Musenyeri Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu afitanye irihe banga na Le prophete?

Standard

Na: Tom Ndahiro

Kuri 29 Mata mu mwaka w’2011 Umuvugizi wanditse ku buryo burambuye ikibazo cy’abapadiri babiri bakomoka muri Diyosezi ya Cyangugu,  Fortunatus Rudakemwa uba mu Butaliyani muri Diyosezi ya Viterbo naThomas Nahimana uba mu Bufaransa muri Diyosezi ya Le Havre.

Inkomoko y’ikibazo yari urubuga rwabo rwamamaza urwango ariko bakaba bararuhitiyemo izina ryiza rijyanye n’umurimo bagikora w’ubupadiri. Izina ry’urwo rubuga kuri murandasi rwitwa “Le prophete” (Umuhanuzi), utari uw’urukundo, ahubwo w’ubugome.

Nyuma y’izo nyandiko zombi, ku ya 1 Gicurasi 2011, Musenyeri wa Cyangugu,  Yohani Damaseni Bimenyimana, yashyize ahagaragara ubutumwa bugenewe “Abasaseridoti, abiyeguriyimana n’abakristu” ba diyoseze ye.

Hari aho yagize ati: “Mboneyeho gutangaza ko ibyandikirwa ku rubuga rwa internet “le prophete” rwashinzwe n’abapadiri babiri ba Diyosezi ya Cyangugu baba mu mahanga ari bo Padiri Thomas NAHIMANA na Padiri Fortunatus RUDAKEMWA bidakwiye kwitirirwa Kiliziya muri rusange na Diyosezi ya Cyangugu by’umwihariko. Ibyo bandika cyangwa bavugira ku maradiyo nibo bonyine bagomba kubibazwa. Ntabwo bibazwa Umwepiskopi, Abapadiri cyangwa abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu. Si ubutumwa bwahawe abo bapadiri. Nsabye Abasaseridoti, Abiyeguriyimana n’Abalayiki kudafata nk’ivanjili ibyandikwa n’abo bapadiri no kudatuma biba intandaro y’amacakubiri n’ubushyamirane.”

Icyo gihe nanditse ngaragaza ko ibyo Musenyeri Bimenyimana yakoze yari intambwe nziza yatewe n’uwo muyobozi wa diyoseze ya Cyangugu, ariko ikaba idahagije. Nanditse icyo gihe ko hari igihe nzabigarukaho. Nyuma y’amezi atari make, iki kibazo nkigarutseho, kuko nsanga iyo ntambwe nabonye itaraganaga imbere ahubwo yaraganaga inyuma.

Ibyo Musenyeri wa Cyangugu yanditse muri ubwo butumwa ntibyari bihagije avuga ku bapadiri ayobora biyemeje inshingano yo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside n’abajenosideri aho kwamamaza ivanjili. Ni ubutumwa butahabwa agaciro ugereranyije n’uburemere bw’ikibazo. Umupadiri n’ibigomba kumuranga ntabwo aribyo biranga Nahimana na Rudakemwa.

Ese guceceka kwa Musenyeri Bimenyimana byaba biterwa ni iki? Ni ububasha buke ahabwa n’amategeko cyangwa ni ukutayamenya? Byaba se biterwa no kuba atabona ububi bw’ibyo abapadiri Rudakemwa na Nahimana bakora, cyangwa ni ukwanga kwiteranya na bo? Byaba se bishoboka ko nta bubasha yaba akibafiteho? Aho nta banga baba bariya bapadiri na Musenyeri wabo baba bafitanye tukaba twibaza byinshi bitazabona ibisubizo?

Ibyo byose nibyo bitumye Umuvugizi wongera kubyibaza kandi ukazakomeza kubyibaza. Kurikira!

3 thoughts on “Musenyeri Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu afitanye irihe banga na Le prophete?

  1. Bwana Ndahiro Tom,

    Ni byiza rwose kwamagana ikibi cyose cyazana amacakubiri mu bana b`u Rwanda. Ariko rero mbere yo kwandika ujye ubanza upererze umenye neza uko ibintu byifashe.Abasoma iyo website le prophete.fr ndagira bashoboye kwibonera ko padiri Fortunatus atakiyirimo. Umugaruyemo kubera iki ? Urwango se waba umufitiye ? Mgr Bimenyimana se we hari icyo atakoze ku birebena na nyir`urubuga Tomasi ? Ese uwo Tomasi yaba agikora imilimo ya gipadiri muri iriya diyosezi ya Rouen ? Banza ubaze,umenye uko ibintu byifashe maze woye guhutiraho gusa utabanje gutomoza neza. Nyamara gutikura si byiza !!!

  2. Pingback: Hutu-power mu birindiro i Paris « umuvugizi

  3. Pingback: #Rwanda: Abapadiri ba #Cyangugu bashyigikiye umujenosideri #Bikindi, Gregory Kayibanda ngo yatumwe n’Imana | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s