Bakunzibake, Rubingisa na PS-Imberakuri

Standard

Na: Ndahiro Tom

Nyuma y’aho nandikiye inkuru ivuga kubya Kayumba Nyamwasa n’inkunga y’igisambo Rubingisa, amakuru kuri uyu Providence Rubingisa yarabonetse.

Hari abatari bazi aho aherereye barahamenya. Iyo nkuru yatumye amakuru ye menshi amenyekana.

Ari ibyo yakoze mbere no mu gihe cya jenoside, ndetse na nyuma yaho, mbere y’uko ajya muri Amerika.

Uko gutubuka kw’amakuru kwabaye nk’ukwakurikiye icyo nise Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside nzagarukaho vuba.

Iyo umuntu ari igisambo aba ari cyo. Rubingisa abarizwa muri RNC ndetse akaba ari we unayihagarariye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ariko kandi Rubingisa ni n’umuyoboke wa PS-Imberakuri ishami rya Ntaganda Bernard.

Nabonye za emails nyinshi ashyikirana na BAKUNZIBAKE Alexis. Uwo akaba ari Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe Urubyiruko muri PS-Imberakuri ya Ntaganda.

Muri email yanditswe hafi saa tanu z’ijoro ryo kuwa 21 Gicurasi 2011, BAKUNZIBAKE yasabye abarimo Rubingisa na Isaac Rusangiza (nawe uba muri USA) gutegura umunsi wo ku itariki ya 27 Gicurasi 2011, saa tatu, ukagira icyo uharirwa.

Ati: “Tukongera tukigora tugasura imfungwa zacu zirimo n’umuyobozi w’ishyaka Me NTAGANDA Bernard.”

BAKUNZIBAKE uwo ati: “Icyo gikorwa tugomba kugishishikariza buri wese maze tukazahaboneka turi benshi, abanyeshuri basabwe kubwira bagenzi babo mbere y’igihe kugirango nabo babashe gutegura neza uyu munsi.”

Uko abari muri Amerika bategura gusura abafungwa mu Rwanda ni ihurizo.

Ariko, imishyikirano iba hagati ya Rubingisa na BAKUNZIBAKE irenze gusura abanyururu, muri gahunda y’IMBERAKURI.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2011 hari inshuti ya Providence Rubingisa yitwa Donata BIBICH bashakiraga uburyo bwo kuba impunzi.

Rubingisa yandikiye Bakunzibake amumenyesha ko uyu BIBICH ari inshuti ya fiancée we. Izina bwite rya BIBICH ni Donatha MUKAMABANO.

Uwari ushinzwe korohereza BIBICH ari mu Rwanda ni BAKUNZIBAKE. Ibyo bikaba bigaragazwa na za email nyinshi bandikiranye banabwirana za telephone zabo.

Imwe muri za email, iyo ku wa 17 Werurwe, Rubingisa agira inama BIBICH uburyo yabona ibyamufasha guhungira muri USA.

Yamubwiye ko ibyo agomba gushaka ari “Convocation yo kuli brigade” (sic) ngo nibura iyo mu Ukuboza 2010.

Rubingisa ati: “Indi document washaka ni iyerekana ko uri mu ishyaka rya Ingabire. Ubanza bafite umuntu aho mu Ruhengeli ubahagarariye, aguhaye i carte ko uri muri iryo shyaka byaba byiza.”

Uretse iyo carte, Rubingisa yabwiye Bibich ko abonye uwo muntu wo mu ishyaka rya Ingabire akamushyira nko muri proce-verbal y’inama baba barakoze nko muri Janvier byaba byiza.

Rubingisa amubwira ko namara kubona izo impapuro “bizoroha cyane” amubwira ko azamuhamagara bakavugana kuli 630 401 4719.

Kuli 23 Werurwe BIBICH wari yandikiye Rubingisa amubwira ko amaze kubona convocation gusa ariko ikibazo ari uburyo aza “declara”abana.

Niba gahunda ya BIBICH yaratunganye, ikigaragara ni uko hari uburyo nk’ubwo bwo kubeshyabeshya muri “politiki” kugirango ubuhunzi buboneke. Icya ngombwa ni uko bizwi.

Muri Kamena BAKUNZIBAKE yandikiye Rubingisa amuganyira ko batakibafasha bihagije, kandi ko ngo babayeho nabi cyane, kubera ko n’abagabo “ba Belgique” batakimuhamagara.

BAKUNZIBAKE yabwiye Rubingisa ko n’inama zitakiba kubera ko abantu badafite ubushake bwo kuzitabira. Ati: “N’ibindi bikorwa ntibigishoboka”.

Abakunzi b’Imberakuri babaye bake ni ukwihangana.

One thought on “Bakunzibake, Rubingisa na PS-Imberakuri

  1. Ibi bintu birababaje cyane. Gusahaka ” convocation ” ya police, bivuga ko ushobora no guhohotera umuntu ugirango police iguhamagare, maze business yawe ibe iratangiye. Ikibabaje iyo bikunze, abantu nka bariya aho kwiyita criminals, bahinduka victims. Ngibyo ibyo bavuga ngo mu Rwanda na burenganzira bwa muntu cg demokarasi ihaba. Ni akumiro.

    NK

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s