Rudasingwa azabaze Musangamfura itegurwa rya jenoside

Standard

Na: Ndahiro Tom

Ngo ibijya gicika bica amarenga. Nta kaga n’ubugwari nko gukoresha izina ry’umubyeyi mu byaha.

Gahima Gerard ajya guca ibintu yakoresheje izina rya nyina, umubyeyi Coleta Bamususire, kugirango yibe amafaranga ya banki.

Ubu Rudasingwa Theogene akaba murumuna wa Gahima, arakoresha izina ry’uwo mubyeyi nk’ikimuranga muri aderesi ye ya email akoresha mu gushyikirana n’abaterankunga ba RNC na FDLR.

Iyo aderesi ye, bamu29@yahoo.com . ‘Bamu’ ni impine ya Bamususire naho umubare ukaba ‘29’ uhagarariye 1929, umwaka yaba yaravutsemo.

Uwakoresheje izina ry’umubyeyi mu cyaha, nta kindi kibi yatinya gukora. Ni nayo mpamvu Rudasingwa na bagenzi be barengera abajenosideri nta soni, bakabeshyera Perezida Paul Kagame ibyo atakoze, bakanasaba imbabazi z’ibyaha batakoze ngo bashimishe abakoresha babo.

Kuvuga ko urupfu rwa Juvenal Habyarimana ari rwo nyirabayazana wa jenoside, ni ukutamenya uko igihugu cyabagaho mbere y’itariki ya 6 Mata 1994, no guhakana itegurwa rya jenoside.

Mu kwezi kwa Mata 1992, ikinyamakuru ISIBO cyayoborwaga na Sixbert Musangamfura, cyatangaje itegurwa rya jenoside. (Reba: ISIBO N° 50 du 13 au 20 avril 1992)

Icyo kinyamakuru cyagiranye ikiganiro n’umuntu wari wiyemeje kuvuga imigambi y’Interahamwe yari yaranitorejemo.

Muri icyo kiganiro, (p. 6-7) uwitandukanije n’interahamwe witwa Habimana yagaragaje ibyo abantu baje kubona nyuma y’imyaka ibiri.

Isomere :

ISIBO : Ko bavuga ko interahamwe zikora imyitozo yo kurwana ntacyo wabitubwiraho ?

HABIMANA : Nibyo koko zikora imyitozo kugeza ubu aho nzi hakorerwa imyitozo ni hatatu : KAGOMASI (Gashora), MWOGO (Kanzenze), na KABUYE (Kigali). Dufite abatoza benshi, barimo uwitwa NGOYI, yabaye muri Zayire niho yakuye ibyo adutoza.

Hari na KAYINAMURA  wahoze ari umusirikari, hagwiriyemo n’abandi ntazi amazina ariko nabo bahoze ari abasirikari.

ISIBO: Intwaro mukoresha ni izihe ? Muzikoresha mute?

HABIMANA: Baduha imipanga, buri muntu 2, ubuhiri, ikamba za gisirikari. Umupanga: twiga kuwutera utambitse, ku buryo dushinga imitumba noneho umuntu akagerageza gutera umupanga kugira ngo uwucemo kabiri. Uba ushinze nko muri metero 10.

Imigozi ya gisirikari: twiga kuyitera izinze kugira ngo dufate nk’umuntu n’iyo yaba yiruka, mbese nka bya bindi tubona mu mafilimi.

Habimana uwo yavuze uko babatoza kwica umuntu mu gihe kitarenze umunota ubuhiri.

Ati: “Ubuhiri. Tubukoresha dukubita ikintu tuba twakoze nk’umuntu, noneho tukitoza kwihisha, umuntu akavumbuka aho yihishe, akiruka agakubita ubuhiri inshuro ebyiri mu mutwe wa cya kindi kikagwa, ugakubita mu mavi kuko kiba kimeze nk’umuntu. Mbese tuba twitoza kwica ikintu mu minota mike cyane.”

Muri Mutarama 1993, ikinyamakuru Isibo cyagaragaje kandi imigambi mibisha y’ishyaka rya MRND na gahunda yaryo yo kurwanya imishyikirano y’amahoro, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugome bukabije. (Reba: ISIBO N° 82 du 1 au 8 Janvier 1993)

Ku nkuru ifite umutwe “Nta bugabo bwa MRND” Isibo iravuga ko ntacyagendaga “(……) Imishyikirano y’abanyarwanda igamije amahoro ariko uko igenda yicuma niko tubona hacumbeka icyuka kibi cy’amacakubiri.”(p.2)

Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko hari abantu bateguraga ubwicanyi i Cyangugu. Isibo iti: “BAGAMBIKI Emmanuel, Perefe wa Cyangugu, NSABIMANA Callixte, umuyobozi w’uruganda rw’icyayi i Shagasha, KAMANA Jeremie, jera wa Banki y’ubucuruzi, BANDETSE Edouard, umubitsi wa MRND muri Perefegitura, Yusufu MUNYAKAZI wo mu Bugarama n’abandi, ngabo abantu rwose babangamiye abaturage na Demokarasi muri Perefegitura ya Cyangugu. Barangwa no kuronda akazu, amoko, guhohotera abantu ndetse ngo n’iyo bapfuye ntacyo bibabwira.” (p.16)

Iyo nimero y’Isibo kandi yanakomoje ku bikorwa by’ubwicanyi byaberaga ku Kibuye.

Hari inkuru ifite umutwe “Interahamwe zahohoteye abagogwe kubera ubutegetsi” Isibo yanditse igaragaza imyiteguro n’ibikorwa by’ubwicanyi bwibasira abatutsi n’amayeri yakoreshwaga n’ubutegetsi bwa MRND/CDR.

“Byatangiye bavuga ko bagiye gukora umuganda wo gushaka gushaka abagizi ba nabi mu ishyamba rya Gishwati. Nk’uko Perefe wa Gisenyi HABIYAMBERE Yozefu yabivuze kuri Radiyo-Rwanda tariki ya 02.01.1993 (nyuma y’inama y’umutekano yari yabereye mu Rutsiro) ngo uwo muganda watewe n’uko muri iryo shyamba bari bamaze iminsi basangamo imirambo.

Amayere y’interahamwe yaje gutangira atyo. Bajya mu batutsi b’abagogwe bababwira ko umuganda Burugumesitiri wa Kayove, MABURAKINDI Isidore, yateguje ku italiki 28.12.92 ari uwo guhumba inyangarwanda n’ibyitso byabo byihishe mu ishyamba rya Gishwati. Bakarya n’inka zabo mu rwego rwo guhimbaza ubunani. Abagogwe bamaze kumenya uwo mwuka mubi wari ubasagariye, nibwo bahuruje ubutegetsi ngo ariko bwo buvunira agati mu ryinyo.

Interahamwe zagize ubukana bukabije, bahita bajya mu ngo z’abagogwe. Baratwika, barasahura, bafata inka zimwe zari zitarahungishwa. Bakagenda baririmba indirimbo zabo ngo: ntawe ukanda burende. Byarakururanye bifata amakomini yandi (Rutsiro, Ramba na Gaseke) ariko abaturage b’umucyo baje gutahura amayere y’interahamwe.” (p.16)

Muri iyi minsi Musangamfura ushinzwe ububanyi n’amahanga muri FDU-Inkingi ikomoka kuri MRND/CDR, akorana na Rudasingwa. Iyo baganira, babwirana ko indege yari yahanutse muri uwo mwaka ari iyihe?

Ukuri baguca iruhande bakuzi.

2 thoughts on “Rudasingwa azabaze Musangamfura itegurwa rya jenoside

  1. Nanjye biranshobera da! Ubwo se abagogwe bo muli Mutura bishwe taliki ya 5-02-1991 nabwo indege yali yaguye? Ni benshi bazize genocide mbere ya 6-07-94 ahubwo aliya ni amaco y’inda gusa. Icyakora cyo uwo Rudasingwa+Gahima barye bali menge kuko iminsi yabo irabaze: ihene ntiyafatanya urugendo n’impyisi, amaherezo impyisi irya ihene. Imipanga, amahiri, imigozi by’interahamwe yafatanije nazo biramutegereje kuko ziramwibikiye.

  2. Pingback: Abambari n’impirimbanyi za politiki gica (Igice cya 2) « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s