Kayumba Nyamwasa n’inkunga y’igisambo Rubingisa

Standard

Na: Ndahiro Tom

Muri Kamena 2011 hari umunyarwanda uba i Chicago wampuje n’umugabo witwa Providence Rubingisa.

Twararamukanyije, turaganira.

Uwaduhuje amaze kuvuga uko nitwa, nanjye maze kumenya uwo duhuye, nabonye Rubingisa asa n’uguye mu kantu. Ntiyabihishe ambaza niba ari jye wandika blog yitwa UMUVUGIZI.

Namubwiye ko ari jye, ariko mperako mubaza impamvu ari cyo ahereyeho. Ati: “Ni uko utwibasira.”

Namubajije abo avuga abo aribo, kuko bwari ubwa mbere mubonye kandi nkibuka ko ntaho namwanditse.

Arambaza ngo: “Ese ntabwo urandika kubo mwita ibigarasha?” Mubwira ko nabikoze kandi bitazahagarara.

Ubwo natangiye kumva uwo turi kumwe n’ibyo abamo, binyibutsa ko aho atuye hari abatera nkunga ba Rwanda National Congress (RNC) ifite inshingano yo kuburanira abagikomeye kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abaterankunga nari nzi ni Paul Rusesabagina n’inshuti ze zikoresha Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation nk’umureko w’amafaranga yo kwikenura bunyoni no gutera inkunga FDLR.

Abo baterankunga bandi ni nka Kitty Kurth n’umugabo we Kevin Lampe, Brian Endless n’abandi nk’abo biyemeje gukorana na sekibi.

Navuye Chicago menye gusa ko Rubingisa acuruza inkweto zishaje, kandi akaba umukangurambaga w’ibigarasha i Chicago.

Nyuma namenye byinshi, biturutse ku makuru nagiye nshakisha aho mboneye email Rubingisa yandikiwe na Kayumba Nyamwasa mu gitondo cya kare cyo ku itariki ya 15 Werurwe 2011.

Muri iyo email ngufi cyane, Kayumba yagize ati: “Bite Providence. Hari business ushaka kumpa? Mbese uko meze!!!”

Email ya Kayumba ntigaragaza icyatumye abwira Rubingisa  ibisa na  “mfungurira” ya ba bana bita mayibobo, ariko imyandikire igaragaza ko uko ameze atari aho kwifuriza inshuti n’umuvandimwe.

Iyo email yari ikurikiranye n’indi yo ku itariki 14 Werurwe yanditswe na Steve Meyering wo mu isosiyete yo kohereza ibintu (Shipping services).

Iyo sosiyete y’abanyamerika yandikiraga uwitwa Barigye Phenehas, imwoherereza impapuro zimumenyesha ko ibyo yohererejwe biri mu nzira.

Uwo Rubingiza Kayumba Nyamwasa asaba inkunga ni nde? Akora iki?

Rubingisa abwira abanyamerika ko yacitse ku icumu rya jenoside ariko ibikorwa bye bikagaragaza ko ahubwo ashobora kuba yarayikoze cyangwa yarayishimiye.

Rubingisa agaragara ko ari umunyoni Ruharwa urebye ibyo akoresha ishyirahamwe yatangije kandi akanayobora ryitwa “Stuff for the Poor”.

Stuff for the Poor, ugenekereje mu kinyarwanda ni “Iby’abakene”.

Iryo shyirahamwe rigizwe na we n’umuryango we rikorana cyangwa rikunze gukoresha ibigo bishamikiye kuli za kiliziya n’amasengero aho atuye muri Amerika aho ababeshya ko afasha abakene n’imfubyi muri Africa.

Ubutamenya bw’abo asaba ni igishoro gikomeye, ariko agasuzuguza n’Abanyafurika.

Ako gasuzuguro no gutesha Afurika agaciro ubibonera aho avuga ko ngo izo nkweto zishaje asabiriza  zigurwa n’imiryango y’abakire bo muri Africa basanzwe bambara amacupa ya plastiki nk’inkweto.[1]

Ubukene bubaho abantu bakagenda nta nkweto bambaye. Ariko, kwambara icupa rya plastiki ni ibindi bindi.

Ikinyoma cya ba Rubingisa na bagenzi be ni icyo mu rwego rwo hejuru. Ngo imyenda n’inkweto bahabwa bigenewe abakene, “byoherezwa mu Rwanda aho bigurwa n’abakire amafaranga akoherezwa abakene b’ahitwa Mbwewe muri Tanzania.” [2]

Umunyamerika usomye iyi nkuru, ndetse n’umunyamakuru wayanditse, bagomba kuba bumva Rubingisa ari umunyarwanda utaribagiwe iwabo, akaba abashakira abakene baho inkunga.

Urwo rujijo rutuma benshi mubasoma ibimwandikwaho bumva ko iyo nkunga ijyanwa mu kagari ka Mbwewe kari mu Murenge cyangwa akarere kitwa Tanzania!

Mbwewe, ni ahantu tuzi. Ni icyaro kiri mu karere ka Bagamoyo mu Ntara ya Pwani ikikije Dar es Salaam, umurwa mukuru wa Tanzania.

Ako karere, ndetse n’aho Rubingisa abeshya ko afasha, ni iwabo wa Perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete.

Iyo umuntu ageze aho abeshya atyo ntacyo atakora.

Hari inyandiko yo mu Ugushyingo 2009 yerekana ko Rubingisa yaba yarijeje isosiyete Servoil Industries yo muri Amerika ko azabageza kuli Perezida Jakaya Kikwete, nabo bakamuha akayabo k’amadolari y’amanyamerika 100,000.

Rubingisa, Kayumba n’abandi nk’abo nibo bitwa abanyapolitiki bagezweho!


[1] Muri Nzeri 2010 hari ikinyamakuru cyo muri Amerika cyanditse gishima Rubingisa kiravuga ngo: “Rubingisa is collecting the used sneakers, boots and heels to ship to Africa… Once the shoes arrive in Africa, small businesses will sell them to middle-class families that might otherwise wear plastic bottles as shoes.” Soma http://naperville.patch.com/articles/precious-cargo-shoes-go-a-long-way-in-helping-aids-orphans

[2]“The clothing and shoes collected are shipped to Rwanda where they are sold at low cost to middle-class people to raise money for a community development project in a poor village in Tanzania called Mbwewe.  The money the shoes will raise is aimed to provide basic needs like water purification in the Tanzanian village.” Soma kuri http://www.firstpreswheaton.org/news/LOGOS0208.shtml unasome inkuru yanditswe na Eric Peterson wa Daily Herald kuri http://67.151.102.46/story/?id=61712 aho naho Rubingisa yitwa umucika cumu rya jenoside.

5 thoughts on “Kayumba Nyamwasa n’inkunga y’igisambo Rubingisa

  1. Tom,
    Nifuzaga ku kubwira ko atari ubwa mbere Rubingisa aba involved ni amanyanga nkayo. Mu myaka ishize, we na Rusesabagina biyemeje gufungura NGO mu Rwanda yitwa Global Family Rescue. Iyo NGO yakoreraga i Gicumbi. Icyari cyagaragaye icyo gihe ni uko iyo NGO yafashaga abahutu gusa, yarangiza ikabigisha kwanga abatutsi ! Iyo NGO yaje kumenyekana, leta y u rwanda ihita ibasaba gutaha ! Hagati aho, Rubingisa we yari yamaze kwibonera cash ze mu bazungu !! Ni umujura mubi cyane ! Wagombye kugaragazwa

  2. Si ibyo gusa,Rubingisa ni interahamwe ya ruharwa we na bene nyina Saruhara na Gahanga bamaze abantu,bagashaka no kwicisha barumuna babo kuli mukase w’umututsikazi.

    • Bravo Tom, a genuine piece and keep up the spirit: inform the world on who these individuals are in their true character. These are selfish individuals, posturing as bigger than Rwanda and living in the past. Rwandans are busy with development endeavours and cannot be diverted by these self-seekers.

  3. Ubu Rubingiza Providence yacamatanye na mushiki we wo kwa se wabo witwa Nadine Nicole Gakarama, indaya y’umwescroc iba mu Bubiligi, ikaba umukobwa wa nyakwigendera Gakarama Juvénal bakomoka muri Buyoga ubu Nadine yirirwa kuri za facebook yamamaza RNC, yigize umunyapolitiki, kandi kigali yose imuzi nk’umuntu wiyandaritse kuva kera akiri n’umwana,kuko yavukiye kandi agakurira muri quartier commercial aho se wari umucuruzi afite iduka, uwo muryango munini wabo ugizwe na bene abo b’interahamwe ukagirwa n’abandi barokotse génocide,aba mbere bakanga aba ba kabiri urunuka

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s