Ingengabitekerezo ya jenoside n’agasuzuguro muri BBC na VOA

Standard

Na: Ndahiro Tom

Nyuma y’aho Umuvugizi wandikiye “BBC-Imvo n’Imvano iramamaza abajenosideri. Byemewe ryari?”hari abantu babiri bagize icyo babivugaho nifuje nanjye kugira icyo mbivugaho.

Abo babiri Faustin Kagame na Gaétan Sebudandi, abanyamakuru babifitemo uburambe.

Kagame yavuze ko uwageregeza gupima “impact” y’ibyo Ally Yusuf Mugenzi akwirakwiza mu bantu b’aka karere byitwa ngo ni ubwigenge bw’itangazamakuru, “yasanga bishobora kuba byaradindije cyane gahunda y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Impamvu atanga ni uko  “iyo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ni ibwira cyangwa yibutsa abanyarwanda ko ivangura moko ari ryo ryaroshye u Rwanda muri jenoside.” Ariko, kandi Ally Yusuf Mugenzi we akaba “yubahirisha ijambo rya bamwe mu bogeza jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Kagame ati: “uburemere n’ingaruka ry’ibyo Mugenzi amaze imyaka akora yifashisha Radio BBC ntibonwa na benshi… nyamara irahari kandi ndemera neza ko uwabihagurukira akabishyiraho abazi amategeko, atabura urwego rwagira icyo ruvuga ku bamuha uburyo bwo gushinyagurira abanyarwanda.”

Ibyo Kagame avuga ni ukuli dusangiye. Uretse kwogeza no kwamamaza abaritwemo n’ingabitekerezo yashenye igihugu, Mugenzi na BBC ishami ayobora bashyigikira cyane irondabwoko (racism).

Uretse kudindiza ubumwe, n’umutekano w’igihugu biwugiraho ingaruka, kuko ari ugushyigikira abawutera nka FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho nka FDU- Inkingi n’ibindi.

Uwashaka kumenya ukuri kwabyo hari ubushakashatsi n’inyandiko zabihamya.

Kubijyanye n’urwego rwafasha kubikurikirana, nibajije niba ari Sena, cyangwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside.

Nanibajije niba ari Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge cyangwa ari Ubushinjacyaha bw’Igihugu.

Nageze naho nibaza uruhare rw’umuryango w’abacitse ku icumu rya jenoside (IBUKA) ndetse n’abandi bagize sosiyete sivili.

Sebudandi, nawe yemera ko BBC na Mugenzi wayo iri mu “abashyigikira indangamutima y’abajenosideri.”

Yagaragaje impungenge ko bitoroshye kwaka abajenosideri ijambo “muri BBC na VOA.”

Ajya inama agira ati: “Icyo twagerageza kuzageraho vuba, ni uguhora twaka ijambo natwe ryo kubanyomoza.”

Yongeraho ko guhora tubavuguruza ari byo “byatworohera mu maherezo, bigakorwa tubishishikariye n’umwete utadohoka.”

Sebudandi yanatanze icyifuzo cy’uko haba hari abantu  bajya bahabwa “umwanya uhwanye n’uw’ abadusebya bakadushinyagurira, kugira ngo babanyomoze” kugirango bagaragarize “public opinion uruhare abo babisha bafatanijemo n’abahekuye u Rwanda.”

Ibyo akabivuga ubona ko ari amaburakindi kubera ko abacamanza bo mu nkiko zo mu bihugu bakoreramo barambika imanza ntihagire ikigerwaho.

Hari ibyo nemeranya na Sebudandi hakagira n’aho tudahuza.

Kuba abategura ibi biganiro baranze guhinduka, bifite impamvu zitandukanye. Kubijyanye na VOA umuyobozi wayo w’ishami ry’ikinyarwanda abiterwa n’ingengabitekerezo amaranye imyaka irenga nibura 20.

Soma aho UMUVUGIZI ubigaragaza–“Etienne KAREKEZI wa VOA yavuye mu kinyamakuru Umurwanashyaka kimuheramo

Nigeze kwandika kandi ku kibazo cy’Itangazamakuru n’inkunga ritera abagendera ku bitekerezo bivangura na jenoside.

Mugenzi ntako ntamugize ngo mwereke ko ari mu nzira mbi akananirana. Nabikoraga kubera ubucuti twari dufitanye ataranyura inzira y’abagome.

Icyahinduye Mugenzi agafata icyerekezo atahozemo kirahari kuko kugeza mu mwaka w’2003 yari akiri muzima, n’ubwo bigaragara ko hari hashize igihe gito yanduye.

Nibajije niba guhinduka kwe kwari ukubera inyungu zindi, nza kugera aho numva hari ingengabitekerezo y’abajenosideri yamwinjiyemo akuze. Ibi ni ibintu nakwandika bigatinda.

Ntangiye kumucyamura, Mugenzi yansabye ko najya mfata umwanya nkajya impaka n’abajenosideri barimo Ingabire Victoire Umuhoza n’abo mu mutwe yayoboraga wa RDR. Ubwo hari muw’ 2004.

Nshingiye ku mahame yo kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside naramuhakaniye. N’ubu  sinabikora, ndetse nta n’undi ukwiye kubikora.

Nabwiye Mugenzi ko bidashoboka kuba mu kiganiro kimwe n’abantu bahakana ko nta jenoside y’abatutsi yakozwe cyangwa abavuga ko hari impamvu ziha agaciro itsembabwoko byakozwe.

Nabwiye Mugenzi ko nakwemera, nabwo ku bwa burembe,  kugira icyo mvuga nyomoza ibyavuzwe n’abo bahakanyi. Ariko, bikaba mu yindi minsi kandi ntitube mu kiganiro kimwe.

Rwabuze gica, kuko umugambi we ari uwo guha abagome agaciro.

Nyuma y’imyaka ine (2008), nibwo byabaye ngombwa kumwandikira nkanamenyesha n’abo bakorana nabo.

Kwanga kujya impaka n’abahakana jenoside n’abashimagiza abajenosideri biterwa ni uko kubikora bibaha ingufu.

Abantu biyemeje kunyura iyo nzira, si uko baba batazi ukuli wenda impaka zikaba zabungura igitekerezo bagahinduka.

Uhakana jenoside akanashimagiza cyangwa akamamaza umujenosideri nkuko bikorwa kenshi ku maradiyo ya BBC na VOA, biterwa n’ingengabitekerezo.

Uwasabitswe cyangwa uwokamwe n’ingengabitekerezo mbi, ntiyumva ukuli kuko agomba kukwirinda ngo kutamuhumanya akaba yava ku izima.

Abahakana n’abapfobya jenoside, ukuri baba bakuzi, bakanyuranya nakwo nkana. Kujya nabo impaka ntacyo bibahinduraho ahubwo bibafasha gushimangira umugambi wabo mubisha.

Iyo hari ikintu cyabaye ku buryo budashidikanywaho, ukemera impaka n’uhakana uko kuli, uzana gushidikanya.

Iyo habayeho gushidikanya ku kuli kw’ibintu byabaye nka jenoside, umujenosideri agira amahoro, akagira ijwi adakwiriye, akanongera ubukana bwo gukwiza ibitekerezo yashingiyeho akora jenoside.

Ibyo Mugenzi wa BBC na Karekezi wa VOA barabizi cyane.

Ndetse banazi ko badashobora gukoresha ibiganiro nk’ibyo kuli jenoside z’ahandi zemewe mu rwego rw’isi.

Mu  bwigenge bw’itangazamakuru Mugenzi azatumize umuntu uvuga ko Hitler yari kimwe cyangwa yari mwiza kurusha Winston Churchill cyangwa David Cameron, ikiganiro agishyire mu cyongereza turebe!

VOA ya Karekezi na Shaka Ssali bazahe ijambo umuntu uvuga ko Al Qaeda ari impirimbanyi za demokarasi, nabo turebe!

Aba bose babikorera abanyarwanda ku nyungu zo kurengera ingengabitekerezo yabo.

Bakabikora kubera agasuzuguro ba nyiri amaradiyo bagirira abanyafurika n’andi oko basuzugura.

Ibibareba bagize umuziro babihagarika vuba cyane uretse ko batanabikora.

Ibidashobora gukorwa muri Amerika cyangwa i Burayi, biba byemewe muri Afrika n’ahandi bafata ko hagayitse.

Ikibitera inkunga si ikindi ni ukutabyamagana mu buryo buhoraho kandi buhozaho tuvuga ngo: TURANZE, TURANZE….

3 thoughts on “Ingengabitekerezo ya jenoside n’agasuzuguro muri BBC na VOA

  1. mbonye urugero rwiza rwo kurega BBC na VOA ko bataraha ijambo abagishyigikiye Hitler cg AL quaeda ni uko batazi aho bari? .Ntago tuzakomeza kuba insina ngufi.Leta na cival society nibatabare.

    • Ariko mwagiye mukura mu gihagararo mugakura no mu mutwe! Abantu b’abagabo bifata nk’impinja? Mugenzi se ni we ubwira abo bajenosideri kwandika ibitabo. Mugesera wakoze comment kuri kiriya gitabo se na we ni interahamwe? Nkuriyingoma ni we mwakagombye kunenga ibyo yanditse na ho uwamutumiye mu kiganiro mumureke kuko muri mategeko agenga itangazamakuru biremewe. ese iyo mwita abantu interahamwe, Mugenzi muvuga muzi amateka ye? Muzajye Kiramuruzi muzasobanukirwa. Umufasha we se muramuzi? muzabaririze neza mureke guharabika. Itangazamakuru ntirigarukira muri FPR gusa ihora ibatamika mukasama mukamira nk’ibyana by’inyoni, ese mwashatse ikindi mukora! Syi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s