Mubyo Ingabire Victoire yemeye mu Rukiko-Inkotanyi ziracyari Inyenzi, nta Muhutu wize ukiba mu Rwanda

Standard

Na: Ndahiro Tom

Amategeko yanditswe na Kangura yitwa ko ari ay’abahutu, yari ishingiro rya politiki yakoreshejwe mu gutegura no gukora jenoside.

Iry’ingenzi niryo nashorejeho nandika “Mu Rukiko Ingabire Victoire yemeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside

Ayo mategeko kandi ni nayo akoresha ubu n’abagihembera iyo ngengabitekerezo ya jenoside.

Icyo gitabo UMURAGE w’AMATEKA Ingabire Victoire yemera cyane nkuko yabyemereye mu rukiko, kirimo ingingo yakabaye yumva icyo zimaze.

Ingengabitekerezo ya ‘59’ iragaragara cyane. Ingabire n’abari mu ishyaka rye babarwa mu “Abahutu banze kuba udukingirizo (UMURAGE w’AMATEKA p.105)

Abatari abahutu bakitwa ko atari abaturage ntibabe n’abanyarwanda.

  • “Imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda imaze guhunga ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi, u Rwanda rwatuwe cyane cyane n’abatutsi bakomoka ku bahunze Revolisiyo yo muri 1959 n’abandi bagiye babasanga nyuma.(…) U Rwanda kandi rutuwe n’abanyamahanga cyane cyane Abarundi n’Abagande baje muri iryo hururu gusahura u Rwanda. Uko guturuka imihanda myinshi kw’abatutsi, bagaturana n’abo basanze badahuje imico n’ururimi byakuruye ibibazo mu nzego zose.” (UMURAGE w’AMATEKA p. 103)

Ingabire atandukanya “Umututsi” na “rubanda rugufi”.

  • Urugero: “Revolisiyo yo mu wa 1959 rero yaje mbere na mbere irwanya ingoma ntutsi yari yarakandamije rubanda rugufi. Abari bayoboye rubanda rugufi muri iyo Revolisiyo basanze ari bwo buryo bunoze bwo gutsinda. Nguko uko Repubulika yavutse mu Rwanda isezerera ingoma ntutsi ishingiye ku bwoko na gikolonize yari yifashishije, maze demokarasi yinjira mu gihugu cyacu.” (UMURAGE w’AMATEKA p.119-20)
  • “…ni ngombwa kutibagirwa ko impunzi zitigeze zemera Revolisiyo ya 1959 n’ubutegetsi bwayikomotseho. Urebye mu by’ukuri ibyo Inkotanyi zari zigamije byarimo gusibanganya ibyaturutse kuri iyo Revolisiyo byose, kandi n’iyo ubutegetsi butasubizwa umwami Kigeri V Ndahindurwa, hakajyaho ubufite isura y’imitegekere ya cyami. … intambara iracyari ndende kandi kuyitsinda bizadusaba byanze bikunze kwisungana no kuvugurura imikorere yacu ku buryo bunoze . Tugomba rero kureba kure.” (UMURAGE w’AMATEKA p. 90)[1]

Ingabire Victoire mu myemerere ye na RDR ye, abaturage batandukanye n’Inkotanyi/Abatutsi.

  • Urugero: “Impamvu nyayo yatumye zitera (Inkotanyi) rero akaba ari ubutegetsi Abatutsi bambuwe na rubanda rugufi mu wa 1959 bashakaga kwisubiza. N’ubwo zabigezeho bwose abaturage banze kuzishyigikira kuburyo ubu balimo bashaka ukuntu bazigobotora bagasubizaho ubutegetsi bugendera kuli demokarasi. (UMURAGE w’AMATEKA p. 121)

Kudacengerwa n‘amahame ya ‘59’ bishyirwa mu mpamvu abajenosideri batsinzwe.

  • “ kuba ingamba za revolusiyo ya 1959 zitaratojwe urubyiruko ngo ruzicengere,…” (UMURAGE w’AMATEKA p. 101)
  •  “Kudakomeza politiki ihamye twali twiyemeje muli revolusiyo ya 1959 …” (UMURAGE w’AMATEKA p. 102)

Ibyo Ingabire na RDR bavuga kandi ni nabyo ubu ba Theogene Rudasingwa na Etienne Masozera basubiramo.

Jenoside itegurwa abambari b’ingoma y’amaraso bavugaga ko bashakaga kubuza umugambi w’abatutsi gukorera jenoside abahutu, gukumira Hima-Tutsi Empire, kudasubira mu buhake hakiyongeraho n’indege.

Iyo bavuga ko guhanuka kw’indege ya Habyarimana ari “kimwe mu byateye” jenoside, ni uko haba hari n’ibindi.

Imvange ya jenoside n’indege. Jenoside yitwa “Intambara y’indunduro” (UMURAGE w’AMATEKA p. 98)

  • “Tariki ya 6 Mata 1994 mu ma saa mbiri n’igice ya nimugoroba nibwo inyenzi inkotanyi zahanuye indege… Urwo rupfu rwa perezida wa Repubulika n’abo bari kumwe rwiyongereye ku bundi bwicanyi bwa FPR inkotanyi twavuze byatumwe abahutu bumva ko bagiye gushirira ku icumu.” (UMURAGE w’AMATEKA p.98)

Leta ya Kambanda na Sindikubwabo barayisingiza, akaba ari nabyo usanga muri ‘Rwanda Briefing’ no mu itangazo rishyiraho RNC.

  • “Iyo Leta nshya (ya Kambanda na Sindikubwabo) yali ifite imigambi yo kugarura amahoro mu gihugu, aliko mu by’ukuli ntiyigeze ibigera ho kuko ubwicanyi bwakomeje mu turere twose tw’u Rwanda kandi n’Inkotanyi zanze imishyikirano kuko zashakaga ubutegetsi bwazo zonyine.” (…) no kugira imigambi yo gutsemba abahutu (UMURAGE w’AMATEKA p. 99)
  • Guhunga: “…ku italiki itazibagirana ya 17 Nyakanga 1994. Ubwo abanyarwanda tuba duciriwe ishyanga kubera gucunga politiki nabi, akagambane n’ubwumvikane buke hagati yacu. Intambara isubikwa ityo isize u Rwanda iheruheru mu maboko y’inyenzi-inkotanyi, hamaze kugwa abantu barenga miliyoni ebyili.” (UMURAGE w’AMATEKA p.100)

Umugambi wa Hima-Tutsi Empire

  • “Ikindi kandi ntawakwirengagiza ibyavuzwe ko Museveni n’Inkotanyi bari bafite, kandi wenda n’ubu bagifite, umugambi wo guhindura ubutegetsi mu karere k’ibihugu bikikijwe n’ibiyaga bigari ndetse n’imipaka igasubirwamo, maze Abatutsi bafatanyije n’Abahima bo muri Uganda Museveni avukamo bagategeka igihugu kibumbye u Burundi, Uganda, u Rwanda na Kivu zombi zo muri Zayire. (UMURAGE w’AMATEKA p. 89-90)
  • “Abanyamerika n’abongereza gufasha abatutsi babinyujije muri perezida Museveni umugambi wo gushyira kuri ako karere k’Afurika yo hagati (Uganda, Rwanda, Burundi no mu burasirazuba bwa Zaïre) ingoma HIMA-NTUTSI ngo izafasha Abanyamerika kurwanya ab’ISLAM.” (UMURAGE w’AMATEKA p.107) Muri icyo gitabo havugwamo “umugambi wo kugurisha u Rwanda”.
  • Bigarukwaho no mu mpamvu zo gutsindwa ngo: Kuba ingabo (FAR) zitarababuriye “hakiri kare tukitegura, kuva Museveni afatanije n’impunzi z’abatutsi b’abanyarwanda gufata Uganda akanabasezeranya kubafasha gufata u Rwanda bataretse akarere kose k’ibiyaga bigari ngo kose “gatutsikazwe”.” (UMURAGE w’AMATEKA p. 101)

Akarengane k’abahutu mu butegetsti bwa FPR-Inkotanyi

  • “Abahutu bababujije guhinga ngo batagira ifaranga. … Umusaruro waragabanutse cyane kuko n’abahinze bababuza kubisarura.” (UMURAGE w’AMATEKA p. 103)
  • “…Intambara yashegeshe ubukungu bw’igihugu, igasenya ibikorwa remezo twari tumaze kugeraho tukemeza ko kugira ngo bisanwe bizatwara imyaka myinshi cyane cyane ko igihugu kigaruriwe n’abatunzwe no gusarura aho batabibye.” (UMURAGE w’AMATEKA p.104)
  • “FPR, ikaba yaragaruye mu Rwanda ingoyi n’ikiboko byari byarasezerewe na Revolisiyo yo muri 1959 ndetse yongeraho n’agafuni.”[2] (UMURAGE w’AMATEKA 104-5)
  •  “Mu Rwanda umutekano ni muke cyane. Abantu bakomeje kwicwa no gufungwa ku maherere. Ikiboko cyaragarutse, ubu mu cyaro inkoni irarisha. Muri icyo cyaro cyarangwaga n’abagabo b’intarumikwa bihingiraga imirima yabo, ubu kugira ngo uzabone n’umwe ni ukwirirwa ugenda bukakwiriraho. Barashize. Uwacitse ku icumu igihe kirekire akimara afunze.”( UMURAGE w’AMATEKA p. 105)
  • “Umuhutu wese uri mu Rwanda ubu arugarijwe. Iyo atazize ubwoko bwe gusa azira inzu ye cyangwa isambu yigaruriwe n’umututsi wahungutse bakica nyirabyo kugirango hatazagira ubiburana.”

Abo Ingabire yayoboye kuva mu mwaka w’2000 kugeza ubu, kimwe nawe basobanura uko FPR-inkotanyi yahinduye u Rwanda “Umuriro utazima” harimo uko bamwe “bivugira icyongereza, abandi igiswahili, igifaransa n’ikinyarwanda kigoretse.”

Muri uwo muriro, Ingabire n’ishyaka rye bakemera ko ngo uri umuhutu:

  • “Iyo batakwishe baragufunga. Bakagufunga ariko bakugize intere. Ubu gereza zaruzuye kandi imfungwa ntizigaburirwa. Ufite uwe aramugemurira, atamugemurira akicwa n’inzara, ubwo akaba ahaye umwanya undi waraye afashwe. Ahubwo agafata iposho ry’ikiboko buri gitondo. Abanyamakuru b’imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu bamaganye ibyo bintu FPR yiyica amatwi. Ng’uko (UMURAGE w’AMATEKA p. 106-7)
  • “Twibutse ko FPR …Yahimbwe n’abana b’abatutsi bahunze muri 1959 bagamije kwisubiza ubutegetsi bambuwe na Revolisiyo yabaye uwo mwaka bahunzemo iyobowe n’abahutu. Muri uko gushaka gufata ubutegetsi FPR ikagira imigambi yo gutsemba abahutu ihereye ku b’ingenzi, cyane cyane abize kuko itashobora kubategekana igihugu ngo bayemerere. …Uko kurimbura abahutu bagasigaza bake batize bo kubahingira no kubakoresha imirimo y’uburetwa nka mbere ya 1959, binagaragarira cyane ku bantu batahutse, abize bose baricwa bagasigaza abasaza n’abakecuru rukukuri, n’abandi bahutu bake batazi gusoma no kwandika. Biraboneka cyane kandi no mu byaro aho FPR yamaze abantu bose bize, batayiyobotse kuva kera.” (UMURAGE w’AMATEKA p. 108-9)

Ibyo UMURAGE w’AMATEKA wigisha ngaragaje hano ni bike cyane. N’ibyo bike byari bikwiye gutuma abantu bibaza ku bantu bashyigikira Ingabire n’umutwe ayobora.

Na BBC iyoborwa naba Neo-Interahamwe nka Ally Yusuf Mugenzi ikwiye kubazwa agaciro baha abantu nka Ingabire. Kutabikora n’ugutera inkunga jenoside.

Ihuriro RDR ryanditse icyo gitabo ryanditse rizi neza ko kubeshya ari bibi kandi bakabikora nkana. Babivuga mu buryo budafifitse ko:

  • “Uburenganzira bw’abanyamakuru ariko bufite aho bugarukiye. Gutukana, guharabika abategetsi cyangwa abandi baturage ubabeshyera, gukoresha iterabwoba, nta bwo ari demokarasi, kandi bihanishwa amategeko.” (UMURAGE w’AMATEKA p.112)
  • “Gusuzugura abategetsi nta bwo ari demokarasi. Iyo umutegetsi abaye mubi, abaturage bajya inama bakamuhindura binyuze mu matora, cyangwa se bakoresheje izindi nzira zijyanye n’amatwara ya demokarasi.” (UMURAGE w’AMATEKA p. 116)

Ibyo ariko, bisa n’ijambo ryacitse umuntu. Bakurikije itegeko rya 10 ry’amategeko yanditswe na Kangura, nkuko nsoza mu nyandiko “Mu Rukiko Ingabire Victoire yemeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside


[1] Ibi babisubiramo kenshi: Reba ibyavuwe na nkiko Nsengimana kuli 26 Nzeri 2009 ngo: “Repubulika si ugusimbuza umwami uvukana imbuto perezida utowe. (…)Guheka no guhingira abatware byahinduye inyito, ubu byitwa TIG…Nta munsi w’ubusa ingoyi itarisha” kuli http://www.fdu-rwanda.org/rw/publications-rwanda/detail/article/ijambo-rya-visi-perezida-wa-mbere-wa-fdu-inkingi-kuri-25-nzeri-2009/index.html

[2] Ingabire Victoire asobanura ingoyi mu buryo burambuye, akavuga ko aje mu Rwanda “atabaye. Amagambo akoresha agasa neza neza n’ari muri iki gitabo. “Cyane cyane ubwoba, ubukene, inzara, igitugu, ubuhake, ruswa yahindutse inkuyo, gacaca ibogamye, akarengane, gereza ya tije (TIG) no gucirwa ishyanga umwana ntamenye umubyeyi n’umuryango ugasenyuka, ubusumbane, ivangura, kwirukanwa mu byabo, gusembera,  kubundabunda, kugenda bubitse imitwe, ndetse n’ingoyi y’akandoyi.  … nje gufatanya namwe kwigobotora iyi ngoyi. …Abasigaye mu gihugu turabashima, nimwe muzi ubukana bw’ingoyi. Tuzi akababaro kanyu, muracecetse ariko murareba. ….Guca ingoyi si induru.Uko usakuza niko yongera ubukana. Mu bwitonzi, mu mahoro, twitegereze ipfundo ry’iyi ngoyi kugira ngo tuyice burundu nta yandi maraso amenetse.”Reba NDATASHYE – Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA YASESEKAYE I KANOMBE – Kigali (16.01.10)  http://www.victoire2010.com/view/article/communique-ingabire-victoire-va-exercer-ses-droits-politiques-au-rwanda/index.html

2 thoughts on “Mubyo Ingabire Victoire yemeye mu Rukiko-Inkotanyi ziracyari Inyenzi, nta Muhutu wize ukiba mu Rwanda

  1. Thanks , I’ve recently been looking for information about this subject for ages and yours is the greatest I have came upon till now. But, what concerning the bottom line? Are you certain in regards to the supply?

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s