Musangamfura ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa FDU-Inkingi akwiye kuregwa jenoside no kwigisha urwango

Standard

Umubano wa Rwanda National Congress (RNC) na FDU-Inkingi, ubu si ibanga. Uwo mubano, ubufatanye n’ubutwererane bwasinywe muri Mutarama 2011.

N’ubwo byazanye amakimbirane, ababisinye bakirukanwa na Eugene Ndahayo, abashyigikiye Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) barabishimye. Ibyo ni amateka ya Pawa n’amajyojyi.

Vuba aha kuwa 14 Gicurasi abunze ubumwe muri Mutarama bahuriye i London, mu kiganiro mbwirwaruhame  cyarimo abahagarariye ububanyi n’amahanga bo muri RNC (Condo Gervais) n’uhagarariye FDU- Inkingi (Musangamfura Sixbert)

Mu bandi bari bahari ni Paul Rusesabagina, na ba Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya batanze ibiganiro kuri Skype.

Inama ya London yakurikiwe n’umubano mushya wa RNC na CNR – INTWARI. Uwo mubano, nagize icyo nywuvugaho mu nyandiko ‘Abaha agaciro Abahakana jenoside, ntaho bataniye nabo’ yo ku itariki 18 Mata 2011.

RNC na FDU bafite ikintu gikomeye kibahuza. Bahuriye ku kwemera no kwamamaza ko leta yateguye jenoside ari nziza kurusha iyahagaritse jenoside ikanateza u Rwanda imbere ku buryo bugaragara.

Iyo abiyita ko bakora politiki, bagashima abakoze icyaha cya jenoside nk’abantu b’intungane, bakamamaza ibitekerezo byimakaza iyo ngengabitekerezo, ntabwo baba batandukanye n’abayikoze.

Nkuko byaje gusobanurwa n’abo muri RNC mu kiganiro cya BBC-Imvo n’Imvano cyo kuri 21 Gicurasi, bakoreye inama mu Bwongereza kuko ari cyo gihugu cya mbere gitera inkunga u Rwanda. N’ibihuha byakurikiye iyo nama bisobanura umugambi wabo wo gusopanya umubano w’urwanda n’icyo gihugu.

Kuri BBC, iyo mitwe yari ihagarariwe n’abashizwe ububanyi n’amahanga muri iyo mitwe, ari bo Condo Gervais wa RNC, na Sixbert Musangamfura wa FDU-Inkingi.

Muri icyo kiganiro Condo yavuze ko abapfobya genocide ari ak’umutima usobetse amaganya udasobanura amagambo. Icyo uwo mugani usobanura, ntaho gihuriye no guhakana jenoside. Uwo mugani ukoreshwa iyo hari urengana akananirwa kwisobanura.

Kenshi abahakana jenoside ni abayikoze, abafitanye isano n’uwo mugambi, abagirira impuwe abakoze jenoside n’inshuti zabo. Kuri abo bose, amaganya baba bafite ni ayahe?

Amaganya yonyine y’abakoze icyo cyaha ni ugukurikiranwa no kuba amateka abashinja ko ibyo bakoze nabi. N’ababakunda bagira ipfunwe n’ikimwaro.

Muri icyo kiganiro Condo yarondoye ibyo asanga bifitanye isano na jenoside. Ibyo akabivuga nk’ibyateye jenoside. Ibyo ni:Intambara yo mu 1990, urupfu rwa Ndadaye, guhanuka kw’indege ya Habyarimana ngo byose bifite ingaruka kuri jenoside.

Kuri Condo, abazize jenoside avuga ko “bitabye Imana”. Mbese ntabwo bishwe bazira ubwoko, ahubwo ko Imana yarabahamagaye, nk’abazize urw’ikirago.

Musangamfura Sixbert yamaganye itegeko rirwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Musangamfura ahakana ko Ingabire Victoire afite ibitekerezo by’aba Nazi.

Jye ndahamya ko ibyo bitekerezo Ingabire abifite, kuko ishyaka ayobora rishingiye ku bitekerezo by’abajenosideri.

Inyandiko zigaragaza ko ntaho batandukaniye n’aba Nazi zirahari. Kutabyemera ni uguhakana ukuri. Uzazishaka wese azashinge urubanza ruzaburanwa. N’umushinjacyaha wa ICC Moreno Ocampo hari aho abivuga kandi si ibanga.

Ukuri Musangamfura na FDU baharanira si ikindi ni uko abanyarwanda barangwa no kwitwa Abatwa, Abahutu n’Abatutsi.

Mwalimu w’urwango muri politiki

Musangamfura wa FDU ahakana ko hari ingengabitekerezo ya jenoside kubera ko nawe ayigendana mu mateka ye. Uyu mugabo w’igikwerere, yize amateka, akora umwuga w’itangazamakuru mbere ya jenoside, ashingwa ubutasi nyuma ya jenoside.

Inkotanyi zamukuye mu maboko y’abicanyi bitewe ni uko yageze aho arwanya i Kinani, ariko ibitekerezo by’irondabwoko abifite.

Mu mwuga we w’itangazamakuru yayoboye ikinyamakuru cyitwa ISIBO. Ni mu banyamakuru ba mbere banditse ko jenoside ikwiye gukorwa igihe yandikaga ngo “Abatutsi nitutabamara, aho bukera baratumara.” Yahamagariraga abantu gutsemba ubwoko.

Ibyo nabyanditse mu kinyamakuru mu1994 akiri maneko mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Abatazi aho yabyanditse nzabibibutsa nibabishaka.

Ayo mahanga Musangamfura ajyamo avugira FDU-Inkingi yari akwiye kumenya ko  ari mu bantu bigishije urwango  ku batutsi mu buryo butaziguye asa n’urushanwa n’ikinyamakuru Kangura.

Muri Kangura (No 6) niho hasohotse amategeko icumi (10) y’abahutu. Hari mu kwezi kw’Ukuboza 1990. Mu kinyamakuru ISIBO (No 6) cyo ku itariki ya 10 Mutarama 1991 mu nyandiko ya Musangamfura ifite umutwe “Umututsi muri iki gihe cy’Inkotanyi” nawe yanditse icyo yise “Amategeko dukwiye kugenderaho buri munsi” yari icumi.

Ayo mategeko Musangamfura avuga ko yarebaga abatutsi ariko ayacamo ibice bibiri. Igice cy’Abahutu n’icy’Abatutsi.

“ABAHUTU

1. Mugire umutima ubabarira Abatutsi ibyo bakoze;

2. Mureke kureba umututsi nk’umwanzi gica;

3. Mwemerere umututsi abegere mwungurane inama;

4. Mu komeze intambwe mwari mugezeho mu kubana n’Abatutsi.

5. Mugenzure umututsi wanze kuva ku izima atazanduza “abazima”.”

“ABATUTSI

6. Umututsi uri mu gihugu yirinde inama mbi za mwene wabo wahungiye hanze.

7. Umututsi nareke kunyura mu cyanzu anyure mu muryango munini.

8. Umututsi nareke kwironda aho ari hose.

9. Umututsi nareke kunena umuhutu kandi yemere atuze baturane.

10. Umututsi ukunda igihugu nafashe ubutegetsi gutahura bene wabo batava ku izima, bahishe ubugome n’uburyarya.”

Uburemere bw’aya mategeko ya Musangamfura w’ISIBO na FDU-Inkingi, uburemere bwayo bwumvikana usomye amagambo yari mu gika cyakurikiwe n’ayo mategeko y’urwango.

Musangamfura ati: “Hari abavuga bati dukeneye indi 59 kugira ngo twongere tumare imyaka 30 turya, tukaryama, tugasinzira ! Agahoro ko muri 1959 kakanguye Abatutsi benshi, nyuma y’aho ibyagiye biba abenshi turabizi. Kuki abashaka kwubaka igihugu tutakorana n’abakangutse bose maze izo nkovu zikomorwa burundu? Utemera iyi nama uwari wese arashaka ko igihugu cyacu gihora mu ntambara.”

Kuba uwanditse ibi ari we uhagarariye ububanyi n’amahanga wa FDU-Inkingi; akaba ahabwa ijambo na radiyo BBC yitwa ko atavuga rumwe na leta y’u Rwanda yahagaritse jenoside; akaba aharanira ko ntawe ukwiye gukurikiranwa kubera kwigisha itsembabwoko; ikibazo ni ku mahanga avuga ko jenoside idakwiye kubaho abayamamaza bahabwa ijambo.

Abasoma bakumva nk’ibi babitekerezaho iki? Niba aribyo gukora politiki, itegeko rihana rigakumira jenoside ni igihuhwa.

Na: Ndahiro Tom

3 thoughts on “Musangamfura ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa FDU-Inkingi akwiye kuregwa jenoside no kwigisha urwango

  1. Urakoze cyane Tom. Komeza ugaragaze isura nyayo y’abashaka kwigira intama kandi ari ibirura. Ziriya nama za Musangwamfura zuzuyemo ideology y’ivangura, byaba byiza ko Musangwamfura uwo yakwongera kuzihata abo bakorana muri coalitions zabo. Ati bahutu mwifate mutya, na mwe batutsi muzajye mugira mutya. Genda Rwanda ugira abanyapolitiki bazonzwe n’ubwenge buke na za doctorats zabo zitigeze zibageza ku rwego rwo kuba ABANTU…

  2. Pingback: Rusesabagina ararwaye kandi aricuza cyane « umuvugizi

  3. Pingback: Ndereyehe waremye Impuzamugambi za CDR mu 1992 yahawe inshingano nk’iyo mu 2013 | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s