Ingabire mu Rukiko: Rusesabagina akwiye kumushinja cyangwa kumushima

Standard

Sinari nzi ko nzongera kwibuka Paul Rusesabagina vuba aha, ariko bimbayeho. Mwibukijwe ni uko none kuli 20 Kamena 2011, hatangira urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza (IVU).

Ntaravuga ku bya Rusesabagina, reka mpere ku muntu witwa Boniface Twagirimana. Uyu asa n’ushinzwe kubara iminsi Ingabire afunze.

Twagirimana uyu, ngo ni Visi-Perezida w’agateganyo wa FDU-Inkingi. Nta mpamvu ndasoma yerekena igituma ari Visi-perezida w’agateganyo.

Byakumvikana vuba abaye nka  perezida w’agateganyo kuko nyiri uwo mwanya, IVU, atari uzaboneka vuba aha.

Ku itariki ya 10 Kamena, umunsi Rwanda-Day itangizwa, Twagirimana arira ngo Ingabire ari mu bwigunge kandi abanyarwanda bahura na perezida wabo i Chicago kuganira kubyo iguhugukimaze kugeraho.

Iryo tangazo ryanibutsaga ko IVU, bita imfungwa ya demokarasi, amaze iminsi 239 muri gereza. Iyo demokarasi iri mu binyibutsa IVU na Rusesabagina.

Nyuma y’itangazo rya Twagirimana, kuli Hotel Hyatt ya Chicago byari byashyushye. Abanyarwanda ibihumbi bakumburanye biteguraga kwibukiranya urukumbuzi bahorana rw’u Rwanda.

Umunsi ntarengwa wari wageze abishima bishimira ibyagezweho koko. Ibyo ariko byanatumye Rusesabagina na mugenzi we basangiye RNC bagera aho basa n’agahinda.

Rusesabagina na Rudasingwa bari ku muhanda bakikijwe na ba nyakabyizi bashakishije bo kubafasha gutukanira ku muhanda.

Uretse gutukana mu buke bwabo, banabunganaga ifoto ya Habyarimana i Kinani, n’ibendera ry’icyo gihe. Byasaga nabo rwose.

Umunsi w’urubanza rwa IVU, rwanyibukije Rusesabagina. IVU ni Perezida w’Ihuliro Rishingiye kuli Republika Riharanira Demokarasi mu Rwanda (RDR).

Iri huriro mbere ryarabanje kwitwa Ihuriro igamije gucyura Impunzi na Demokarasi. Abaritangije, benshi muri bo barakatiwe, barimo Generali Bizimungu Augustin, Bagosora Theoneste na Nahimana Ferdinand. Usomye ibyo bandikaga wumva ko yari jenoside nsa, nsa, nsa, nsa…

Iri huriro riyobowe na IVU, rikaba ubu rivugirwa na Twagirimana, mu izina rya FDU-Inkingi, nka gahunda yo kwiyoberanya.

Urubanza rwa IVU rwanyibukije Rusesabagina, atari ukubera ko bombi bahurira ku gushinjwa gufatanya cyangwa gufasha FDLR.

RDR ikiyoborwa na IVU, kuko kugeza ubu atarasimburwa, ni yo FDLR ikomokaho, kandi hari  ibimenyetso bibigaragaza.

Uru rubanza, rutangiye ku munsi w’impunzi muri Afrika. Kikaba ari mu bintu byatumye cyane mpuza uru rubanza na Rusesabagina, kuko RDR yateye benshi ubuhunzi abandi bakagwa mu mashyamba ya Kongo.

Kenshi Rusesabagina abeshya ko yahunze ubuyobozi bw’ubutasi mu ngabo za APR bwitwa DMI. Iki ni ikinyoma gikomeye cyane.

Bibaye ibyo, kuva ahunze ntabwo yakabaye yarazaga mu Rwanda nyuma y’ubwo. Icyatumye ahunga ni RDR igikomeye mu nkambi zari mu cyahoze ari Zaire. Ibi ni byiza ko abantu babyibukiranya.

Rusesabagina, yavuye mu Rwanda mu 1996. Icyo gihe, RDR yari yarahuje FAR n’interahamwe bari bamaze gukaza umurego w’ibitero bagabaga mu Rwanda bakanibasira cyane abacitse ku icumu.

Ibitero bagabaga, byanagendanaga na propaganda bakoraga ku gice bita “Abahutu” babatera ubwoba ko bagomba guhunga igihugu, cyitwa ko kiyoborwa n’abatutsi. Ngo ibyo batabikora bakazirengera ingaruka zabyo umunsi bagabye igitero simusiga baje kwongera gufata ubutegetsi.

Ku ruhande rumwe byafashaga RDR gukwiza propaganda ngo RPF-Inkotanyi ntawe uzishaka, ku rundi abahunze nabo bakabayifasha gusebya Inkotanyi ko zibamereye nabi, bakanabaha ku dufaranga basahuye.

Icyo gihe ni nabwo hari hagezweho kuvuga ko nta muhutu ukwiye gukora mu gihugu kirimo abasirikare b’abatutsi kandi mu nzego zo hejuru. Ibyo ni nayo nkomoko ya ‘Hutu de service’.

Ibyo byo kwanga kuba “Hutu de service” Twagiramungu yarabivuze Rusesabagina atarandika igitabo ngo abyiyitirire. Soma ikinyamakuru ‘Le Tribun du Peuple N° 66, cyo kuwa 03 Ugushyingo 1995 (urup 6 &7)  n’ikinyamakuru ‘Le Partisan’ N° 34 cyo mu Ukuboza 1995 (urup 4 & 5)

Iyi gahunda yo “guhunga” Inkotanyi, yatangiranye na Jean Marie Vianney Ndagijimana, ndetse RDR itarashingwa mu buryo bugaragara ariko igitekerezo cyaremejwe.

Uyu Ndagijimana yibye amafaranga yari agenewe gutangiza za ambasade, muri Mata 1995, RDR ishinzwe aba umujyanama wayo.

Minisitiri w’Intebe Twagiramungu Faustin, avuga ko nta gahinda k’amezi ane abantu batekereza jenoside yari avuye i Burayi ho yaboneye briefing.

Byongera kwigaragaza ubwo Jean Damascene Ntakirutimana wari Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe Twagiramungu yandikaga urwandiko rugeza ku nama ya guverinoma igitekerezo cya RDR ko hakwiye kuba imishyikirano nayo.

Icyo gitekerezo bagiteye utwatsi yafashe inzira arahunga. Ariko muri guverinoma hakaba abari bagishyigikiye bucece.

Intugunda z’abemeraga ko RDR ikomeye, ni nazo zatumye Twagiramungu avaho, akajyana na bamwe muri ba minisitiri be barimo Nkuriyingoma  Jean Baptiste utari wegujwe ariko akagendera mu kigare.

Abantu benshi ubu barabyibagiwe ariko, hari benshi bari muri guverinoma ndetse no mu myanya ikomeye bavamo baragenda.

Niko kugenda kwa Colonel Lizinde Theoneste, Gerard Niyitegeka wayoboraga Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) na Sixbert Musangamfura wayoboraga ubutasi mu gihugu ari mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Si abo bonyine. Hari abantu bari bahagarariye u Rwanda mu mahanga bafata inzira baragenda ngo Kigali itazafatwa babarirwamo.

Ndibuka ambasaderi Antoine Nyirinkindi (Zaire), Anselme Nshizirungu (Addis Ababa), Christophe Mfizi (France), Jean Marie Vianney Mbonimpa wari i Geneve. Aba bavuye mu biro bari barahawe bitwa impunzi.

Aba ni abo nibutse gusa, kuko bari bazwi bihagije kubera imyanya yabo. Na Rusesabagina wayoboraga Hotel Diplomate, nicyo gihe yagendeye.  Guhunga DMI byaje nyuma amaco y’inda amurenze. Ubu biramukijije ku mafaranga, ariko ntibyamukijije ubutindi.

Iyo Rusesabagina ahunga DMI, ntaba yaragarutse i Kigali nyuma y’ubwo. Hari n’abo ba ambasaderi bahunze bakajya baza i Kigali kuko ntacyo bishisha.

Amezi afite amateka

Ntimutekereze Chicago n’amavubi mato kujya Mexico. Gicurasi yasize ihungabanyije abagome, isiga n’isomo.

Gufatwa kwa Ratko Mladic, bikaba mu gihe kimwe no gufatwa kw’Interahamwe Bernard Munyagishari byibukije ko aboretse imbaga badashobora kwihisha igihe kirekire, keretse biyahuye.

Gufatwa kw’abo bagabo bombi bagashyikirizwa inkiko biratanga icyizere ko na Felicien Kabuga, Augustin Bizimana n’abandi bizaba.

Munyagishari, yafatiwe mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Kuba yarahafatiwe byahinyuje bamwe bahora bahakana ukuri ko amashyamba y’icyo gihugu ikiri akarima kifatiwe n’Interahamwe.

Kamena nayo igiyemo andi mateka. Ni urubanza rwa IVU, rutangijwe ku munsi w’impunzi muri Afrika RDR yayoboye imyaka irenga icumi waragize uruhare mu gutera ubuhunzi.

Ubwo umukuru muri urubanza rwe rutangiye, n’abandi nabo bazagerwaho. Ni urubanza rw’umuzi w’icyaha cyakwijwe kandi rwibutsa byinshi.

Ndibuka amakuru avuga ko IVU yasesekaye i Kanombe. Mu kanya numva ko yibagiwe aho ari.

Akigera yibagiwe ko atakiri mu Buholandi yatangira za interview kuli BBC na VOA, ajya ku rwibutso rwa jenoside, ku Gisozi kwamamaza amatwara ya RDR.

Ni byiza ko Ingabire Victoire Umuhoza aburaniye mu Rwanda yarashishikarizaga abandi guhunga. Niwe wizanye i Kigali, ahabwa ikaze. Ahasigaye ni mu rukiko.

Na: Ndahiro Tom

One thought on “Ingabire mu Rukiko: Rusesabagina akwiye kumushinja cyangwa kumushima

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s