereye ku basirikare bawugize. Undi wari ukirimo akaba ari Rutayisire Boniface.

Kubera ko ikiganiro gihita nyuma y’uko umunyamakuru yacyumvise neza akakiyungurura iyo bibaye ngombwa, ibyatangajwe na Rutayisire Boniface ntabwo byari guhita nkuko byahise ku maradiyo no kuli internet.

Bumwe mu buryo bukoreshwa n’iyo radiyo guhakana jenoside, ni uguha ijambo abantu biyemeje ku mugaragaro guhakana jenoside no kwanga nkana gukoresha amagambo aha icyaha cyakozwe inyito ikwiye, bigakorwa hakoreshejjwe imvugo yo gutwerera abandi icyo cyaha kugirango habeho iringaniza mu bugome, no kuvuga ko jenoside igirwa igikoresho.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka w’2000 yagaragaje ko hari abantu bamamaza icyo gitekerezo cyo kwibagirwa bakanarwanya imiryango y’abacitse ku icumu, ndetse n’ikigega gifasha abacitse ku icumu batishoboye (FARG)

Mu makuru y’igiswayire ya Radiyo BBC, yo mu gitondo cya kare cyo ku wa 14 Mutarama 2004, umunyamakuru Siraji KARYANGO ukorera muri Uganda, yavuganye n’imwe mu mpunzi z’abanyarwanda ziri ahitwa Nakivale ku mpamvu badataha. Mubisubizo uwitwa (cyangwa uwiyise) Alberto NTIRUSHWA yavuze ko mu bibazo by’u Rwanda (bituma badataha) harimo umuryango witwa IBUKA, anatanga icyifuzo ko abantu bakwiye kwibagirwa ibyabaye aho guhora babyibuka, babyibutsa.

Ibyatangajwe na NTIRUSHWA nabyo ntibyari bishya, kuko unabisanga mu matangazo menshi agenewe abanyamakuru ya MATATA wa CLIIR kimwe n’ibyigishwa na RDR na FDLR. Umuryango IBUKA w’abacitse ku icumu ndetse n’abandi batangabuhamya mu manza za jenoside MATATA yabahimbye ko ari urugaga rw’abayabinyoma.

Ibyo bitekerezo unabisanga mu nyandiko ya Barayagwiza Jean-Bosco “International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR): Impossible Justice  (para.86)  yo ku itariki ya 10 Gicurasi 2000. Barayagwiza, kimwe na Ngeze Hassan, ni mubatangije ishyaka CDR, banashyirwa mu mwanya wihariye wo kuba abajyanama ba Komite Nyobozi y’iryo shyaka ry’inkoramaraso.

4 thoughts on “BBC-Gahuzamiryango cyangwa BBC- Gakwizarwango?

  1. reka nongereho ikintu ….ubundi ngo bbc Gahuzamiryango ngo igomba kuba free and fair ni muri urwo rwego ihitisha ibyo biganiro wenda kubera abo baturage baba bangamiwe n’ibyemezo bya Leta,

    reka turebe nka Gacaca, n’icyemezo cya leta mpamya ko cyakomereye abacitse kw’icumu, Gacaca yakatiye abantu barenga milioni n’ibihumbi magana abiri. nyamara mu Rwanda abantu bari muri gereza ni ibihumbi 63 abo ni abavanze abakoze genocide n’abandi bantu bakora ibya bisanzwe, bivuze ko muri ya milioni na 200 bakatiwe na gacaca abatagera no ku bihumbi 40 bari muri gereza…..

    byumvikana ko hari abantu benshi bakoze ibyaha bya genocide barekuwe na gacaca bari mu misozi yabo bidegembya baturanye n’abo bahekuye. icyo n’ikibazo ku bacitse kw’icumu, n’ikimenyimenyi hari rapport nyinshi zerekana ukuntu abantu barekuwe na gacaca bagiye bica abacitse kw’icumu, kugira bazimangatanye ibimenyetso …..

    ariko se BBC Gahuzamiryango ishinzwe kuvuganira abaturage bose itabogamye? uzambwire ko hari umwanya w’iminota 30 byibura igice cy’imvo n’imvano yari yagenera abacitse kw’icumu kuko yagombye kuba fair??? ikerekana uburyo impande zombi zakiriye Gacaca…. iyo ubirebye ukurikije ibyo wumva ku mvo usanga Gacaca ari umutwaro ku bahutu nyamara ubyitegereje neza n’umutwaro ukomeye ku barokotse genocide ariko ntabwo ashobora kubaha n’umunota ngo bavuge nabo uko ibabereye umutwaro …….

    n’iyihe mpamvu yatanga asobanura uburyo ibiganiro byose byakozwe kuri gacaca nta na kimwe cyigeze cyibanda ku ngaruka iyo Gacaca yagize ku bacitse kw’icumu, mu gihe hari n’abishwe n’ubu bacyicwa bahitanwa n’abo iyo Gacaca yarekuye ?

  2. ndatekereza ko kwandikira bbc uri umuntu umwe ntacyo byatanga, hakwiriye kuba organisation, hagakorwa nka petition ikozwe n’imiryango ishinzwe kurwanya genocide cyangwa y’abacitse kw’icumu ….

    iyo ukoze petition abantu ibihumbi basinyeho, nyiri bbc niyo atahagarika icyo kiganiro ariko asaba nyiri kugitegura kwitonda….

    ni byinshi byakorwa kandi abazungu ubundi bumvira pressure ikozwe n’abantu benshi kandi iri cordoonees, nka biriya biganiro baha urubuga interahamwe zakatiwe, cyangwa abantu baza gutoneka imitima y’abacitse kw’icumu byagombywe gukurikirwa n’urugendo rubyiyamiriza imbere y’icyicaro cya bbc mu Rwanda cg y’abakorana nayo…. naho ubundi iyo nta reaction ibaye umuzungu arabireba akavuga ati wenda barakabya cyane cyane ko aba atanumva ururimi icyo kiganiro gitangwamo ntabwo ashobora kumesura impact atabonye reaction, lettre yanditswe n’umuntu mwe ntabwo ihagije nka reaction na lettre yanditswe na gouvernment yewe nayo ntabwo ihagije kubera bavuga bati n’uko bbc ihitisha abatavuga rumwe nayo…..
    ariko abo baturage bigiraho ingaruka biyoraginije bagakora reaction iri coordonnees byahindura cyane uko banyiri iyi radio babona kino kiganiro

    murakoze

    murakoze

    • uvuga ko muRwanda hari Apartheide agira ubwenge abanyarwanda barajijutse nibakijyanwa aho wishakiye ahubwo se wowe ubivuga uratekereza cg tugushakire abaganga bo mumutwe tanga urugero rwigihugu byibuze waba uzi amashuri yose yishyura amafaranga angana nujya kuvuga ujya ubanza ukarage ururimi rwawe7 amashuri wize utayahindura imfabusa

  3. Pingback: #Rwanda @IFDLR : Ingengabitekerezo ya jenoside ntigombera imyaka y’amavuko, irigishwa | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s