Uwizeyimana Evode: Umunyeshuri n’umufana wa Bikindi na Kangura

Standard

Na: Ndahiro Tom

Evode Uwizeyimana ni umunyarwanda ubu uba muri Canada. Hashize imyaka Radiyo BBC, igice kivuga ikinyarwanda n’ikirundi yaramubonyemo kuba impuguke.

Ushatse kumenya  uburyo bamubonyemo uwo kwiyambaza wajya muri Google ukandika “Evode Uwizeyimana BBC” wabona inshuro yagiye abazwa.

Uyobora igice kivuga ikinyarwanda n’ikirundi muri BBC, Mugenzi Ally Yusuf, nigeze kumubaza impamvu abikora aryumaho.

Icyo nabibarizaga Mugenzi, ni ingengabitekerezo ya jenoside numvanaga Uwizeyimana uwo kimwe n’abandi benshi bakunze kuza kuri iyo Radiyo.

Nyuma y’aho nandikiye iby’uwo mugabo Uwizeyimana avuga ko ngo yatangajwe n’amagambo ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda, Laurent Contini yari asigaye avuga. Akibaza ngo: “nawe yazize akadahingwa?  Nibajije ngo yinjiye muri RPF ryari?….Baracyagwamo tu! Abafransa noneho bohereje Amb. w’umugore nzaba ndeba uko babigenza niba ari mu kwaha kw’akaguru bakorera diplomatie.”

Uwo munyamategeko wemerwa na Mugenzi Ally Yusuf, Evode Uwizeyimana agatinyuka akavuga ngo: “Ni hatari kiriya gihugu gifite abagore beza ndakubwiza ukuri aba diplomates benshi bazagwa muri ririya keri. Ubwo wowe witwa Rwembe hano ku mbuga uzanyarukireyo rimwe …uzambwira. Uzabona nka 30 bose basa. Bucye uhure n’undi muganire wibwira ko ari uwo mwari kumwe ejo maze uhere aho mwacumbikiye ikiganiro akubwire ati ibintu uvuga sinzi ibyo aribyo aguhindure umusazi.  Nibaza ko uherukayo mbere ya 1994 selon tes dires, nyarukirayo uzambwira. Bapfa kuba barangije KIST cg ULK bavuga igifransa cyangwa icyongereza gusa bashobora kuvugana n’abo badiplomates. Si mu Rwanda honyine na hano muri ibi bihugu barazamo ngo baje kwiga ariko wareba imyitwarire yabo, uburyo bashaka kumenya umuntu mu buryo bucukumbuye, uburyo bashaka umuntu ho ubucuti budasanzwe, uburyo bakwereka ko nta madorali yawe bakeneye kurya ahubwo bafite ayabo…. ibyo bintu ugasanga biteye inkeke. …Oya, igitsina kiravuza ubuhuha ku isi yose inkundura yacyo izasiga bake kuko kimaze gutsinda amatora nibyo mbona.”

Nizeye ko ayo maradiyo azamubaza ibyo yavuze n’aho yabikuye, n’ubushakashatsi bundi yakoze atarandagaza abantu.

Icyo nahagararaho ni uko ibyo byo kuvuga ko hari abakobwa basuzugura, bakora ibyo kuneka… ari ishuri Evode Uwizeyimana yize muri Kangura no mu ndirimbo z’umujenosideri Bikindi Simoni.

Ibyo muri Kangura nari nabivuze, n’ubwo ndibubigarukeho. Hera ku magambo avugwa muri iyi ndirimbo ya Bikindi yitwa “Intabaza” batangiraga baririmba ngo: “Icyampa akana kari amanyama nkagira n’akandi kari amaguru (bis)nkabitumira kuri Muhinzi…”

Ukomeze ugere aho Bikindi ahuza na Evode Uwizeyimana.

“Mbe Mutaba, uyu muzimu ko afite amayeri menshi

turabikika dute?

Inda nini rwose.

 

Turabikika dute rwose Mutabazi,

Ahubwo iyo utagera hano ko kari kabaye.

Dore nguyu yigize umugore.

Nguriya kandi abaye umukobwa.

Dore nguyu yigize umwana mu rugo.

Mutaba ! Dore kandi abaye ikirura.

Dore nguyu yigize umuhinzi ariko isuka ayikwikiye mu rwubati.

Mbe Mutaba.., uyu muzimu ariyuburura.

 

Dore nguwo yisakaje mu bisahiranda

Dore nguwo yabaye muramu wa Ntibibuka.

Dore kandi abaye umukwe wa Mbonabihita.

Mbe Mutaba, dore nguriya mwene Sebahinzi

ashukisha inka.”

Inganzo ya Bikindi, n’ibyo Evode Uwizeyimana avuga ubu, ntaho bitaniye. Uretse ko bahuzwa na Kangura n’irindi tangazamakuru ry’interahamwe n’impuzamugambi.

Muri iryo tangazamakuru harimo ikinyamakuru cya CDR cyitwa ZIRIKANA. Icyo kinyamakuru kivuga ngo uburyo abatutsi bategetse abahutu.

“Si inyama n’amata byonyine bakoresheje ahubwo bagemuriraga Abahinza abakobwa babo maze ibihutu byawe biraryama biradamarara, bikangutse bisanga byaboshwe nka Samusoni na Dalila, kuva ubwo bihinduka abaja n’abagaragu” (Zirikana No 005 Mutarama 1993 p. 5)

“Inkotanyi zaje rero nk’uko abatutsi ba mbere badutse mu Rwanda. Kuko nubwo inka n’abakobwa byabibafashijemo cyane…” (Zirikana No 005 p.6)

Uretse izi ngero nke Amategeko 10 ikinyamakuru Kangura (Kangura No 6 p.8) cyitiriye abahutu, ane (4) muri aya mategeko avuga ku buryo bweruye (irya 1) cyangwa buziguye (irya 2 n’irya7) abatutsikazi bagomba gufatwa nk’umutego abanzi (Abatutsi) batega abahutu.

Kangura No 4 yari yaranditse ko ngo mubyo abatutsi bakoresha kwigarurira akarere ari amafaranga n’abagore.

Kangura ikavuga ko ari ngombwa kubirinda ah’ariho hose kugirango batabona aho babacengereramo.

Urwango n’ishyari babyandikanaga bishobora gusobanura ubugome bukabije bagiriwe muri jenoside.

Mu mategeko Evode azi, ibi yagombye kubimenya, ingengabitekerezo yamwaritsemo ibimwemereye.

Azabibwire IMVO n’IMVANO, asobanure uburyo kwica ibintu ubizi bishoboka, akigisha urwango ashishikaye.

5 thoughts on “Uwizeyimana Evode: Umunyeshuri n’umufana wa Bikindi na Kangura

  1. Pingback: Ukurikije imyanzuro ya ICTR, Uwizeyimana ni nka Barayagwiza « friends of evil

  2. Pingback: Ukurikije imyanzuro ya ICTR, Uwizeyimana ni nka Barayagwiza « umuvugizi

  3. Pingback: Ibindi bimenyetso byerekana ko Evode Uwizeyimana ari nka Kangura na RTLM « umuvugizi

  4. Pingback: Ibindi bimenyetso byerekana ko Evode Uwizeyimana ari nka Kangura na RTLM « friends of evil

  5. Pingback: Evode Uwizeyimana ngo Abatutsi bakora politiki irimo ubwenge n’ubugome, Abahutu bagakora irimo ubuhubutsi n’uburakare « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s