Kiliziya yaharaniye umubano mwiza na leta zateguye jenoside, itahira icyocyere cy’umubano uhuma amaso-Mbonyintege

Standard

Kiliziya gatolika mu Rwanda, yagize uruhare ruziguye n’urutaziguye muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Muri iyi nyandiko ndahera  ku ruhare rwayo mu kutagira icyo ikora mu gukumira ikibi, n’ingaruka zabyo. Aha niho nashingiye mu nyandiko “Muli Kiliziya Gatolika Jenoside Si Icyaha

Kwemera ikibi kikaganza

Ingengabitekerezo kirimbuzi yatangiye kugaragara ko izakomera mu Rwanda mu 1959. Niyo  yabyaye jenoside yo mu w’1994. Nandika Abashyizeho urubuga ‘Umuhanuzi’ wo kwigisha urwango, barikorera cyangwa bakorera Kiliziya ibayobora? Ndetse n’iyayibanje mbere. Guceceka ibintu bicika si ikintu gikwiye kutavugwa.

Guceceka kwa Kiliziya mu gihe hatangazwaga amategeko 10 y’abahutu, yanditswe na Gitera Yosefu mu 1959, kimwe n’izindi nyandiko na politiki y’urwango, nicyo cyatumye higanza ingoma y’amaraso kuva icyo gihe kugeza mu 1990 ubwo Kangura yatangazaga andi mategeko 10 y’abahutu.

Aya  mategeko ya Kangura yo yaje avuga ku buryo butaziguye gahunda y’ubutegetsi bwariho yo gukora jenoside y’abatutsi. Itegeko rya nyuma muri ayo mategeko yitirirwa abahutu muri Kangura ryagaragaje ko Kiliziya yari yararetse umuzi w’urwango ugakura, ubagariwe n’abayoboke n’abayobozi bayo.

Itegeko rya 10 mu ya Kangura rigira riti: “Revolisiyo ya rubanda mu w’1959, Kamarampaka yo muri 1960 n’ingengabitekerezo ya gihutu bigomba kwigishwa abahutu bose aho bava bakagera. Buri muhutu wese agomba gukwirakwiza yivuye inyuma iyi ngengabitekerezo. Umuhutu wese uzatoteza umuhutu kubera gukwirakwiza no kwigisha iyi ngengabitekerezo, azafatwa nk’umugambanyi”.

Ingengabitekerezo yateye jenoside yagiye ahagaragara mu nyandiko. Ubuyobozi bwa Kiliziya, ari mu Rwanda ari n’i Vatikani, nta jwi ryumvikanye ryamagana ayo mategeko afite umuzi mu rwandiko rwa nyirabayazana Musenyeri Andereya Perraudin.

Muri iryo tegeko rya 10 mu mategeko y’abahutu yanditswe na Kangura, ijambo “ingengabitekerezo” rigaruka gatatu (3); “hutu” bigaragaramo inshuro eshanu (5). Muri iryo tegeko kandi haravugwa uwo ingengabitekerezo igenewe n’ugomba kuyikwiza. Harakoreshwa inshinga “gukwirakwiza”, no “kwigisha” iyo ngengabitekerezo yari imaze imyaka hafi 35.

Uburyo bwa mbere bwo gukwirakwiza, ni ubu bwo muri Kangura. Kwigishwa byari byarakozwe mu mashuri kandi bigikomeza. Abihayimana bamwe, kwigisha iyo ngengabitekerezo bari barabikoze ndetse na n’ubu. Utujuje izo nshingano ebyiri zo kwigisha ni we Kangura yitaga umugambanyi.

Guceceka kwa bamwe mu bayobozi ba Kiliziya (mu basenyeri) byatewe na bamwe kwanga kwitwa abagambanyi, abandi babiterwa no kwifatanya n’abandi mu mugambi wa sekibi. Hari n’abandi batagize icyo bavuga kubera ubuswa n’ububwa gusa.

Izo nshingano zo “gukwirakwiza” no “kwigisha” iyo ngengabitekerezo ni zimwe mu byarangaga bamwe mu bayobozi ba Kiliziya mu Rwanda, ku buryo batabashaga gutambamira ibitekerezo n’ingamba bemera.

Itegeko rya munani (8) ry’urwo rwango rwagombaga kwigishwa, rugakwirakwizwa ryavugaga ko “Abahutu bagomba kurekera aho kugirira impuhwe abatutsi”.

Kiliziya ishingira kuri Kirisitu, ivuga ko itegeko riruta ayandi yose ari urukundo. Guceceka kwayo kandi yari ifite kuvuga ijambo rikumvikana, ijambo rirengera abo leta yambuye uburenganzira bwo kugirirwa impuhwe, bigaruka ku bayobozi ba Kiliziya Gatolika b’abanyarwanda.

Kuba batarabikoze ni uko impuhwe zabo ku batutsi zari zarashize mbere y’uko Kangura ibyandika. Amagambo yavuzwe na musenyeri Misago mu nama twahuriyemo i Bujumbura mu Burundi, muri Werurwe 1993, yarabinyemeje.

N’ibyo Misago yabwiye umunyamakuru Lindsey Hilsum amubajije impamvu atabashije guhisha abantu aho atuye, byari mu rwego rwo kwanga kuba umugambanyi. Icyo NTIHINYURWA yakoze abatiza agashyingira abapagani bagombaga gupfa, niyo nshingano yumvaga asigaranye ku batutsi.

Mu basenyeri basinye urwandiko ruvuguruza ibyo Inteko ishinga amategeko yanditse, bavuga ko atari ukuri, harimo Ntihinyurwa na Misago. Abo basenyeri bombi bari mu ihuriro ryari ryarashyizweho ryitwa “Comité de contacts”. Iryo ryari ihuriro ry’abayobozi batandukanye b’amadini yakoreraga mu Rwanda uretse Islam.

Leta ya perezida Habyarimana yagize uruhare runini mu ishyirwaho rya “Comité de contacts”. Iyo komite hari byinshi bibi yakoze, ariko ikiruta ibindi ni uko ari yo yemeje ko ishyaka ry’impuzamugambi-CDR-ryajya mu nzego z’inzibacyuho.

“Comité de contacts” yabikoze izi neza ko amatwara ya CDR kuva ikivuka, ibyo yavugaga muri mitingi zayo n’amatangazo yayo, batahishaga ko bagamije jenoside y’abatutsi.

Gushyirwaho kwa “Comité de contacts” n’abari bayigize ntibyakozwe buhubutsi. Mu bari bayigize, babiri muri bo, bari muri komisiyo yari yarashyizweho mu 1990 na MRND yitwa “Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gutegura ivugurura rya politiki”.

Abo ni Pastori Twagirayesu Michel, na Musenyeri Misago Augustin (washyizwe muri iyo komite akiri Padiri ayobora Seminari Nkuru ya Nyakibanda).

Uwo Twagirayesu Michel wayoboraga Kiliziya y’Abapresbiteriyani mu Rwanda; ni nawe wari umunyamabanga wa Comité de Contacts, akaba yari anazwi kuba interahamwe ikomeye mbere ya jenoside, mu gihe cya jenoside na nyuma ya jenoside.

Atarapfa, Pasitoro Twagirayezu bivugwa ko yari mubajyanama bakuru ba FDLR na FDU-Inkingi.

Abari bagize iyo Komisiyo nibo banateguye imbanzirizamushinga y’amahame-remezo ya politiki mu Rwanda, bakaba bari 30. Ni ngombwa kumenya abo bantu 30 abo ari bo, kuko ingengabitekerezo yagaragajwe na bamwe (benshi) bari muri iyo komisiyo, mu gihe cyo gutegura jenoside, mu ikorwa ryayo ndetse na nyuma.

Uretse abo twavuze, abandi bari: Karemera Edouard wari perezida wayo; Musenyeri Ruzindana Joseph, Visi-perezida; Rugira Amandin; Temahagari Justin; Habimana Bonaventure; Mama Mukarwego Sezariya; Ntashamaje Antoine (yarishwe muri jenoside); Maharangari Augustin (nawe yishwe muri jenoside); Ngirumpatse Mathieu; Mukasine Louise-Antoine; Ruhigira Enoch; Bucyibaruta Laurent; Nzabagerageza Charles; Ugirashebuja Célestin; Iyakaremye Abdulhaman; Nshimyimana Alexis; Nkiko Faustin; Kabagema Ferdinand; Kabanda Célestin; Gasana Anastase; Ntezimana Emmanuel; Nkundabagenzi Fidèle, Nahimana Ferdinand; Bishangara Cyprien; Nzamurambaho Frédéric (yarishwe muri jenoside); Lt. Col Renzaho Tharcisse na Col. Bagosora Théoneste.

Uru rutonde rw’abari muri Komisiyo yo kuvugurura politiki y’igihugu rurerekana ko hari higanjemo abari ku isonga rya jenoside: ari abayitekereje, abacengezamatwara bayo n’abayishyize mu bikorwa.

Uru rutonde rw’abari bashinzwe kuvugurura politiki mu Rwanda, rwari rugizwe ahanini n’abantu b’intagondwa ziyemeje kutazaba abagambanyi nkuko itegeko rya 8 n’irya 10 y’abahutu muri Kangura yavugaga. Benshi muri aba ni abari mu mugambi wa jenoside. Nyuma ya Nyakanga 1994, abasigaye mu gihugu n’abanyabubasha nka Misago.

Tugarutse kuri uku kwemerwa kwa CDR, hari ushobora kuvuga ati: “N’iyo batemera ko CDR ijya mu nzego z’inzibacyuho ntibyari guhagarika jenoside”.

Ariko kandi, kuba iryo huriro ryarimo abasenyeri Gatolika batatu, riyoborwa n’uwayoboraga Inama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda, birumvikana ko gushyigikira ko CDR ijya mu nzego z’inzibacyuho byahaye ingufu abashyizeho CDR n’abashyigikiye politiki yayo.

Kiliziya Gatolika ni naryo dini ryari rihagarariwe cyane muri iyo komite, dore ko ryari rifitemo abasenyeri batatu barimo n’uwayiyoboraga mu gihugu. Byari kuba byiza iyo iyo komite itagira icyo ivuga ku birebana n’uko CDR yajya muri Leta y’inzibacyuho kurusha kwemeza ko yajyamo. Musenyeri Birindabagabo Alex wayibayemo igihe gito, aza kuvanwamo nta nteguza

Uko kwemezwa kwa CDR na “Comité de contacts” byakozwe n’abantu bazi neza ko binyuranije n’amasezerano y’amahoro ya Arusha. Kubikora byabaye guha umugisha jenoside na politiki y’impuzamipanga ari yo yaje kwitwa Pawa (Power).

Byaba ari ukwibeshya hagize utekereza ko abo basenyeri babikoze bifuriza abanyarwanda bose amahoro.

Nta muntu wagendaga i Kigali utarabonye aho impuzamugambi n’interahamwe zagendaga zibyina mu mihanda ngo “Tuzabatsembatsemba”. Urebye abari bagize komisiyo yo kuvugurura politiki mu Rwanda, wumva uko politiki yakorwaga icyo gihe.

Padiri Misago Augustin wayoboraga seminari nkuru ya Nyakibanda yagororewe kuba Musenyeri nyuma y’aho ayoboreye imyigaragambyo y’abafaratiri bikoreye imitumba y’insina ngo bagiye guhamba umuyobozi w’inkotanyi Rwigema.

Kubera ko leta yagiraga uruhare runini mu ishyirwaho ry’abasenyeri, bikwereka ibitekerezo by’abo Leta yashyiraga imbere mu buyobozi bwa Kiliziya n’abo Kiliziya yagishaga inama muri Leta.

Unarebye abo balayiki bari muri Komisiyo ivugurura politiki y’Igihugu, ari nabo bayihuzaga na Kiliziya, n’uruhare rukomeye benshi muri bo bagize muri jenoside, biguha kumva umubano wari hagati y’izo nzego ebyiri.

Gucecekeka no guha umugisha CDR mbere ya jenoside, ntibitandukanye no guhishira abapadiri bigisha urwango bagifite uburenganzira rwo kwigisha ‘Urukundo rwaYezu’.

 

Kwemera no kuvugisha ukuri niwo muti

Abayobozi ba Kiliziya bakwiye kwemera ukuri nk’umuti. Bakawunywa n’ubwo waba urura. Kubeshya no kwibeshya bashaka kugaragaza isura ya Kiliziya uko itari, ni uguhembera no guha ikuzo ikibi.

Mu 1995, Smaragde Mbonyintege ubu wagizwe umushumba wa diyoseze ya Kabgayi, yigeze kwandika ko abari muri Kiliziya badakwiye guhisha amaso birinda kutabona ibyiza batakoze. Yasabye Kiliziya (itari iya ba Ngomanzungu gusa) kugerageza kureba neza amakosa yakozwe, ukuri kw’ibyabaye kukemerwa.

Musenyeri Mbonyintege yagize ati:

“Irondakoko ryaranze imibanire y’abanyarwanda mu nzego zose z’ubuzima bwabo, zikaba zitarabuze no mu nkomanirizo za Kiliziya, ni byo byabaye intango yatumye itsembatsemba rishoboka. Reka twoye gutsimbarara ku byahise, duhere aho tugeze ubu dutegure ejo hazaza. Itsembatsemba ryabaye twoye kuripfobya kuko ryadusize ibara. Rikwiye kubera Kiliziya yacu isomo ryo kwisama n’intandaro y’ububwiriza bushya. Ni ngombwa kubanza kwibaza ibyiza tutakoze (péché par omission). … Twoye gucurika amaso ngo dutinye kurora ibintu uko byagenze. Ahubwo duhange amaso ukuri…Dukwiye kuva ku izima, tugasuzuma uko twabayeho n’uko twabanye. Kwemera ko twibeshye sibyo bizatwica. Ahubwo wakwicwa no gutsimbarara ku izima ryo kwanga kubona ibibi wakoze… Twoye gushaka gupfukirana ibyabaye n’iyo byadutera isoni. … Ni twese abagize uruhare mu mizamukire y’iki gihugu ku buryo bwatumye iri tsembatsemba rishoboka… Kiliziya yari ifite ubuhanga n’ubushishozi byo kuyifasha kureba ibibi n’ibyiza. Iteka ibyo ntibyayishobokeye. Ahubwo yaguye mu mitego ya politiki n’iy’ubutegetsi bw’isi; yafashwe neza iracecekeshwa. Ari abihayimana kavukire, ari ba misiyoneri; cyane abari ku isonga y’ubuyobozi baharaniye mbere na mbere kwumvikana n’ubutegetsi bwariho. Kwumvikana na Leta bigahishira imitegekere mibi. Ubutegetsi na bwo bwishimiraga uwo mubano igihe cyose bitabuzaga kuyobora amateka n’imitegekere yabo uko babishaka. Na ho Kiliziya igatahira icyocyere cy’umubano uhuma amaso. Byaje kugera ubwo Leta yaka abakozi Kiliziya, ikabaka ikurikije irondakoko ryayo. Irondakoko ricengera Kiliziya biratinda. Imbuto mbi iraterwa iramera, itatanya bucece abasangiye umugambi. Ugize ngo aragaya iyo mikorere akitwa umwanzi w’igihugu, akitwa umugambanyi, akarebwa nk’utumva aho ibihe bigeze. Gupfobya ubwoko bumwe ukuza ubundi ni yo mbuto mbi yatumye iri tsembatsemba rishoboka.” Urumuri rwa Kristu N° 16, Igisibo 1995, p. 6-9.

Mu yindi nyandiko yasohotse muri iyo numero, yise “Kiliziya y’u Rwanda igomba ibisubizo bishya ku bibazo bishya”, (p. 16-18) Mbonyintege yagaragaje ko ibyabaye byatesheje Kiliziya agaciro n’icyubahiro yari isanganywe. Avuga ko Kiliziya yazahaye kandi ubwo buzahare bukazayiranga igihe kirekire.

Muri iyo nyandiko hari aho agira ati “Ubu Kiliziya iravuga bakayitwama, ngo byacitse, ejo hashize yaravugaga rikijyana, ariko se yabaga itanze ikiguzi kingana iki cy’uburanga bwayo! Ubwo twari tugize amahirwe tukabona Leta idashyira Kiliziya mu kwaha, twari dukwiye gusobanura gahunda y’ubwiriza bwacu… Nyuma y’ibyabaye muri uru Rwanda biragoye kubuza abantu kuvuga Kiliziya. Ariko rero, nibura bituma tumenya uko batwumva. … Iki ni igihe cy’uko  Kiliziya ifata umwanya wayo mu Rwanda wo kuba UMUHEREZA aho kuba UMUTEGETSI.”

Mbonyintege yifuje ko icyaca amagambo, gutaranga abadafite uruhare muri jenoside byakizwa n’ubucamanza. Akavuga ko ubucamanza bubayeho bugashinga imizi, uwashinja abantu ibyo batakoze yagana ubucamanza. Ati ariko “ibyo twakosheje tukamenya guca bugufi tugasaba imbabazi kuko ari byo byatuma Kiliziya yizerwa”. Akomeza avuga ko guhangana no kwihambira ku byahise ari “ugusenya iyo dushaka kubaka”.

Mu gusoza iyo nyandiko Mbonyintege yanavuze ko mu Rwanda ibihe byahindutse. Ati: “Kwisihinga nk’uko byagendaga ni ukutajyana n’ibihe. Tumenye uburenganzira bwacu, duharanire ukuri n’ubutabera… gufatwa nk’abagaragu b’Ivanjili aho gushinga ijosi ngo dufatwe gitegetsi”. Yavuze ko bitoroshye guhindura imikorere, ariko agasanga guhindura ari ngombwa kugira ngo Ivanjili yumvikane kurushaho kandi bahuze imvugo n’ingiro.

Akamaro k’ubutabera kanashimangiwe na nyakwigendera Padiri Modeste Mungwarareba. Mugwarareba avuga ko ubucamanza buzaca urubanza buzaba bugomba gusubiza agaciro imbaga muntu yose, kuko abakorewe jenoside nta kindi bazize uretse kuba baravutse gusa ari abatutsi. Mungwarareba ati: “dukeneye ubucamanza buvanze n’uburezi bwinshi, kugira ngo tuvaruke n’ubuyobe bwinshi bwaduteye kugwa mu mwoga w’ubugome butabonerwa izina”. Ibyo Mungwarareba yabishyize mu nyandiko ye “Ubucamanza si uguhora, ahubwo ni ugusubiza agaciro uwishwe n’uwishe”. Urumuri rwa Kristu, N°16, p. 14-15.

Mungwarareba yagaragaje ko ubucamanza ari yo nzira y’ubwiyunge, kuko abakoze jenoside bashwanyuje umubano mu miryango banifuza gushinga inzigo idakuka mu Banyarwanda. Yibukije ko uretse abanyamahanga babitwara intambike, bakabyita intambara y’abahutu n’abatutsi, hari abatutsi bari bafite bishywa babo cyangwa abahungu babo babaye interahamwe, hakaba n’abahutu biciwe ba nyina, baramu babo, cyangwa se abandi bafitanye isano.

Kiliziya gatolika, igomba kwemera kwitandukanya n’abayikoramo bagamije gusenya ikemera impanuro nziza.

Na: Ndahiro Tom

Advertisements

One thought on “Kiliziya yaharaniye umubano mwiza na leta zateguye jenoside, itahira icyocyere cy’umubano uhuma amaso-Mbonyintege

  1. To Tom Ndahiro:Genocide yaratubabaje twese n abayigizemo uruhare bagomba guhora babiryozwa…sur une grande partie de ton article turi kumwe!!gusa birambabaza iyo mbona umuntu nkawe w umunyamakuru wakagombye kugira uruhare mu kugararagaza ukuri yihandagaza akanduza izina ry umuntu nzi neza(BISHANGARA Cyprien) ko atigeze agira uruhare (ni de loin ou de pres) muri genocide,muri politique ndetse no mu ishyaka iryo ari ryo ryose…jye numva mbere yo kwandika cyane cyane quand tu te donnes l’audace de citer des noms…ugomba kubanza ugashaka information zose zishoboka,,,kuko nko kuri we nzi ko ntabyo wakoze…naho ubundi tu salis ton nom de journaliste que tu devrais etre le premier a faire respecter!!!! Nasize email yajye nizere ko umunsi umwe uzanyandikira ukansaba imbabazi mu iszina ry umusaza twubaha turi benshi!!!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s