The Exposer yashubije ijambo ikigarasha Rudasingwa

Standard

Hashize igihe nsoma inyandiko z’urubuga rushya rwo kuli murandasi rwitwa The Exposer. N’ubwo rwandikwa mu rurimi rw’icyongereza, rugaragara ko ari urw’abanyarwanda.

Ibi ni nabyo bitumye ngira icyo nandika kuri The Exposer mu Kinyarwanda.

Ibyo ba nyiri urubuga bavuga ko bagamije cyangwa baharanira  ni byiza cyane: Kurwanya umuco wo kudahana birimo ingengabitekerezo ya jenoside, ruswa, akarengane n’indi myitwarire igayitse.

The Exposer banavuga ko baharanira no guteza imbere itangazamakuru rikora iperereza rigaragaza ukuri nk’inzira yo guhashya ikinyoma.

Ibyo byose bigakorwa ari ukugirango barengere umuryango mugari nyarwanda, kubera ko hari abashingira ku ubujiji buri mu bantu bagacengeza ikinyoma.

Hari ibimaze kwandikwa n’urwo rubuga, ukabona ko koko barasa bagahamya intego.

Ariko, hari n’aho batannye bagaha ingufu ikibi aho kukirwanya.

Ndahera kubyo banditse kuli Mayor w’umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidel.

Urabisoma ukumva ko ari amatiku ashingiye ku ishyari, urwango ndetse n’ubusambo. Ntabwo waba uharanira kuvugisha ukuri, ngo wandike amagambo y’ibihuhwa bigizwe n’ibihuha.

Ikibi muri ibyo kikaba no gukoresha ibishushanyo naherukaga mu binyamakuru nka Kangura, Zirikana na Nyiramacibiri by’abasederi.

Ibyo bishushanyo biherekeza amakuru amwe atanashyira mu gaciro ni nk’ibijyanye n’ubusambanyi n’urupfu.

Kugaragaza ukuri ntibikenera ko biherekezwa n’ibisushanyo by’uduhanga tw’abantu n’amagufa y’ibindi bihimba by’umubiri. Bigakorwa kandi inshuro irenze imwe!

Uzi igishushanyo cy’ikamba rikozwe n’amagufa mu gihugu cyakozwemo jenoside! Byigisha iki koko?

Ibyo bishushanyo byari bikwiye guharirwa abari babisanganywe bikanaharirwa ababashyigikira nka ba Rudasingwa Theogene n’ibigarasha bigenzi bye.

Uko kutubahiriza ishingano “The Exposer”  yihaye, byatumye baha ijambo n’abiyambuye agaciro nka Rudasingwa, batangira kuvuga ngo The Exposer yari ikwiye kwibanda ku ngingo zifatika.

Byatewe n’iki?

The Exposer” yanditse inkuru ivuga ku masano ya Rudasingwa n’umugore w’umunyamerikakazi wamamaza ibigarasha n’abahakanyi bose ba jenoside witwa Jennifer Fierberg.

Aho kwibanda ku bikorwa bibi by’abo bantu bombi byo gushyigikira abahekuye u Rwanda, “The Exposer” yibanze ku ubusambane bwa Jennifer na Rudasingwa bavuga ko arwaye SIDA akaba anashaka kuyikwiza.

Rudasingwa, yaba arwaye SIDA cyangwa atayirwaye, ntabwo byagakwiye kuba ari byo kibazo kuko indwara atari yo itera abantu ingeso mbi nk’izo Rudasingwa afite.

“The Exposer” yari ikwiye kwerekana aho itaniye n’abakora nka Rudasingwa n’inshuti ze.

Ba Rudasingwa n’abakora nkabo birirwa babeshyera igihugu n’abayobozi bacyo ngo babone uko baramuka. Muri bo ntawuhingutsa igitekerezo cy’ukuri kandi cyubaka igihugu.

Kubera iyo nkuru ya “The Exposer” kuri Rudasingwa, byamuhaye kuvuga ngo hakenewe impaka ku bintu bifatika nk’aho hari ibyo aheruka kuvuga  mu mbuga z’ibigarasha.

Umuntu nka Rudasingwa udatinya kubeshya, kubeshyera abantu ndetse no kwibeshyera, aradutse ngo reka tuvuge ingingo zifatika! Koko?

Ubajije Rudasingwa uti ngaho vuga ingingo n’imwe ntaho yahera kuko yajya muri pubele ye agakuramo ibyo yashyizemo akongeraho iby’interahamwe agakubita aho. Ibindi se yabikura he?

Rudasingwa koko ni umurwayi. Indwara zamurembeje ni ebyiri kandi SIDA ntirimo. Izo ndwara n’ubusambo n’ubuhemu butangira ingano, indi ni urwango kuli Perezida Paul Kagame na FPR.

Ikindi Rudasingwa na  bagenzi be bavuga, ni iki kitari ibimenyetso by’izo ndwara?

The Exposer yari ikwiye kwibanda ku nshingano nziza yihaye, ikareka gushaka gusa n’abo ikosora.

Abatera za grenade bakica inzira karengane si abarwayi ba SIDA. Abanyereza umutungo wa leta si amahabara ya Rudasingwa.

Gupfobya no guhakana jenoside ntibiterwa n’ubusazi, malariya cyangwa SIDA.

Inyito y’urwo rubuga, izagira agaciro yibanze ku gukora iperereza ryerekana neza ibibazo nyakuli by’igihugu, ababitera cyangwa ikibitera hakanerekanwa icyabirangiza.

Kugira ngo ibyo bikorwe n’uko yakwirinda amafoto y’uduhanga n’amagufa, ikirinda inyandiko zo mu buriri no mu ngutiya.

Kugira ngo ugaragaze ukuri bifite amahame adakuka mu bwanditsi no mu iperereza cyangwa ubushakashatsi busanzwe.

The Exposer iyakurikije byaba umusanzu ukomeye mu itangazamakuru ry’abanyarwanda.

Na: Ndahiro Tom

About these ads