Ibindi bimenyetso byerekana ko Evode Uwizeyimana ari nka Kangura na RTLM

Standard

Na:  Tom Ndahiro

Nyuma y’amagambo y’urwango yanditswe kuri murandasi na Evode Uwizeyimana ku itariki ya 17 Ugushyingo 2011, byatumye nandika ngaragaza aho bihurira  n’imvugo y’abateguye bagakora jenoside. Habanje: “Ibimenyetso by’Abaholandi bibaye umutingito. IVU arasaba imbabazi, FDU ikagadagadwa, Evode Uwizeyimana akambaza Kangura”.

Iyo nyandiko iza gukurikirwa n’indi nise “Uwizeyimana Evode: Umunyeshuri n’umufana wa Bikindi na Kangura”.

Naje kongeraho indi mvuga ko “Ukurikije imyanzuro ya ICTR, Uwizeyimana ni nka Barayagwiza” ngaragaza ko mu rubanza rwa ICTR basuzumye neza ikibazo cy’urwango rwibasiye abagore nk’urwo Evode Uwizeyimana yagaragaje ubwo yivagamo.

Nyuma yizo nyandiko, nasanze hari n’abandi banditse kuri iki kibazo.Uwashaka kumva neza uburemere bw’amagambo y’urwango rwa Uwizeyimana akwiye gusoma inyandiko y’umunyamategeko Binaifer Nowrojee wayanditse akiri muri kaminuza ya Havard muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Click: A lost opportunity for justice: why did the ICTR not prosecute gender propaganda?

Ni inyandiko abantu bose bakwiye gsoma bakumva neza urwango rwacuriwe abagore bazira ubwoko bwabo.

Bimwe mubyo usanga muri iyi nyandiko ni nk’ibi:

  • “In their drive to dominate, propagandists said, Tutsi used their women – thought to be more beautiful than Hutu women – to infiltrate Hutu ranks. Through the written press and then through RTLM radio, extremists portrayed Tutsi women as devious seductresses who would undermine the Hutu.”
  • “Kangura (‘wake up’ in Kinyarwanda) magazine was the first and most virulent voice of hate. Kangura often warned the Hutu to be on guard against Tutsi women. According to Kangura, ‘[t]he Inkotanyi [a word used to refer to the RPF meaning ‘fierce fighter’ in Kinyarwanda] will not hesitate to transform their sisters, wives and mothers into pistols’ to conquer Rwanda”

Evode Uwizeyimana bavugishwa no kurengera Ingabire Victoire Umuhoza, bari bakwiye kugerageza bakumva ko bibatesha agaciro kuko ari ugushyigikira jenoside.

Kubyumva neza soma: Genocide-laundering: Historical Revisionism, Genocide Denial and the Role of the Rassemblement Républicain Pour la Democratie au Rwanda (RDR)[1]

Gushigikira jenoside n’ibiyiranga ni icyaha. Kutabigaragaza nabyo n’ikindi. Kurwanya abakora icyo cyaha ni ukubabwiza ukuri ukoresheje ibimenyetso bifatika.

Ntibazahangana n’ukuri. Babura icyo bakora bagatukana, bakivovota, bakavuga ubusa, bakiyita abanyapolitiki ari abagome.

Ariko ikigaragara ni uko ukuri kubatesha umutwe bakivamo nk’uko Evode Uwizeyimana byamugendekeye Abaholandi batanze inyandiko zishinja IVU, akibagirwa n’amategeko yize nkuko Barayagwiza byamugendekeye.


[1] Phil Clark and Zachary D. Kaufman, eds. (2008): After Genocide: Transitional Justice, Post-Conflict Reconstruction and Reconciliation in Rwanda and Beyond. Hurst & Company, London

6 thoughts on “Ibindi bimenyetso byerekana ko Evode Uwizeyimana ari nka Kangura na RTLM

  1. Evode Uwizeyimana n’umurwayi kuva kera.Ibyo avuga n’ibyo
    yandika ntawe utabizi.Avuga ko ar’intiti,ariko n’injiji idasubirwaho.Nta wamutaho umwanya kuko ni useless.

  2. ariko se wa mugani mu mategeko ko icyaha ari gatozi kandi umuntu yirinda gushyira abantu mu gatebo kamwe…… ubu ni gute Evode akurikije amategeko yize yademontra cg yakwerekana ukuntu abakobwa b’abatutsikazi bari mu mahanga cg hano mu Rwanda barangije KIST bakoresha igitsina ngo binjirire abadiplomate????? aho iyo avuga abakobwa barangije ULK cg KIST, ubu ntitwasangamo mushiki we cyangwa umukobwa we???? n’aho ngaho atumva neza kandi hari dangereux gufata abantu…. ngo abakobwa b’abanyarwanda cg abakobwa b’abatutsikazi cg abakobwa barangije ULK, KIST ukabagerekaho ikintu nkicyo bose uko bakabaye……ndahamya neza ko bose atabazi, ntabwo azi imico yabo, yewe n’uwamubwira ngo avuge abakobwa 20 gusa bize kuri KIST cg ULK atubwire uko bitwara ntabo yabona ……. ariko akarenga -umuntu ngo wize-akavuga ariya magambo, byerekana ukuntu tukiri inyuma cyane!!!!!! noneho bigahumira ku mirari umuntu w’umunyamakuru akamuha urubuga ngo avuge???? …..n’ubuswa, n’ubunyamaswa, ni n’ubugome !!!!!!!!

  3. Pingback: Neo-Interahamwe Uwizeyimana ngo niba akora icyaha aramaze kandi ari ku rugamba « umuvugizi

  4. I dont think we should waste time on these useless people since we rwandans know what our leaders have done for the country.But for sure they talk & talk all nosence for their uwn benefit .So all rwandans we should concetrate on building our country and ignore everybody who tries to turnish the good image of rwanda which is recognised by the entire world.

  5. Pingback: Evode Uwizeyimana ngo Abatutsi bakora politiki irimo ubwenge n’ubugome, Abahutu bagakora irimo ubuhubutsi n’uburakare « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s