Padiri Nahimana: Ibimenyetso birerekana ko ubugome bwamuteye ubugoryi

Standard

Na: Tom Ndahiro

Umuvugizi urakomeza gutanga ibimenyetso by’uko ba nyiri urubuga leprophete bazonzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, kubeshya n’ibindi bitaranga umuntu wiha agaciro.

Mu nyandiko y’UMUVUGIZI yabanjirije iyi, kimwe mu mahame navuze aranga abantu bafite ingengabitekerezo mbi nk’iyo ari ugufata abantu bose nk’injiji, cyangwa se kumva abantu bose batekereza nka we.

Iyo umuntu yumva ko abantu abwira bumva ibintu kimwe na we, akumva ko abo abwira bose ntawe ufite ubushake n’ububasha byo gusesengura inyandiko, akiyumvisha ko azakomeza kubeshya ntawe umenye ibyo abeshya, umuntu nk’uwo aba ari injiji n’ubwo yaba yarize.

Akenshi ubugome iyo bwasabitse cyangwa bwazonze umuntu bumuhindura ikigoryi. Ni nako byagendekeye ba nyiri leprophete.

Abahakanyi ba za jenoside zabayeho zose baba bazi ko ibyo bavuga ari amagambo y’ibihuhwe yuzuye gusa ubugome. Baba bazi ko bikomeye kumvikanisha ibitekerezo bibi byabo. Icyo bahitamo ni ukujijisha.

Ku itariki ya 7 Gashyantare 2013, UMUVUGIZI mu nyandiko yawo “Padiri Nahimana afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne” Padiri Thomas Nahimana yararuciye ararumira.

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2013 hakurikiyeho indi nyandiko yiswe “Padiri Nahimana Yasabye Musenyeri Bimenyimana Gucisha Make”. Nabwo Padiri Thomas Nahimana yararuciye ararumira kuko yari azi ko ntaho yahera.

Icyo Padiri  Nahimana yakoze ni ugukomeza gutekereza amagambo y’ibihuhwe n’ibitutsi azohereza ku urubuga rwabo umuntu yakwita KANGURA NSHYA kuri murandasi NEW KANGURA on internet.

Nyuma y’iminsi ibiri twanditse ibya Musenyeri gucishwa make n’umupadiri we, twanditse ku “Ibimenyetso bigaragaza ko Abapadiri Nahimana na Rudakemwa bashyigikiye jenoside”. Iyi ikaba ari inyandiko yasubizaga ibyifuzo bya Thomas Nahimana ubwe wari warisabiye ibimenyetso biranga abajenosideri n’abahakanyi bayo.

Icyakurikiyeho ni uko yatinyutse akavuga, ariko agahingutsa ayo abanyarwanda bita aya nyakurekwa agaragaza koko ibimenyetso yifuje.

Hari mu mwaka w’2011 ubwo Padiri Nahimana yandikaga asingiza umujenosideri Musenyeri Phocas Nikwigize. Muri iyo nyandiko Nahimana agira ati “…ba Tom Ndahiro bakunze kurega Umuhutu wese ushobora kugira ibitekerezo, ngo ni Interahamwe, umupawa, umujenosideri cyangwa ngo apfobya jenoside, ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside, n’ibindi nk’ibyo. Bagira batya bakakugerekaho bene ibi birego nta kimenyetso na kimwe bashingiyeho…”

Dushingiye ku nyandiko za Myr Phocas Nikwigize, UMUVUGIZI werekanye ko uwo nyakwigendera adakwiye kwitwa  ko “… yari umuntu mwiza, wacishaga make cyane. (…) ko yari umubyeyi mwiza n’umukristu ukunda Imana…bahamya ko yari umushumba wahoraga ashishikajwe n’imibereho myiza y’intama yaragijwe…”

Kugirango ubone Myr Nikwigize nk’umuntu n’umubyeyi mwiza, uzi neza ingebitekerezo ye ya jenoside n’urwango rukabije ku batutsi, keretse muhuje nawe.

Padiri Nahimana yasubiye muri gahunda yivugira ibitagira aho bihuriye n’ingingo namuhaye cyakora arankundira yiyereka abazi gusoma.

Padiri Thomas Nahimana alias Bucyana Martin yivuyemo mu nyandiko ye yise “Musenyeri Phocas Nikwigize ntiyapfuye, yarishwe: Abamwambuye ubuzima ni ABICANYI”, ahuragura ibigambo atazi ko bimwerekana uwo ari we.

Uwo mutwe w’inyandiko ya Padiri Nahimana usa nk’aho ishingiro ry’inyandiko y’UMUVUGIZI yari uburyo Myr Nikwigize yapfuye kandi atari byo.

Iyo nyandiko y’UMUVUGIZI Padiri Thomas Nahimana yayibonyemo “kwitoratoza” tukava kuri Musenyeri Phocas Nikwigize tukamusimbukiraho, akabigereranya n’ “igikorwa cy’ubwiyahuzi” nkaho kuvuga ubupawa bwe ari ikizira kandi kinahanirwa.

Kubwiza umuntu ukuri bihuriyehe no kwiyahura? Kuvuga amarorerwa y’umusederi nka Padiri Nahimana byatera nde ubwoba?

Umupadiri yararwaye Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana ntiyabimenya, iyo abimenya ntaba akimukingiye ikibaba.

Padiri Thomas Nahimana yiyibagiza ibyo UMUVUGIZI washingiyeho wandika iby’ingengabitekerezo ya jenoside ya ba nyiri leprophete ati: “Ibya Musenyeri Phocas Nikwigize bikwiye kuba ari we bibazwa, naho Padiri Thomas Nahimana si umwana wa Musenyeri Phocas Nikwigize, nta n’ubwo ari umuzungura we!” Nimwumve namwe! Ubundi se?

Iyo Padiri Thomas Nahimana atagira icyo avuga gitaka Nikwigize twari kubihera he ko ari we nyirabayazana! Usomye ibi wakwibaza uwamuhatiye kwandika asingiza Musenyeri Phocas Nikwigize ndetse no gukomeza kumuburanira.

Padiri Nahimana akimara kuvuga ko adakwiye kubazwa ibya Musenyeri Phocas Nikwigize, aramuburanira nkaho yamutumye. Ati: “Musenyeri Phocas Nikwigize yari afite uburenganzira bwo kuvuga icyo yemera n’icyo atekereza, kandi yari afite n’uburenganzira busesuye bwo gutanga ubuhamya ku byo yabonye, nk’undi munyarwanda wese w’inararibonye. Amagambo mabisha Tom Ndahiro amutwerera, nta rukiko rwigeze ruyamushinja ngo tumenye ko yaba yarakoze icyaha giteganywa n’amategeko.

Ku ruhande rumwe Padiri Nahimana aravuga ko uwo aburanira yari afite uburenganzira bwo kuvuga ibimurimo (icyo atekereza n’ubuhamya) ku rundi ruhande akavuga ko tumutwerera “ “amagambo mabisha”.

Ibyo Musenyeri Phocas Nikwigize yabwiye ikinyamakuru cy’Ababiligi byasohotse muri Kamena 1995, nyirayo akiri ho ntiyayavuguruza. Ibi padiri Nahimana arabizi. Ibigambo avuga ubu arabiterwa n’ikimwaro kubera ko twibukije abantu iby’uwo mukora shyano witwa musenyeri. Amagambo mabisha nk’ariya uyatwerera ni uyafite muri we.

Ibyo umugomeramana Myr. Nikwigize yavuze, ububi bwayo buri mu mateka si mu mategeko. Utabyemera abizi ni injiji cyangwa ikigoryi. Ikindi kandi nta mategeko arengera abamamaza urwango.

Padiri Nahimana nawe w’umugomeramana kimwe n’uwo aburanira yari akwiye kumva ko kuburana uvuga ko ikibi ari icyo umuntu ahamijwe n’urukiko gusa, bivugwa cyangwa biranga umuntu utagira umutimanama. Kutamenya ikibi n’icyiza nibyo biranga abantu nka Nahimana.

Padiri Nahimana si muzima. Ibaze umuntu wandika ngo: “… Iryo tangazamakuru ryasanze Musenyeri Phocas Nikwigize i Goma, ryitwaje kumubaza ibibazo bidasobanutse, tuzi neza ibyaryo, tuzi abo banyamakuru bavuganye abo aribo, ntituyobewe uwabohereje, n’icyabagenzanga! Uko bagoretse amagambo Musenyeri yababwiye bakamugerekeraho n’ibyo atavuze, bihuje na gahunda yabagenzaga.

Hanyuma rero ndareba ngasanga ariya magambo, Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame ariwe Tom Ndahiro atwerera Musenyeri Phocas Nikwigize atari we waba yarayanditse mu bitabo by’amateka! Ahubwo icyari gikenewe ni ukwerekanira mu bikorwa by’ubutegetsi buriho ko amwe muri ariya magambo abafaransa bita clichés cyangwa prejudges (yanditswe kera cyane Musenyeri Phocas ataramenya gusoma no kwandika) atari impamo cyangwa ubuhanuzi bwagombaga kuzurizwa ku Gatsiko-Sajya ! Nyamara iyo Abanyarwanda bitegereje imikorere n’imigenzereze y’aka Gatsiko bibaza niba atariko kagenurwaga n’umukobwa witwa Nyirarunyonga twabwiwe mu nkuru, wawundi abahungu babwiye bati “ bavuga ko ushira isoni”, nawe mu kwiregura ati “iyo mbwa ibivuze ninde yo gashahurwa”.”

Kuri Nahimana abanyamakuru bavugishije Myr Nikwigize bari gatumwa ariko ntavuge uwamutumye n’uburyo yabimenye.

Ikigaragara ni uko yababajwe n’uko umunyamakuru yabashije kudaha ibiri muri uwo mugomeramana bikajya ahabona no mu mateka.

Padiri Nahimana aribagirwa ko yitandukanyije na Myr Nikwigize, akavuga nkaho yari icyegera cya musenyeri ikiganiro kikaba cyarabaye ahari ku buryo ibyahavugiwe abitandukanya n’ibyanditswe. Guhakana ukuri birarushya.

Arasoza yemeza ko ibyo umugomeramana mugenzi we yavuze harimo ukuri, ariko akabivuga anemeza ko ari ingengabitekerezo imaze igihe ku buryo yabayeho na Myr Nikwigize ataramenya gusoma no kwandika. Nikwigize uwo yavutse mu mwaka w’1919.

Ingengabitekerezo mbi kuba imaze imyaka myishi ntibiyigira nziza. Kuyikwiza no kuyamamaza nkuko Padiri Nahimana w’umugomeramana abikora bikwiye kumvikana ko bikeneye ingufu.

Bikeneye imbaraga n’ubushake bwo kuyirwanya, kuko byageze aho abantu bayiririmba bakayitaka woshye ari ubuhizi (virtue).

Padiri Thomas Nahimana ubugoryi buramusaga akavuga ibintu atumva icyo bivuze. Ibi nabyo Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana yarakwiye kubyibaza.

Ibaze umuntu witwa ko yize, akaba n’umupadiri avuga ngo “Erega uretse ko bamwe basa n’abanyamahanga cyangwa ibimanuka bitagira umuco, ubusanzwe mu kinyarwanda ntawe uvuga nabi uwapfuye!”

Aba CDR n’abagendera ku matwara ya Hutu- Power bose bemera ko umututsi atari umunyarwanda. Nibyo Nahimana yasasa avuga “abanyamahanga” akavuga “ibimanuka”.

Ngaruke kubyo yita umuco w’abanyarwanda. Igihugu cyacu gifite amateka akeneye kwigwa. Muri ayo harimo ay’abamamaje bakimakaza ingengabitekerezo ya jenoside yatumye abatutsi barenga miliyoni bicwa mu 1994.

Ishyano si ukuvuga iby’uwapfuye yarakoze ishyano, ishyano ni ukumutaka no kumusingiza. Ibibi bivugwa kugirango irwanywe kandi babyirinde. Abana basomye ibyo padiri Nahimana yanditse kuri Nikwigize, ntibagire amahirwe yo kubwirwa ibyo Nikwigize yabwiye ikinyamakuru cy’ababiligi mu mwaka w’1995 bakwibaza ko u Rwanda rwatakaje intwari.

Uwapfuye yarakoze ishyano akwiye kubigayirwa iteka ryose, kandi bikigishwa. Gusingiza uwakoze ishano umuhishira nibyo bita revisionism.

Amateka ya jenoside ntazibagirwa uruhare rwagizwe n’abaparmehutu nka Gregory Kayibanda, Anastase Makuza, Joseph Gitera n’abandi. Politiki yabo yoretse igihugu kuko ibyabaye mu 1994 ari imbuto bateye, bakayibagarira bakanayuhira. KANGURA yarabatatse kuko umugambi wayo wari umwe.

Kuba Juvenal Habyarimana yarapfuye ntibimugira umwere. Ari mubateguye umugambi wa jenoside kandi bizavugwa cyane.

Ubu Padiri Nahimana arifuza ko abanyarwanda bazajya bamenya ubwiza bwa Jean Bosco Barayagwiza, Sindikubwabo Theodore, Nzirorera Joseph….tukibagirwa ibitekerezo byabo n’uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi?

Harya Padiri Nahimana yatinyuka akandika agaya abavuga ko Hitler yakoze ishyano ategura akanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura abayahudi? Ngo ni uko yapfuye, agapfa urukiko rutamuhamije icyaha?

Padiri Nahimana azatinyuke yandike ko Papa Innocent III na Papa Paul IV (1555-59) bari intungane cyangwa bakwiye kwitwa abatagatifu! Ntiyabishobora, na Vatican yamwamagana kuko izi ibikubiye mu iteka (Papal Bull ) rya Paul IV  Cum nimis absurdum n’ingaruka byagize ku mibereho y’abayahudi imyaka myinshi cyane.

Amateka ni ingoboka y’ejo hazaza, kuyamenya neza ni ingenzi. Biracyaza

4 thoughts on “Padiri Nahimana: Ibimenyetso birerekana ko ubugome bwamuteye ubugoryi

  1. Some priest! Kiriya gisite ngo ni leprophete kibereyeho kubeshya no guteranya abantu . Kwitwaza ubupadiri akayobya abantu ngo arabavugira nkaho hari uwo arusha ubwenge! Bajye bamenya ko aba nyarwanda bazi gutandukanya intama n ibirura.

  2. Pingback: Ibimenyetso: Leprophete irita abatutsi Shitani, abicanyi n’inyangarwanda | umuvugizi

  3. Pingback: Ibimenyetso: Leprophete iravuga ko abita abatutsi amashitani nta cyaha bafite | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s