Neo-Interahamwe Uwizeyimana ngo niba akora icyaha aramaze ari ku rugamba

Standard

Na: Tom Ndahiro

Kugirango umenye neza umujenosideri cyangwa ushyigikira ibitekerezo bye, shyira ahagaragara ibyo yavuze cyangwa yanditse maze wirebere.

Iyo havuzwe abashyigikira ibitekerezo by’abajenosideri, n’abahakana cyangwa abapfobya jenoside baba barimo.

Abashyigikira ibitekerezo by’abajenosideri batinya cyane ukuri kuburyo butagereranywa. Biruta  uko imbeba itinya injangwe, n’uko umuriro n’amazi bitabana.

Ni ibintu biba henshi ariko urugero rwa vuba aha ni Evode Uwizeyimana utabasha no kuburirwa n’inyandiko avugwamo.

Mu nyandiko mperuka nise ‘Ibindi bimenyetso byerekana ko Evode Uwizeyimana ari nka Kangura na RTLM’ nayishoje irimo inama.

Nashoje ngira nti :

“Gushyigikira jenoside n’ibiyiranga ni icyaha. Kutabigaragaza nabyo n’ikindi. Kurwanya abakora icyo cyaha ni ukubabwiza ukuri ukoresheje ibimenyetso bifatika. Ntibazahangana n’ukuri. Babura icyo bakora bagatukana, bakivovota, bakavuga ubusa, bakiyita abanyapolitiki ari abagome. Ariko ikigaragara ni uko ukuri kubatesha umutwe bakivamo nk’uko Evode Uwizeyimana byamugendekeye Abaholandi batanze inyandiko zishinja IVU, akibagirwa n’amategeko yize nkuko Barayagwiza byamugendekeye.”

Nyuma amasaha make mburiye abajahajwe n’ingengabitekerezo nk’iya Uwizeyimana, umuntu yanyoherereje ibyo Evode Uwizeyimana n’abo bahuje banditse. Ibyo navuze byari byabaye.

Ku itariki 24 Ugushyingo 2011, Evode Uwizeyimana yanditse inyandiko ndende mu njyana y’abitwa cyangwa biyita ‘Patrick Ndengera’ na ‘Tito Kayijamahe’.

Nshidikanyije kuli ayo mazina kubera ko ntabazi, kandi ku mbuga bakoreraho hakaba abiyita andi mazina bahisha abo ari bo.

Ukurikije kandi n’uko inyandiko z’abatekereza kimwe na ‘Tito Kayijamahe’ nta gitekerezo gifatika bandika, no kubamenya nta nyongera-gaciro irimo.

Ubona ko batasomye uko nashoje cyangwa niba baranabisomye ntibumvise ko kwandika nkuko banditse ari ubushimangira umwanzuro wanjye.

Birashimishije cyane, kubona umuntu ashyigikira igitekerezo yibwira ko akirwanya.

Uwizeyimana yiburanira avuga ko atotezwa kandi arengana ngo kubera ko avugira kuri radiyo BBC-Gahuzamiryango. Ahamya ibyo mvuga ko apfobya jenoside iyo jye uyirwanya atantanukanya n’abayikoze.

Iyo radiyo imutumira imwita umuhanga mu mategeko jye nkaba naravugaga ko bitari bikwiye kubera ko hari ibindi akora, biratinze arabyivugiye.

Iyo Evode aza kuba atarasabitswe n’ingengabitekerezo mbi, hari ibyo atari kwandika amaze gusoma iyo nyandiko hari ibyo yari kwirinda nyuma yo kuyisoma.

Muri iyo nyandiko abwira Tito Kayijamahe ngo:  “…maze imyaka irenga 10 mpanganye na kiriya gitugu n’akarengane …nta yindi mpongano y’igitugu uretse iriya nkubwiye haruguru. Abapfukama mupfukame jyewe nzarinda  mpfa nta mushenzi mfukamiye ngo nuko afite akandoyi.”

Icyo yari yavuze haruguru ni iki: “ndabashoramo imijugujugu byo je suis déterminé kandi nk’uko nabivuze nta yindi mpongano y’igitugu uretse kukirwanya tukarwana inkundura kugeza gihirimye byaba ngombwa iyo ntambara tukazanayigwamo abandi banyarwanda b’inshirwarimenetse bazadusimbura mu birindiro bakazayisoza. … Na ya marozi yabo babunza mu makariso azababoreraho kuko bayabunganye igihe kitari gito!”

Ibyo Evode Uwizeyimana avuze aha ni byinshi. Icyo atavuzemo yeruye ni umutwe akoreramo politiki muri iyo myaka yose. Ntawashidikanya ko ari RDR/PALIR/FDLR na FDU-Inkingi ibahuza kuko imvugo ye ari imwe.

Muri iyo myaka irenga 10, hari iyo yari umucamanza mu Rwanda. Ibi bikavuga ko yarwanyaga leta arimo!

Muri iyo myaka kandi hari n’indi amaze yitwa umuhanga muby’amategeko akoreshwa na Mugenzi Ally Yusuf. None yivuyemo ko yari afite indi gahunda.

Iyo myaka irenga 10 arwanya leta yita iy’igitugu, abazwi ko bayirwanyaga barimo abayoborwa na Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) wamuhogoje bigatuma avugishwa.

Amagambo Evode Uakoresha yaramugambaniye.

Aravuga ‘abashenzi’ n’akandoyi bisanzwe mu nyigisho za RDR[1] ikuriwe na IVU.

Ijambo abashenzi urisobanukirwa usomye inyigisho za RDR iyoborwa na IVU. Mu gitabo cy’ingabitekerezo ya RDR cyitwa UMURAGE W’AMATEKA basobanura ko u Rwanda rutuwe “n’abanyamahanga cyane cyane Abarundi n’Abagande” ngo baje “mu ihururu gusahura u Rwanda.”[2]

RDR iti: “Uko guturuka imihanda myinshi kw’abatutsi, bagaturana n’abo basanze badahuje imico n’ururimi byakuruye ibibazo mu nzego zose.”[3]

Uwo murage w’abajenosideri Uwizeyimana asubiramo mu mwaka w’2011, wigisha ko “…igihugu kigaruriwe n’abatunzwe no gusarura aho batabibye.”[4]

Abo nibo bashenzi Uwizeyimana avuga.

Akandoyi nako kari mu nyigisho za RDR ndetse na FDLR. Muri uwo muri uwo murage w’abajenosideri, bamagana “igitugu cya FPR”  bayirega ko yagaruye mu Rwanda “ingoyi n’ikiboko byari byarasezerewe na Revolisiyo yo muri 1959…”[5]

Nk’ibyo bitongero Uwizeyimana asubiramo bati: “Ingoyi yaragarutse mu gihugu cyacu hiyongeraho n’agafuni. Barabohera umugabo amaboko inyuma agatuza bakagatunenga… Ng’uko uko bica abahutu…barangiza bakajugunya mu myobo rusange bakazabeshya amahanga ko ari abatutsi bazize “ itsembabwoko” ngo ryakozwe n’abahutu.”[6]

Mu gihe cya jenoside hari ubuhiri bukwikiyemo imisumari bakoreshaga kwica abatutsi.

Ubwo buhiri babwitaga “nta mpongano y’umwanzi”.

Uwizeyimana yarabitsinze abyita “nta mpongano y’igitugu”.

Nizeye ko abazamutumira mu biganiro bazamufata nka komanda w’ibitero aho kumufata nk’umunyamategeko. Yarabyivugiye, kandi ngo akaba yiteguye kugwa ku urugamba. Urwo arwanira muri Canada no ku nsakazamajwi!!!

N’ibyo yabeshyeye aba ambasaderi b’Ubuholandi n’Ubufaransa mu Rwanda, Evode Uwizeyimana yabikoze mu rwego rw’intambara arimo “ya politiki”.

Uwizeyimana asobanura uburyo amaheru yanditse abona ko ari politiki. Ati: “Igitsina se muri politiki hose aho kidakora ni he? DSK ntibamutesheje kwiyamamariza kuyobora u Bufransa ntiwabonye ko carrière politique ye yahise iba effondré kubera indiba y’innyo? Nafissatu Diallo se ni umututsikazi…? Bill Clinton aba Republicans bajya kumuhigika ntibamuteze Monica Lewinsky! Uyu se yari umututsikazi?”

Amafuti menshi ari muri iyi nyandiko, abazayisoma bazayibonera. Si ibanga.

Muri iyi nyandiko iri kuri murandasi, Uwizeyimana yanditsemo ibyerekana kurengwa n’ingengabitekerezo ya jenoside. Yanditse inyandiko imugaragaza nk’umuntu w’umugome wambara ubwirasi n’ubuswa.

Ati: “Ngo navuze ko hariho les femmes fatales bakwiye kwirindwa muri politique; bariho n’ubu ndabisubiramo…” [7] No comment!

Mu mategeko 10 yitiriwe abahutu muri Kangura No 6, ane muri ayo avugamo le femme fatale.

  • Umututsikazi akorera inyungu za benewabo, kubera iyo mpamvu birabujijwe kumushakaho umugore, kumugiraho inshuti, umunyamabanga cyangwa inkundwakazi. Uzabikora azafatwa nk’umugambanyi.
  • Umuhutukazi nawe ibyo yabikora kandi neza kurusha n’umututsikazi.
  • Abahutukazi nibo bashinzwe guhwitura abagabo babo kugirango batagwa muri uwo mutego.
  • Abasirikare bose bagomba kuba abahutu; nta musirikare ugomba gushaka umututsikazi.

Evode Uwizeyimana, nawe ngo niba abanga aramaze.

Evode Uwizeyimana ati: “Na ya marozi yabo babunza mu makariso azababoreraho kuko bayabunganye igihe kitari gito!”

Ayo marozi yo mu makariso akomoka muri Kangura No 35 yasohotse muri Gicurasi 1992.

Ku rupapuro rwa 9 rw’icyo kinyamakuru hari inkuru ifite umutwe: “Ingutiya z’ibizungerezi zisigaye zinukira abahutu”.

Munsi y’iyo nteruro hari igishushanyo (Caricature/Cartoon) yerekana umugabo (umuhutu) ufashe izuru, imbere ye hari umukobwa wazamuye agakanzu ke hejuru y’ikibero cy’iburyo.

Iyo caricature yerekana uwo mukobwa yivugisha ngo: “Baratumenye intambara ishatse yahagarara kuko misiyo yacu ntakigenda.”

Abo bitwa femme fatale bari no ku urup. 17 rw’iyo nimero ya Kangura mu nkuru ifite umutwe “Aho no ku Nyundo ikibyimbye ntikiraza (sic) guturika?”

Iyi ni propaganda y’urwango imaze igihe kinini. Yatangiranye n’aba CDR igera muri RDR muri Mugunga, ubu igeze kuri murandasi ihagejejwe “n’umuhanga mu mategeko”.

Hari ibarwa Joseph Gitera Habyarimana yigeze kwandikira Perezida Juvenal Habyarimana ku itariki ya 5 Gicurasi 1976.

Iyo barwa yaje gushirwa mu gatabo yiswe “Par qui et comment reconcilier les twa, les hutu, les tutsi du rwanda entre eux???

Ako gatabo (mfite) Kangura yarakamamaje. Igice cya mbere cyako cyasohotse muri Kangura No 6 p.12-15.

Gitera, mu myaka 35 mbere y’uko Evode Uwizeyimana agaragaza ingengabitekerezo ya jenoside ye yari yaribasiye abatutsikazi abita femme fatale.

Hari igitekerezo kivugwamo aya magambo: “Harabaye ntihakabe…Agaca karacuranga, Nyiramusambi asabagirira inanga.”

Joseph Gitera nawe afite uko avuga umututsikazi iyo abagereranya na “Nyiramusambi isabagirira inanga”.

Aragira ati: “La tutsikazi se surpassait des charmes endormeuses, corruptrices et captivantes des hutu pour leur perte au profit des Tutsi.”[8]

Icyo Gitera yashakaga kwerekana ni uko umututsikazi ari igikoresho abatutsi bakoresha kugirango bacengere mu bahutu babone uko babarimbura.

Umuntu utumva ububi bw’ibitekerezo nk’ibyo Evode Uwizeyimana amaherezo akora amahano. Ngo ari ku rugamba, nk’uko Interahamwe zatsembaga abantu byitwa ko ziri mu ntambara.


[1] Rassemblement pour le Retour des Refugiés et la Democratie au Rwanda (RDR)

[2] UMURAGE W’AMATEKA  p.102

[3] UMURAGE W’AMATEKA  p. 103

[4] UMURAGE… p.104

[5] UMURAGE…p.104-5

[6] UMURAGE…p.106

[7] Mu ndirimbo ya Bikindi Simoni abantu benshi bazi nka “Nanga abahutu” aririmba urwo rwango akitsa ngo: “Abo ngabo niba mbanga ndamaze (bis)”

[8] Kangura No 6, p.13

One thought on “Neo-Interahamwe Uwizeyimana ngo niba akora icyaha aramaze ari ku rugamba

  1. Pingback: Evode Uwizeyimana ngo Abatutsi bakora politiki irimo ubwenge n’ubugome, Abahutu bagakora irimo ubuhubutsi n’uburakare « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s