Le Prophete: Myr Bimenyimana agiye gufata ibyemezo

Standard

Na: Tom Ndahiro

Mu gitondo cya none ku ya 4 Gashyantare 2013 Umuvugizi wavuganye na Musenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA uyobora diyoseze ya Cyangugu. Ntibyari byoroshye kuko twavuganye atifuza ko tuvugana, ariko hari icyavuyemo.

Byatangiye mu gitondo 08:18 ubwo namwohererezaga ubutumwa bugufi bwa telefone impamvu ntacyo yambwiye. Ibyo nabimwandikiye kuko namuhamagaye kabiri ejobundi simubone kandi ntagire icyo asubiza.

Nyuma y’ubwo butumwa yantelefonnye ariko ntarayifata ivaho. Nabanje kwibaza niba nawe “abipye”ariko nsanga Musenyeri atabikora.

Namuhamagaye, telephone arayakira, ndamuramutsa mu cyubahiro akwiye, nyuma ndamwibwira nanamusaba ko twaganira.

Maze kumwibwira yambwiye ko nta kiganiro twagirana kuko ngo we na kiliziya badakorera kuri murandasi (internet). Ntaranamubwira icyo nifuza ko tuvugana yambwiye ko ngo ibyo nandika amaze kubisoma byose. Ambwira ko ngo mbeshya,  nta banga afitanye “na Thomas” kandi ko uwo Thomas atagendeye kuri pasiporo ya Congo ahubwo yagendeye kuri pasiporo y’u Rwanda kandi akanyura i Kigali.

Namubwiye ko ikibazo cya pasiporo, niba naribeshye, atari cyo ikibazo gikomeye nifuzaga kuvugana nawe, ko ahubwo mpangayikishwa n’ibyo abapadiri be bandika ku urubuga “Le prophete”  cyane cyane urwango rurimo, no kudafata ibyemezo kwe mu bubasha afite.

Yakomeje kumbwira ko ntacyo ashaka ko tuganira cyakora akomeza kuvuga ari nabyo byari ngombwa, kuko hari ababaye nk’abapadiri ba Le Prophete  baragendeye kuri Diplomatic Passport y’u Rwanda.

Mu ijwi ririmo ubukana n’akajinya no kwemeza ko ntacyo tugomba kuvugana, yambwiye ko hari “ibyemezo” bagiye gufata mu rwego rwa kiliziya.

Musenyeri Bimenyimana ntiyavuze ibyo byemezo ari byo n’igihe bizafatirwa, cyakora hari ububasha afite nibura ku muntu ucyitwa umusaseridoti nka P3 Thomas Nahimana na mugenzi we Padiri Fortunatus Rudakemwa.

Nashatse uko twakomeza kuganira numva ntadohora mpitamo kumusezeraho, cyane ko icyo yari amaze kumbwira kandi adashaka ko tuvugana byari bihagije.

Twarangije nkibaza icyatumye yarakariye ibyo nanditse ariko akaba yaroroheje ku urwango rwango rwamamazwa n’abapadiri be.

Nanibajije impamvu yavuze ko nta banga afitanye “na Thomas” ariko ntavuge ko ari Padiri Thomas.

Ese byaba ari ukwibagirwa cyangwa yakuyeho ijambo “padiri” kubera kwumva atakiri we? Ni ukwibaza gusa no gukeka no gukekeranya ko haba hari ikigiye guhinduka.

Nyuma y’igihe cyenda kungana n’amasaha abili, nohereje Musenyeri ubutumwa bumushimira ku mwanya we (wari ugoranye) yampaye n’ibisubizo byiza. Dutegereze ibyemezo bya Kiliziya.

9 thoughts on “Le Prophete: Myr Bimenyimana agiye gufata ibyemezo

  1. Ariko nawe uri igicucu vraiment! Nako uhamibye ibyakuvugwagaho. Wowe se hari inyandiko wigeze werekana ivuga ko wibeshye, ukaba ubisabira imbabazi? Ariko uti YEGO RWOSE, nzi guhamagara, nta n’isoni! Ese ni nde waguhaye numero y’uwo musenyeli, ko wumva mutari muziranye??? Sometimes, nibaza niba utaranasaze, bikanga kugera imusozi, nk’uko ikirunga kiruka ariko coulée de lave ntizigere i musozi!

    Naho ndetse rubanda ntibarakara!

  2. Pingback: Padiri Nahimana afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne « umuvugizi

  3. Pingback: Padiri Nahimana Yasabye Musenyeri Bimenyimana Gucisha Make « umuvugizi

  4. Pingback: Musenyeri Bimenyimana yafatiye ibyemezo Padiri Nahimana | umuvugizi

  5. Pingback: Musenyeri Bimenyimana yafashe ibyemezo. Padiri Nahimana yarahagaritswe | umuvugizi

  6. Yowas ahubwo nta na control agira mu kanwa ke,nta n’ubwo areba kure ngo abone ko no kuba padiri yaremeye ikosa ari ubutwari. Ahubwo se Musenyeri Bimenyimana yagaragaje ubumwe,ubutabera,n’ubunyangamugayo mu byo yavuze? nta mwuka umurimo ntawo.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s