Mu Imvo n’Imvano ya BBC-Gahuzamiryango ngo nta Jenoside yigeze ikorerwa Abatutsi

Standard

Na: Tom Ndahiro

Hari inyandiko nasohoye mu mpera z’2013 nerekana ko ingengabitekerezo itavukanwa ahubwo yigishwa. Kanda aha uyisome. Mperuka kwandika impuruza nerekana uburyo Ally Yusuf Mugenzi yigaragaje ko yemera ko Abatutsi aribo ba nyirabayazana wa jenoside yabakorewe.

Ibyo nabisobanuye aha nandika uburyo uwo “munyamakuru” w’Imvo n’Imvano yo kuwa gatandatu, tariki ya 12 Nyakanga 2014. Nari nafashe ibyo yavuze mu igice cya mbere gusa cy’icyo kiganiro.

Bibaye ngombwa ko nkomereza ku gice kindi cy’icyo kiganiro ngo nerekane uburyo ibyo bitekerezo bikwizwa hakoreshejwe abantu bagize umwuga wo guhakana no gupfobya jenoside.

Guhuza jenoside yakorewe Abatutsi, n’iby’ubutegetsi bwa mbere no mu gihe cy’ubukoloni byakoreshejwe mu mugambi wo gutegura jenoside. Ni nabyo Faustin Twagiramungu yavugaga mu Imvo n’imvano yo ku itariki 7 Kamena 2014.

Icyo kiganiro cyavugaga ku uruhare rw’abafaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. TWAGIRAMUNGU, wari umwe mu batumirwa ahanini yaratandukiriye, Ally Yusuf Mugenzi aramwihorera arakomeza. Muri uko gutandukira avuga ko abantu biyibagiza ko ngo Abahutu barenganye ku ngoma ya Cyami bahingira abantu bazima, bagaheka abantu bazima, yewe ngo bakirengagiza n’uko Abahutu aribo bazanye Demokarasi na REPUBULIKA, ngo ahubwo amateka bakayahera mu mwaka wa 1990.

Amajwi y’abatumirwa mu Imvo n’Imvano, afatwa mbere. Kubera ko nari muri iki kiganiro, amajwi yafashwe ku wa 5 Kamena. Nyuma nahamagaye Ally Yusuf Mugenzi mubaza uburyo azashyira mu kiganiro ibyavuzwe na Twagiramungu kandi binyuranye n’insanganyamatsiko yadutumiyemo.

Ally Yusuf Mugenzi yaranshubije ngo umunyapolitiki iyo ahawe ijambo akoresha uwo mwanya gutanga ubutumwa bwe. Naramwumvise. Ibitekerezo bye byaratambutse kandi bari babisangiye kuko nyuma y’ukwezi ibyo Twagiramungu abamwumvise babonyemo gutandukira, nibyo umunyamakuru wa BBC yasubiyemo mu yandi magambo.

Icyo umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi n’umunyapolitiki bahuriyeho ni ingengabitekerezo yemera/ikemeza ko ubutegetsi bw’Abatutsi ariyo nkomoko ya jenoside. Abateguye jenoside nabo nibyo bavugaga.

Si ibisazi ni ingengabitekerezo

Muri icyo kiganiro cyo ku wa 12 Nyakanga, hari aho Karorero Joseph avuga ko hari abaturage batahigwaga muri jenoside bakicwa kubera ko bashowe mu ntambara kubera abategetsi bababeshyaga ko amasasu y’Inkotanyi atica.

Ibi ni uko nabyumvise nkanabyisobanurira kuko Karorero yabivuze atabisobanura neza.

Ally Yusuf Mugenzi yaramubwiye ngo: “Ariko uwo mutegetsi wavuga ngo amasasu ntakora yari umusazi, isasu ni isasu. Hari isasu ridakora; Karorero? Isasu ni isasu.”

Karorero Joseph nawe ati: “Ntabwo nabita abasazi kubera ko ntabajyanye kwa muganga ariko nzi ko imvugo zabo zaganishaga ku busazi…”

Ally Yusuf Mugenzi ashobora kuba atarigeze yumva RTLM n’abantu nka ba Jean Kambanda babeshya abaturage ko buri wese yafata imbunda akarasa.  Icyo kubita abasazi nicyo cyantangaje.

Ku ruhande rumwe kubita abasazi birumvikana kuko kuvuga ibintu bihabanye n’ukuri biranga abarwayi bo mu mutwe.

Niba Ally Yusuf Mugenzi yita umuntu umusazi kubera ko yabeshye abaturage, ni kuki abo avugisha bakabeshya atababonamo abasazi akareka kuvugana nabo? Niba kubeshya abantu yumva bigayitse, bisobanura ko hari ibyo atabonamo ubusazi kubera ko abibona nk’ukuri.

Ibyo binyoma ariko, ndetse bivanze n’ubugome kenshi Ally Yusuf Mugenzi abihitisha mu majwi y’abakwiza ingengabitekerezo ya jenoside. No muri iki kiganiro yarabikoze nkaba ndibwerekane urugero bw’ibyavuzwe n’umuntu umwe gusa. Uwo ni Joseph Matata yari yanatumiye mu kiganiro cyanyujijwe kuri iyo radiyo ku wa 5 Nyakanga.

Ni mu kiganiro yagaragaje ko yamugaruyemo kubera ko ngo uwitwa Byimana Jean Paul yari yifuje kuvugana na Joseph Matata.

Byimana Jean Paul: Komera, komera!

Joseph Matata: Yeee, ukomere, ukomere cyane!

Byimana Jean Paul: Yego, yego, nagerageje gukurikirana ikiganiro mwatanze kuri BBC kuwa gatandatu ushize.

Joseph Matata: Yegoo!

Byimana Jean Paul: Kuri iriya raporo ya Maina hari ahantu yavuze ko atanga ku byerekeranye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu  n’ibindi mu Rwanda, hari aho yaje kuvuga ko ngo mu Rwanda hashobora, niba narabyumvise neza,  cyangwa se habaye ‘double genocide’ cyangwa se tugenekerereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda twavuga ko yari ashatse kuvuga ko habaye jenoside ebyiri.

Ally Yusuf Mugenzi:Ariko aho wabyumvise neza Jean Paul, ni byo yavuze? Ko bitarimo, aravuga jenoside ariko ntabwo avuga ebyiri?

Byimana Jean Paul: “Double, double, double génocide’

Ally Yusuf Mugenzi: Matata, warabibonye ibyo ngibyo, hari aho avuga ‘double genocide’?

Joseph Matata: Oya. Ndumva atariko abivuga, avuga yuko abantu ahubwo mu moko yose bapfuye, ariko ntabwo abyita double genocide niba nibuka neza.

Ally Yusuf Mugenzi:Nanjye ni uko nabibonye Jean Paul. Ntabwo avuga ‘double jenoside’ aravuga ko hapfuye abantu ku mpande zombi!

Byimana Jean Paul: Sinzi niba narabikurikiranye neza ariko numvise ijambo risa naho rivuga ‘double genocide’ Matata arivuga sinzi niba narabikurikiranye neza, Matata yatubwira!

Ally Yusuf Mugenzi: Bishobora kuba ari Matata wabivuze, reka tumvumve!

Joseph Matata: Njyewe nkunda gukoresha ‘génocide rwandais’ bitewe n’uko iryo tsembabwoko ryakorewe Abanyarwanda bose bari mu gihugu imbere: Abahutu n’Abatutsi nibo bishwe kandi ibimenyetso tumaze kubona, bigaragara, igitabo nawe ushatse wazagitumaho, hari igitabo cyasohotse vuba aha mu kwezi kwa gatandatu cyitwa mu gifaransa “La guerre mondiale africaine, kirimo ibimenyetso byinshi bigaragaza ukuntu i Bugande hateguriwe itsembabwoko ry’abanyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’Abahutu kuko byo biranditse ariko Abatutsi bakagomba kuba bazaba ibitambo by’iryo tsembabwoko nk’uko byagaragaye kuko ingabo za ‘Nations Unies’ zari zihari zahise zigendera bigaragara ko ibyago u Rwanda rwagize ntabwo ari Abanyarwanda babifitemo uruhare bonyine harimo n’abanyamahanga bakomoka mu bihugu by’ibihangange ku isi cyane cyane icy’Amerika n’Ubwongereza. Bikaba byaratangajwe ubwa mbere mu mwaka w’2008, bitangajwe n’ishyaka ryarimo Mushayidi Déogratias, baritangamo ubuhamya bwiswe memorandum yahawe Nations Unies, babiha n’ibihugu byinshi binyuranye birimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika ari nayo yonyine yabahamagaje, bakabiganiraho amasaha ane, basobanura ko ibyanditsemo bishobora kuba byaba bifite ishingiro bahereye ku mikorere ya za serivise zabo notamment izishizwe igisirikari bita pentagone n’izishizwe iperereza ryitwa CIA.

Igituma mbyita yuko ari jenoside ari itsembabwoko ryakorewe abanyarwanda bari mu gihugu imbere nuko abanyarwanda baturutse hanze cyane cyane abo muri FPR barwanaga nabo bagize uruhare mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda haba ari ubwakorewe Abatutsi nk’uko tubibwirwa na Ruzibiza mu kiganiro yatanze kuri radio Ijwi ry’Amerika tariki ya 02/05/2004, hashyize imyaka icumi, asobanura ukuntu mu nterahamwe n’impuzamugambi zicaga Abatutsi hari harimo abasirikare Kagame yari yarashyizemo bashyizwe kwica Abatutsi, nibura badashyizwe no kubatabara. Ibyo ni inyandiko ihari y’Ikinyarwanda, irasobanuye, ufite email yawe nabikoherereza ariko no kuri Voix de l’Amerique birahari na cassette twarazarojisitiye [enregistrer] niwe muntu wa mbere wasobanuye, ariko akoza muri ya magambo y’andi y’ukuntu Abatutsi wenda baturutse hanze ba FPR batari bitaye ku buzima bw’Abatutsi bari mu gihugu imbere kimwe n’ubw’Abahutu kuko na Kayumba Nyamwasa mu kiganiro yatanze kuri radio Itahuka ejobundi ku itariki ya kane, ku munsi wo kwibohoza muri uyu mwaka yaje gutanga imibare nayo navuga y’ikigereranyo ivuga ko kwibohoza mu gihugu cyapfushije Abatutsi bagera ku bihumbi magana inani n’Abahutu barenga miliyoni biciwe mu Rwanda abandi bakicirwa mu mashyamba ya Kongo ko umuntu utavuga ko ari ukwibohoza umaze gupfusha abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani.

Byimana Jean Paul: Arakoze cyane umuvandimwe Matata, avuze byinshi cyane …

Joseph Matata: Navuze ko mu nterahamwe zicaga Abatutsi hari harimo abasirikare Kagame yashyizemo, ibyo mvuga Kagame nuko wenda FPR muri icyo gihe wenda ishobora kuba itari ifite ububasha bwo kumenya icyo ingabo zikora.

Byimana Jean Paul: Urakoze cyane, arakoze cyane, avuze ko Interahamwe n’Inkotanyi bagize uruhare mu kwica Abahutu n’Abatutsi …

Joseph Matata: Niba wibuka neza mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kugeza mu mwaka w’2008 mbere yuko umujuge wo muri Espagne yohereza mandats zo gufata abasirikare b’ibyegera ba Kagame bagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe mu Rwanda no muri Kongo bakagira n’uruhare no kwica abasipanyoro bari mu miryango inyuranye itagengwa na leta bari baraje mu Rwanda harimo n’abihaye Imana, itegeko nshinga ryakoreshaga ijambo jenoside y’u Rwanda, ntabwo ryabyitaga ko ari jenoside y’Abatutsi. Izo mpapuro zibafata abasirikare bo muri FPR zimaze gusohoka niho bahinduye mu Rwanda mu mwaka w’2008 bahinduye mu itegeko nshinga bashyiramo jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi nagusobanurira nuko ibintu byo mu Rwanda ntabwo wavuga ngo hari aho byajyana n’amategeko mpuzamahanga cyangwa byajyana na za theories z’indi  zabayeho ari izashyizeho ruriya rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Cour Penale Internationale rukorera i La Haye mu Buholandi.

Ibintu byabaye mu Rwanda ni agahomamunwa: ni bwo bwa mbere umunyarwanda yishe umwana, ni bwo bwa mbere umunyarwanda yishe umugore, akica umuntu utamurwanya, akica umusaza, akica umuntu mu bitaro amusanze mu bitaro cyangwa amusanze mu kiliziya, ni bwo bwa mbere abanyarwanda bakoze ibintu navuga by’ububwa byo kwica abantu badafite icyo babatwaye batavuga ngo bafite intwaro ngo barabarwanya ibyo bikaba byarakozwe rero ntabwo wajya kuvuga ngo mu Rwanda bakora intambara nta mategeko bubahirizaga kuko iyo bayubahiriza nta munyarwanda uba warapfuye arengana azira ubwoko bwe nk’uko byagenze.

Ikindi cya kabiri ni uko abasikare bo muri FPR batera mu Rwanda bari bashishikajwe no gufata ubutegetsi. Wavuze uti ‘tuve mu ntuza za  politiki’ ariko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ntabwo wabutandukanya n’inyungu za politiki kuko Interahamwe zari zarimo Abahutu n’Abatutsi abo bantu bose bagiye bica Abatutsi bakica n’abandi bahutu no mu nkotanyi hari harimo Abahutu, harimo Abahutu bake mu basirikare b’Inkotanyi nabo bagize uruhare mu kwica ari Abatutsi ari n’abandi bahutu urumva rero ko ubishyize hamwe ntabwo wavuga ko hari logique yabaye mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda.

Byimana Jean Paul: Ngira ngo uvuze ku bintu byinshi ariko nashoboye kugerageza gufatamo ibintu bine nshaka ko twibutsanya tukabivugaho: watangiye uvuga ngo itegeko nshinga ry’u Rwanda kugeza mu mwaka w’2008 ryemeraga ko habaye jenoside y’abanyarwanda aho ngaho turajyanye kugira ngo ngire icyo mbivugaho?

Joseph Matata: Yeee. Wagira icyo ubivugaho!

Byimana Jean Paul: Ubundi Itegeko nshinga n’andi mategeko yandi burya kenshi aremwa n’ibitekerezo by’abantu…

Akandi kantu gato navugaho, ka nyuma, wavuze ngo mu nterahamwe harimo harimo Abahutu n’Abatutsi, urongera uvuga uti ‘no mu nkotanyi naho harimo Abahutu n’Abatutsi’ nyine icyo ni ikibazo niba mu nterahamwe harimo Abahutu n’Abatutsi  no mu nkotanyi hakaba harimo Abahutu n’Abatutsi noneho ukavuga ngo bishe abanyarwanda. Abo banyarwanda uvuga bishe ni bande? Ko nabo ubwabo ari abanyarwanda? Abo ushaka kuvuga ko bishwe nk’abanyarwanda ni bande batari abo ngabo bari mu bahutu n’Abatutsi? Noneho ukongera ukabihindura ukavuga ngo bishe abanyarwanda. Abahe?

Joseph Matata: Abahoze mu  gihugu imbere.

Byimana Jean Paul: Bwana Matata, hari ikintu kimwe abantu batagakwiye kujya bitirinya cyane, reka nse nk’ujya mu ruhande rwawe mvuge ku byo urimo kuvuga. Biramutse aribyo koko Interahamwe harimo Abahutu n’Abatutsi n’Inkotanyi zarimo Abahutu n’Abatutsi bakaba aribo bose hamwe barafashe icyemezo cyo kwica abanyarwanda bari bari mu gihugu ariko n’Interahamwe nazo zari ziri mu gihugu ntabwo zari ziri hanze?

Joseph Matata: N’Inkotanyi nazo zari zarakinjiyemo, nazo zari ziri mu gihugu. Nonese Abadage bajya kwica abayahudi ntabwo bishe abayahudi bakomokamo mu bwoko nabo abayahudi b’abadage barishwe, bica n’abayahudi bari mu Burayi mu bihugu binyuranye. Wenda ayo mategeko mpuzamahanga bayashyizeho bitwaje ibyari bimaze kuba by’aba Nazi bica abayahudi mu burayi bwose hano. Ibyo mu Rwanda byo biravangavanze, iryo vangavanga ryabyo ni naryo rituma bitabonerwa umuti nyuma y’imyaka 20 kubera ko harimo guhisha ibintu byinshi cyane.

Byimana Jean Paul: Hari akantu gato nshaka kugira ngo tugarukeho, hari ibihugu by’ibihangage wavuze ko byateguye ubwicanyi cyangwa se jenoside y’Abanyarwanda kuko bari bagambiriye gufata u Rwanda bagakoresha Abanyarwanda bari mu Buganda, ndagira ngo  uhuze iyo link, sinzi uko nabivuga mu kinyarwanda, mumfashe!

Ally Yusuf Mugenzi:Isano

Byimana Jean Paul: Nagira ngo uhuze uwo mugambi abanyaburayi cyangwa se abanyamahanga bateguye, ibihugu bikomeye, bakabicisha ku banyarwanda bari bari hanze, noneho uwo mugambi ukaza gufata n’abanyarwanda bari bari imbere mu gihugu b’Interahamwe z’Abahutu n’Abatutsi noneho uwo mugambi ugambiriye kwica abanyarwanda ‘tout simplement’ kuko iyo uvuze kwica abanyarwanda ni ukuvuga ngo n’abo ngabo barimo. Ndagira ngo ubifate, ubihuze, utwereke uburyo habayeho iyo ‘connection’, hakabaho guhuza ibyo bintu noneho byarangiza bikitwa ko hari umugambi ukomeye wo kwica abanyarwanda kuko niwo wari mugambi wari ukomeye wo kwica abanyarwanda kwari ukurimbura abanyarwanda bavaho, u Rwanda rugaturwa n’abandi bantu.

Joseph Matata: Icyo nashakaga kumubwira, nashakaga kumubwira ko bitagombye kumutangaza. Ku bantu nkatwe tumaze imyaka 20 dushakashaka icyatumye ubwicanyi ndengakamere bumera kuriya mu Rwanda, tumaze kubona inyungu ibihugu bimwe by’amahanga n’abantu bamwe ku giti cyabo bashyiramo ingufu zo gutuma mu Rwanda hataboneka igisubizo cy’amahoro ni ibyumvikana yuko bagikomeje kugira inyungu ko abanyarwanda bakomeza gushirira ku icumu kuko ntabwo kuraswa cyangwa se gutemwa n’imihoro ntabwo ari byo byica  byonyine n’inzara irica n’indwara irica kandi ibyo ngibyo urabibona ko n’ubu mu gihugu cyacu bigihari.

Ally Yusuf Mugenzi:Mwese muse n’abarangiza, muvuga ibitekerezo mwumva bikomeye bya nyuma kuko niyo minota ya nyuma mbahaye, Jean Paul!

Byimana Jean Paul: Ndagira ngo mbere y’uko ntanga igitekerezo cya nyuma mbanze mvuge ku cyo…urebye kuvuga ko abanyarwanda, abenegihugu bakorerwa jenoside ntabwo bishoboka ko bayikorerwa abenegihugu bayikorera abandi benegihugu ngo byitwe ko ari jenoside y’abenegihugu. Ibyo ku rwego mpuzamahanga ntabwo bishobora. Iyo ni imvugo ya politiki wenda ariko mu buryo bw’amategeko, ntabwo bishoboka ko abenegihugu bakorera abandi benegihugu jenoside ngo yitwe ko ari jenoside y’abenegihugu, nshatse kuvuga abanyarwanda. Ibyo ntabwo byashoboka. Iyo uvuga ngo abanyarwanda ngo barimo gukorerwa biriya, ese iyo urebye ubona ari ku ruhande rumwe ruri kubikorerwa? Niba ari uruhande rumwe ruri kubikorerwa rero, akaba ari abantu bose bari kubikorerwa, ndashaka kuvuga amako yose, ntabwo icyo gihe byakitwa ko ari jenoside irimo gukorerwa abanyarwanda ku rwego rw’amategeko ahubwo byakwitwa ko ari ibindi byaha biri gukorwa ariko ntabwo byakwitwa ko ari jenoside iri gukorerwa abanyarwanda, ikorwa n’abandi banyarwanda ku rwego mpuzamahanga ibyo bintu ntabwo ntibishoboka rwose bwana Matata.

Joseph Matata: Nibyo nakubwiye ko urwego mpuzamahanga rwagendeye ku byabaye ku Abayahudi kuko ari bo bari bibasiwe n’aba-Nazi bashaka kubatsemba m’Uburayi hose ariko twebwe mu Rwanda, nk’uko nabikubwiye, n’ibimenyetso bimaze kugenda bigaragara, naguhaye icyo gitabo cyitwa “La guerre mondiale africaine” ariko hari n’ubushakashatsi Professeur Kambanda Charles yakoranye n’abaprofesseurs b’abanyamerika babiri: Christian Davenport na Allan Stam babikoze guhera muri 98 bari muri Universite y’u Rwanda, uwo muvandimwe wanjye Jean Paul azajye kureba kuri site y’abo baprofesseurs b’abanyamerika birukanwe mu Rwanda mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka w’2003, iyo ugiye kuri site yabo yitwa genodynamic.com, uhita ubonaho amakuru yose ajyanye y’ibyabaye mu Rwanda n’ukuntu ubwicanyi bwagiye bwiyongera bitewe n’uko intambara y’Inkotanyi yagendaga ifata umurego, uko byagendaga bigenda bakurikirana, ugasanga abari bibasiwe ari Abahutu n’Abatutsi bo mu gihugu imbere basaga n’abicwa n’ingabo z’amahanga kuko Interahamwe nazo zari zitwaye k’ingabo z’amahanga kuko zishe abandi banyarwanda nyine kandi zibarimo, urumva!

Ally Yusuf Mugenzi:Ikindi kintu wavuze nari nzi ko Jean Paul ari bukubaze ariko ntabwo yakubajije ariko ndumva ari byiza ko nanjye nakikubaza kuko nabikurikiye: wavuze ubuhamya bwa Ruzibiza ariko nyuma yo kwivuguruza, ubuhamya bwa Ruzibiza hari abavuga ko budakunze kugira imbaraga kubera ko ibyo yavuze nyuma yaje kubivuguruza?

Joseph Matata: Mbere yo kwitaba Imana yongeye kubihamya, yasigiye inyandiko abacamanza b’Abafaransa yemera ko ibyo yanditse mu gitabo cye n’ibyo yavuze mu biganiro binyuranye ko abigarutseho, ko yari yaratewe ubwoba, ko bari baramukozeho pression yo kumunaniza ariko si nawe wenyine, n’uwitwa Ruyenzi, wahoze ari mu barinda Kagame nawe yagiye kubivuga mu rubanza rwa Arusha. Ibyo ni ibimenyetso ushobora kugenda ukabona ku rubuga rw’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rusobanura ukuntu abasirikare bo muri  FPR bagize uruhare mu kwica Abatutsi mu Rwanda, ‘evidemment’ no kwica n’Abahutu.

Kanda aha wumve icyo kiganiro

Umwanzuro

Uri umunyamakuru muzima ntushobora guhitisha ibitekerezo nk’ibyo Joseph Matata yavuze muri iki kiganiro. Harimo kubeshya bikabije no gushyigikira jenoside birenze kwemera. Iyo wumva iki kiganiro usanga uwagiteguye,Ally Yusuf Mugenzi, yaryohewe no kumva urwo ruganda rw’ingengabitekerezo ya jenoside rukora.

Nahisemo kwandukura ibyavuzwe ndetse byinshi byo Matata yavuze mbishyiramo nkuko bimeze kugirango abantu babyisomere.

Biracyaza….

3 thoughts on “Mu Imvo n’Imvano ya BBC-Gahuzamiryango ngo nta Jenoside yigeze ikorerwa Abatutsi

  1. Pingback: Uburyo Bunogeye bwo Kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ku aradiyo nka BBC-Gahuzamiryango #Rwanda #Kwibuka20 @mwasa @albcontact @Ibingira | umuvugizi

  2. Pingback: Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Mbere y’1994 @bbcgahuza ya @AMugenzi iyigejeje mu 2014. #Rwanda @LMushikiwabo @albcontact @aasiimwe @mwasa | umuvugizi

  3. Pingback: Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Mbere y’1994 BBC-Gahuzamiryango Iyigejeje mu 2014 | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s