Mu Rukiko Ingabire Victoire yemeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside

Standard

Na: Ndahiro Tom

Impurirane zibaho. Iyo abantu bahuye basingiza umuntu usingiza ibitekerezo by’ubugome byitwa iki?

Ku wa gatandatu, 22 Ukwakira 2011, abantu batari bake bahuriye i Zevenhuizen, Holland, ngo bahujwe no kwizihiza imyaka 43 Ingabire Victoire Umuhoza amaze avutse.

Abahuriye muri ibyo birori hari biganjemo umubare munini w’abakwiza ingengabitekerezo ya jenoside bakaba no mu bantu bakataje cyane mu gukwiza ibitekerezo by’urwango.

Urugero ni Sixbert Musangamfura ushinzwe ububanyi n’amahanga muri FDU-Inkingi. Ushatse kumumenya soma Musangamfura ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa FDU-Inkingi akwiye kuregwa jenoside no kwigisha urwango

Muri abo hari n’abo usanga ku Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside.ku isonga, birumvikana ko ari umugabo wa Ingabire Lin Muyizere (No 218), Bukeye Joseph (No 446), Charles Ndereyehe (No  96 & 823), Augustin Basebya[1] (No  742)

Muri ibyo birori hari benshi nkabo hiyongereyeho ibigarasha nka Gerald Gahima, Joseph Ngarambe na Jean Paul Kazungu bo muri RNC.

Kimwe mubyari byabahuje si ikindi uretse gushaka kwerekana gushyigikira ingengabitekerezo gica.

Mu gihe bari aho, ntibari bazi ko INGABIRE Victoire bagize urwitwazo rwo kwibuka amavuko ye, muri icyo cyumweru yari yemeye ibyaha aregwa. Yemeye gukwiza ingengabitekerezzo ya jenoside no guhakana jenoside.

Byagenze bite? Mu buryo budasanzwe INGABIRE yemereye urukiko ko yemera byose biri mu gitabo cy’ishyaka rye RDR cyitwa UMURAGE W’AMATEKA. Igitabo abajenosideri bahinduye nk’ivanjiri ku umukristu.

Uko kwemerera urukiko ko ibiri mu gitabo UMURAGE W’AMATEKA (kiri mu mitumba ibiri iboneka kuli Internet) byari no kwemera ko yacengewe na jenoside ku buryo butagira igaruriro.

Uko kwemera ibyaha, niba azi ko ari ibyaha, byanyibukije ikiganiro yagiranye na BBC-Gahuzamiryango cyo ku itariki ya 18 Mutarama 2010 aho INGABIRE asubiza umunyamakuru Felin Gakwaya ngo “… icyo mbwira abanyarwanda[2] ni uko tugomba kwemera ukuri tugatinyuka[3] tukakureba mu maso, kandi buli muntu agatinyuka akumva agahinda k’undi … Abanyarwanda tugomba gutinyuka gushirika ubwoba…”

Hari aho Felin Gakwaya yamubajije ati: “muli make rero jenoside wowe uvuga yabayeho ni iy’abatutsi?” Ingabire arasubiza ngo: “…kereka nibaa, abo bantu balimo kuvuga ibyo, batifuza ko umuntu avuga ko hali n’abahutu bapfuye, ibyo rero byaba atali byo, kuko hali n’abahutu bapfuye kandi bishwe.”[4]

Iki gisubizo IVU yahaye BBC yahakanye ko jenoside yabaye ari imwe. Ibyo akaba yarabikoze abyemera nk’ihame, kandi ari uburenganzira, kuko mu bisubizo yongeyeho ngo “aliko abantu bagomba kumva ikintu kimwe, ndi mw’ishyaka litavuga rumwe n’ubutegetsi, ntabwo ngomba kuvuga imvugo imwe nk’iya FPR, uko itekereza n’uko ikora, ni uko iyoboye igihugu, bitandukanye n’uko jye mbona ibintu byakorwa.[5]

Kubijyanye no gutinyuka, no kutita ku itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside Ingabire ati: iryo tegeko naryamaganye rikijyaho kuko tutemera ko babuza abantu kuvuga uko batekereza,[6] ati: “ntabwo nshobora kwemera y’uko babuza abantu kuvuga y’uko ubwicanyi bwabaye mu gihugu.”

Felin Gakwaya yibutsa Ingabire ko n’ubwo atemera iryo tegeko, ririho kandi rishobora kumugiraho ingaruka, anamubaza niba abyiteguye. INGABIRE amusubiza ko “aliko hali ikintu ngira ngo abantu twumvikaneho, niba hali umuntu ushobora kumbwira ko hali abatutsi bapfuye hali n’abahutu bapfuye, ibyo ng’ibyo abanyarwanda turabyemera?” Arisubiza ati: Niba ibyo bintu byarabayeho, tukaba twemera ko hali abantu bapfuye,[7] kuvuga ko abahutu bapfuye, ntaho bipfobya na gatoya jenoside yakorewe abatutsi. …nta bantu bagomba kwitwaza akaga[8] kagwiriye abanyarwanda…

Kandi koko si ubwa mbere abivuga, kuko uretse no kuvuga jenoside ebyiri, anavuga ko nyirabayazana wa jenoside ari FPR. Reba ibyo yavuze ku itariki ya 28 Mutarama 2008, ku munsi witwa uwa demokarasi.[9]

Jenoside ebyiri anazivuga mu ijambo rye ryo mu mwaka w’2007 aho asa n’uca amarenga ngo “abantu bose bazize intagondwa z’abahutu n’abatutsi biraye mu baturage b’inzirakarengane bakabica, babaziza icyo baricyo.”[10]

Iby’icyo kiganiro kandi byananyibukije ko yigeze kuvugira kuli BBC gahuzamiryango ko ntaho ahuriye na RDR yavukiye mu nkambi ya Mugunga.

Ishyaka yabwiye BBC ko ayobora ryitwa “Rassemblement Democratique au Rwanda” ntiribaho. Ni ikintu yahimbye ashaka gusa kwitandukanya na RDR ayobora.[11]

Ingabire  yatowe bwa mbere kuyobora RDR icyitwa Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda/Rally  for the Return of Refugees and Democracy in Rwanda/Ihuliro Liharanira Itahuka ry’impunzi na Demokrasi mu Rwanda.

Yatorewe kuba perezida w’iryo huriro ku itariki ya 19 Kanama 2000 muri kongre yaryo ya gatatu yabereye i Bonn mu Budage.[12]

INGABIRE yashyuhije ikinyoma kuli BBC avuga ko yagiye muri RDR yo mwaka w’1998. Kandi ubwo azi neza ko nta RDR nshya yashinzwe icyo gihe.

Ahubwo, muri uwo mwaka hakozwe kongre ya kabiri, i Paris, 22-23 Kanama 1998, itora ubuyobozi bushya bugizwe na Ndereyehe Charles Ntahontuye (Perezida) na Claver Kanyarushoki (Visi-Perezida).

Abo bagabo bombi bari mu nama i Mugunga yigaga uburyo iryo huriro ryatangira ku itariki ya 3 Mata 1995. Nyuma ya RDR gushingwa Kanyarushoki yagizwe Visi-Perezida ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Umwanzuro wa gatatu w’iyo kongre INGABIRE avuga ko yinjiyemo washimangiye ingengabitekerezo yabo ya jenoside, guhakana jenoside no gushyigikira abacengezi mu gihugu.[13]

Uyu mwanzuro uhamya ko RPF ari yo ikwiye kubazwa jenoside, ukaba ari wo mwanzuro unasanga mu itangazo ry’INGABIRE ahamagarira abantu kujya mu myigaragambyo yo kubuza abantu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Mu mwaka w’1998 INGABIRE yarayoboraga RDR-Holland byamugiraga na Perezida wa UFDR muri icyo gihugu. Ahamagarira abantu imyigaragambyo avuga ko jenoside yabaye igishoro cy’ubucuruzi[14]

Ubu kuba RDR yitwa ko yibumbiye muri FDU, si ubwa mbere biba kuko yigeze no kugira undi mwitero UFDR.[15]

Yabwiye BBC mu kiganiro ngo “Aliko imvugo nakoresheje, ni imvugo nakoresheje imyaka yose” Ntacyo avuga atagitekereje. Avuga ibyo yemera kandi asanganywe. Iki ni ikintu gikomeye, kigaragaza ko propaganda amazemo iminsi ari iyo igenga ibyo avuga kandi akora.

Kwemerera mu rukiko ko nta kibazo abona mu gitabo UMURAGE W’AMATEKA cyanditswe kikanatangazwa na RDR mu mwaka w’2000,[16] ni ubuhamya bwiza.

Hari iki mu UMURAGE W’AMATEKA

Iki gitabo cy’impapuro 127 gikubiyemo byinshi biranga ingegabitekerezo y’abajenosideri. Igitabo kigaragaza ko cyateguriwe kuba inyigisho y’amateka.

Nkuko byatangajwe na NDEREYEHE wari perezida wa RDR icyo gihe, ibiri muri icyo gitabo, ni ibitekerezo by’iryo huriro kandi bemera.

Perezida wa RDR ati: “IHULIRO LIHARANIRA ITAHUKA RY’IMPUNZI NA DEMOKARASI MU RWANDA (RDR) ryemeye kugatangaza kuko ibitekerezo bikubiyemo libyemera, kandi mu bakanditse hakaba halimo n’abayoboke ba RDR.” (p. 2)

Mu ijambo ry’ibanze barashishikariza abantu gusoma ikinyamakuru “Forum Rwandais.” Icapwa kandi ikaba na Online.

Mu gusoza UMURAGE W’AMATEKA RDR yifuza ko abasoma ingengabitekerezo yabo babikora bitonze, bakagacengera, bakakaganiraho, maze ibitekerezo birimo bikabafasha mu nzira yo “gutunganya politiki y’igihugu cyacu mu bihe bizaza.” (p. 125)

Irondabwoko no gushyamiranya abanyarwanda:

  • “Biragaragara ko Abatutsi benshi bari batsimbaraye ku nyungu zabo, izo nyungu kandi bagashaka kuzihuza n’iz’ ubwoko. Aha rero ni ho havutse ibibazo, kuko umuntu yagendaga yumva buhoro buhoro ko kugira ngo yibohoze yagombaga kurwanya Umututsi.” (p. 66)
  • Muri 1959… “Ikibazo cy’amoko rero cyari kimaze kuba ingorabahizi, kandi kukibonera umuti mu mahoro byasaga n’ibyananiranye. Hari hasigaye gukoresha ingufu kugira ngo Gahutu asubirane uburenganzira bwe.” (p.68)
  • Amatora y’i Gitarama  28 Mutarama 1961.  “Aya matora tumaze gusesengura yerekana ko ishingiro rya Repubulika na demokarasi mu Rwanda ari abaturage barwo ku buryo budasubirwaho. (…) Ubanza abagihakana agaciro ka Revolisiyo yo mu wa 1959 n’inzego z’ubutegetsi ziyikomokaho ari ibyo batekereza.” (p.77)

Ibi bitekerezo by’Ingabire bifite isoko y’ihame riri mu itegeko rya nyuma mu mategeko 10 y’abahutu ya Kangura.

Iryo tegeko rigira riti: “Revolisiyo yo muri 1959, Kamarampaka yo muri 1961 n’ingengabitekerezo y’abahutu bigomba kwigishwa umuhutu wese kandi ku nzego zose; buri muhutu agomba kwigisha iyi ngengabitekerezo; azafatwa nk’umugambanyi umuhutu wese uzatoteza undi kubera gusoma, kwigisha cyangwa gukwirakwiza iyi ngengabitekerezo.”

Ingabire Victoire n’abamushyigikiye umugambi barimo ni uwo. BBC-Gahuzamiryango na Neo-Interahamwe zibaha ijambo bakwiye kwibutswa ko bari mu nzira imwe na RTLM.

Biracyaza…


[1] Umugore wa Basebya, Yvonne Ntacyobatabara arashinjwa jenoside kimwe n’umugabo we. Yvonne ubu arakurikiranwa na leta y’Ubuholandi, n’umugabo akaba afite dosiye mu Rwanda.

[2] Igihe cyose wumva ibyo INGABIRE n’abo bahuje ibitekerezo, ni ngombwa kumva “abanyarwanda” aba avuga. N’abo bemera ko bagomba gutinyuka bakavuga ko nta jenoside y’abatutsi yakozwe kandi bakanavuga ko habaye jenoside ebyiri, bakanemeza ko nta ngengabitekerezo ya jenoside ibaho! Abatabyumva batyo si ab’INGABIRE.

[3] Inshinga “Gutinyuka” ayikoresha kenshi. Ni ukubwira abatekereza nka we ko bakwiye kwerura bagahakana jenoside, bakanamamaza urwango ku mugaragaro. Kuri we n’umutwe ahagarariye ukora ayo marorerwa ni ubuhizi.

[4] Muri iki gisubizo, kwifata kwe anashubije ko jenoside zakozwe mu Rwanda ari ebyiri.

[5] Kwamamaza jenoside, guhakana no gupfobya jenoside, n’urwango, niyo politiki yonyine ashingiyeho. N’ubwo ari amahano, kuli bo akaba ari ikimenyetso ko hari ibyo batavugaho rumwe na FPR.

[6] Bivuze ko iyo politiki atari iya none ari iye guhera mbere y’umwaka w’2003, kuko ari bwo hagiyeho itegeko nshinga rifite ingingo yemeza ko ibyo we yemera ko ari byiza ari icyaha. Bishimangira ko ibyo avuga none atari ibyo ahimbye vuba.

[7] Iki gitekerezo IVU kimuhoramo kimwe na RDR ayobora. Avuga ko mu myaka 16 yamaze mu mahanga “habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. Buri muryango w’umunyarwanda warapfushije.” Reba NDATASHYE – Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA YASESEKAYE I KANOMBE – Kigali (16.01.10)  http://www.victoire2010.com/view/article/communique-ingabire-victoire-va-exercer-ses-droits-politiques-au-rwanda/index.html

[8] Nkuko bigaragara mu nyandiko nyishi za RDR n’abajenosideri FPR iregwa ko yungukiye muri jenoside.

[10] IVU Ubutumwa bw’umukuru w’Inkingi muri iki gihe cy’icyunamo cyo bwibuka amahano y’itsembabwoko yabereye mu Rwanda kuva 1994.  Reba: http://www.fdu-rwanda.org/fr/publications-rwanda/informations-rwanda/rwanda-newsletter-04-2007/index.html#c29

[11] Mu ijambo ry’ibanze ry’akanyamakuru ka RDR katangiye IVU amaze gutorerwa kuyobora iryo huririro IVU agira ati: Basomyi ba «Rwanda rwacu», muri iyi numero ya mbere nifuje kugeza ku basomyi no ku banyamuryango ba RDR bari mu gihugu amakuru yacu. Bamwe mwaherukaga kumva RDR mu nkambi. Abenshi baribaza bati RDR, yasenyukanye n’ inkambi, abandi bati se abayobozi bayo baracyariho? Ibibazo abantu bibaza ni byinshi cyane nyuma y’ aho inkambi z’ impunzi zisenyewe n’ abasirikare ba FPR mu Kwakira 1996. Muribuka ko RDR yagiyeho impunzi zimaze kugera mu nkambi za Zayire, na Tanzaniya kimwe no mu bindi bihugu hirya no hino ku isi. Inshingano zayo za mbere zari izo kumvikanisha ibibazo u Rwanda rufite, iby’ impunzi, no gushyikirana n’ umutwe wa FPR wari umaze gufata ubutegetsi mu gihugu kugira ngo ibyo bibazo byose bibonerwe hamwe umuti.  (Rwanda Rwacu No. 00 Ugushyingo 2000 p.1)

[12] Resolutions of the RDR 3rd Ordinary Congress – Bonn, 17 – 19 August 2000

Reba http://www.rdrwanda.org/english/press_releases/RDR/RESOLUTIONS_RDR_19082000Eng.html

[13] “The genocide against Tutsi and massacres of Hutu in 1994 for which the Rwandese Patriotic Front (RPF) bears overwhelming moral, political and criminal responsibilities continue to serve as the main asset of RPF regime as well as a justification for the rampant genocide it is currently carrying  out on the Hutu component of the Rwandan people…” PRESS RELEASE RESOLUTIONS OF THE RDR SECOND ORDINARY CONGRESS Brussels, August 24, 1998. Bigaragara kuli http://www.rdrwanda.org/english/press_releases/RDR/24August1998.html

[14] The International community must bring to an end its conniving silence that continues to give a blank cheque to RPF regime, which has transformed the 1994 genocide of the Rwandan people into a shameful business, despite its own overwhelming responsibility into the tragedy. The truth on the Rwandan tragedy must be established in the interest of justice, for the reconciliation of the Rwandan people and the credibility of the United Nations, because there can not be peace without justice, no reconciliation can take place without a fair justice. INVITATION FOR A DEMONSTRATION ON APRIL 6, 2000 AGAINST IMPUNITY PREVAILING IN RWANDA http://www.rdrwanda.org/english/announcements_and_events/

[15] Bisobanura UNION DES FORCES DEMOCRATIQUES RWANDAISES/ UNION OF RWANDESE DEMOCRATIC FORCES

One thought on “Mu Rukiko Ingabire Victoire yemeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside

  1. Pingback: Mubyo Ingabire Victoire yemeye mu Rukiko-Inkotanyi ziracyari Inyenzi, nta Muhutu wize ukiba mu Rwanda « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s