Lantos ihemba Rusesabagina yahemba na Ngeze wa Kangura

Standard

Na: Ndahiro Tom

Umuryango Lantos Foundation uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera (Lantos Foundation for Human Rights and Justice) wateganyije kuzaha Paul Rusesabagina igihembo ku itariki ya 6 Ugushyingo 2011.

Icyo gihembo kikaba ngo icy’ubugiraneza yakoze bigatuma arokora abantu barenga 1200 mu gihe cya jenoside.

Icyo Lantos Foundation batazi ni uko Rusesabagina, ntawe umushinja ubwicanyi mu gihe cya jenoside, ubu ari mu bantu b’impirimbanyi mu gukwiza ingangabitekerezo ya jenoside.

Muri iyi nyandiko ndatanga urugero rumwe gusa rw’aho Rusesabagina yakwije ingengabitekerezo y’urwango ku batutsi yitwa ko yaharaniye ko baticwa mu 1994.

Mu gitabo kivuga ubuzima bwe cyitwa “An Ordinary Man,” cyangwa “Umuntu usanzwe/uciriritse,”  avuga ko U Rwanda rutegekwa n’agatsiko gato cyane k’Abatutsi. Icyo gitabo cyasohotse mu mwaka w’2006.

Muri icyo gitabo avuga ko ngo Abahutu bose bari mu nzego zo hejuru mu Rwanda, ari ibikoresho cyangwa abacanshuro.[1]

Abakoze filimi ye, n’abagize uruhare mu kwandika igitabo cye bamaze kumva ko imvugo ye urwango bavugije iya bahanda, propaganda yo guhisha ikimwaro iriyongera.

Ibyo byunganiwe n’imbuga za internet z’abamamaza ingengabitekerezo y’abajenosideri.[2]

Muri icyo gitabo An Ordinary Man Rusesabagina ntaho agaragaza ko ibitekerezo birimo yabivomye ahandi, ahubwo bikagaragara ko ari ibintu byemewe.

Icyo abanditse igitabo batamenye ni uko ibyo yanditse ari ingengabitekerezo imaze igihe. Abayandika bakaba abenshi ari abakomeje kwamamaza urwango rwateye jenoside.

Ingero ni nyinshi ariko hari nke zikomoka mu nyandiko ziri ahagaragara n’izindi zitarahajya.

  • Mu ijambo rifungura inama y’ubuyobozi bukuru bwa FAR yabereye i Goma (ex-Zaire) kuva ku itariki ya 4-6 Kanama1995 General Augustin BIZIMUNGU yavuze ko abahutu b’ibikoresho bacecekeshejwe abivuga muri aya magambo:“Les quelques HUTU de service qui sont dans le Gouvernement ont été réduits au grand silence en commençant par le fameux Faustin. Ils constituent une honte pour le peuple HUTU.” Rusesabagina avuga ko Bizimungu ari inshuti ye cyane.
  • Ibyo umujenosideri BIZIMUNGU yavuze  bya “Hutu de Service” bishyigikirwa na Faustin TWAGIRAMUNGU wavugaga ko Abahutu bagomba kugaruka ku butegetsi kandi vuba. Ibi byanditswe mu binyamakuru bibiri bitandukanye. LE TRIBUN DU PEUPLE N° 66, cyo ku itariki ya 3 Ugushyingo 1995 (urup.6 & 7) na LE PARTISAN N° 34 yo mu Ukuboza 1995 (urup.4 & 5 )[3]
  • Ku itariki ya 12 Werurwe 1996 iyo “Hutu de service” yasubiwemo mu nyandiko yandikiwe i Bulengo kuri Goma na Lt.Col. BAHUFITE Juvenal wari umukuru w’ubutasi muri FAR ikorera mu mahanga. Ni inyandiko yasinywe na Major HATEGEKIMANA igenewe Gen. Augustin BIZIMUNGU.[4]
  • Umunyamakuru Stephen Smith, agikorera ikinyamakuru Le Monde cyo muri France nawe ntiyatanzwe ibivugirwa i Goma byamugeragaho. Ku itariki 21Werurwe 1996 nawe yasubiye mu mvugo Gen.BIZIMUNGU na Col. BAHUFITE mu nyandiko ifite umutwe “Au Rwanda, la disgrâce du «Hutu de service» du FPR…”
  • Byasubiwemo na Christopher HAKIZABERA wari muri ALIR itaraba FDLR mu nyandiko ye yo ku wa 10 Kanama 1999. Inyandiko yakwijwe hose kugeza ubwo ijya no mu birego by’umucamanza wo muri Spain witwa Andreau Merelles.
  • Ibya HAKIZABERA byaje  mu nyandiko ya FDLR yitwa “DRAME RWANDAIS” nayo ivuga ko  FPR yashatse  “des HUTU de service” kugirango ihishe icyo aricyo. Iyo nyandiko ariko ntivuga ko ari ibya Hakizabera, kuko ari ibya bose.
  • Iyo “Hutu de…” iri mu nyandiko yanditswe na  Romuald MUSABE abikesha Christophe HAKIZABERA bisohoka mu kinyamakuru Forum Rwandais N° 6, yo mu Ukuboza1999.[5] Iki ni ikinyamakuru cy’umutwe RDR washinzwe n’abajenosideri ku itariki ya 3 Mata 1995.
  • Uwitwa NDEREYEHE NTAHONTUYE Charles wari perezida  RDR mbere ya Ingabire Victoire akoresha amagambo “Hutu de Service ” na “Hutus de façade”.[6] Anabisubiramo muri CONFERENCE SUR LA NOUVELLE IMMIGRATION DE LA JEUNESSE AFRICAINE  Organisée par Ballon d’Oxygène asbl et Ubuntu asbl : Anderlecht  7 mai 2005. Akabisubiramo avuga kuli  LE ROLE DE LA JEUNESSE DANS LA RESOLUTION DES CONFLITS :  Etude de cas de la Jeunesse Rwandaise: Intervention présentée par Ndereyehe Charles, Conseiller Politique au RDR et Secrétaire Exécutif adjoint de l’UFDR.[7]
  • Umuyoboke wa RDR witwa Alphonce BAZIGIRA, nawe arabishimangira muri Forum Rwandais N° yo kuwa 16, Ukuboza 2001 (urup.8)  no muri Forum Rwandais N°17 yo muri Gashyantare 2002 (urup. 6) [8]
  • Helmut STRIZEK  ni umudage uzwi mu mishinga yo guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Biri mu nyandiko yashyizwe ku urubuga rwa MDR, ubu bikaba bikwizwa n’izindi mbuga za Internet zihuje-umugambi.[9]
  • Biri mu nyandiko LE CONFLIT RWANDAIS yanditwe n’umujenosideri Charles NKURUNZIZA, bisakazwa n’umuhungu we Olivier Nyirubugara.
  • Bikaba biri n’ahandi henshi harimo COMMUNIQUE n° 85/2005 ya Joseph Matata yo ku wa 25, 2005.[10]

Ibitekerezo bya Kangura mu mutwe wa ‘An Ordinary man’

Abamaze gukoresha ibyo Rusesabagina yita “Hutu de service” ni benshi cyane. Icyo baba bashaka kuvuga ni iki?

Ibi byose bikomoka muri propaganda yateguraga jenoside yigishaga ko umutsutsi n’umuhutu batagomba kubana.

Ibi nibyo byabaye ishingiro ry’icyiswe amatageko 10 y’abahutu yasohotse mu kinyamakuru Kangura No 6 yo mu Ukuboza 1990.

Ayo mategeko yari afite ibyo ashingiraho nk’amahame n’ibindi biyaha ingufu zigaragarira mu myitwarire y’abahuza na Rusesabagina.

Umubare (10) ungana n’uw’amategeko y’Imana. Ibi byagize/bifite ingaruka ku bo aya mategeko agenewe (Abahutu). Kumva ko angana n’ay’Imana byari bihagije kugirango agire ingufu n’abantu bumve ko agomba gukulikizwa byanze bikunze.

Ikindi ni uko ane (4) muri aya mategeko avuga ku kibazo cy’umubano w’umututsikazi n’umuhutu. Ku  buryo bweruye Itegeko rya 1rishobora kuba rituma Rusesabagina abana n’umugore we ari ukwihangana gusa.

Kuri uwo mubano hari avuga urwango ku buryo buziguye (irya 2, 3 n’irya7). Ko abatutsikazi bagomba gufatwa nk’umutego abanzi (Abatutsi) batega abahutu. Abahutu bagasabwa bumva ko ari ngombwa kubirinda aho ariho hose kugirango batabona aho babacengereramo.

Urwo rwango rusobanura ubugome bukabije abatutsikazi bakorewe muri jenoside.

Itegeko rya 4, irya 5 n’irya 6 ni amategeko ahamagarira abahutu guheza (exclusion) abatutsi muri byose kuko badashobora kwizerwa. Ntibakwiye kubana n’abahutu. Iki gitekerezo ni cyo gisobanura impamvu abatutsi bahejwe igihe cyose mu buzima busanzwe bw’igihugu bakabura n’uburenganzira nk’abanyarwanda.

Itegeko rya 8 ryo ryigisha kutagilira impuhwe umututsi kuko ari mubi, umugome, inzoka. Uko kutagira impuhwe umututsi iyo ava akagera byaragaragaye igihe cya jenoside aho bishe urubozo rudashobora kubonerwa ikindi gisobanuro nta kubabarira n’uruhinja.

Itegeko rya 9 ryo rihamagarira abahutu kunga ubumwe kugirango babashe guhangana n’umwanzi rukumbi wabo ari we mututsi. Kunga ubumwe bikanasobanura kutagirana ubumwe n’umututsi.

Irya 10 rikihanangiriza abahutu gukomera kuri aya mabwiriza (ingengabitekerezo) no kuyacengeza (kwigisha) mu bahutu bose. Kutabikora bikumvikana ko ari kimwe no kugambanira abandi bahutu.

Igihugu niko cyaremwemo “abagome n’abagambanyi”. Abagome aria BATUTSI, abagambanyi ari abahutu batitabiriye amategeko ya Kangura.

Ibi nibyo bisobanura impamvu abanyapolitiki batavugaga rumwe na MRND/CDR (bamwe batarabahindura ngo bakorane) bababonagamo abanzi bikagera aho bamwe bicwa muri jenoside. Barabatukaga bigatinda.

Interahamwe n’impuzamugambi ntibigeze bemera ko ubutegetsi bushobora gusangirwa mu gihugu.

Itangazo rya CDR N°3/1993 ryo ku wa 23 Gashyantare 1993, ryanditse ko Boniface NGURINZIRA hamwe na Pasiteri BIZIMUNGU baregwa kuba “barateguye kandi bagashyira umukono ku masezerano agambanira rubanda-nyamwinshi…”

Benshi mu bayobozi b’amashyaka n’abo muri guverinoma y’inzibacyuho CDR yabahaye amazina agaragaza ko batesheje agaciro ubwoko bw’abahutu bagambanira imbaga yamwinshi.

Ngabo ba ‘NTASONI’ (Nsengiyaremye Dismas) wariye isoni akivuka; hari n’andi mazina menshi CDR yamuhaye ngo ni: vampire(agacurama kanywa amaraso y’abantu), prétentieux(=umwirasi), sanguinaire(=umwicanyi), démonique(=shitani).

Ubalijoro Bonavanture ahimbwa ‘BASAZIYUBUSA’. Felesiyani GATABAZI bamwise ‘BANDI-RUBEBE.’

CDR yareze Gatabazi kuli Perezida wa Repubulika bamusabira kuvanwa ku buminisitiri bamushinja ubujura (Ibaruwa iri mu gifaransa CDR yandikiye Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’intebe yo ku wa 29 Ukuboza 1992; iyo baruwa ntaho igaragara mu kinyarwanda), ngo yatsinze icy’ubusambo.

Undi ni ‘NGULISHIGIHUGU’ (Boniface NGURINZIRA), ngo azi ubwenge buhanitse mu kumarisha bene wabo isasu ry’inkotanyi; IKIREMWAMBONERA MUGURUWAKENYA (Lando NDASINGWA); RUTIKOZAMAZI-BATIMENYA (Ndengejeho Paskali ataraba PAWA); MPEMUKENDAMUKE (Prosper MUSEMAKWELI wari muri ORINFOR), RUHEKURAMURYANGO- RUHOTOZI (Yusitini MUGENZI ataraba PAWA); CYAJEBUNYOMBE (Augustin IYAMUREMYE); GACOCERO (Faustin TWAGIRAMUNGU); INDINDAGIRE (Stanislas MBONAMPEKA ataraba PAWA). Hari n’andi mazina nka BIRARABYASAMYE, NIGURE, n’andi mazina nk’ayo agamije gushyira ahagaragara abahutu bitwa ko bagambaniye bene wabo.

Mu itangazo N°3/1993 ishyaka CDR risaba “rubanda-nyamwinshi kwamagana byimazeyo bariya bagambanyi bose no kwima amatwi inyigisho zabo …n’binyoma bigaragara mu bikorwa byabo byuzuye ubugambanyi”.

Ariko bisobanuke ko kuri bamwe atari ukubanga ahubwo bwari uburyo bwo kubahwitura ngo bagaruke ibuntu nako ibuhutu. “Ishyaka CDR ribasabye rikomeje kwikosora bagafatanya n’abandi bahutu kurwanya umwanzi bitaba ibyo -nyamwinshi ikabacira urubakwiye n’abo bafatanyije bose”.

Abo ‘bagambanyi’ CDR hari aho ibasabira gufatwa bagafungwa. Mu itangazo rya “ komite nyobozi y’abasore n’inkumi bari mu ishyaka CDR” rigenewe abanyamakuru ryo ku wa 4 Werurwe 1993, Abo rivuga ni Twagiramungu Faustin, Karuhije Ignasi, Mugenzi Yustini, Nyilinkwaya, Gafaranga Theoneste, Ngango Felicien, Nayinzira J.Nepomscene na Niyibizi Michel kuko ngo iyo komite “yari imaze kumenya ko bafatanyije na FPR gukora pula (plan) yo gutera Kigali abasirikari b’abafaransa bamaze gutaha”.

Bamwe muri bo barigishijwe bagaruka mu murongo wa CDR koko abandi barabyanga cyangwa batinda kubikora barabizira bapfa urw’abatutsi. Abo ni nka Gatabazi, Nzamurambaho, Agata, Ngango, n’abandi.

Ibyo bitekerezo bya Kangura na CDR nibyo Paul Rusesabagina akigenderaho ngo atitwa umugambanyi. Ayo mazina mabi bitaga abantu ubu bayahiniye muri ‘Hutu de Service’.

Ushingiye kuri ibi byose, abazahemba Rusesabagina ntacyababuza guhemba na NGEZE Hassan n’abandi ba CDR. N’ubwo NGEZE yigishije urwango akaba yaranishe bivugwa ko hari uwo yakijije.


[1] Handitse ngo “Rwanda is today a nation governed by and for the benefit of a small group of elite Tutsis…Those few Hutus who have been elevated to high-ranking posts are usually empty suits without any real authority of their own. They are known locally as Hutus de service or Hutus for hire.”

[2] Reba: Smearing a Hero: Sad Revisionism Over ‘Hotel Rwanda’ (Terry George – The Washington Post) May 10, 2006 http://www.howardwfrench.com/archives/2006/05/10/smearing_a_hero_sad_revisionism_over_hotel_rwanda/ ; Rwanda’s anti-genocide activist speaks in U.S. this week; Clinton apologizes, again–November 1, 2009 http://www.usafricaonline.com/2009/11/01/rwandan-anti-genocide-activist-paul-speaks-in-us-nov4/ 23 Mar 2009; Soma kandi inkuru ya July 19, 2007 kuli http://www.voicehub.org/blog/smear-campaign-against-%E2%80%9Chotel-rwanda%E2%80%9D-hero-paul-rusesabagina ;  “The Two Faces of Rwanda” By Edoardo Totolo for ISN Security Watch http://www.isn.ethz.ch/isn/layout/set/print/content/view/full/73?id=98056&lng=en  or “Smear Campaign against “Hotel Rwanda” Hero Paul Rusesabagina” of October 15, 2010 on http://newsrwanda-nkunda.blogspot.com/2010/10/smear-campaign-against-hotel-rwanda.html or on http://www.voicehub.org/blog/smear-campaign-against-%E2%80%9Chotel-rwanda%E2%80%9D-hero-paul-rusesabagina

[3] Pour se justifier, Monsieur Twagiramungu déclare que les hutu du gouvernement sont de simples figurants qui n’ont aucun vrai rôle à jouer.  Ce ne sont que des hutu de service.  Il espère un retour rapide des hutu au pouvoir car c’est selon lui, la seule issue de stabilisation de la situation au Rwanda.

[4] Iyo “Note au chef d’EM FAR” hari aho ivuga ngo: “Aucune volonté d’intégrer notre élite dans les hauteurs des institutions du pays n’est donc lisible à travers les propositions américaines. Ce n’est qu’un appât pour nous; c’est encore dans l’idée de donner aux Tutsi des Hutu de service.”

[5] Ni mu nyandiko ifite umutwe “Dans les coulisses du FPR ou l’industrie de la fourberie”

[6] Ibi biri mu nyandiko ya Ndereyehe yitwa “LE PROBLEME CENTRAL DE LA CRISE RWANDAISE N’EST NI L’ETHNISME NI LE REGIONALISME” yasohotse mu kinyamakuru FORUM RWANDAIS– Bulletin du Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda N° 7, Janvier 2000

[7] – Union des Forces Démocratique rwandaise, Coalition constituée par le RDR (Rassemblement  Républicain pour la Démocratie au Rwanda)  et les FRD ( Forces de Résistance pour la Démocratie )

[8] Muri Forum Rwandais No 17, Barigira aVuga ko “Pris en étau, ces citoyens modérés sont devenus “des hutu de service”; produits politiques vulnérables et périssables.”

[10] Matata yanditse ngo: “Le président rwandais Paul KAGAME élimine l’un de ses derniers fidèles collaborateurs “Hutu de service”

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s