Abashyizeho urubuga ‘Umuhanuzi’ wo kwigisha urwango, barikorera cyangwa bakorera Kiliziya ibayobora?

Standard

Nyuma yo gusoma ibyandikwa n’abapadiri Fortunatus Rudakemwa na mugenzi we, ndetse n’uburyo bakoresha izina rya Yezu ngo bacengeze uburozi bw’urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside byabaye ngombwa ko hibazwa uwo bakorera.

Hari abashobora kwibaza ko aba bahezanguni baritswemo n’ibitekerezo byo gushyigikira abajenosideri nka CDR, ari uguca murihumye ababayobora, bagakora ibyo bishakiye. Gutekereza utyo byaba ari ukwibeshay kuko ukora mu bwihisho atandika, cyane kuri Internet.

Ananditse kuri Internet, ntiyashyiraho links z’abamuyobora keretse ntacyo bagipfana mu kazi. Ntacyo baba bapfana mu kazi, kandi abo bakwiza urwango bacyitwa abapadiri, hari n’abasenyeri na Vatican babayobora.

Byaba ari byigenge se by’indakoreka n’ibihararumbo? Oya. Hari ikibazo mu nzego zibayobora, kandi si ibya vuba. Dukeneye gusubira inyuma umuntu akareba aho ikibazo kiri.

Ku italiki ya 26 Nyakanga 2004, abepiskopi Gatolika b’u Rwanda bakoze inyandiko ndende yamagana cyangwa yambura agaciro raporo yari yarakozwe na Komisiyo idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite.

Iyo komisiyo y’Inteko, yari yarashinzwe gucukumbura ubwicanyi bwabereye ku Gikongoro, ingengabitekerezo ya jenoside n’abayihembera bose.

Abasenyeri bashyize umokono kuri iyo baruwa ni Alexis HABIYAMBERE (Nyundo), Thaddée NTIHINYURWA (Kigali), Anastase MUTABAZI (Kabgayi), Augustin MISAGO (Gikongoro), Frédéric RUBWEJANGA (Kibungo) Servilien NZAKAMWITA (Byumba), Jean Damascène BIMENYIMANA (Cyangugu), Philippe RUKAMBA (Butare) na Kizito BAHUJIMIHIGO (Ruhengeri).

Mubyari bigamijwe n’abo basenyeri, uretse kuvuguruza iyo raporo, hari no kugira ibyo batangariza “abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza”. Mu byo abo basenyeri batangaje, mu mvugo yabo, nasanze harimo ibintu by’ingenzi ababwirwaga bakwiye kumenya ko nta kuri kwari mo. Nibanze kuli bike muri byo bifite uburemere kurusha ibindi.

Mu ngingo ya kane (4), abasenyeri banditse bemeza ko “Kiliziya yemera ko kwibuka no gushyingura mu cyubahiro abazize jenoside, n’abandi bazize ubundi bwicanyi, ari ngombwa.”  Muri iyo ngingo basoza bavuga ko bemeranya n’abakoze raporo y’inteko ko “jenoside ari icyaha kiremereye, kitagomba gufatwa mu buryo busanzwe, kugereranywa, cyangwa se kwitiranywa n’ibindi byaha”.

Ibiri muri iyi ngingo ubwabyo, biravuguruzanya. Kuvuga ko jenoside iremereye idakwiye gufatwa mu buryo busanzwe nk’ibindi byaha, barangiza bakavuga kwibuka abazize jenoside mu rwego rumwe n’abazize “ubundi bwicanyi” haba harimo kuvanga ibintu no gupfobya jenoside. Gushyiramo ubwo bwicanyi bundi, ntawarusanze abijyaho impaka ko bakwiye guhambwa mu cyubahiro, byari uburyo bwo kugabanya uburemere bwa jenoside bayishyira mu bisanzwe.

Abo bayobozi ba Kiliziya Gatolika nk’uko babyivugiye bashatse ko “abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza” bemera ko ari ko bimeze. Uko kuvanga ibintu bikaba mu nyandiko no mu bikorwa, kandi bigakorwa nkana, bitari ukwibeshya.

Mu mwaka w’2008, nayoboye itsinda ryakoze ubushakashatsi kubijyanye n’inzibutso za jenoside mu gihugu, dukora n’“inyandiko shingiro” kuri izo nzibutso. Ni ubushakashatsi bwari bwifujwe n’umuryango IBUKA, bukorwa ku nkunga ya Minisiteri y’Urubyiruko Umuco na Siporo. Ibyo twabonye bitandukanye cyane n’ibyo abasenyeri bavuze.

Umuntu avuze ko abarenze 70% by’abazize jenoside, biciwe muri za Kiliziya Gatolika cyangwa mu nkengero zazo ntabwo yaba akabije. Ikindi twanamenye, ari muri ubwo bushakashatsi ari no mu buhamya bwinshi twumvise haba mu manza za Gacaca cyangwa mu gihe cy’icyunamo, ni uko habayeho ubushake bwo kurundira abantu hamwe cyane muri za Kiliziya kugirango umugambi wo kurimbura abatutsi worohe.

Aho bahambye abantu mu nkengero za Kiliziya umuntu yahagereranya n’ikimpoteri. Kuko uretse kuli katedrali ya Nyundo, no ku Kiliziya ya Mutagatifu Yohani ku Kibuye, ahandi henshi abantu biciwe mu Kiliziya, babacukuriye imva rusange (fosse commune/ mass grave) ku ruhande. Nta na hamwe hashyizwe ikimenyetso n’ubuyobozi bwa Kiliziya kibutsa ko abo bantu biciwe ahantu bari bahungiye bahizeye umutekano kuko bari bazi ko bahabonaga nk’inzu z’Imana.

Ibimenyetso bigaragaza ko habaye ubushake budashidikanywa bwo kwibagirwa no kwibagiza jenoside. Ubu ni nde wibuka ko hari abantu biciwe kuri Kiliziya ya St. Famille i Kigali, kuli Katederali ya Mt. Mikayile cyangwa n’ahari icyicaro cya musenyeri i Kibungo?

Uretse abake bahabaye bakanaharokokera, hamwe n’ababibwiwe nta bandi babyibuka. Byaribagiranye, kandi ku bushake bw’abahayobora.

Hari n’abavuga ko iyo abantu baguye ahantu ari bake ntawubibuka. Ese bibagirana bate barazize urupfu rudasanzwe rwo kuzira icyo uri cyo? Uko “baremwe n’Imana, mu ishusho yayo”.

Twageze ahantu hatandukanye haguye ibihumbi icumi (10.000) by’abantu nko mu Kiliziya ya Paruwasi ya Simbi, ibihumbi mirongo ine na bitanu (45.000) mu Kiliziya ya Nyamasheke, ibihumbi makumyabiri na birindwi (27.000) mu Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa no mu Kiliziya ya Paruwasi Mugina (abarenze 25.000).

Ikihagaragara ni uko byibagiranye kuko bihutiye gusana no gusiga amarange muri izo Kiliziya kugirango bahishe amaraso y’abahiciwe. Uretse n’aho hari n’insengero na za Kiliziya nyinshi ziciwemo abatutsi muli jenoside, ba nyirazo bagakora ibishoboka byose kugirango byibagirane vuba na bwangu.

Abajya gusengera I Kibeho, ni bangahe bafata umwanya wo kujya mu kiliziya yatikiriyemo abatutsi abayobozi barebera?

Muri iryo tangazo ry’abasenyeri kuri iyo raporo y’inteko, mu mvugo yabo yo gusegura ikinyoma bavuze kandi ko ngo bemeranya na Komisiyo y’inteko ko bidakwiye koko “guhishira abayobozi cyangwa abayoboke b’idini iryo ari ryo ryose babiba ingengabitekerezo ya jenoside.” Kubivuga no kubishyira mu bikorwa kuri bo ni ibintu bitandukanye nk’isi n’ijuru. Iki kinyoma kiri mu byatumye biba ngombwa ko igisubizo cyabo nkigarukaho.

Muri iyo nyandiko kandi, abasenyeri bagaragaje ko ngo ibivugwa kuri Kiliziya Gatolika by’umwihariko byabatangaje ngo kuko “bidahuye n’ukuri”. Ngo n’ikimenyimenyi Kiliziya ntihishira abapadiri n’abandi bayobozi bakoze jenoside.

Bagira bati: “Leta ifite uburenganzira bwo gushakisha abo bantu aho bari hose. Ndetse Kiliziya Gatolika yasabye abayoboke bayo bose bagize uruhare muri jenoside kugira ubutwari bwo kwirega ibyaha bakoze.”

Leta se izajya no gushakisha abapadiri bakorera i Burayi, harimo n’abashinze urubuga rw’umuhanuzi wa CDR? Abandi se nka padiri Wenceslas Munyeshyaka, Rusingizandekwe…! Basoma misa, abantu bakabicuzaho ibyaha kandi ntawubibarusha. Ibyo abasenyeri babahaye ikibari barabizi.

……….bizakomeza.

Ndahiro Tom

4 thoughts on “Abashyizeho urubuga ‘Umuhanuzi’ wo kwigisha urwango, barikorera cyangwa bakorera Kiliziya ibayobora?

  1. tom we ndagushimiye ku bushakashatsi ukora kuri genocide yakorewe abatutsi,by’umwihariko uruhare rwa kiliziya gatolika;kuko ni runini cyane uramutse ubirebeye mu mateka uburyo babibye urwango,ndetse na bamwe mu bayoboke bayo bakabigiramo uruhare,aho usanga barafashije interahamwe kwegeranya abatutsi mu makiliziya kuko usanga ari ahantu hagiye hagirirwa ikizere n’abatutsi babihereye ko muri za 60 na 70 igihe genocide yabaga igeragezwa uwahageraga yabaga yizeye gukira;ibi rero kiliziya yari ibizi,izi n’umugambi uhari,ariko ugasanga ntacyo bahishurira abicwaga.

    mbona nk’abanyarwanda twari dukwiye gusasa inzobe maze ibya kiliziya gatolika bikajya ahagaragara,umuti wabivamo uko waba usharira kose ugomba kuwunywa akawunywa yanze akunze,kuko nta kubakira ku rwikekwe n’agasuzuguro kw’abiyita intumwa za petero.

  2. Pingback: Imyaka 15 Irashize Jenoside Yakorewe Abatutsi Yiswe Ingabire y’Imana « umuvugizi

  3. Pingback: Musenyeri Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu afitanye irihe banga na Le prophete? « umuvugizi

  4. Pingback: Ikinyoma, PGCD y’abayoboke ba FPR! | Le Médiateur-Umuhuza

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s