Diyoseze ya Cyangugu yibarutse ishyaka, Musenyeri wayo ngo si muzima, mu gihe RTLM ikorera i Bulayi

Standard

Na: Tom Ndahiro

Vuba aha umunyamakuru  wa BBC- Gahuzamiryango yabajije Padiri Thomas Nahimana niba akiri padiri ndetse niba agisoma misa. Ibyo yabimubajije umunsi uwo mupadiri na bagenzi be 8 batangaza ko bashinze ishyaka i Paris-France.

Padiri Nahimana yamushubije n’umwirato mwinshi ko akiri umupadiri  agira ati: “Ariko ibyo ni mwe mubivuga gusa, na papa w’i Roma ni umukuru w’igihugu. Uvuga ko abapadiri badakora politiki yagomba kubisobanura neza, ahubwo ubwo wazabibaza abayobozi ba kiliziya.Sinshatse kuvuga ko bitagira amategeko abigenga, ayo mategeko ariho kandi nanjye ndayazi. Nkubwiye ko ndi umupadiri kugeza uyu munsi, nibihinduka nzakubwira”.

Padiri Nahimana yamaze kwiyumva yabaye nka Papa uyobora Vatikani, uretse we kuba akiri Padiri cyangwa Papa Nahimana I (wa mbere) yumva we ayobora u Rwanda aruyoborera muri diyoseze ya Le Havre aho yasabiwe kuba (niba akihaba) na Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana.

Gutangiza ishyaka kwa Papa/Perezida/Padiri (P3) Thomas Nahimana rishingiye kuri Parmehutu byaje nyuma yo kugaragariza agasuzuguro Myr. J.D Bimenyimana. Icyatumye uyu Bimenyimana abyihanganira ni urujijo.

Ku itariki ya 16 Gicurasi 2012, Myr Bimenyimana yandikiye  P3 Thomas Nahimana ibaruwa yo “Kwihanangiriza”kubera ibikorwa bye kuri Le prophete. Iyo baruwa ifite Réf: EV.Cya/189/2012, yanamenyeshejwe Musenyeri Jean-Luc Brunin wa Diyosezi ya Le Havre. Muri iyo baruwa kandi Myr. Bimenyimana yanibukije ko ibi yari yarabimenyesheje n’uwahoze ayobora diyoseze ya Le Havre Myr Michel Guyard mu ibaruwa yo ku itariki 9 Werurwe 2011.

Ibyo byabaye nko gukoza agati mu ntozi, P3 Thomas Nahimana yanjama Umwepiskopi wa Cyangugu, anamugabiza rubanda. Kuba Myr. Bimenyimana yarabyoroheje bitera kwibaza.

P3 Nahimana yashyize inyandiko ku urubuga rw’urwango asangiye na mugenzi we Padiri Fortunatus Rudakemwa ifite umutwe “NDAGISHA INAMA ABIHAYIMANA N’ABALAYIKI: Iyi baruwa Mgr BIMENYIMANA yanyandikiye, mwe murayibona mute?”

Uretse ibyo gushyira iby’umuyobozi we ku karubanda, P3 Thomas Nahimana yasabye rubanda gucira urubanza Musenyeri Bimenyimana. P3 yari yabanje kurumucira mbere yo kumushumuriza abambari be: ‘Tuvuge se ko Mgr Bimenyima afite uburenganzira bwo guhatira umupadiri wa Diyosezi ayobora n’Abanyarwanda muri rusange kumvira no kuyoboka buhumyi ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi butihanganira kunengwa ? None se ubu muri iyi mikorere ya Musenyeri Bimenyimana, nta gutandukira kurimo? Ubu se umuntu yasubiza iki umuyobozi mu by’iyobokamana ukora nka Mgr Bimenyimana, usa n’uwiyemeje kuba igikoresho cy’ubutegetsi, mu gusiribanga uburenganzira bw’abanyagihugu? Ko njye ari uko mbibona , mwe murabibona mute?”

Umupadiri uvuga atya nta buryo atagera aho yiyumvamo ububasha nk’ubwa Papa uri i Vatikani.

Muri iyo baruwa Myr. Bimenyimana yandikiye  P3 Thomas Nahimana, hari ibyo yamwibukije: “Ndakwibutsa ko amasezerano yasinywe n’Umushumba wa Diyosezi ya Le Havre nanjye ubwanjye, agena ubutumwa bwa gisaserdoti ukora muri diyosezi ya Le Havre azarangira ku italiki ya 31/8/2012.”

Ku itariki ya 6 Kanama 2012, P3 Thomas Nahimana yanyujije ibitekerezo bye mu rubuga rwe anabinyuza muri Radiyo Ijwi rya Rubanda yikoma umwepiskopi wa Cyangugu.

Umunyamakuru w’iyo Radiyo (ashobora kuba ari na P3 Thomas Nahimana ubwe waba warabiteguye) ati: “Musenyeri Bimenyimana we se afite koko uburenganzira bwo kubuza abapadiri ayobora kwandika ibyo batekereza? Ubu se Musenyeri uko azi u Rwanda rumeze ubu, araha Padiri Tomasi Nahimana itegeko ryo guhita ataha mu Rwanda agamije iki? Ese uriya musenyeri we ni muzima? Azunguka iki se Padiri Tomasi nataha Inkotanyi zikamwivugana? Amakotanyi yo kwubaka Hoteli abe ariyo atuma ashyira Padiri Tomasi ku gitutu ngo natahe i Cyangugu agira ngo Inkotanyi zimuce agatwe?” Muri make ni uko Musenyeri Bimenyimana bamwise umurwayi w’indembe.

Ibi unabisanga ku rubuga rw’izindi mpuzamugambi na P3 Thomas Nahimana aho bandika ngo: “Rwanda : Padiri NAHIMANA Thomas yanze kuba IKIRAGI imbere y’akarengane gakorerwa abanyarwanda !

Kuvuga ko ishyaka “Ishema” ryibarutswe n’umupadiri wa diyoseze ya Cyangugu ari Hutu-Power yashinze ibirindiro i Paris, si amakabyankuru.

Iyo Radiyo Ijwi Rya Rubanda nayo inkomoko yayo ni umujenosideri Gitera J. Habyarimana n’ikinyamakuru cye cyitiranwa n’iyo radiyo y’abahezanguni uretse ko cyo cyitwaga “Ijwi rya Rubanda Rugufi”.  Sixbert Musanganfura asobanura cyane ubugome bwa Gitera n’iryo jwi rye muri memoire ye yo mu 1987.

Radiyo “Ijwi rya Rubanda” nyirizina ariko ni RTLM kuko yo yanakuyeho “rugufi”. Ibyo byavuzwe kuli RTLM na Valerie BEMERIKI ku itariki ya 17 Gicurasi 1994. Biri muri iyi nyandiko iri muri archives za ICTR/TPIR.

6 thoughts on “Diyoseze ya Cyangugu yibarutse ishyaka, Musenyeri wayo ngo si muzima, mu gihe RTLM ikorera i Bulayi

  1. Mixing religion and politics means that priests push for partisan interests, hence cease to look at the general welfare of the flock. In short, Padiri Thomas Nahimana can no longer assist members of the flock that do not adhere to his political views

    • Iyi nkuru yawe iratera confusion, none se Diocese ya Cyangugu iba i Paris ko habayo Padiri uyikomokamo, rwose njye ntacyo ntoyemo, quels sont les traits scientifiques zigaragara umuntu yashingiraho abifata nk’ukuri? Ubutaha muhamagara imbwa mw’izina ryayo, ukuri gukomeze gutsinde mu rwatubyaye. Nabunganiraga

  2. Judging from the Genocide era, we all must be wary of what untamed religious leaders can do if left free to practice politics.

  3. Pingback: Padiri Nahimana afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne « umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s