Kiliziya Gatolika ikomeje guhishira abagome

Standard

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikwiye kuvuga mu buryo butaziguye ikibazo cy’abapadiri Fortunatus RUDAKEMWA na Thomas NAHIMANA baba mu mahanga bafashe inshingano yo kuba abamisiyoneri ba jenoside n’urwango.

Hari amakuru avuga ko ngo “Abasenyeri bose ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bamaganye abashinze urwo rubuga kandi bitandukanyije n’ibyandikwa kuri website leprophete.fr.

Myr BIMENYIMANA Yohani Damaseni avuga ko abo bapadiri bamutorotse bakagenda bahunze. Padiri NAHIMANA ngo yagiye mu mpera z’umwaka w’2005, Rudakemwa we agenda agiye gusura abantu mu Bulayi b’inshuti ze muri 2004 aherayo.

Abesenyeri bavuga ko kuba padiri bidashyira umuntu hejuru y’amategeko, bityo ibyo akoze byose akaba agomba kubibazwa nk’umunyarwanda uwo ariwe wese wishe amategeko y’Igihugu.

Myr BIMENYIMANA Yohani Damaseni yatangaje ko hagiye gukurikiraho ibihano bikaze kubera ko bataye umurongo, ariko noneho ngo ni ukwisunga inzego za Vatican kwa Papa Benedigito wa 16.

Ibi ntawabishira amakenga. Aba bapadiri bakora ishyano, bagombaga kuba barakurikiranwe kera n’ubwo atari bo bonyine.  Ikibazo cya Rudakemwa na Nahimana cyagiye ahagaragara ari uko mbishyize ahagaragara.

Hari undi mupadiri Murengerantwari Theophile, nawe wo muri iyo diyosezi ya Cyangugu. Afite urubuga rwa internet murengerantwari.unblog.fr/ rufite ubukana mu rwango no kubiba amacakubiri nka bagenzi be.

Kubera ko diyosezi ivuga ikoresheje nyiramubande, niba Murengerantwari yaribagiranye, noneho nawe nibamubwire abakristu n’abihayimana ko ari ikirura kigisoma misa.

Mbere y’ibindi byemezo byose bigomba gufatwa, Musenyeri wa Cyangugu nakoreshe ububasha afite, abwire abasenyeri bagenzi be b’Iburayi bakiriye abo bamisiyoneri ba jenoside ko ibyo gusoma misa babireka. Ubwo umurimo wo kwigisha urwango ariwo bahisemo, iby’urukundo rwa Yezu nibabirekere abakibikomeyeho.

Ubwo Myr NTIHINYURWA Tadeyo nawe niyumvireho yandikire Musenyeri mugenzi we wo muri Canada asaba guhagarika Padiri Ngiruwonsanga Emmanuel yasabiye uburenganzira bwo gukora umurimo w’ubupadiri muri icyo gihugu. Niba atibuka iby’uwo mupadiri kandi akaba atazi ibyo akora muri Canada tuzabimwibutsa vuba aha.

Na: Ndahiro Tom

3 thoughts on “Kiliziya Gatolika ikomeje guhishira abagome

  1. Iyi nama yo gukomeza kwikanga no gukurikirana n’umwete ibikorwa bya bariya bapadiri, batarutse umurongo wa Kiliziya Gatolika, nanjye ndayishyigikiye. Ni ngombwa ko dukomeza kuba maso. Nibyo bizatuma inzego nkuru za Gatolika zibishyiraho umwete n’ingufu bikwiye.

    Aliko kandi, uko Ladislas nawe yabitubwiye, dukwiye no guha icyizere Abasenyeri mu byo bumvikanyeho na Leta. Nkeka ko mu Rwanda rwacu, ntabatagira inenge. Icya ngombwa nuguhumuka hakiri kare. Nukugamiza kwirinda kuzongera guhabira mu macakubiri y’Abaturage b’u Rwanda rushya.

    Gaétan Sebudandi

  2. Kiliziya Gatolika witandukanya n’ abakozi bayo bataye umurongo, ndibaza ko atari ukugirira neza abanyarwanda cg leta, ahubwo ni ugutabara umurimo wabo bamwe mubiyeguriye umurimo w’ Imana barimo banduza. Ubu iyo bariya ba padiri baba barashinze “websites” zogeza urukundo rwa Kristo, ntabantu baba bakoma akamu.

    Gusa ikibazo mfite, ningombwa ko musenyeli cg abasenyeli bagomba gutegereza ko abantu bavuza induru kugirango bahane umupadiri urimo wigisha amacakubiri n’ urwango? Jye nemera ko Kiliziya gatolika (kimwe n’ andi madini), bafite abantu biyeguriye Imana b’ intangarugero, ariko bakwiye kwemerako bafite n’ abavuga ko biyeguriye Imana bakora nk’ abacanshuro. Uwashaka kunyomoza namubaza impamvu abiyeguriye Imana bishe cg bicishije abantu.

    Tuvuye ku banyarwanda muri rusange no kuri leta, noneho tukavuga ku giti cy’ umuntu, abantu baba bakoma akamu ko kiliziya ikwiye kwiyeza yitandukanya n’ ibirura biyihishemo, ntabwo dukwiye kubibona mu rwego rwo guharanga kiliziya, dukwiye kubibona mu rwego rwo gukunda kiliziya kuko bamwe aba ari abanyamuryango bayo, cg bafite abavandinmwe n’ abana babo b’ abayobocye ba kiliziya. Ntamuntu burya numwe ushobora kwifuzako umuryango we uvugwaho ubusembwa. Kumva kiliziya ivugwaho ubusembwa ntubivuge uri umuyoboke wayo, ni nko kumva umubyeyi wawe avugwaho ubusembwa ntumubwire. Ariko kandi nubwo utaba umuyoboke wa kiliziya, ubonye umuntu wigisha amacakubiri n’ urwango ntukome akamo, nabyo ni ikibazo, duhereye ku bibazo byatewe na ziriya nyigisho.
    Ibi bintu kiliziya ikwiye kubitangirira hafi. Ngo ntawutinya ishyamba atinta icyo barihuriyemo. Umunyamakuru witwa Ngeze yigisha amategeko icumi y’ abahutu, yigana amategeko icumi y’ Imana, nta munyadi numwe wamuvuguruje, yerekana ko ari ugutesha agaciro amategeko 10 y’ Imana biyeguriye. Umuhanuzi ni ijambo rikomeye ridakwiye gukinishwa, ntabwo umuntu akwiye kurikoresha mu mugambi mubi ngo kiliziya iceceke kandi bikorwa n’ umukozi wayo.

    Reka ndangize nshima igikorwa cyiza abasenyeli gatolika bakoze cyo guhagurukira bariya bapadiri 2, ariko nkurikije umubare w’ abapadiri bataye umurongo bavugwa, kiliziya irafite urugendo rurerure. Ndarangiza ntanga ibyifuzo 2: (1) ko kiliziya yakomeza kureba abiyeguriye Imana bayo bateshutse kunshingano zabo bari hirya no hino ku isi ( kandi bagikora mu izina ryayo) kugirango ibacyamure bave ikuzimu bajye ibuntu, (2) kiliziya ntikwiye gutegereza ko abantu bakoma akamu kugirango ihane abantu bayo bataye umurongo kandi bashaka no kuwutesha kiliziya.

    C. Hategekimana

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s