Ukurikije imyanzuro ya ICTR, Uwizeyimana ni nka Barayagwiza

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ku itariki ya 3 Ukuboza 2003 nari mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwagenewe u Rwanda rukorera Arusha.

Nari nagiyeyo kumva isomwa ry’urubanza rwitiriwe itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bwaregaga Ferdinand Nahimana, Jean-Bosco Barayagwiza na Hassan Ngeze.

Byarampagurukije njya kwiyumvira uburyo rusomwa, ngo mbashe no kureba mu maso y’abaregwa.

Mu baregwa, babiri bari bahari uretse Jean-Bosco Barayagwiza, wari waranze na mbere kujya yitaba urukiko aregwamo.

Nagiraga ngo ndebe niba hari ikimwaro cyangwa imbebya abaregwa bagaragaza.

Nta na kimwe nababonyeho kubera ingengabitekerezo.

Jean-Bosco Barayagwiza, nawe yari umunyamategeko nka Evode Uwizeyimana wababajwe n’uko igihugu cy’Ubuholandi cyahaye ubucamanza bw’u Rwanda inyandiko zirimo ibimenyetso by’ibyaha Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) aregwa.

Akababaro ka Evode Uwizeyimana, niko katumye ku itariki ya 17 Ugushyingo 2011ahimba ibinyoma, byuzuye urwango, nkabigaragaza mu “Ibimenyetso by’Abaholandi bibaye umutingito. IVU arasaba imbabazi, FDU ikagadagadwa, Evode Uwizeyimana akambaza Kangura”.

Nanabisubiyemo mu yindi nyandiko “Uwizeyimana Evode: Umunyeshuri n’umufana wa Bikindi na Kangura”.

Incamake y’urwo rubanza numvise uwo munsi, narayibutse numva na Evode Uwizeyimana ntaho ataniye n’abaregwaba bakaza no gukatirwa.

Ibyo yanditse ku itariki abeshyera abahagarariye ibihugu by’Ubufaransa n’Ubuholandi mu Rwanda, kimwe n’abanyarwandakazi bajya mu mahanga ngo barangije kwiga muri “KIST na ULK”.

Ibaze kuri ibi Evode  Uwizeyimana avuga Kandi yarize amategeko akaba agomba kuba yaranasomye imanza zaciwe Arusha n’ahandi.

“Ni hatari kiriya gihugu gifite abagore beza ndakubwiza ukuri aba diplomates benshi bazagwa muri ririya keri.”

“Uzabona nka 30 bose basa. Bucye uhure n’undi muganire wibwira ko ari uwo mwari kumwe ejo maze uhere aho mwacumbikiye ikiganiro akubwire ati ibintu uvuga sinzi ibyo aribyo aguhindure umusazi.”

“Bapfa kuba barangije KIST cg ULK bavuga igifransa cyangwa icyongereza gusa bashobora kuvugana n’abo badiplomates.”

“Si mu Rwanda honyine na hano muri ibi bihugu barazamo ngo baje kwiga ariko wareba imyitwarire yabo, uburyo bashaka kumenya umuntu mu buryo bucukumbuye, uburyo bashaka umuntu ho ubucuti budasanzwe, uburyo bakwereka ko nta madorali yawe bakeneye kurya ahubwo bafite ayabo…. ibyo bintu ugasanga biteye inkeke.”

“…Oya, igitsina kiravuza ubuhuha ku isi yose inkundura yacyo izasiga bake kuko kimaze gutsinda amatora nibyo mbona.”

Icyo agushaho muri make ni uko hari abagore bakwiye kwirindwa, bita “femme fatale”. Bidatandukanye n’ibyo ICTR yasomye mu myanzuro yarwo.

Mu rurimi rw’icyongereza umucamanza yarusomyemo yagize ati:

“The Chamber notes that Tutsi women, in particular, were targeted for persecution. The portrayal of the Tutsi woman as a femme fatale, and the message that Tutsi women were seductive agents of the enemy was conveyed repeatedly by RTLM and Kangura. The Ten Commandments, broadcast on RTLM and published in Kangura, vilified and endangered Tutsi women. By defining the Tutsi woman as an enemy in this way, RTLM and Kangura articulated a framework that made the sexual attack of Tutsi women a foreseeable consequence of the role attributed to them.” (para.118)[1]

Ibyanditswe muri iyi ncamake, bisobanurwa cyane n’inyandiko ndende y’imikirize y’urubanza.[2]

Kuba Uwizeyimana atumva uburemere bw’amagambo y’urwango yanditse, usanga ntaho ataniye na Jean Bosco Barayagwiza. Bize amategeko atabayobora mu buzima bubarinda kwamamaza urwango.

Uwizeyimana nawe yari akwiye gukurikiranwa n’ubucamanza.


[1] Judgement (Summary) of December 3, 2003: The Prosecutor v. Ferdinand Nahimana, Jean-Bosco Barayagwiza, Hassan Ngeze Case No. ICTR-99-52-T

[2] Judgement and Sentence of December 3, 2003:The Prosecutor v. Ferdinand Nahimana, Jean-Bosco Barayagwiza, Hassan Ngeze Case No. ICTR-99-52-T  (Urugero rwiza ni igika cy’1079)

3 thoughts on “Ukurikije imyanzuro ya ICTR, Uwizeyimana ni nka Barayagwiza

  1. Pingback: Ibindi bimenyetso byerekana ko Evode Uwizeyimana ari nka Kangura na RTLM « umuvugizi

  2. Pingback: Ibindi bimenyetso byerekana ko Evode Uwizeyimana ari nka Kangura na RTLM « friends of evil

  3. Pingback: Evode Uwizeyimana ngo Abatutsi bakora politiki irimo ubwenge n’ubugome, Abahutu bagakora irimo ubuhubutsi n’uburakare « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s