Hari Abanyarwanda bari inyuma y’urugomo rw’Abanyekongo i Burayi– Nkuliyingoma arahamagarira intagondwa kumena amaraso byanze bikunze

Standard

Hari ikibazo abakurikirana ibikorwa by’iterabwoba mu karere k’ibiyaga bigari bakwiye gukurikiranira hafi. Igikwiye kurebwa cyane ni urugomo rw’abanyekongo (RD-Congo) bakorera mu mahanga byitwa ko ari uburakari batewe n’amatora yo mu gihugu cyabo. Ibyo bikorwa by’urugomo babitewemo inkunga n’abakoze ishyano mu Rwanda.

Ku itariki ya 11 Ukuboza, Jean Baptiste Nkuliyingoma uba mu bubiligi yanditse inyandiko ndende ishyigikira urugomo rwari rwakozwe mu gace ka Matonge mu bubiligi aho bahohoteye abantu ku buryo bukabije.

Yagize ati: “Birakwiye ko dushyigikira abavandimwe bacu ba Kongo kuko kiriya kibazo barimo guhangana nacyo kiratureba twese. Uyu munsi ni bo ariko ejo natwe bizatubaho.”

Yakurikijeho igisobanuro cy’uko icayabiteye ari amajwi ya Etienne Tchisekedi yibwe. Maze Nkuliyingoma ati: “Ibyo biravuga ko hagiye kuba akaduruvayo gashobora no kuvamo intambara ikomeye niba ntagikozwe kugirango habe ubwiyunge hagati y’uruhande rushyigikiye Kabila n’urushyigikiye Tshisekedi.”

Nkuliyingoma arabisobanura nabyo: “Ndibwira ko abakunda demokarasi aho bari hose bari bakwiye gushyigikira intabaza ya Tshisekedi. Twebwe abanyarwanda twabishyiramo umwete ku buryo bw’umwihariko kuko abanyekongo ni abaturanyi bacu, ibibabayeho biba bishobora kutugiraho ingaruka. Wasanga aya matora yabayemo uburiganya abaye imbarutso yo guhangana n’igitugu kimaze imyaka myinshi muri kiriya gihugu kandi bishobora no gukongeza n’ibindi bihugu bikagenda nk’uko byagendekeye abanyagitugu bo mu bihugu by’abarabu. Mureke duhaguruke rwose dushyigikire abavandimwe bacu bo muri Kongo … Mu kubafasha natwe tuzaba twifasha.”

Uwitwa/uwiyita Augustin Bizirema yashyigikiye vuba Nkuliyingoma ariko yisegura: “Igitekerezo utanga ndagishyigikiye ariko jye ku giti cyanjye sinshyigikiye ubucucu bw’abanyekongo.”

Ubwo bucucu ngo ni  ukuntu amajwi yakwibwa mu matora mu matora yabereye muri RD Congo, hanyuma abanyekongo bahunze Kabila, bagatobora iduka ry’umunyarwanda nawe w’impunzi nkabo i Bruxelles.

Bizirema uwo abwira Nkuliyingoma ko niba niba Tshisekedi afite ingabo, yafatanya n’abamuri inyuma bakabohoza igihugu cyabo bakareka “gukora ibibakoza isoni ngo bararwanya abanyarwanda.”

Augustin Bizirema ati: “Tshisekedi akwiye kwitonda! Abanyekongo bose bazapfa (barashwe na Kabila) bazashyirwa ku gatwe ka Tshisekedi, yoherezwe I La Haye, asige abanyekongo bihambira ababo. …Tshisekedi nahagarike ibi Discours bye bimeze nk’ibya Sindikubwabo, ahasigaye arebe niba yahakwa (akaramira ubuzima bwe n’ubw’abanyekongo) cyangwa se niba yarwana akabohoza igihugu cye!

Nkuliyingoma Jean Baptiste abonye ko bitakiriwe neza cyane yaraburanye asobanura impamvu bagomba gushyigikira urugomo n’ubwicanyi. Yanditse asubiza Augustin Bizirema amusobanurira ibyabereye I Matonge, nk’uwabiteguye.

Impamvu y’ariya mafuti yabereye i Matonge ishingiye ahanini ku masinde amaze igihe kirekire. Ati: “Kuva ingabo za leta ya Kagame zijya gukora ubwicanyi muri Kongo, mu w’1996,  byateye mu banyakongo benshi ibintu byo byo kwanga abanyarwanda, cyane cyane abo bita abatutsi.”

Aza kongeraho ngo: “Byongeye kandi nawe wabonye ko abanyekongo bari bamaze igihe baza kwifatanya natwe mu myigaragambyo yo kwamagana igitugu cy’iwacu.”

Avuga nk’umuntu wari ubirimo ati: “Biriya byabereye i Matonge bishobora guhosha abanyekongo babonye ko twifatanije nabo.”

Nkuliyingoma asobanura akamaro ko gufatanya n’abanyekongo bakora iterabwoba agira ati: “Niyo mpamvu mvuga ko gufasha abanyekongo atari urukundo gusa ahubwo birimo no kwitegurira inzira kuko natwe dukeneye demokarasi nyayo.” Demokarasi iba ivugwa ni nk’iyo Impuzamugambi zaririmbaga

Gushyigikira urwo rugomo, Nkuliyingoma anashaka ko bijya mu buryo busobanutse nkuko abibwira Bizirema. “Cyokora ngarutse ku kibazo cyawe birakwiye ko abalideri bacu bahaguruka bakajya kubonana n’abayobora iriya myigaragambyo y’abanyekongo bakababwira ko nta mpamvu zo guhemukira impunzi z’abanyarwanda zirwanaho hano i Buruseli cyangwa ahandi kuko ntaho bahuriye n’ubutegetsi bwa Kagame, baboneraho no kubabwira ko tubashyigikiye mu rugamba bariho rwo guharanira demokarasi mu gihugu cyabo. Icy’ingenzi nuko twumva impamvu twiyemeje kubashyigikira. Nibabona ko dufatanije mu guhashya urugomo rubera iwabo bazabitwubahira. Mu byo dukora byose hagomba kubanza kugira “vision”, kureba kure no gutegura hakiri kare ejo hazaza.”

Ku itariki ya 12 Ukuboza Evode Uwizeyimana yanditse asubiza Bwana Bizirema Augustin kubyo yari yandikiye Nkuliyingoma. Uwizeyimana atangira amubwira ngo: “ubivuze neza aho ugira uti nahagarike biriya bi discours bye  nk’ibya Sindikubwabo. Biriya azabizira natitonda. Bahindura itegeko Nshinga yari ari he? Yigeze anabyamagana nibura?  Un mot d’ordre c’est quoi?  Ordre de massacrer des innocents donc! Wigeze wumva Kabila hari icyo avuga? Reka aze kubikindagura kandi byose babishyire ku mutwe w’uyu musazi. Ntushobora gutsinda intambara irimo ubucucu nubwo waba uri opprimé cg warenganyijwe. Gutobora iduka ry’impunzi y’umunyarwanda i Bruxelles koko bisobanuye iki?” 

Evode Uwizeyimana yatekerereje abo bahuriye ku rubuga rwa murandasi ibyari byababayeho i Montréal muri Canada ku itariki 9 Ukuboza. Ngo bitewe n’abiyita abakombata “Hano twahamaze hafi amasaha 2 turi bloqués aho ngaho amamodoka twese twashyize ku murongo. Ibi bi zayirwa byari byasaze abanyarwanda bose hano cyane cyane abatutsi muri bake twavuganye wumva  bafite ubwoba ko byabahohotera. Ibi bihonnyo rero nibyo Nkuliyingoma avuga ngo duhaguruke dushyigikire? Nibiba ngombwa ko jyewe mpaguruka ndahaguruka namagana iyi mihimbiri inanirwa kujya kurwana na Kabila ikaza guhohotera abanyarwanda badafite aho bahuriye na Leta ya Kagame cg iya Kabila.”

Uwiyita John Kagabo utagira igitekerezo na kimwe kitari ubuterahamwe yabonye ko icyahindura Evode Uwizeyimana ari uko yamutera ubwoba. Ati: “Nyamara wowe Evode, Ushatse wakwitonda. Mu minsi ishize, wihaye gutuka Nyakwigendera Pres. Yuvenali Habyarimana, ngo yapfuye bubwa, kubera uko bamurasiye mu ndege,maze abantu barakwihorera. None, utangiye gutuka abanye Congo utaretse na Muzehe E. Tshisekedi ngo ni igicucu. Ni uburenganzira bwawe, kwandika ibyo ushatse, ariko ujye umenya ko ukwiye kujya witonda. Ni akazi kawe !”

Undi uvuga nka Ingabire Victoire wiyita Adele Kamaliza nawe yahagurukiye gucyaha Evode Uwizeyimana ndetse ngo yaba yaramwandikiye. Mubyo yamwandikiye, akabishyira kuri murandasi abimenyujije kuli Nkuliyingoma JB amubwira ko atari akwiye gutuka abanyekongo ahubwo agashishikariza abantu kubafasha. Adela Kamaliza uwo, niba ari ko yitwa, ashinja Uwizeyimana kugwa mu mutego w’umwanzi.

Uwo Kamaliza we ntareba kurwanya ubutegetsi bwa DR-Congo gusa. Ahubwo aragira ati: “Kandi ni ngombwa ko abanyarwanda batangira kwegera abanyekongo, abarundi, abatanzaniya, abagande n’abanyakenya, kugirango bategure ejo hazaza.”

Evode yarakomeje arahatana: “Kuvuga amafuti Etienne Tchisekedi n’abayoboke be barimo gukora hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye ntaho bihuriye no gushyigikira Kabila. Donc, ku bwanyu Etienne Tchikesedi avuze ati Amagereza yose muyashwanyaguze abarimo basohoke, atazi ngo ninde wakoze icyaha urimo cg ninde utaragikoze, Evode ngomba kubiha umugisha kugirango abantu batavuga ko nshyigikiye Kabila. Nabonye hari abandi bampa za remarques à gauche à droite ngo nise umukandida wabo igicucu. Please, sinamwise igicucu navuze ubucucu burimo kuranga ama discours ye ashobora guteza imvururu zizamukururira akaga. Ariko ni uburenganzira bwe gukomeza agatanga twa mot d’ordre twe ou casser toutes les prisons….mais ariko ndabamenyesha ko démarches nka ziriya zidashobora gukuraho Kabila kandi iminsi izaduha igisubizo.

Nkuliyingoma yashishimuye igisubizo kirekire ageneye Evode Uwizeyimana. Ni byiza kuyisoma mu mabambo arambuye.

“Abo bakongomani barimo guhohotera abanyarwanda baribeshya umwanzi.  Ntabwo bareba kure. Twebwe se twaba twungutse iki tubihoreye bagakomeza kutwibeshyaho kandi tutari abanzi babo? Ese wowe ubona hari icyo dupfa n’abanyekongo? Akaga gakomeye dufite mu gihugu cyacu ni ukuba turi ku nkeke y’ubutegetsi bw’igitugu, none mu baturanyi barimo guhatana bashaka demokarasi ukaba usanga atari impamvu nyayo yo kuduhagurutsa tukabashyigikira? None se iyo bavuga kureba kure wowe ubyumva ute? Nushaka ureke gukunda abanyekongo ariko umenye ko demokarasi ibonetse muri kiriya gihugu wenda n’iwacu yaba iri mu nzira. Ntabwo mvuze ko Tshisekedi abaye perezida byaba bivuga ko demokarasi yagezweho burundu kuko nawe tutazi amatwara ye ariko nibura uwo abaturage bahaye amajwi yaba ari we watowe.

Naho Bizirema uvuga ngo mot d’ordre bivuga “ordre de massacrer les innocents” nagirango mwibutse ko mot d’orde bishobora kuvuga byinshi, ntabwo ari ukumena amaraso byanze bikunze. Cyokora mot d’odre ishobora no kuvamo “revolisiyo” nk’iyo abanyarwanda bakoze mu w’1959, nk’iyo abafaransa bakoze muri 1789, nk’iyo abarabu bakoze umwaka ushize, nk’iyo abarusiya bakoze muri 1917,…Muri izo revolisiyo zose hagiye hameneka amaraso ariko n’iyo waziteranya zose ntabwo wagera ku mubare w’abantu miliyoni 5 biciwe muri Kongo hagati y’umwaka w’1996 n’2000.

Abantu iyo baryamiwe n’igitugu bakiyemeza kukirwanya nta gitangaza kirimo amaraso amenetse. Ubu bukungu na demokarasi abanyaburayi ndetse n’abanyamerika bafite babikesha ko babirwaniye, bakemera bakamena amaraso yabo ariko abana babo n’abazukuru bakabaho neza. Ziriya nkotanyi zafashe igihugu zimaze imyaka 30 mu buhungiro uwakubwira abantu zapfushije uko bangana, ubwo simvuze n’abo zahitanye. Ndashaka kukubwira ko biriya Bizirema yita ubucucu atari byo. Iyo bibaye ngombwa amaraso arameneka kugirango abantu bagere ku burenganzira bwabo.

Abanyagitugu bagize amahirwe abaturage bahora mu bwoba batinya ko amaraso yabo ameneka bityo bagahora ku butegetsi. Répression sanglante bakunze gukangisha ni uburyo bwo gutera abantu ubwoba kugirango badatinyuka kurwanya ubutegetsi. Niyo mpamvu gutinya ko amaraso yameneka ari ukugwa mu mutego w’abo banyagitugu. Abantu baguye ku rugamba rwo guharanira amahoro cyangwa uburenganzira bwabo bagirwa intwari bagahora bibukwa.  Ndizera ko ibi byose mvuze bikwereka ko kurwanya abanyakongo bigaragambya baharanira demokarasi mu gihugu cyabo ataribwo butwari, ahubwo ubutwari ni ukubashyigikira kuko natwe wenda byazatugeraho. Umunsi mwiza aho muri Kanada!”

Ibi biganiro byamamaza kumena amaraso ngize icyo mbivugaho nyuma y’iminsi irenga 10 bigiye kuri murandasi. Ndashimira uwatumye mbona inyandiko zibyerekana kuri murandasi.

Nabibonye bitinze, ariko kutagira icyo abantu babivugaho ni nko guhishira aho Interahamwe zitorezaga mu gihe zateguraga jenoside.

Aya magambo si ayo kurekera aho. JB Nkuliyingoma, mu gitabo cye yise “INKUNDURA” yemera ko yamaze amezi atatu kuli bariyeri mu gihe cya jenoside. Kuli we, kumena amaraso ntacyo bimubwiye, yarabimenyereye aranabikunda. Nta gitangaza abyamamaje.

Na: Tom Ndahiro

One thought on “Hari Abanyarwanda bari inyuma y’urugomo rw’Abanyekongo i Burayi– Nkuliyingoma arahamagarira intagondwa kumena amaraso byanze bikunze

  1. Pingback: Evode Uwizeyimana ngo Abatutsi bakora politiki irimo ubwenge n’ubugome, Abahutu bagakora irimo ubuhubutsi n’uburakare « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s