Evode Uwizeyimana ngo Abatutsi bakora politiki irimo ubwenge n’ubugome, Abahutu bagakora irimo ubuhubutsi n’uburakare

Standard

Na: Tom Ndahiro

Gushyira ukuri ahagaragara urwanya aba Neo-Interahamwe ntako bisa. Abo uvuze ukuri kurabarya bagaceceka bakazaba bashakira ahandi.

Ibi niko byagendekeye Evode Uwizeyimana ubwo yari yihaye kubeshyera ba ambasaderi b’ubuholandi n’ubufaransa mu Rwanda ataretse abo yita “les femmes fatale.”

Ibyo ariko ntibyatumye ava ku ngengabitekerezo yo kubiba urwango kubo yita Abatutsi n’ubwo mubyo mperutse kwandika yagaraga nk’aho amaze gusubiza ubwenge ku gihe. Reba: Hari Abanyarwanda bari inyuma y’urugomo rw’Abanyekongo i Burayi– Nkuliyingoma arahamagarira intagondwa kumena amaraso byanze bikunze.

Nyuma y’iyi nyandiko nari nzi ko JB Nkuliyingoma azagira icyo avuga, ariko yararuciye ararumira ahubwo asubirizwa n’uwiyita John Kagabo udaterwa isoni no kugaragaza ubuterahamwe.

Uwo wiyita Kagabo ngo JB Nkuliyingoma “aharanira Demokarasi n’amahoro”. Ariko, ntiyigeze akomoza kubyo namuvuzeho kandi bitihishira.

Mu nyandiko ya Nkuliyingoma aributsa abanyarubuga be bo kuli murandasi akamaro ka “revolusiyo ya 59” n’iy’abafaransa yo mu kinyejana cya 18.

Maze Nkuliyingoma agasubiramo akamaro ko kumena amaraso.

  • “Iyo bibaye ngombwa amaraso arameneka kugirango abantu bagere ku burenganzira bwabo.”
    • “Abanyagitugu bagize amahirwe abaturage bahora mu bwoba batinya ko amaraso yabo ameneka bityo bagahora ku butegetsi.”
    • “Niyo mpamvu gutinya ko amaraso yameneka ari ukugwa mu mutego w’abo banyagitugu.”
    • “Abantu baguye ku rugamba rwo guharanira amahoro cyangwa uburenganzira bwabo bagirwa intwari bagahora bibukwa.”

Uyu gashozantambara, yacecekeshejwe no gushyirwa hanze. Umujyanama mukuru mu mategeko wa BBC-Gahuzamiryango na Ally Yusuf Mugenzi, ariwe Evode Uwizeyimana yaburiye Nkuliyingoma ku ibivugwa na ba Etienne Tshisekedi.

Uwizeyimana ntagaya ibyo bakora, ikimubabaza n’uko babikorana ubucucu, n’uko byabaviramo ingaruka.

Evode   Uwizeyimana we arababwira ko ushaka gukongeza imvururu abikora bucece cyangwa mu bwenge. Ngo: “ntubitangaza dans un discours politique”

Uwizeyimana yita Tshisekedi igicucu kuko ngo avuga ibigambo gusa adashobora kurasa akica. Yandikira Pierre Nzabagerageza (itariki 10 Ukuboza 2011) amubwira ngo: “abazayirwa barasakuza inyuma y’umunyabigambo gusa ngo ni libérteur bavuga ibi Lingala by’amafuti bitampaye agaciro bahohotera abatutsi i Bruxelles. Nabajije mu kanya  bambwiye ko Etienne Tchikesedi  nta n’icumu cg umuheto afite none ngo “attendez que je vous donne un mot d’ordre”. Barakijyana i La Haye uhagarare urebe.” (12 Ukuboza 2011)

Uyu Pierre Nzabagerageza na Evode Uwizeyimana barahuza kubitari bike. Bahurira ku ngengabitekerezo yo kwanga abatutsi n’Inkotanyi, bagahurira no kurengera abakoze jenoside.

Bimwe muri ibyo n’ukutemera gutsindwa kwa leta y’abajenosideri bakavuga ko byatewe n’uko amahanga yabakomanyirije bakabura intwaro.

Yandikira uwiyita Rwembe, Pierre Nzabagerageza yerekana ko akiri muri ya politiki y’uko abajenosideri batsinzwe “intambara yo kureshya abazungu n’aho kurwana byari byarabananiye.” Akongera ati:  “Ikindi cyadutsinze ni inda nini za bamwe mu ba politicien FPR yashukishije imyanya bakagambanira igihugu.”

Igihugu n’abatsinzwe aba avuga, birumvikana ko atari abanyarwanda bose ahubwo ari abahutu. Abo bahutu bagambanye ni nabo Juvenal Habyarimana yivuze ko ari “Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi”.

Abagome bari abatutsi abagambanyi ari abahutu batari Interahamwe n’impuzamugambi. Ibi akaba ari nabyo Simoni Bikindi yaririmbaga ko abanga.

Si Bikindi n’Ikinani gusa, na Evode Uwizeyimana babyumva kimwe.  Imvugo ye ni imwe.

Evode Uwizeyimana arabwira Nzabagerageza ngo: “Mpereye ku byabaye mu Rwanda, n’ibibera muri Congo ubu ngubu, nyemerera nkubwire ko Abatutsi bakora politiki irimo ubwenge buvanze  n’ubugome naho abahutu bagakora politiki irimo ubuhubutsi n’uburakare ( mécontentement), ubugome babukoresha bukagaragaramo ubucucu kuruta ubwenge ( urugero:  Kwanika imirambo ukagirango ni ubuhizi).”

Aha Uwizeyimana agerageza kuba umugome wize amategeko ari nayo mpamvu ababazwa n’abakora ubugome batabihishe kuko yagubwa neza cyane n’ubugome bukozwe mu ibanga.

Ibi kandi arabyemera cyane akanamenya ko hari ababigaya. Uwizeyimana ati: “Abaza kuntuka ni benshi ariko ntibibuza ibyo mvuga kuba ukuri.”

Ni nacyo agayira Etienne Tshisekedi n’abanyekongo bigaragambya bakamenagura ibintu i Burayi.

Iyi mvugo ni iy’umuntu warwaye akaremba azize irondabwoko (racism). Kumva ko abahutu cyangwa abatutsi baba batandukanye bigeze aho, buri bamwe bakaba bateye kimwe bagatekereza kimwe?!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s