Rudasingwa akoresha izina ry’Imana mu mishinga ye y’ikinyoma n’urwango

Standard

Na: Ndahiro Tom

Ku itariki ya 30 Nzeri, Theogene Rudasingwa yiriwe anonosora inyandiko ye ku urupfu rwa Habyarimana Yuvenali n’uwo arutwerera.

Uretse bake yayoherereje mbere, ariko abenshi yayiboherereje itariki ya 1 Ukwakira itangiye.

Saa sita n’iminota ibiri (Saturday, October 1, 2011 12:02 AM) nibwo yoherereje e-mail umukoresha we Providence Rubingisa n’undi w’inshuti ye witwa Alène Marie Victoire[1] abasaba gukwiza inyandiko mu cyongereza no mu Kinyarwanda.

Ubutumwa yabwohereje akoresheje E-mail address ye y’indi (bamu29@yahoo.com) itari igaragara  ku itangazakinyoma na facebook (ngombwa@gmail.com) ababwira ngo: “Please make sure each and everyone in your team has these documents immediately.

Ikwizwa ry’ikinyoma no gupfobya jenoside byari byongeye guhabwa urubuga.

Ubu ni iminsi 6 bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga n’imbuga za internet, zivuga ibya Rudasingwa n’urupfu rwa Juvenal Habyarimana n’abo bari kumwe.

Ibyavuzwe biri muri iyo nyandiko[2] harimo na we gusaba imbabazi ku cyaha ngo yaba yaragizemo uruhare ngo kuko yari umusirikare akaba n’’umunyamabanga w’Inkotanyi

Ibikubiyemo ni inkuru ishaje ariko kandi isanzwe mu mvugo y’abajenosideri n’ababashyigikiye.

N’abanyamakuru bayimonyemo inkuru, nta kindi uretse ingengabitekerezo ibabungamo, cyangwa se ubujiji bwa bamwe.

Itangazamakuru ryari imbere ni VOA igice kiyoborwa n’Interahamwe Etienne Karekezi na BBC[3] iyoborwa na neo-Interahamwe Ally Yusufu Mugenzi.

Sinigeze ntangazwa n’uko Rudasingwa avuze biriya, kuko iyo umuntu ageze aho asa n’agahinda, ntacyo aba ashigaje.

Ikindi ni uko we na bagenzi be Kayumba Nyamwasa, mukuru we Gerard Gahima na Patrick Karegeya ikibi bakibonamo icyiza. Soma: Genocide denial in mined minds and hearts

Iyo umuntu cyangwa agatsiko k’abantu kihanukiriye kakavuga ko leta n’abateguye jenoside aribo mfura zibaho, icyo baba bashigaje ni iki?

Ibigarasha, mu nyandiko yabyo “Rwanda Briefing” ndetse no mu nyandiko yabo itangiza RNC byanditse ko leta zatoje abanyarwanda urwango, zikabatoza gutsemba abatutsi, zinakenesha abanyarwanda muri rusange, ko ngo ari zo ntangarugero.

Iyo umuntu atazi aho ikibi gitandukanira n’icyiza, aba nta mutimanana agira. Kandi iyo nta mutimanama ufite, nta n’ikindi kiranga abantu uba ugeraho.

Ibaze Rudasingwa gusaba imbababazi abanyarwanda bose, ko yanze “ubwicanyi” asingiza abakoze jenoside; agasaba imbabazi ko yakoze “ubugambanyi” nkaho ibyo akora atari bwo; agasabira imbabazi kuvuga “ibinyoma nk’intwaro muli politike” nkaho ibyo avuga ari ukuri.

Ati: “By’umwihariko ndasaba Imana ngo imbabalire ko navuze ibinyoma igihe kirekire cyane…” Niba Rudasingwa yemera ko Imana ibaho, asanga Imana ari igicucu kitazi gutandukanya ukuri n’ikinyoma.

Mu nyandiko ya Rudasingwa asoza avuga ko u Rwanda rwazahajwe n’ikinyoma. Hari n’aho agira ati: “Ntabwo ibi mbikoze gushakisha ubutegetsi cyangwa ubundi bukungu.”[4]

Ibyo yihakanira ko ari byo  byamuteye kwihemukira, ahubwo nibyo mpamvu nyakuli yabimuteye hiyongereyeho ubutindi n’urwango.

Iyi propaganda y’urwango, kubyinira abishe igihugu, no kwica amateka byagiye bigira uko bikorwa bitajya bihinduka.

Uwo abajenosideri banze bamutwerera urupfu rwa Habyarimana ngo babone uko basobanura icyatumye bica abatutsi. Urugero, soma: Belgians accused of killing President Juvenal Habyarimana

Indi mvugo y’urwango no gutwerera abandi ububi n’icyaha ubisanga mu nshuti zabo nka ba Ingabire Victoire n’abamubanjirije. Ibi wabisanga muri iyi nyandiko: Genocide-laundering: Historical revisionism, genocide denial and the role of the Rassemblement Républicain pour la Democratie au Rwanda (RDR)

Kimwe mubyo abajenosideri n’inshuti zabo bahuriraho ni ukuvuga ko jenoside yatewe n’intambara yatangijwe n’inkotanyi ku itariki 1 Ukwakira 1990.

Na Rudasingwa yanditse kiriya kinyoma gishaje agisohora kuya 1 Ukwakira 2011, ari ukubahiriza gahunda y’abo ashakaho amaboko.

Mu nyandiko ye yose, Rudasingwa ashimangira ko jenoside yakorewe abatutsi ari ingaruka z’uburakari bw’abahutu kubera urupfu rwa Habyarimana agira umuntu mwiza kandi yari umwicanyi mubi, kugirango yemeze ko jenoside itateguwe.

Ibyo bikaba atari imvugo y’undi muntu muzima yashyira imbere uretse uwateguye jenoside, uwayikoze, uyihakana, uyipfobya n’ibigoryi.


[2] Ni inyandiko Ishinja Perezida Paul Kagame ko ari we  wishe Perezida Juvenal habyarimana, Perezida Cyprien ntaryamira w’u Burundi, Deogratias Nsabimana, Elie Sagatwa, Thaddee Bagaragaza, Juvenal Renzaho, Emmanuel Akingeneye, Bernard Ciza, Cyriaque Simbizi, Jacky Heraud, Jean Pierre Minaberry na Jean-Michel Perrine.

[3] Kubera guha cyane ijambo abajenosideri n’inshuti zabo, BBC yahindutse Bigarasha Broadcasting Cooperation.

[4] Mu nyandiko y’icyongereza agira ati: “Neither power and fame, nor gold and silver, are the motivation for me inthese matters of death that have defined our nation for too long.”

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s