Ibyo Rudasingwa atavuze: Ngo Muri Mutarama 1994 Inkotanyi zose zari zizi umugambi wo guhanura indege ya Habyarimana!

Standard

Na: Ndahiro Tom

Imikorere y’abajenosideri n’inshuti zabo ntituma bihishira. Muri iyi nyandiko ikurikira igice naherukiyeho cy’abambari n’impirimbanyi za politiki gica, ndagaruka kuli propaganda y’urwango ikomeje.

Hari ibitangazamakuru byahaye agaciro ibyo Theogene Rudasingwa aherutse gutangaza ko ngo muri Nyakanga 1994 yamenewe ibanga na Perezida Paul Kagame ko ari FPR-Inkotanyi yahanuye indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal.

Ibyo bitangazamakuru byari bikwiye kumenya ko ari ubugoryi bwashyizwe muri propaganda imaze igihe.

Muri iki gitondo cyo kuwa 7 Ugushyingo 2011, hari umuntu wanyoherereje icyo izo mpirimbanyi zirimo Dr. Eugene Shimamungu[1] na Antoine Kanobana bemeza ko ngo ari urutonde rw’amazina y’Abahutu FPR yagombaga kwica mu 1994.

Urwo rutonde rwiganjemo amazina atari make y’abantu bazwi ko bari Interahamwe n’impuzamugambi ruri kuli website ya MDR.

Icyabababaje ba Shimamungu, ni uko n’inshuti yabo bizera, Prof. Filip Reyntjens, yababwiye ko iyo nyandiko ari impimbano.

Inkomoko y’urwo rutonde ni inyandiko nari maranye igihe kuko yatanzwe n’ubushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR) ku itariki ya 18 Nzeri 2002[2] bwerekana uburyo propaganda y’urwango ikora.

Umutangabuhamya w’uwo munsi mu urubanza rwa Col. Theoneste Bagosora na bagenzi be, yari Alison des Forges. Iby’iyo nyandiko mpimbano ivugwa narabikurikiye cyane.

Iyo tariki ni nabwo Nahimana Ferdinand yatangiye kwiregura.

Nkuko n’urukiko rwabyemeje, urwo rutonde rwitwa ko ngo rwari mu nyandiko perezida wa FPR Alexis KANYARENGWE yoherereje abanyamuryango ku itariki ya 14 Mutarama 1994.

Kimwe mubyo perezida wa FPR yitwa ko yandikiye abanyamuryango ku mugaragaro, ngo ni “gahunda yo guhanura iyo ndege”. Ryaba rite ibanga  ryihereranwa na Visi-perezida wa FPR gusa?

Abahaye agaciro ibyo Rudasingwa yavuze bari bakwiye kwibaza impamvu,  we nk’uwari Umunyamabanga mukuru wa FPR yategereje ko abibwirwa na Visi- Perezida w’umuryango muri Nyakanga y’uwo mwaka, kandi abanyamuryango bose bari barabimenyeshejwe?

Kimwe mu byatumye na ICTR ibona ko inyandiko nk’izo ari impimbano, ni uko icyongereza cyanditsemo ari amafuti, kugeza n’aho Inkotanyi zitabasha kumenya ko ari “Front” ahubwo ari “Font”!

Ayo mateka Filip Reyntjens arayazi neza, byanatumye avuga ko ibyo Rudasingwa aherutse gutangaza nta gaciro byagira mu Rukiko.

Kubivuga kandi nabyo, Reyntjens yashakaga kuzamura cyangwa kurinda agaciro ke (credibility) nka mwalimu, azi neza ko n’undi wese ushyira mu gaciro atagaha ibyo Rudasingwa yavuze. NAho ubundi barahuje.

Reyntjens ubwe, nawe azi ko yanditse igitabo yemeza ko Inkotanyi ari zo zishe Habyarimana, imyaka ikaba ibaye imyaniko byarabuze agaciro.

Reyntjens arabivuga abizi, bitamubuza kuba inshuti ya Rudasingwa na mukuru we Gerald Gahima.

Nkuko bivugwa na bamwe mu bayoboke ba Rwanda National Congress (RNC) nka Jean Claude Nkubito na Ben Rutabana, Gahima amaze kurara kwa Reyntjens inshuro zirenga ebyiri.[3]

Bimwe mubyo ba Shimamungu baheraho bavuga ko Inkotanyi zari zifite umugambi wo kwica Abahutu bari ku urutonde rwavuzwe, bisobanurwa cyane n’inyandiko ya Ex-FAR.

Hari inyandiko yanditswe n’ubuyobozi bwa Ex-FAR[4] mu Ukuboza 1995[5] ishinja abantu benshi ko bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Iyo nyandiko nayo iri muri ICTR kuko yatanzwe n’abunganiraga Bagosora na bagenzi be.

Muri abo bashinjwa harimo abaperezida Yoweri Museveni wa Uganda, Bill Clinton wa  Amerika, Pierre Buyoya w’u Burundi, na Ali Hassan Mwinyi wa Tanzania. Harimo kandi na Linda Chalker wari minisitiri w’ubutwererane mu Bwongereza.

Mu bandi bashinjwa ni Gen. Romeo Dallaire ndetse na MINUAR yari ayoboye. Undi bashinja ni uwari ukuriye ingabo z’ababirigi i Kigali Col. Luc Marchal.

Ibirego kuli Dallaire ni byinshi henshi. Ari iby’Interahamwe Eugene Rwamucyo na Partenariat-Intwari,[6] ibya Gahire Pierre muri Werurwe 2005,[7] Paul Rusesabagina n’inyandiko ye ishinja FPR ubwicanyi cyangwa se ibya FDLR, nta gishya.

Ubwo buyobozi bwa Ex-FAR, buvuga bunasobanura uruhare rwa MINUAR n’ababiligi mu ihanurwa ry’indege ya HABYARIMANA.

Banavuga n’amazina y’ababa bari babizi ndetse bakanabikorera iminsi mikuru mbere y’uko indege iraswa.

BBC- Gahuzamiryango iyoborwa na Neo-Interahamwe, Ally Yusuf Mugenzi, kimwe n’bindi bitangazamakuru bidashishoza byabonye inkuru mubyo Rudasingwa yavuze, bizamubaze ibijyanye n’iriya nyandiko ya Ex-FAR.

Abandi babizi ni nka Peter Erlinder na Christopher Black kuko inyandiko ya Ex-FAR ari bo bayihaye ICTR. Ubwo bazi n’abayibahaye bashobora kuba no mubayanditse.

Ikinyoma cy’uko Inkotanyi zahanuye indege ya Habyarimana, n’uburyo kivugwa mu buryo n’ibihe bitandukanye bifite icyo bihisha ariko bifite n’icyo bisobanura. Abamwishe nibo bafite uruhare mu gukwiza icyo kinyoma.


[1] Uyu niwe muyobozi cyangwa nyiri Editions Sources du Nil icapa ibitabo by’interahamwe zizwi nka Ferdinand Nahimana n’abandi. Reba: Abambari n’Impirimbanyi za Politiki gica (Igice cya 3)

[2] Ni prosecution exhibit No P. 40 (a) tendered on 18/9/2002 Case No. ICTR-98-41-T ya THE PROSECUTOR v. Théoneste BAGOSORA, Gratien KABILIGI, Aloys NTABAKUZE and Anatole NSENGIYUMVA

[3] Amakuru yizewe avuga ko Ben Rutabana, ukunze gutwara Gahima mu modoka mu gihe ari i Burayi, yashwanye na Nkubito mu gihe yabazaga uko bazakorana n’abarimo Agathe Kanziga, Barahinyura Shyirambere, Shimamungu E. n’abandi azi ko bahekuye u Rwanda.

[4] Biyitaga “Commandement des Forces Armees Rwandaises en exil

[5] Iyo nyandiko mu mwimerere ni igifaransa ikitwa “Dossier Tribunal International pour le Rwanda-Contribution des FAR a la Recherche de la Verite sur le Drame Rwandais: La Guerre d’Octobre 1990 et la Catastrophe d’Avril 1994” (pg. 134) Defence exhibit No DK 81A na No DK 81 B admitted in case No ICTR-98-41-T on 23 September 2004.

[6] Reba; Génocide rwandais : Le peuple crie justice ! Mémorandum adressé au Conseil de Sécurité des Nations Unies Par Partenariat-Intwari. Le 8 mars 2008

2 thoughts on “Ibyo Rudasingwa atavuze: Ngo Muri Mutarama 1994 Inkotanyi zose zari zizi umugambi wo guhanura indege ya Habyarimana!

  1. Pingback: Ibimenyetso by’Abaholandi bibaye umutingito. IVU arasaba imbabazi, FDU ikagadagadwa, Evode Nizeyimana akambaza Kangura « umuvugizi

  2. Pingback: Ibimenyetso by’Abaholandi bibaye Tsunami. IVU arasaba imbabazi, FDU ikagadagadwa Evode Nizeyimana akambaza Kangura « friends of evil

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s