Umufaransa Jean-Louis Bruguière yaba yaracengeye MI5? Hari ikinyoma cyo gushyigikira iterabwoba

Standard

Amakuru yo muri RNC arasobanutse noneho. Ubwo bafatanyije n’ihuriro FDU-Inkingi ibintu bigiye ahagaragara. Amatwara ya Rudasingwa n’ibibera mu gihugu cyo mu Bwongereza, birasaba kwibaza niba bya biro by’iperereza MI5 bitaracengewe.

Mu nyandiko Rudasingwa na bagenzi be barategura ibikorwa by’iterabwoba, nibanze ku kibazo cyo kubuza abantu kutajya kuri ambasade z’u Rwanda n’ibyihishe inyuma.

Iyo usesenguye neza, ibi byo kubuza abantu kujya gusura za ambasade, bifite aho bihuriye n’amakuru avuga ko hari abanyarwanda baburiwe ko bahigwa mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ntibyumvikana icyo yita imigambi “imigambi mibisha” ngo yatahuwe na leta y’Ubwongereza, yo kwica abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda.

Nyuma yo kubona iryo tangazo, nasanze hari ikibazo. Uko ibintu byakurikiranye byerekana ko hari akagambane.

Ibyo Rudasingwa yanditse nibwiye ko ari ibyari byaranditswe n’ikinyamakuru The Independent mbere gato y’ubukwe bw’Igikomangoma William. Ibyo byari byahise nk’ibyo wumvise mu gitondo cy’umunsi wo kubeshya.

Akimara kwandika itangazo rye,  ku itariki ya 19 ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza bwakeye gisohora inkuru y’uko hari abanyarwanda babiri, batuye muri icyo gihugu baburiwe n’ikigo cy’ubutasi cyo muri icyo gihugu MI5 ko bageraniwe.

Abo banyarwanda Rene Mugenzi na Jonathan Musonera, ngo baburiwe  ko ari leta y’u Rwanda igomba kubica ikoresheje uburyo ubwo aribwo bwose.

Ayo makuru yaje kandi akurikirana n’inama yahuje RNC na FDU-Inkingi, n’urugendo rwa Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya muri icyo gihugu (niba ari byo).

Ayo makuru kandi akurikirwa n’ikiganiro Imvo n’Imvano yamamazaga amatwara y’iyo mitwe yiganjemo abagizi ba nabi.

Maze kumva ikiganiro Imvo n’Imvano harimo Musonera wa RNC, nabwo agatima kakubise hirya, gukenga biriyongera.

RNC na FDU ni abantu bemera ko leta yakoze jenoside ariyo nziza cyane ugereranije n’iyubu yateje u Rwanda imbere. Kubaha ijambo ni ugushyigikira iyo ngengabitekerezo.

MI5, izwiho ububasha bwo gukora amaperereza akaze. Biteye kwibaza byinshi uburyo iri perereza ryo ryakorewe muri The Independent. Kugeza ubu nibaza ko abagiye kuburira Mugenzi na Musonera, bashobora kuba ari abantu baba biyitirira MI5. Sinumva uburyo MI5 yakoresha propaganda aho gushakisha abategura imigambi mibisha.

Iyo bamenya ko hari abantu bakorera leta y’u Rwanda bahiga abantu batuye muri icyo gihugu ku buryo bwemewe, icyagombaga gukorwa ni ukubagendaho bakazabafatira mu cyuho. Ibi nibyo byari kugaragaza ko bakeneye kurengera ubuzima bw’abantu.

Iyo biba ari byo koko, kubivuga byari ukwica iperereza. Cyane ko inkuru nk’iyi atari ubwa mbere ivugwa nkuko navuze mbere y’ubukwe bw’igikomangoma William.

Si icyo gihe gusa icyo gikuba cyaciwe. Ku itariki 12 Mata 2008, Keith Harmon Snow uzwi mubyo gupfobya jenoside yasohoye itangazo rivuga ko leta y’u Rwanda ifite abicanyi mu Bwongereza na Amerika bo guhiga impunzi.

Keith Harmon Snow yongera kwandika ibisa n’ibyo muri Werurwe 2010, mu kinyamakuru African Executive. Yavugaga ko hari ‘Hit list’.

Ibi byasohotse no ku mbuga nyinshi za internet zishyigikira abakoze jenoside.

Nyuma yo gusohoka kwa The Independent (ya kabili) ivuga ibya MI5, ku wa 21 Gicurasi, icyo kinyamakuru cyanditse inkuru y’icyuririzi abanyapolitiki bo muri icyo gihugu bavuga ko leta yabo ikwiye gusuzuma neza ubutwererane bwacyo n’u Rwanda.

Ubwongereza buri ku isonga ry’ibihugu biha u Rwanda inkunga y’amajyambere. Abarwanya u Rwanda, cyane cyane abajenosideri, bamaze imyaka batuka ibihugu bya Amerika n’u Bwongereza ko aribo nyirabayazana ba jenosidebagerageza uko bashoboye kose ngo basibire amayira u Rwanda.

Kuri bo amafaranga afasha abanyarwanda kwiga, kwivuza, kubona inyongeramusaruro mu buhinzi n’ibindi babifata nko gufasha umwanzi. Buri munyarwanda wese utari hamwe nabo aba ari umwanzi.

Aya makuru y’iterabwoba ndakeka ko akomoka muri abo ba RNC na FDU, babifashijwemo n’inshuti zabo zishobora kuba zikora muri Scotland Yard.

Nyuma y’ibyo byose, umuyoboro wa internet ukorera RNC, wanditse wigamba intsinzi

Si ukwigamba gusa kuri iyo website, ahubwo ubona ko ariya makuru ari amahimbano. Ikigamijwe nicyo umuntu yibaza.

Ikigamijwe ni ibintu bibiri. Icya mbere ni ugusebya leta y’u Rwanda ngo igaragare ko ari ruharwa, ihiga abanyarwanda baba mu mahanga.

Icya kabiri, ni ukuzana umwuka mubi n’iterabwoba ngo hatazagira ukurikirana ibikorwa byabo aho bari, kuko bizitwa ko ari ugushaka kubica.

Wasobanura ute ko nyuma y’izo mpuha ari bwo Kayumba na Karegeya bajya mu Bwongereza? Bakaza bakurikirana n’inama yajemo abakwije ibitekerezo byo gutsemba abatutsi nk’abo muri FDU.

Ukurikije uburyo icyo kinyoma bagicuze, hazaza abandi ba Abdul Ruzibiza, bavuga bati: nitwe twatumwe kwica abantu. Ndetse ntibyatangaza habayeho n’abazakora ishyano bakiyita ko batumwe n’u Rwanda.

Aya makuru ya The Independent na MI5, yaje asa n’imikorere y’umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière wahoraga atangaza amakuru y’uwahanuye indege ya Habyarimana mu gihe icyunamo cyo kwibuka abatutsi batsembwe mu mwaka w’1994. Icyo yari agamije ari ukurangaza abantu ngo bibagirwe kwibuka ba nyiramukubitwa ba jenoside.

Aba nabo baravuga ko hari abanyarwanda bahigwa, kugirango bazamure agaciro k’abo bantu muri politiki, kandi bamwe muri bo bazwi ko bafatanya na Al Qaeda yo mu biyaga bigari. Ibisubizo byatangwa bikenewe.

Na Ndahiro Tom

3 thoughts on “Umufaransa Jean-Louis Bruguière yaba yaracengeye MI5? Hari ikinyoma cyo gushyigikira iterabwoba

  1. Ndemeranywa na Tom ko muri ziriya mpuha z’ abanyarwanda bahigwa mu Bwongereza harimo ubugambanyi bukomeye cyane. Ndazita impuha kuko bavuze abahigwa mu mazina, ariko abahiga kubita leta y’ u Rwanda, ntabwo bihagije, hagomba kwerekanwa amazina y’ abo bantu bahiga, noneho bakerekana aho bahuriye na leta y’ u Rwanda.
    Biriya rero jye mbona bihishe ikindi gikorwa kibisha kitagaragara. Biriya ninka “ intimidation” bakoze, kugirango abantu bagire ubwoba bwo kwamagana bariya bicanyi n’ ababashyigikiye, kuko bazaba bagaragara nk’ abantu barimo bahigwa, noneho ibyo bavugwaho bihinduke ubusa kuko abantu bazaba barangariye mu kuntu bagiye kwicwa. Noneho rero, leta nayo ibakorera ama “ dossiers” y’ ubwicanyi, nayo igaragare ko idakwiye gukorera ama “ dossiers” abantu ihiga kwica.

    Kuberako nemera cyane ubusesenguzi bwatanzwe na Tom, sinshaka kubisubiramo cyane, ahubwo reka ngerageze gutanga ibyifuzo.

    Iriya M15 kuba ari ikigo cy’ ubutasi mu guhugu cy’ ubwongereza, bikwiye kunyuzwa mu nzira za diplomacy hagati y’ inzego zimwe z’ u Rwanda n’ Ubwongereza, kiriya kigo kikerekana ukuri kw’ ibyo bavuga

    Ikindi, twigeze kuvuga hano ku rubuga ko tudakwiye kuri gihe gukora “ contre- attaque” ko ahubwo natwe dukwiye gukora “attaque”. Bariya bangizi b’ amashumi ya FDLR aribo ba RNC, FDU-Inkingi n’ abandi, biragaragara ko bagiye gukora “ attaque” ( ntabwo mvuga iy’ amasasu, nubwo nayo umuntu atayisuzugura), ariko uko bigaragara, hagiye gutegurwa abantu bazemeza biriya bihuha nk’ ukuri. Ubu ba Ruzibizi barimo barategurwa. “Attaque” rero mvuga twakora, ntabwo dukwiye kuvuguruza ibyo bandika gusa, ahubwo dukwiye gushyira ahagaragara ibintu byose dukeka ko bategura, kugirango tubatange imbere, kuko birahari. Nibyiza gukora “analyse de la situation” tukayishyira ahagaragara. Ibyo bitandukanye no kwisobanura cg kunyomoza. Ndetse ahubwo jye biriya ndimo ndabihuza no kwanga kuburana kwa Ingabire!! Kuki acuma urubanza rwe? Kubwanjye, aziko ko naburana agatsindwa kumugaragaro, azaba ahindutse “criminal” wuzuye, noneho biteshe agaciro bariya ba Rudasingwa bashyigikiye ishayka rye, kandi bashyigikiye na Ingabire kuko bamwita “freedom fighter”.

    Kwemeza ko “freedom fighter” ari “criminal”, ni ukwemeza ko naba Rudasingwa nabo biyita ba “freedom fighter” ari ba “ criminals”. Niko rero gupanga ngo Ingabire yange kuburana babe bahimba imigambi nkiriya yo mu Bwongereza, n’ indi tutazi, babe barangaz amahanga, hagati aho abohereje Ingabire babe bategura utundi dutendo. Dukwiye gukora “ laboratoire/laboratory” yicara isesengura imigambi abantu baducurira, tukayishyira ahagaragara mbere.

    Birumvikana hari bimwe biba biri “sensitive” tugomba kwitondera, ariko biba bigaragara. None se nubwo ntari umunyapolitiki, buriya koko nananirwa kuboka ko hari ikintu kihishe inyuma yo kwimurira interahamwe muri Maniema? Ahubwo se uwasabye ko zijyanwa hariya ( ari nawe nkeka ko arimo avugira muri Kbira), iyo ashyigikira umugambi usanzweho wo kuzicyura. Kabila se biriya yabivuga azi ko abishoboye?
    Ariko rero ntagitunguye, urugamba twararwiyemeje, kandi tugomba kurutsinda kuko banyarwanda aho twavuye niho habi. Ubu noneho abantu barasonukiwe, leta idushakira ibyiza twarayibonye, na leta zaduteje ibibazo twarazibonye. Ukuntu abambari b’ izo leta zadushyize mu bibazo bashaka kubitugaruramo, nabyo turabibona, si ibanga. Bahame rero, bakenyere tubonane. Nuko nabo bazamera nka wa mugabo intore Betty yavuze witwaga Miseke wakubiswe n’ umugore utwite akabishakira impamvu, kandi ari ububwa buvanze n’ intege nke yari yifitiye.

    Muri 1994 interahamwe zambuka muri Zaire yo hambere, zagiye zivuga ngo naho ziranwana!! Ziti kurwana n’ abantu bafite imirizo!! Niba imirizo ituma abantu batsinda, umenya ahari ariyo mpamvu gufatanije na Rudasingwa, Kayumba, Karegeye n’ ibindi mubo bavugaga ko bafite imirizo. Ariko rero ubwenge bucye bukwemeza ko umuntu agira umurizo, nabwo bwakubera impamvu yo gutsindwa.

    Celestin

  2. Aba bose imigambi yabo n’ugutesh’umutwe abanyarwanda ndetse no kuyoby’amahanga kugirango babone uko babaho, ese ubu ibyo mukora mubona ari ubutwari da? naho uyu mufaransa we yagerageje uburyo bwose kugirango aheshe isura mbi abayobozi bacu ariko ntabwo azabigeraho uko azabigenza kose, kubera ko ibyo avuga byose na kuri bifite. kuba rero yaca mu bitangaza makuru nta gitangaza kirimo kuko kuri we yakoresha uburyo bwose maze agahirika cyangwa se agahindanya isura y’u rwanda. Ariko iyi migambi yose aba bahezaguni bafite ntabwo bazayigeraho pee! Abayobonzi bacu, Ingabo zacu, abaturage bu Rwanda bose baryamiye amajanja kandi baritayari guhashya umwanzi uwo ariwe wese uzashaka kuvogera igihugu cyacu.
    Buri munyarwanda yarajijuke di, “Burya sibwo buno”

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s