Hutu-power mu birindiro i Paris

Standard

Na: Tom Ndahiro

Uko iby’umuhanuzi w’i Cyangugu byatangiye, bigeze aho bijya ahagaragara. Vuba aha nibajije niba hatari akagambane hagati ye Musenyeri  Jean Damascene Bimenyimana n’abapadiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa.

Ako kagambane cyangwa “ibanga” baba bafitanye, ukabibonera ku buryo Musenyeri Bimenyimana yohereje i Bulayi Nahimana kandi agendeye kuri pasiporo ya Congo, nyuma akaza kumusabira kuba yo yitwa umunyarwanda.

Ikindi kigaragaza ubushake buke cyangwa “akabanga” ni uburyo Myr. Bimenyimana yirinda gufata ibyemezo afitiye ububasha ahabwa n’amategeko, bikamuviramo gusuzugurwa urunuka na Nahimana.

Amategeko Kiliziya Gatolika igenderaho (Canon Law) arasobanutse bihagije. Itegeko rya 278, igika cya 3, kivuga ko abapadiri bagomba kwirinda gushinga amashyirahamwe afite inshingano cyangwa ibikorwa binyuranije n’imibereho yabo cyangwa ashobora kubangamira imirimo bashinzwe n’ababayobozi ba Kiliziya babashinze iyo ngingo kandi ikavuga ko abapadiri bagomba kandi kwirinda no kuyagiramo uruhare.

Imyaka irashize abapadiri Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana barashinze urubuga rwo kwigisha urwango kandi bashinzwe kwigisha urukundo nkuko babisezeranye.

Itegeko nari mvuze ryunganirwa n’Itegeko rya 285 (rya Kiliziya Gatolika), igika cya 2 ritegeka abapadiri kwirinda ikintu cyose kibusanije n’imibereho yabo, n’aho icyo kintu cyaba cyumvikana. Ibyo Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana babamo ntibibusanyije n’imibereho yabo gusa, ahubwo binanyuranye n’iy’undi wese utari uwiyemeje kwigisha ubugome.

Ibyo byose, Itegeko rya 274 (rya Kiliziya Gatolika) igika cya kabiri rivuga ko ngo “uretse impamvu zumvikana zabibabuza” abapadiri basabwa kwemera no kurangiza neza kandi bivuye inyuma umurimo umwepiskopi wabo yabashinze. Ibi byose byaba byaribagiranye i Cyangugu ku buryo abapadiri basuzugura musenyeri wabo kandi ugasanga nawe yabyemeye? Impamvu zaba zumvikana zatuma umuntu yigamba kuba umusederi ni izihe?

Amateka ariyanditse Bucyana Maritini abonye umusimbura. Uwo si undi ni  Thomas Nahimana washinze ishyaka rye “Ishyaka/Parti Ishema—IshemaParty.”

Ab’ingezi muri iryo shyaka ni aba: Padiri Thomas Nahimana, Mme Nadine Claire Kasinge, Bwana Jean Baptiste Kabanda,  Dr. Deogratias Basesayabo, Bwana Chaste Gahunde, Dr, Joseph Nkusi, Bwana Venant Nkurunziza na Bwana Ernest NSENGA.

Ku rubuga rwa leprophete.fr hari abantu bakunze kwiyita ‘Hutu power’ bumva ibintu kimwe na ba nyiri urubuga. Ishyaka rimaze kuvuka ‘Hutu Power’ yabaye mu ba mbere banditse ngo ni uko ni uko! Bifite impamvu igaragara.

Byinshi cyangwa byose mubyo bashyize mu itangazo ryabo rya mbere, birasanzwe mu bitekerezo bya ‘Hutu Power’. Nta gishya kuko nibo banyarwanda, abatari bo si abanyarwanda.

Bavuga ko baje kurwanya RPF (kuli bo abayigize si abanyarwanda) mubyo bayiziza hakabamo: “Ishyaka FPR-Inkotanyi rimaze gufata ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto mu 1994 ntiryashoboye gushyiraho ubutegetsi buhumuriza Abanyarwanda nyuma y’intambara ryatangije taliki ya 1 Ukwakira 1990 ikarimbura abanyarwanda batagira ingano igasozwa na jenoside yarimbuye cyane cyane Abatutsi.”

Mubyo bavuga byose ni muri iki gika bavugamo ijambo jenoside kandi nayo, kuri bo ikaba yarakozwe na FPR. Uwayikoze ntaho avugwa. Iryo niryo Ishema Party. Bavuga se iki kitari ibyo? Ntibisanzwe ko umuntu yakwishinja icyaha nka jenoside abarimo Padiri Nahimana bishimira ko cyakozwe, bakaba banifuza ko cyakomeza.

Muri iryo tangazo biyerekana ko baharanira amahoro. Ariko imvugo ikoreshwa ikomoka mu ijambo ryavuzwe na Geregori Kayibanda ku itariki ya 10 Mata 1994, “Demokarasi izirana n’urugomo”. (Soma Kangura N0 40-Gashyantare 1993 p.10)

Ibyanditse mu itangazo ry’ishyaka rya Padiri, usanga igitekerezo ari icya CDR n’abambari bayo. Ku rupapuro rwa mbere KANGURA N0 51 handitse ngo: “ABATUTSI BAKWIYE KURYOZWA IBY’INTAMBARA” ku rupapuro rwa nyuma hari ifoto ya Bucyana Martini wari perezida wa CDR munsi y’ifoto ye handitse ngo: “ISHYAKA RYACU NIRYO RITEZWEHO GUKIZA RUBANDA, NIRYO RISHYAMIRANYE N’ARI KU BUTEGETSI. Icyo kinyamakuru ni icyo mu Ukwakira 1993.

Mu itangazo rya Padiri Nahimana n’abo ayobora, ntibagaragaza  inkomoko y’izina ry’ishyaka ryabo. Cyakora iyo nkomoko uyishatse wayibona ku urupapuro rwa 3 rw’icyo kinyamakuru Kangura ahari inyandiko ifite umutwe: “KWITWA UMUPARMEHUTU SI IGISEBO NI ISHEMA”

Iryo zina ISHEMA rishyizwe ahagaragara kuli 28 Mutarama 2013 rifite icyo riganishaho. PARMEHUTU yakoreye kudeta i Gitarama kuli 28 Mutarama 1961. Ishema ryayo rivukiye i Paris, France nyuma y’imyaka 52.

Ni amateka reka dutegereze.

8 thoughts on “Hutu-power mu birindiro i Paris

  1. Ukuri: Musenyeri Bimenyimana yohereje i Bulayi Nahimana kandi agendeye kuri pasiporo ya Congo, nyuma akaza kumusabira kuba yo yitwa umunyarwanda.

  2. Pingback: Diyoseze ya Cyangugu yibarutse ishyaka, Musenyeri wayo ngo si muzima, mu gihe RTLM ikorera i Bulayi « umuvugizi

  3. Pingback: Padiri Nahimana afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s