Izina ryiza ni umurage uruta iyindi yose

Standard

Mu madini menshi ya gikristu abageni bagiye kurwubaka barababwira ngo: “ubutunzi ubuhabwa n’ababyeyi, ariko umugore mwiza umuhabwa n’ Imana”. Ni amagambo bakura muri Bibiliya.

Ibi ndabyemera. Nakongeraho  ko ubutunzi umuntu abuhabwa n’ababyeyi, ariko ubutunzi n’umurage biruta ibindi byose umubyeyi atanga, ari “izina ryiza” (good reputation).

Umubyeyi ashobora kugusigira amazu, imodoka, imirima…ariko akagusigira izina ribi, bitewe n’imyitwarire ye mibi.

Hari ingero z’abana bamwe nagiye ngira inama “counselling” mu rwego rw’ umurimo wanjye, bari hafi yo kwiyahura kubera ababyeyi babo.

Ndibuka umwana twabonaniye ku Kimironko i Kigali muri 2002, n’amarira menshi aho twari twicaye mu cyumba, ati: “aho nyuze hose abandi bana barandeba cyane.”

Nti: “Wibaza ko bakurebera iki”? Ati: “Nibaza ko ari ukubera ibintu data yakoze muri jenoside.”

Bashobora kuba bataranamurebaga cyane kurusha uko bamurebaga mbere, ariko umwana we yumvaga ku mutima izina rya se rimukurikira.

Nahoze ndeba abantu bagaragaye cyane mu bwicanyi bwa jenoside mu karere mvukamo, nsanga abenshi ari abana bavuka ku babyeyi nabo ngo bashishikaye mu bikorwa by’ubwicanyi no gutoteza abatutsi mu gihe cya PARMEHUTU.

Abanyarwanda baravuga ngo umwana arivukira. Niyo mpamvu natanze urugero rw’ abana bababazwa n’izina ribi ababyeyi babo basiga inyuma, bivuga ko abo bana baba badashimishijwe n’umurage mubi ababyeyi babasigiye.

Ntabwo ari ugukabya, uwashaka kubikoraho ubushakashatsi yabona ibimenyetso bifatika agenzura.

Gutanga urugero rw’ umurage mpereye kuri jenoside, ntabwo ari ugusubira mu magambo cyane.

Jenoside yabaye ikintu kibi kitazibagirana cyashyize abanyarwanda ku munzane, kikerekana ukuntu Minisitiri, ingenyeri, dogiteri… bafatana urunana n’umukarasi wanyoye urumogi bose bafite impiri kuri bariyeri, bahujwe n’ ubwicanyi.

Jenoside yerekanye ukuntu umubyeyi w’umugore wahawe inshingano z’ubuminisitiri (wasuhutse adahunga inzara ahubwo ahunga ubutabera) yigisha umwana we gukorera abagore bagenzi be ibyamfura mbi, mbere yo kubica.

Mbese jenoside yerekanye irindi bara ry’umuntu. Padiri ngo yabajije umugabo wigiraga batisimu ati umuntu ni ki? Undi ati: “umuntu ni umuntu, utamuzi aramubarirwa”.

Ngarutse kuri uriya mugore wasuhukiye Zaire na Kenya ahunga ubutabera, akaza kwibona Arusha. Nyiramasuhuko yigishije umwana we kwica ari mukuru (imyaka 24).

Ejo bundi mu gihe cya “R-Day” mu mugi wa Chicago, nabonye amafoto  y’abantu bangana n’abaje kureba umupira bamuhaga amashyi n’ impundu  perezida  Paul  Kagame.

Naje kubona n’amwe y’inkorabusa nka za zindi zibagara imigozi zazaga ngo kwamagana Kagame. Muri izo mburamikoro hari imwe yari ihagatiye umwana.

Ese mama yari yabuze aho amusiga aje kubagara imigozi? Cyangwa se nawe yashakaga kumwigisha uko batuka perezida w’ igihugu? Umbaze nkubaze! Abanyarwanda baravuga ngo “uwiba ahetse, aba yigisha uwo mu mugongo”.

Reka ibyo twe kubitindaho, gusa ukuri uwo ariwe wese atahakana, uriya mugabo yari ahagatiye umwana, arimo atukana nk’ umushumba. Uwari wegereye uwo mugabo, yari ahagatiye igikapu.

Nkomereje kuri icyo kintu cyo gusigira abana bacu izina ryiza, nka Kayumba Nyamwasa wasimbutse urupfu rw’ abagizi ba nabi i Johannesburg, yarangiza akihana ku mugaragaro kuba yaricanye, yigishije iki umwana we?

Kuki se umwana we atatekereza ko ari abicanyi bashakaga kwica undi mwicanyi, cyangwa abihimuraga? Niba avuga ko ari umwicanyi se, yahakana ate amakosa inkiko zo mu Rwanda zimushinja. Uko kuvanga amagambo, kubeshya no gukorana n’interahamwe abona umurage mwiza umwana we azavanamo ari uwuhe?

Ubupfura, kwiyubaha, ingeso nziza, kuvugisha ukuri, kugira ishyaka, kugira urukundo, ubumwe n’ ubwiyunge, ubufatanye…akenshi umwana abyigira ku babyeyi, n’ubwo bavuga ngo inda ibyara “mweru na muhima”.

Ababyeyi bafite inshingano zikomeye zo kwigisha abana bacu uko abanyarwanda bahoze babana, bafashanya, bunze ubumwe, baticana.

Ababyeyi basabwa kwigisha abana gusaba imbabazi bakoze amakosa, kandi bakabigisha no kubabarira ubasabye imbabazi.

Ni inshingano y’abanyarwanda kwigisha abana ko amateka mabi twanyuzemo adakwiye kuduherana.

Umunyarwanda w’ejo akumva ko amateka yatubera isomo ry’ ukuntu twarwanya ikibi, ubufatanye, urukundo, amahoro, uburumbuke, amata n’ ubuki.

Uramubyeyi abigenje atyo, nta wundi murage uruta uwo yaha umwana we n’ igihugu cye.

Na: Celestin Hategekimana

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s