Le Prophete na Bimenyimana: DR Congo iri muri Diyoseze ya Cyangugu?

Standard

Na: Tom Ndahiro

Turacyari ku ibanga ryaba riri hagati ya Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu n’abashinze urubuga kuri murandasi rwitwa Le prophete. Urwo rubuga rufite ishingano imwe rukumbi yo kwunganira abakoze jenoside y’abatutsi mu 1994.

Urwo rubuga rwatangijwe kandi ruyoborwa n’abapadiri Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana bombi bakibarizwa muri diyoseze ya Cyangugu, iyoborwa na Myr. Bimenyimana.

Ibyo Musenyeri yatangaje muri Gicurasi 2011, ngo  ibyandikirwa ku rubuga rwa internet “le prophete” bidakwiye kwitirirwa Kiliziya muri rusange na Diyosezi ya Cyangugu by’umwihariko.” Agakomeza avuga ko  ibyo bandika cyangwa bavugira ku maradiyo ari bo  bonyine bagomba kubibazwa, ngo bitagomba kubazwa Umwepiskopi…” Nta shingiro bifite na busa.

Nicyo cyatumye Umuvugizi wibaza ngo: “Ese guceceka kwa Musenyeri Bimenyimana byaba biterwa ni iki? Ni ububasha buke ahabwa n’amategeko cyangwa ni ukutayamenya? Byaba se biterwa no kuba atabona ububi bw’ibyo abapadiri Rudakemwa na Nahimana bakora, cyangwa ni ukwanga kwiteranya na bo? Byaba se bishoboka ko nta bubasha yaba akibafiteho? Aho nta banga bariya bapadiri na Musenyeri wabo baba bafitanye tukaba twibaza byinshi bitazabona ibisubizo?”

Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana bamaze imyaka i Bulayi bakora umwuga wabo w’ubupadiri, n’undi wo kwigisha urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abapadiri Rudakemwa na Nahimana ntibashobora kuba muri Diyoseze y’i Bulayi, iyo bakomokamo ya Cyangugu itabizi. Paruwasi ubu barimo zagiranye amasezerano n’iya Cyangugu kugirango babashe gukora.

Rudakemwa na Nahimana bavuye mu Rwanda bahunze kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yabagaragayeho ari abayobozi ba Seminari nto ya Cyangugu. Umusenyeri wa Cyangugu ibyo yari abizi kuko yabimenyeshejwe. Ntacyo yakoze kigaragara ngo nibura abacyahe cyangwa ngo abimurire ahandi muri diyoseze ya Cyangugu.

Urugero rumwe umuntu yaheraho ni urwa Padiri Thomas Nahimana. Uyu mupadiri yahunze afite pasiporo ya Congo. Ahunga afite andi mazina ndetse anyura i Kanombe. Ibyo Myr. Bimenyimana yaba atari abizi?

Umupadiri ujya i bulayi n’ahandi hakenera visa, umusenyeri wa diyoseze ye agira uruhare mu kuyimusabira. No kuri Thomas Nahimana niko byagenze.

Ageze i Bulayi, Nahimana yasabye Umwepiskopi we ko amufasha akiga anakora n’akazi ke kandi k’ubupadiri.

Ibyo bivuga ko Musenyeri Bimenyimana yari yaranamufashije kwakirwa mu gihugu cy’Ubutaliyani nkuko amasezerano ateganywa ya za diyoseze z’aho umuntu akomoka n’aho agiye.

Imwe mu ngingo ziri muri ayo masezerano igira iti: “Umwepiskopi wa diyoseze yakiriye umusaserdoti, akurikije ibyasabwe n’umwepiskopi wa diyosezi imwohereje, ishinze umusaserdoti umurimo ukurikira..”

Ibi bivuga neza ko diyoseze yo mu butaliyani itari kumwakira itabisabwe na Myr. Bimenyimana. Ariko Nahimana yagiye muri iyi diyoseze kuri pasiporo y’igihugu cya Congo (DRC) kuko ariyo yahereweho visa.

Icyatuma umuntu atibaza kuri uyu mukino ni iki? Nahimana yasabiwe visa kuri pasiporo ya DR Congo, asabirwa gutura no kuba muri ayo mahanga nk’umunyarwanda wo muri diyoseze ya Cyangugu mu Rwanda!

Cyangugu iri muri Congo, cyangwa Congo iri muri Cyangugu?.

Umupadiri wakiriwe hari ibyo agomba kwiyemeza mu gutangira imirimo aho yakiriwe muri ayo masezerano biteganywa ko yiyemeza “kurangiza ubutumwa ahawe yifatanyije n’umwepiskopi umwakiriye, abandi basaserdoti n’imbaga y’abakristu azakora akurikije gahunda y’iyogezabutumwa rya diyosezi imwakiriye, by’umwihariko imirimo igenewe abasaserdoti, kandi  akagumana ubumwe na diyosezi akomokamo, akayigezaho imbuto z’ubwo bunararibonye bw’umwihariko.”

Muri ayo masezerano, hakanateganywa ko uwo musaserdoti, “abigiranye umutima w’ubwumvire n’ubufatanye n’umwepiskopi wa diyosezi imwakiriye, yitangira n’indi mirimo yabanje kwumvikanaho n’umwepiskopi wa diyosezi imwohereje.”

Ese Nahimana na mugenzi we bakomeje ubumwe na diyoseze bakomotsemo cyangwa bwarahagaze? Ubwo bumwe bwakagombye kubamo inama umusenyeri agira abapadiri be bategetswe guhorana umubano na diyoseze bakomokamo. Uwo mubano urangwa n’iki?

Niba Nahimana na Rudakemwa baragombaga kubyumvikanaho n’umwepiskopi wabohereje mu itangizwa rya “le prophete” (nk’indi mirimo bihangiye), ese barabikoze cyangwa ntibabikoze? Ni ikibazo gifite ipfundo rikomeye.

Ese baba barabyukanyeho ko ibimenyetso byinshi ariho biganisha? Ni ukubikurikira!!

One thought on “Le Prophete na Bimenyimana: DR Congo iri muri Diyoseze ya Cyangugu?

  1. Pingback: Hutu-power mu birindiro i Paris « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s