Rudasingwa yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame!!

Standard

“Njyewe Rudasingwa Theogene;

Mbikuye ku mutima kandi nta gahato ndasaba imbabazi Nyakubahwa KAGAME Paul, abanyamuryangobose ba RPF Inkotanyi ndetse n’Abanyarwanda bose kubera impamvu zikurikira: Nk’uko mubizi, ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiraga nari mfite Umutwe wa Politiki wanjye witwaga FROLINA. Ninjiye muri RPF kuko nabonaga byazamfasha kugera ku butegetsi. Ibyo nakoraga byose byari mu nyungu zanjye bwite. Ndabisabira imbabazi mbikuye ku mutima.

1.Ntabwo ari ibanga, mu buzima bwanjye naranzwe n’ubwirasi, ubuhemu, kutabana neza na bagenzi banjye, kudashimishwa n’iwacu ahubwo nkifuza iby’abandi. Ndabisabira imbabazi.

2.Nahemukiye cyane bagenzi banjye twari kumwe mu buhunzi ubwo nakoraga agatendo ka REDCOMCX 1200. Byari ukugirango nishyure imyenda myinshi nari mfite kuko muzi ko nabagaho nk’umusongareri. Rwose mubimbabarire.

3.Ubwo nari Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi nakoze amahano menshi. Nasenye inzego z’Umuryango wa RPF, sinitaye ku banyamuryango batahukaga ndetse n’abari barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, yewe ndetse sinigeze nemera politiki ya RPF y’ubumwe bw’abanyarwanda. Nakoresheje nabi umutungo w’Umuryango, nkodesha inzu eshatu, mu Kiyovu, i Remera na Kanombe kugirango njye mbona aho njyana amahabara yanjye. Nanjye iyo mbyibutse sinsinzira kuko nahemukiye cyane Umuryango n’abanyarwanda bose. Imana ishimwe rwose kuko ubu narakijijwe.

4.Ndi Umunyamabanga Mukuru wa RPF hari amafaranga miliyoni 40.000.000 nafashe ntegura ubukwe bwanjye, mbeshya ko yose ari ayo kuvugurura inzu narimo. Hari na 70.000 US natse ku ngufu nyir’inzu nabagamo avuye mu buhunzi, mubwira ko ari ayakoreshejwe mu kuyivugurura. Ayo mafaranga yose yagiye mu mufuka wanjye kuko nari ngifite ingeso yo kwifuza iby’abandi n’irari ry’ifaranga, ariko Imana ishimwe ubu nararokowe. Abanyamuryango ba RPF mbasabye imbabazi.

5. Mu gihe Nyakubahwa KAGAME yangiriraga icyizere akanshinga kuyobora Ibiro bye, nabwo nari ngifite ingeso mbi, mpa akazi ba secretaries 3 ndetse mbafatira ibyumba muri HOTEL Meridien kugirango njye mbasanga yo kwishimisha. Icyo gihe kandi hari amafaranga menshi nanyereje mbinyujije mu masoko atarasobanutse. Nyakubahwa Perezida n’“ubwo bitari ngombwa kubikubwira kuko utari ubizi, kugirango niyunge n’Imana, nasanze ari ngombwa kubikubwira kandi nkabigusabira imbabazi mbikuye ku mutima.

6.Hari abana bacitse kw’icumu rya jenoside babiri nareraga, mbategeka kujya turyamana, umwe arabyanga bituma mwirukana. Ndasaba rwose imbabazi uwo twashakanye kubera ko namucaga inyuma, ndazisaba kandi abo bana ndetse n’Umuryango nyarwanda kuko icyo cyaha ubundi gihanwa n’itegeko.

7. Ubwo nari mpagarariye u Rwanda muri Amerika, nitwaje umwanya nari mfite nsebya Igihugu cyanjye ndetse n’Umukuru w’Igihugu, inshuti z’igihugu nzigira izanjye kuko nari ngamije kuzahirika Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba arijye uyobora u Rwanda . Rwose ndemera ko ibyo ari ukugambanira igihugu ariko ubu narakijijwe niyo mpamvu mbisabira imbabazi.

8. Kubera urwango n’ishyari nari mfitiye KAGAME, nkabona kandi abaturage bakomeza kumukunda kubera ibyiza yabakoreraga, nishoye mu bikorwa byo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, nshinga Ishyaka rya RNC, nkorana na FDLR, bigera n’ubwo njya gushyigikira umuryango wa HABYARIMANA, nkeka ko bizatuma abahutu n’abatutsi basubiranamo, bikamfasha kugera ku butegetsi nahoraga nifuza. Ndemera rwose ko ibyo ari amahano kandi mbisabiye imbabazi abanyarwanda bose, ndetse ndazisaba n’abanyamahanga nakomeje kubeshya.

9. Mu kwezi k’ukwakira 2011 nakoze ibidakorwa, mbeshyera Nyakubahwa Perezida KAGAME ko yambwiye ko ariwe wahanuye indege ya HABYARIMANA. Nari nzi neza ko…inarabwiwe idafatwa nk’ikimenyetso simusiga, ariko narajijishaga kuko nk’uko mubyibuka, mu nyandiko yanjye yo kuwa 16/02/2011 nise The freedom and Peace speech: Kagame should have read: The real state of the Nation, nari nivugiye ko iby’urupfu rwa Habyarimana bitarasobanuka ngo byemerwe. Ndabizi ko nta muntu wemeye ikinyoma cyanjye kuko nanjye nageze aho mbona ko nakabije kugaragaza urwango nari mfitiye KAGAME.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nzi neza ko impuhwe muzihorana. Nabaye umwana w’ikirara, ariko ndabizeza ko ntazongera guhemuka, ubuhunzi nisubijemo bwampaye amasomo menshi. Rwose mbikuye ku mutima, nongeye kubasaba imbabazi mwe ubwanyu n’abanyarwanda bose. Ubu ndi ku mupaka w’u Rwanda na Uganda niteguye guhita ntaha muramutse mumpaye imbabazi.

Bikorewe i Pretoria muri Africa y’epfo kuwa 05/10/2011

Dr.Theogene Rudasingwa wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa RPF (1993-1996)

 Ambasaderi w’u Rwanda muri USA (1996-1999) n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida Paul Kagame (2000-2004).

N:B Byakiriwe na Valence MUNYABAGISHA

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s