Twagiramungu arifuza ko Habyarimana azuka, akigamba kuba umwirasi. Yanga Abahutu ataretse Abatutsi

Standard

Politiki ya PAWA iragamburuza. Ku itariki ya 25 Gashyantare 2011, Twagiramungu Faustin, yatangaje ko hari abahutu yanga, byibutsa indirimbo za Bikindi Simoni. Akemera ko ari umwirasi ugishaka ubutegetsi n’ ubwo avuga ko atabushaka. Ni inyandiko isaba kwibaza niba gukora politiki bigomba kwambura umuntu umutimana, kwivuguruza bikagirwa ihame, gushyigikira jenoside bikagirwa ubuhizi. Abazi Twagiramungu, imitekerereze ye yigaragaza cyane muri iyo nyandiko yasohotse kuri za mbuga za internet z’abapadiri bakomoka muri Rusizi. Ba Murengerantwari Theophile, Thomas Habimana  na Rudakemwa.

Ngo ntiyari azi Inkotanyi

Twagiramungu arahakana agatsemba ko atigeze na rimwe, “agirana ibanga na FPR Inkotanyi” ati niba  hari ubizi, azabitangaze. Icyo ni ikinyoma kuko hari byinshi nzi harimo n’uburyo yabaye Minisitiri w’Intebe, ndetse n’izina rye rikajya mu Masezerano y’amahoro ya Arusha. Hari byinshi umuntu yamwibutsa yakomeje guhakana.

Ati: “Sinigeze ntekereza kujya muri FPR, iyo nza kugira uwo mugambi mba narambutse nkajya Uganda.” Nkaho kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 Inkotanyi zabaga Uganda.

Ajya mu mvugo y’abajenosideri. Ngo ntiyamenye “ko FPR yari ifite umugambi mubisha wo kwica abantu mu gihugu harimo no kwica Perezida Habyarimana kugira ngo ifate ubutegetsi.” Ariko ati: “Seth Sendashonga, inshuti yanjye, wari umuhanga mu gusesengura (analyse) nta na rimwe yigeze ambwira ko hari icyo nagombaga kwishisha kuri FPR.”

Ngo ntiyigeze  avugana “n’abandi bahutu”yari azi muri FPR, nka Colonel Kanyarengwe cyangwa Bizimungu Pasteur (twakoranye muri STIR) ngo menye icyo bavuga kuri FPR. Yibutsa ko yakoranye na Bizimungu kuko yamutegetse hanyuma undi akaza kuba Perezida wa Repubulika.

Twagiramungu avuga ko ari we muhutu wenyine warokotse FPR “kugeza ubu”  ukomeje “umugambi wo gufatanya n’Abanyarwanda, ariko by’umwihariko urubyiruko ngo dukore revolisiyo ya rubanda…” Yibagiwe kuririmba ngo: “Turatsinze ga ye”!

Gufatwa kwa Byumba no kwishongora kuri ex-FAR

Muri propaganda ya Hutu-Pawa Twagiramungu yakomeje kuregwa ubugambanyi we yita ko “yabaye incyuro n’igikangisho bya bamwe bashaka kubeshya Abanyarwanda”  ngo ko yatanze Byumba.

Arasobanura yishongora ati ““Niyo Byumba yafatwa” sinabivugiye kuri Radio mvuye i Brusseli. Nabivuze nagiranye ikiganiro-mpaka n’aba CDR impaka kuri Radio Rwanda kuri icyo kibazo cya “Niyo Byumba yafatwa”. N’ubwo bari bahantsinze, ariko narabatsinze, banga kuva kwizima. Kuba naragiye i Brusseli sinagiyeyo ngiye gusaba Inkotanyi ngo “Byumba ifatwe”. None se ko ntacyo navuze kuri Kigali, Ruhengeri Gisenyi, Butare, n’izindi prefegitura, wowe wasobanura ute ko zafashwe? Nazo narazitanze? Ntabwo nigenze nyobora ingabo z’u Rwanda!”

Ibyo yakurikijeho ni imvugo isanzwe mubakoze jenoside, n’abakomeje gukwiza ibitekerezo byabo. “Inkotanyi zaturushije ubwenge ziraducurika ziraducuranura, … zaraduteranije dusubiranamo nk’abasazi, … kugeza zidutsinze ku rugamba rw’amasasu.

Ubwirasi

Twagiramungu ntahakana ko ari umwirasi. Kuko avuga ati: “Kuvuga ngo ndi umwirasi, none se niba ariko nteye uragira ngo ngire nte! … Guhinduka umuntu ashaje ntibyoroshye, ubwo muzajya munyihanganira! Buri wese agira akageso ke (défaut), ubwo nanjye nzakomeza njye ndwana n’ako muvuze, niba ari ko mubibona.”

Nawe yanga Abahutu 

Twagiramungu avuga yemye  ngo: “hari Abahutu ndashobora gukorana nabo narababonye n’amaso yanjye, ndabazi: ni babandi bagambana hato na hato, ni abashyira inda yabo imbere, bakiba barangiza bakigira nyoni nyinshi,… Ni abiyita abahanga muri politiki kandi nyamara batazi no gutandukanya iburyo n’ibumoso!”

Agakomeza ati: “nanga abahutu bafata politike nk’umukino w’amakarita ya “muzungu anarara”, cyanga bashaka gusa n’aho bakina urusimbi, mbese bibwira ko politike ari ibikino, cyangwa ngo kuba ukunzwe n’abazungu.”

Akongeraho ngo: Abandi bahutu nanga ni bamwe bavuga ko bashaka kurwana na Kagame, bakabivuga babunze muri twa appartements na twa studio, badashobora kujya mu ishyamba cyanga mu Rwanda ngo FDRL irahababereye. Keretse niba bene abo Bahutu baravumbuye ubuhanga bwo kurwana bakoresheje “télécommande” (remote control). Ubwo se muragira ngo bene abo dukorane iki?”

Abo “bahutu” yangira gukorera i Burayi wagirango ntabarimo, kuko nawe niho aba. Niba nawe yiyanga? Muri aya magambo y’uko hari ibisambo by’abahutu n’ababeshya ko bazi ubwenge batabuzi, ni Paul Rusesabagina, Ingabire Victoire n’uwitwa Karoli Ndereyehe n’abandi apinga. Twagiramungu yahakaniye Rusesabagina ko yamuyobora ngo ntabwo ashobora gukorana n’umupishi.

Yanga n’abatutsi

Muri iyo nyandiko Twagiramungu avuga ko atari Abahutu gusa bamugora. Ati: “n’Abatutsi b’incakura ntitujya twumvikana. Bamwe bibwira ko ngo bafite amayeri yo gushuka Abahutu.” Ngo ikibazo cy’abo batutsi yanga ngo ni uko bataramumenya.  Ati: “nti bari bamenya ko ntari Umuhutu gusa. Ndi umuhutu wize…birangora kugira ngo numve Umututsi icyo yankangisha.”

Ajya mu mvugo z’irondabwoko ati: “Nizera ko kuba Umututsi atari ukugira uburanga, ubu n’Abahutu barabufite.”

Agaruka mu cyayenge kunaniranwa kwe na Theogene Rudasingwa na mukuru we. “Nawe se umuntu arakubwira ngo mukorane ariko afite ibyo agukinga. Uwo mutareba mu cyerekezo kimwe mwafatanya mute urugendo? Ngaho namwe nimumbwire!”

Twagiramungu mwene Gishungu ati: “Ndagira ngo mubyumve neza, amakosa twakoze muri politiki arahagije. Ubu njye sinshobora kwongera kwishora mu bigare ngo nizeye abantu ntazi!”

Twagiramungu arifuza izuka rya Habyarimana

Twagiramungu yarezwe kera ko yagambaniye General Major Habyarimana. Ubu arabihakana avuga ngo “yari inshuti ya mukuru wanjye Nicolas, basaga nabafitanye igihango.” Nizere ko uyu atari mubishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda igahitana n’abitwaga abagambayi n’ababakomokaho.

Twagiramungu aricuza impamvu barwanije Habyarimana inkundura, ati: “aho twibeshye ni uko twirengagije ko igihugu cyari mu ntambara. Kirya gihe ntabwo cyari icy’amashyaka. Kirya gihe twagombaga kugiharira intambara, tugatsinda FPR, tukajya mu mashyaka nyuma.” Aha akaba nka CDR n’interahamwe. Muzumve indirimbo za Bikindi, inganzo ye niyo Twagiramungu asubiramo.

Ararahira nkuko bisanzwe, ati: “Ahubwo ubwo mukeneye ko mbabwira amabanga, jye mbabwiye ko Habyarimana namwubahaga cyane bikomeye” Ngo muri MDR ni Twagiramungu  wenyine wamwitaga “Nyakubahwa Perezida Habyarimana”. Urukundo ngo rukaba rwari rufite imvano. “Icyo namukundiraga ni uko na we ubwe yubahaga Abanyarwanda kugera no kubamurwanya.”

Geregori Kayibanda, ni sebukwe wa Twagiramungu. Kayibanda akaba yarishwe urw’agashinyaguro ku itegeko rya Habyarimana. Ibi Twagiramungu akabibonamo urukundo rwinshi kuko abo yishe ari benshi.

Ibyo Twagiramungu avuga wagirango Ikinani cyari umutagatifu. “Hari igihe njya nicara nkibwira nti yenda iyo aza kutwubahuka agafata abanyamashyaka twese akadufunga kugira ngo yenda abanze arwane n’Inkotanyi, wenda hari byinshi biba byararokotse!”

Twagiramungu afite inzozi zimubuza gusinzira. Ati: “None se koko abazi Perezida Habyarimana, azutse bakabahitishamo hagati ye na Perezida Kagame mwatora nde?” Nakomeze ategereze!

Urupfu rwa Habyarimana na jenoside

Muri iyi nyandiko ya Twagiramungu ntacyo avuga kuri jenoside yakorewe abatutsi. Arabyihorera kugirango atavuga abayikoze. Igihe ayivuze, atavuze abayikorewe n’abayikoze avuga ko uwishe Habyarimana na Ntaryamira “ari we mu by’ukuri wateje jenoside na buriya bwicanyi ndengakamere bwayiherekeje.”

Uwo agerekaho icyo cyaha cyo guhanura indege aramuvuga ko ari Inkotanyi.  Akavuga ko umwanzi babwiwe na Habyarimana na CDR ari umwe ngo akaba ari we bakwiye kurwanya.

Umurongo wa politiki

Twagiramungu aravuga ati: “Icyo ntahakana ni uko nagize uruhare rugaragara mu kurwanya ubutagetsi bwa Habyarimana mu gihe twabonaga ko bwikubiwe n’agatsiko k’abajyanama be batari bashobotse, bamugira inama zishingiye kuri politike y’uturere no kwimakaza umuryango we n’Abashiru. Abanyarwanda bo mu tundi duce tw’igihugu bari babangamiwe n’ubwo buryo bwo kwikubira ibyiza by’igihugu kandi aho byatugejeje haragaragaye. Nkumva rero igihe cyari kigeze ngo twemere ko abo Bakiga n’Abanyenduga nta cyo bagipfa. Bapfaga ubutegetsi gusa, ubu ntabwo bafite. Umwanzi dufite ubu ni umwe, ni agatsiko kiyise FPR Intore” Nta bisobanuro bikenewe kuri iyi mvugo.

Amahitamo akomeye

Twagiramungu arashaka ubutegetsi, akavuga ko atabushaka yarangiza ati ndabushaka. Aragira ati: “Ubu njye ndakuze. Nta butegetsi ngishaka, ariko si ukuvuga ko mbwanga. Bimaze kugaragara ko Urubyiruko rufite ingufu ziruta ingufu ziruta iz’imbunda. … Gukura kwanjye rero ntibisobanura ko ngomba kuva muri politike. Nyivuyemo naba ntereranye urubyiruko, kandi ngomba kurubuza kongera kugwa mu mutego twaguyemo.” Umutego w’umwanzi!

Na: Ndahiro Tom

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s