Hari abanyarwanda benshi bazize guhunga ikibirukamo kurusha ikibirukana

Standard

Ngo hari umuhinde  Perezida Geregori Kayibanda yabwiye ko azamwirukana mu Rwanda. Undi nawe ati: “wanyirukana nkigira i Rwamagana.” Iby’uwo muhinde ni nka byabindi bita guhungira ubwayi mu kigunda.

Nyamara ngo amateka arasa! Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, abanyarwanda benshi nabo bahungiye ubwayi mu kigunda. Abagize uruhari mu itsembabwoko n’ bandi babakurikiye mu kigare, bahisemo guhunga ubutabera.

Abenshi bahungiye mu mashyamba ya Zaire. Hari ndetse n’abahungiye i Kibeho, bahashyizwe n’abafaransa muri Operation Turquoise.

Muri abo bamwe bahisemo kuribwa n’ inzoka n’ imibu, kwicwa n’ imigezi, kuzira ingendo ndende n’indwara nka macinya yishe abatari bake.

Izo mpunzi zose zazize indwara, gutwarwa n’imigezi n’umunaniro w’ingendo ndende, nizo icyegeranyo cyiswe “Mapping Report” cyaje kugereka ku ngabo z’ u Rwanda.

Ariko ni nka byabindi abanyarwanda bavuga ngo uhunga ikikwirukana, ntuhunga ikikwirukamo.

Iyo uhunga icyaha nk’ icy’ itsembabwoko, isi ikubana nto. N’ubwo bamwe bahungiye ubutabera mu Rwanda rugari – ariyo mahanga, abo “gashyiga” itashyiguye, bashyiguwe n’ ihumure rya leta y’ u Rwanda yahamagariraga impunzi gutaha mu Rwanda rwa Gasabo.

Guhunga  si icyaha, ariko guhunga uhunze kubera icyaha, birutwa no kucyihana kandi ukacyihanira aho wagikoreye. Guhitamo hagati yo guhunga no kudahunga wakoze icyaha, hari igihe biba nko guhitamo hagati y’ ibibembe n’ ibinyoro.

Niyo mpamvu abantu bamwe bakwiye kubanza bakareba niba batarimo guhunga isusa bahungira mu gisura. Niba batarimo guhungira amahwa y’ imigenge mu y’iminyonza. Bagashyira ku munzani niba badahungira amazi abira (bimennyeho) mu amahindure (magma) ava muri Nyiragongo yarutse.

Kuba mu mahanga kubera akazi, gusuhuka cyangwa guhaha, ni ibisanzwe. Kuba mu mahanga witwa impunzi, byakubaho kubera ibyago n’indi mpamvu ikomeye cyane, atari ukwitwa ko uhunze kandi usize ukoze ibara. Cyangwa abahunga ngo kubera ko banga urunuka Perezida Paul Kagame. “Gang of four” nicyo kiyiranga.

Nshima cyane abanyarwanda banze guhungira i Rwamagana cyangwa mu Rwanda rugari, bakemera kwikorera ibyaha bakoze, bakemera gusoma kurwo bishigishiye.

Nyuma y’ ibyo byose, bakagira ubutwari bwo gusaba imbabazi abo bakoreye ibyaha. Burya intwari igaragara mu byiza, no mu makuba.

Ubwo nari mu rukiko rwa gacaca, uwaregwaga umwe, ati: “nanze guhunga mbibona, kugirango hatazagira ungerekaho abantu ntishe… cyangwa hatazagira ungerekaho ibintu ntasahuye.” Hari n’undi numvise avuga ngo: “Umuntu nishe ndamwemera ni runaka, n’ibintu nasahuye ndabyemera.”

Abo bugabo narabagaye ariko ndanabashima. Nabagayiye ko bishe abantu babahora ubwoko bwabo, nta kindi kintu bapfaga. Mbashimira ko banze gusaza imigeri bahunga, bakemera gufungwa ariko basaba imbabazi.

Ibyo ntaho bitaniye na wa mugabo wo muri Bibiliya witwaga Zakayo ubwo yamaraga kwihana, ati: uwo nibye cyangwa nambuye ndamwishyura nkubye kane. Abo bagabo ntabwo bavuze ko bazakuba kane, ariko bemeye kuzishyura ibyo yasahuye, bakanahanirwa abo bishe.

Ariko, banasabye abari bayoboye urukiko rwa gacaca n’ abo yiciye gukubita inkoni izamba ku myaka y’ igifungo.

Ubu ni ubutwari abanyarwanda bamwe bari bazwi nk’ intwari batagize. Aho ni abaherutse guhunga igihugu : Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa n’ abandi nshobora kuba ntazi.

Bamwe muri bo bahungiye ubwayi mu kigunda. None se nka Kayumba, bimaze iki guhunga yanga gucirwa urubanza rugaragara n’ inkiko z’ u Rwanda, agahitamo gucirwa imanza z’amaherere n’ inkiko z’ amahanga?

Umujuji Fernando Andreu Merelles wo muri Spain mu minsi yashize ati: Afurika y’epfo igomba kutwoherereze Kayumba tukamucira urubanza ku bwicanyi yakoreye abazungu bacu. Mu gihe icyo gihugu cyica amatwi, noneho ya miryango, yiyita ko irengera uburenganzira bwa muntu, nayo yinjiye mu mudiho.

Spain na Afurika y’Epfo byashyize umukono ku masezerano “the European Convention on Extradition (Paris, December 13, 1957)”. Afurika y’Epfo ikaba yaremeye ayo masezerano inayashyiraho umukono ku wa 12 Gashyantare 2003.

Ubu Kayumba ameze nka ya nyoni yaritse ku nkombe z’ uruzi, iti: “Nzapfa cyangwa nzakira simbizi.” Kayumba ati: narahunze kuko ntizeye umutekano n’ubutabera by’u Rwanda! Buriya se Fernando niwe uzamucira urubanza rutabogamye kandi afite ibirego bishingira ku guhakana jenoside? Bapfana iki se?

Ibyo byonyine byari bikwiye kubabera isomo we na bagenzi be bahunganye. Bakibuka ko imbeba irya umuhini yototera isuka. Rimwe Kayumba ati: twishe abahutu ndasaba imbabazi. Ubundi ati: Ibyo abafaransa n’abasipanyoro bandega ni ibinyoma nziregura. Mhhh!!?

Buriya buryo bariya banyarwanda bahungiyemo, birutwa na baba nya madini bavuga ko umuntu ahungira muri Yezu/Yesu, kuko isi yahindutse umudugudu.

Isi yabaye umudugudu. Ibi barabyibagirwa cyane. Rusesabagina na Rudasingwa bagiye kubona basanga u Rwanda rubasanze i Chicago. Ibirori byabaye bikavuguruza amagambo yabo ko abanyarwanda badakunda ubuyobozi bwabo.

Perezida Paul Kagame yakiriwe n’ abantu barenga 3000 bamaze kabiri mu nkera y’imfura. Ku munsi nyirizina wa Rwanda-Day, Rudasingwa na Rusesabagina bari ku gasozi, bakoronga, barikumwe bagenzi babo batarenze 25 bavuye mu bihugu bine.

Ibyo byabaye nka bya bindi by’ umuhanuzi  Eliya yerekana imbaraga z’ Imana imbere y’ abahanuzi ba Bayali, bakarya iminwa!

Abanyarwanda baravuga ngo “akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara”. Ibitekerezo utatangiye mu gihugu, wabitangira mu gihuru ute?

Ubu ba Kayumba baribeshyera ibyaha, bakibeshera ko bahuje abantu ngo ngo bari hagati ya 65 na 400 mu myigaragambyo ya Chicago. Ubumva yari ahibereye, ahitamo kubabonamo abasazi kurusha kuba abanyapolitiki.

Ikiduha ishema aho turi mu mahanga nuko babona dufite aho duturuka,  igihe icyo aricyo cyose tukajya gusura abavandimwe bacu n’ igihugu cyatubyaye, nabo bakadusura bakababona.

Ayo mahirwe wayavutswa n’ ibyago, ntabwo wayavutswa n’ ibyaha wakoze- waba warabikoze ubizi cyangwa utabizi, wabigambiriye cyangwa utabigambiriye.

Ibibi birarutana, aho guhungira ibyaha mu kigunda, wahungira i Rwamagana, cyangwa waba uri umukirisitu, ugahungira muri Yezu/ Yesu! Gusa guhungira muri Yezu ubanza kwihana, ukatura. Nabyo bitari ibya nyirarureshwa.

Abajyanywe ishyanga n’urwango cyangwa ibyaha, bazagire ubutwari bwo gusubiza agatima impembero bakumva ko bibeshye. Bakwiye kandi no kugerageza bakicuza kuko byabafasha kureka kwicukurira bigerekaho ibindi byaha bizabaremerera bigashyira kera.

Na: Celestin Hategekimana

One thought on “Hari abanyarwanda benshi bazize guhunga ikibirukamo kurusha ikibirukana

  1. Pingback: Rusesabagina ararwaye kandi aricuza cyane « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s