Abambari n’impirimbanyi za politiki gica (Igice cya 2)

Standard

Na: Ndahiro Tom

Ku itariki ya 8 Ukwakira 2011, Umuvugizi wari washyize ahagaragara ibijyanye n’ikinyoma cya Theogene Rudasingwa n’iby’indege yitwa ko yabaye imbarutso ya jenoside.

Iyo nkuru nise, Rudasingwa azabaze Musangamfura itegurwa rya jenoside, yasohotse Imvo n’Imvano yatambukije ikiganiro cyumvikanaga gipfobya amateka na jenoside ku buryo butihishiriye.

Muri icyo kiganiro, umwe mubo Neo-Interahamwe Ally Yusuf Mugenzi yashimiye ibitekerezo bye, ni umuntu atavuze izina rye, ngo akaba aba mu Rwanda.

Uwo muntu utaravuzwe izina, yasubiye mu murongo wo gupfobya jenoside avuga ko ngo Perezida Paul Kagame “asabwa gusaba imbabazi” mu izina rya RPF ngo kubera intambara yatangiye muri 1990.

Kuri uwo muntu ngo iyo ntambara niyo yateje abanyarwanda ibibazo kugeza muri 94, ngo hakagira abapfa “tubishaka tutanabishaka…”[1]

Ubutumwa bwari butanzwe ni uko ngo abakoze jenoside babikoze mu rwego rw’intambara yo kubohoza igihugu. Mugenzi yabigize urwenya cyane abihindura ibitwenge birangira RPF ariyo nyiri icyaha.

Imvo n’imvano yo kuwa 15 Ukwakira, ni ikiganiro cyarimo ibitekerezo bitari bishya. Igishya cyarimo ni aho Etienne MASOZERA yerekenye imyemerere ye.

Yahamagariwe kwemeza ibyo RUDASINGWA yavuze no gushimangira

Ubusanzwe MASOZERA ayobora urubuga rwa internet rwashyiriweho guharanira kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Muri iki kiganiro MASOZERA yagaragaje ko ipfobya ry’icyo cyaha aringanya n’abagikoze.

Mu nyandiko ibanziriza iyi, navuze ko bitari bikenewe ko Rudasingwa ahibera kuko yari afite abamuhagarariye cyane cyane MASOZERA uvuga ko ngo yemera ibyo Rudasingwa yanditse ko ngo guhanurwa kw’indege ya Perezida HABYARIMANA Yuvenal ariryo pfundo rya jenoside.

Hari ibyo Masozera yavuze ku ihanurwa ry’indege bikwiye kuzirikanwa cyane:

  • “Ni imwe mu mbarutso” ya jenoside yakorewe abatutsi;
  • Urupfu rwa Habyarimana rwari “ifirimbi” yo gutangiza jenoside;
  • Arifuza kumenya uwarashe indege n’ingaruka zabyo
  • Ikibazo cy’indege bagomba “kugikomeraho”
  • Ati: “Igihe kizagera tumenye ijuru ryatugwiriye muri 94; ni nde warashe indege?”
  • Yemera ko jenoside yateguwe bihagije kandi akanemera ko ibikoresho bya jenoside byari byarashatswe;
  • Ngo “ijuru ryaguye ryamanukanye n’indege”;
  • Iriya ndege “yinjiye mu mateka yacu” ngo ku buryo tutavuga jenoside “tutavuze n’indege”.

Kubera imyumvire itandukanye, hari abashobora kuba baribajije ko ibyo MASOZERA yavugiye mu rubuga rwa Neo-Interahamwe bifite ireme.

Umujenosideri wabyumvise aho ava akagera agomba kuba yarashyize hejuru intoki z’ibikumwe byombi kubera ko ingengabitekerezo yemejwe n’umucika cumu wabaye umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA (igihe gito cyane), ndetse akaba n’umuhuza w’urubuga rwa Internet rwitirirwa kwibuka.

Hari ibisambo n’injiji harimo n’abacitse ku icumu bamwe, baba barabifashe nk’ingingo zifatika kubera inyungu n’urwango kimwe no kutamenya amateka.

Uku kutamenya amateka hari ababiterwa ni uburezi bwacu, kubera ko amashuri atigisha amateka ya jenoside.

Uko kutigisha amateka y’uburyo u Rwanda rwahekuwe, byateye icyuho mu bantu bato. Ubu hari benshi batazi uko byagenze mu buryo bwimbitse, hakaba ndetse n’abanyarwanda bari mu mahanga batakurikiye bihagije ibyaberaga mu Rwanda “mbere y’indege”.

Ndashidikanya ko MASOZERA atumvise uburemere bw’amagambo yavuze.

Ndanashidikanya ko yaba acyibuka icyatumye ahitamo kuba impunzi byatumye agira amahirwe yo kurokoka.

Impamvu ni uko yagiye muri logic y’abajenosideri atitangiriye itama akabivugana ubwema aho kugira ikimwaro. Niba bijya bimubaho!

Muri logic y’abajenosideri, igihe cyose bagomba gusobanura impamvu bakoze ishyano. Ibyo bikaba mbere, ndetse na nyuma ya jenoside. Umunyamategeko witwa Greg Stanton abisobanura neza mu byiciro jenoside ikorwamo.

Bimwe mubyo abateguye jenoside mu Rwanda bakoresheje, ni ukuvuga ko bakumiraga jenoside yategurwaga n’abatutsi bayikorera abahutu; gukumira abatutsi ngo batajya ku butegetsi bagasubiza mu buja; kuzitira cyangwa gukumira Hima-Tutsi empire; n’bindi n’ibindi nzasobanura ngaragaza itegurwa rya jenoside.

Jenoside itangiye Abatutsi batwererewe guhanura indege kimwe n’uko babanje no kubitwerera Ababiligi bagirango basobanure impamvu bishe abasirikare b’ababiligi.

Ababisubiramo ubu ni ugutera iyahararutswe.

MASOZERA yavuze ko yemeranya na RUDASINGWA ko indege ari imwe mu mbarutso za jenoside. Iyo mvugo, ya “ni imwe mu” ni uko haba hari n’indi cyangwa n’izindi mbarutso.

Izo mbarutso zindi ni izihe? Ni zingahe? Kuki atakoresheje kiriya kiganiro ngo azivuge anazisobanure?

MASOZERA yakoresheje ijambo imbarutso, ariko anakoresha ijambo ifirimbi. N’ubwo bidakora kimwe, yari akwiye kuvuga nibura aho iyo firimbi yavugiye n’uwayivugije.

Niba uwahanuye indege ari we wari ufite ifirimbi, ni ukuvuga ko abicanyi bo kuli za bariyeri n’ahandi bumvaga nyiri ifirimbi.

Ari MASOZERA, ari na RUDASINGWA yemeranyije nawe, bari bakwiye kuvuga isano ya  nyiri umunwa wavugije ifirimbi n’amatwi yumvise iyo firimbi akanamenya n’icyo ivugirijwe.

Intwaro zirasa zigira imbarutso. Ukora izo intwaro nk’imbunda, ni nawe ukora imbarutso. Ukoma iyo mbarutso akaba ari ufite iyo ntwaro.

Ko MASOZERA n’abo yemeranya nabo bose harimo n’abakoze jenoside bavuga ko imbarutso ya jenoside ari indege, bityo bikaba intandaro yo kwica abatutsi niko abyemera cyangwa yaracitswe?

Niba ari ko abyemera ari muri logic y’abajenosideri ko abatutsi bizize. Kandi abaye atabizi inyandiko zibihamya zirahari mu bwinshi.

MAZOZERA na RUDASINGWA bavuga ko ngo bemera ko jenoside yateguwe. Sinumvise neza abo MASOZERA atunga agatoki muri uwo mugambi mubisha.

Baba bazi itegurwa rya jenoside icyo aricyo n’uburyo bikorwa? Niba babizi byakozwe bite kandi ryari? Byakozwe na nde?

MASOZERA uwo usubira mu magambo y’abajenosideri n’ababavugira ntiyagaragaje isano y’imbarutso, urasa n’uraswa.

Uko guceceka kugira ibisobanuro. Ntiwavuga ko jenoside yateguwe (keretse niba yarateguwe n’abatutsi), ngo ureke kumva ko nyiri umugambi, ari we uzi igihe umugambi azawusohoreza.

Keretse niba MASOZERA n’abo bemera bimwe bumva ko jenoside ari nk’ubukwe abantu bategura gusaba, gukwa, gutebutsa, bakazategereza igihe cyo gushyingirwa ku bwumvikane bagiranye n’ababashyingira.

Abateguye jenoside igihe cyose babikora bazi ko ari icyaha cy’ubugome kandi kiri mu rwego rwo hejuru mu mategeko mpuzamahanga. Byinshi bikorwa ari ibanga ryihariwe na bamwe.

Ubuhamya bwa KAMBANDA Jean yahaye abagenzacyaha b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera Arusha, yagaragaje ko ibyo yagiyemo atari abizi bihagije mbere y’uko abisobanurirwa. Yanavuze ko hari za list z’abantu bagombaga guherwaho bicwa.

Nta misango ya jenoside nk’iy’ubugome isigaye ivugirwa kuri BBC-Gasenyamiryango.

Mu Kinyarwanda baca umugani ko nyiri inkota ari uyifashe ikirindi. Abo bahanga mu guhakana no gupfobya jenoside baba bavuga ko nyiri inkota atari we ufata ikirindi?

Bazatandukanye imbunda n’imbarutso yayo batubwire kurasa kwayo.

Muri iyo mbunda ya jenoside, ni naho hari amasasu. Ayo masasu twayagereranya n’umugambi wo kuyitegura harimo na propaganda y’urwango ihindura abantu abicanyi.

Ayo masasu harimo n’abicanyi mu gihugu (Interahamwe, Impuzamugambi n’abapawa) bari baratojwe. Ayo masasu MASOZERA yasobanura ko yari aya nde?

Mu magambo ya MASOZERA ahakana umugambi wa jenoside n’ubwo avuga ko ngo yemera ko yateguwe. Muri iyo mvugo kandi agaha uburemere guhanuka kw’indege kurusha jenoside n’abo yahitanye.

Ngo bagomba gukomera ku kibazo cy’indege! Ni ba nde avuga bagomba “kugikomeraho” uretse abakoze jenoside bagikomeraho nk’uburyo bwo gusobanura impamvu bakoze icyo cyaha cy’ubugome? Kuki?

Ibaze umuntu wacitse ku icumu uvuga ngo: “Igihe kizagera tumenye ijuru ryatugwiriye muri 94; ni nde warashe indege?”

Yarangiza akavuga ko iryo juru ryaguye “ryamanukanye n’indege”. Agasoza avuga ko  indege “yinjiye mu mateka yacu” ngo ntawavuga jenoside atavuze n’indege”.

Iyo uvuga jenoside, icyo wibaza n’abo yahitanye, ukibaza uburyo bwo kuyikumira no guhana abayikoze.

Mu mvugo harimo we n’abandi. Ariko we n’abo bari kumwe ntavuga abo ari bo. Niba avuga abajenosideri nibyo. Niba ari abibuka jenoside yakorewe abatutsi sibyo!

MASOZERA yemera ko jenoside yateguwe bihagije kandi akanemera ko ibikoresho bya jenoside byari byarashatswe.

Ibyo bitandukanye n’ijuru kugwa. Icyo atanavuga ni n’urwango rwari rwarigishijwe ku buryo bukabije.

Niba jenoside ari yo yita ijuru ryaguye, ariko akanavuga ko ngo iryo juru ryamanukanye n’indege, ubwo no guhanuka kw’indege nayo ni jenoside!

Ngo ntiwavuga jenoside utavuze indege! Abo bafite inshingano yo kwitiranya jenoside n’indege ni ba nde?

Abemera nk’ibyo bari bakwiye urubuga rwitwa “ibagirwa-jenoside” n’urundi rwitwa “ibuka-indege”. Cyangwa se bakagira urubuga bahuriramo bita “ibuka-habyarimana” bikagira inzira.

Biracyaza…


[1] Ibi bitekerezo nibyo usanga mubateguye jenoside bashakisha impamvu yatumye bakora jenoside

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s