Itangazamakuru n’inkunga ritera abagendera ku bitekerezo bivangura na jenoside

Standard

Na: Ndahiro Tom

Ku itari ya 10 Gicurasi 2011, nanditse inkuru ifite umutwe ‘ Itangazamakuru ritera inkunga ingengabitekerezo ya jenoside rirasenya ntiryubaka. Muri iyo nyandiko nibutsaga kubyigeze  kwandikwa mu kinyamakuru UMUSESO.  “VOA na BBC: Impamvu abaturage babakunda, ubutegetsi bukabarwanya” (UMUSESO No 303, wo ku wa 22-28 Mata 2008 p. 9).

Ibijyanye n’iyo nkuru mbigarutseho kubera ibyo maze iminsi bivugwa n’ibitangazamakuru birimo ijwi rya Amerika (VOA) n’ibyandikwa n’ikinyamakuru nk’UMUVUGIZI (online)

Icyo kinyamakuru UMUVUGIZI wa Rwanda National Congress (RNC), ni tract y’ibinyoma n’ibihuha. Birakomeye  kugirango uzasome inkuru muri icyo kinyamakuru itavanze n’ikinyoma, cyangwa se ari ikinyoma cyose guhera mu ntangiriro kugera ku musozo.

Reka ngaruke ku nkuru y’UMUSESO nahereyeho. Umutwe w’inyandiko ntabwo uvuga ko abaturage bakunda amaradiyo. Iyo urukundo ruba urw’amaradiyo hari kwandikwa “VOA na BBC: Impamvu abaturage ba[ya]kunda, ubutegetsi buka[ya]rwanya”.

Yakoresheje amagambo “ba[ba]kunda”, na “buka[ba]rwanya”. Icy’ingenzi kuri we ni abanyamakuru bahitisha ibitekerezo ashaka, na ba nyirabyo. Umwanditsi  ntiyitaye kuri ayo maradiyo. Icyo atekereza kandi ashyira imbere ni abantu abona ko aribo bahagarariye inyungu ze n’izo abo yita abaturage babangamiwe n’abategetsi.

Uwanditse iyo nkuru, Charles Kabonero, yashyizemo ubuhezanguni kuko yaremye ibice bibiri bitajya bihura cyangwa bitagomba guhura. Abaturage yabashyize ku ruhande rumwe, n’Abategetsi abashyira ku rundi.

Uko yabigezeho ntabyerekana ngo bisobanuke. Kugirango umuntu agere aho yandika avuga impamvu y’uko abantu (bamwe kandi bose) bakunda ikintu kimwe abandi bakacyanga kugeza ubwo bakirwanya, ni uko hari ubushakashatsi bwimbitse aba yakoze. Umuseso ntiwigeze ubigaragaza.

Haba hakwiye kugaragazwa uburyo ibyo bice bibiri bidahuza, n’uburyo yabivumbuye cyangwa yageze kuri uwo mwanzuro. Iyo bitabaye ibyo, ni uko uwo muntu afata ibyo yemera, kandi asanga hari abo babihuje, akumva ko isi ari we. Waba utari kimwe na we ukaba uri umwanzi.

Umwanditsi yagaragaje ko hari igice kinyurwa n’amakuru n’ibiganiro by’ayo maradiyo abiri. Ati: “…kuva kera ntibyigeze binyura benshi mu bategetsi b’i Kigali.” Akanavuga ko bigaragazwa n’abategetsi banyuranye. Ngo ariko akaba (amakuru y’ayo maradiyo) “…akunzwe cyane n’abanyarwanda.”

Abishimangira avuga ngo kuba “abanyarwanda” bazirikana isaha y’amakuru y’ayo maradiyo andi akibagirana, bituma abavuga ayo makuru mu kinyarwanda “batarebana neza n’ubutegetsi.”

Kabonero yongeraho ko mu yandi magambo “icyo abaturage bayashakaho” ari cyo “ubutegetsi buyaziza”. Ushobora gutekereza ko uwanditse yari mu cyogajuru kimwohereza ibipimo bimwereka ibyishimo n’akababaro mu bantu!

Kubw’uyu mwanditsi, umuturage” ni nawe munyarwanda. Umutegetsi si umunyarwanda. Nko kwerekana ko bidatangaje kubona abategetsi butifuriza icyiza umuturage/umunyarwanda.

Ibyo abaturage bakunda ubutegetsi bukabyanga, ngo ni “amakuru ashyushye kandi asesenguye…politiki, ibiyiberamo, amakuru y’iwabo mu butegetsi, ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’ibindi.”

Uwanditse avuga ko ngo icyo abantu bakundira aya maradiyo, ari uko atinyuka, akavuga ibitagenda, akanaha ijambo abantu bose (abategetsi n’abatavuga rumwe nabo). Ngo ibyo akaba ari yo nshingano y’umunyamakuru n’itangazamakuru akaba ariko rikorwa.

Abaturage/abanyarwanda ngo bakundira ayo maradiyo gutinyuka, no “guha ijambo no kwisanzura mu bitekerezo kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.” Ngo ibyo akaba aribyo ayo maradiyo apfa “n’ubutegetsi bwa Kagame”, uwandika avuga ko bwahisemo intwaro yo guca intege ayo maradiyo, “ko baha ijambo abajenosideri…abapfobya jenoside…”

Aha icyo Kabonero yashojerejeho, ni uko “abaturage” ari nabo yita “abatavuga rumwe n’ubutegetsi”. Bivuga ngo ubutegetsi yita ubwa Kagame, buriho buhanganye n’uwitwa umuturage wese.

Ashimangira igitekerezo cye avuga ko ari “bya bindi” bigerekwa ku muntu wese “uvuze ibidashimishije ubutegetsi.” Kuvuga ko hari abanyamakuru cyangwa abandi bantu bakwiye gukurikiranwaho jenoside cyangwa ko hari abakataje mu mugambi w’abapfobya n’abahakana jenoside, ngo ni “ibimenyetso by’uburyo leta ya Kigali idashaka kwihanganira abavuga ibinyuranye n’ibyo bemera, ishaka kwemeza abantu.”

Nyuma y’ibi niho nageze nkumva ko umwanditsi w’iyi nkuru ari umucengeza matwara ndetse ko ari nacyo cyari igitekerezo cy’ingenzi yari afite. Ufite icyo agaya amatangazo amwe n’amwe ya BBC cyangwa VOA aba ari hamwe n’ubutegetsi, uyamira bunguri cyangwa uyakoresha muri politiki akabarirwa mu baturage/abanyarwanda, cyangwa abantu. Kuli we abaturage bakunda abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kubw’uyu mwanditsi kuvuga ko hari abajenosideri n’abapfobya icyo cyaha, ni ibinyoma, bigatuma yerura akavuga ko ibyo ari urwitwazo rwo gucecekesha abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iyo ikaba ari imvugo usangana abajenosideri n’abashyigikiye iyo ngengabitekerezokandi bimaze igihe. Ibi biri mubyo nanditse nsobanuro amahano akorwa na radiyo BBC- Gahuzamiryango, bikaba biri no mu mvugo z’abantu bakwiza iyo ngengabitekerezo.

Ikibitera, kandi nagaragaza ni uko bamwe muri abo banyamakuru bitwa ko bakundwa n’abaturage urutagira umupaka, bagize uruhare mu kwigisha urwango rwateguraga jenoside y’abatutsi mu 1994. Umwe muri bo akaba ari Etienne Karekezi ubu ukorera Radiyo ijwi rya Amerika.

Ikindi ni uko hari imiryango n’abandi bantu bakwiriye hirya no hino ku isi, babikora mu rwego rwo kurwana n’ikimwaro, no gukomeza gushyigikira no kwamamaza ubugome ku mugaragaro. Urugero ni umuryango witwa ko udaharanira inyungu witwa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.

Ikinyoma kibatunga ni uko ngo bashaka amafaranga yo gufasha ibihumbi by’imfubyi n’abapfakazi ba jenoside, kandi uwo muryango ukaba uyobowe n’umuntu ushyigikira abajenosideri. Ibi byose itangazamakuru ryagombye kuba ribibona ariko rirenzaho.

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s