Padiri Nahimana afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne

Standard

Ku itariki ya 4 Gashyantare 2013, navuganye na Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana wa Cyangugu, Umuvugizi wandika inkuru  Le Prophete: Myr Bimenyimana agiye gufata ibyemezo.

Muri iyo nkuru, kimwe mubyo Myr. Bimenyimana yatangaje ko cyamubabaje ni uko ngo nanditse ko P3 Nahimana Thomas yavuye mu Rwanda agendeye kuri pasiporo y’igihugu duturanye cya DR Congo kandi ngo atari byo.

Na P3 Nahimana Thomas aza kubishimangira anishongora ko ibyo ari gihamya ko abeshyerwa.

Ibyo bya pasiporo ya Congo UMUVUGIZI wari wabyanditse muri Le Prophete na Bimenyimana: DR Congo iri muri Diyoseze ya Cyangugu?

Iyo nkuru yanditswe P3 Nahimana Thomas alias Bucyana Martin atarashinga CDR-Pawa i Paris. Akaba ari bwo handitswe  Hutu-power mu birindiro i Paris yaje gukurikirwa n’indi nyandiko Diyoseze ya Cyangugu yibarutse ishyaka, Musenyeri wayo ngo si muzima, mu gihe RTLM ikorera i Bulayi.

Nari nzi ko imyaka irindwi atari myinshi cyane yatuma umuntu yibagirwa ikintu gikomeye yanditse cyangwa yasomye. Cyane iyo icyo kintu kidasanzwe.

Ibyo nabibonye kubera ibyo maze iminsi urubuga UMUVUGIZI rumaze iminsi rugaragaza kubijyanye n’abapadiri Nahimana Thomas na Fortunatus Rudakemwa ba diyoseze ya Cyangugu, bihaye inshingano yo kwamamaza urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside ku rubuga rwabo (leprophete.fr)

Imyaka irindwi ivugwa ni iyihe? Ibyo gusuzugura no kwandagaza Myr. Bimenyimana, P3 Nahimana Thomas ntabitangiye vuba aha. Ku itariki 9 Mutarama 2006, P3 Nahimana Thomas yandikiye Myr Bimenyimana, (hari kopi ya email) abishyira mu ruhame mu nyandiko yise “NTINYUTSE KWANDIKIRA MUSENYERI  BIMENYIMANA UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA CYANGUGU”

Iyo nyandiko yohereje ku gicamunsi, yabazaga Musenyeri ngo “UBURENGANZIRA BWO GUHUNGA BWABAYE ICYAHA RYARI?” Ikaba ari inyandiko itaye yifatiye ku gahanga Musenyeri kubera ibyo yavugiye kuri paruwasi ya Muyange ku itariki ya 8 Mutarama 2006.

Muri iyo nyandiko padiri yaribeshye yandika umwaka ko ari 2005 kuko yanditse ngo “kuri iki cyumweru 8/1/2005…” kandi iyo tariki y’uwo mwaka ntiyari ku cyumweru.

Ku urupapuro rwa kabili arabaza Myr. Bimenyimana ngo “Ubu se koko nageze aho nitabaza Kinshasa ikampa passeport ya Congo ndahagaritse umutima?”

Nyuma y’imyaka irenga irindwi uwanditse ko ‘yatabawe’ na pasiporo ya Congo arahakana ko atayigendeyeho, uwo yandikiye nawe akavuga ko ibyo bintu ari ikinyoma. Tuzamenya dute ukuri? Iyo pasiporo yakoze iki/ite?

Uwanditse n’uwandikiwe bagombaga kwibuka ko bitari hagati yabo bombi kuko iyo biba ibyo uwanditse ntiyari kwandika “Ntinyutse kwandikira Musenyeri  Bimenyimana umushumba wa diyosezi ya Cyangugu”

Iyo mvugo ya “Ntinyutse kwandikira” kanaka, ikoreshwa iyo umuntu atanga abagabo ngo ‘nimurebe/nimwumve ndavuze’.

Byinshi byo muri iyi nyandiko y’impapuro eshanu tuzayigarukaho mu buryo burambuye nyuma kuko ihishe byinshi. Ariko hari ibyo abantu bakwiye kwibaza kuko bifite byinshi bihatse.

CDR Nahimana T yagize icyo yibutsa Myr Bimenyimana, kandi gikomeye: “Mu kwezi kwa karindwi hari abafaransa bagusabye ko wandekura nkaba ngiyeyo gato tukareba uko ibintu bigenda, ntiwabyanze? Mu kwezi kwa munani, abapadiri bo muri Espagne ntibohereje impapuro za ngombwa ngo mbe ngiye, ntiwazibitse ukituriza? Abo ni abasazi?

Uwiyambaje Kinshasa gushakira CDR Nahimana ni we ku giti cye cyangwa ni “ABAFARANSA” (bo batitwa n’abapadiri) cyangwa aba“ESPAGNE”? Ari abo Bafaransa n’aba Espagne, barazwi kuko ntabwo babivugaga mu magambo gusa cyangwa kuli telephone.

Nyuma  ya pasiporo y’inyekongo kuboneka, abashakaga guhungisha CDR Nahimana nibo bari bafite inshingano ya visa kandi na Musenyeri akagira uko abimenyeshwa.

Hari byinshi umuntu akwiye gukomeza kwibaza. Espagne na France biri mu bihugu bikorerwamo cyane propaganda y’impuzamugambi nka CDR Nahimana na bagenzi be. Abamufashije guhunga si nabo bari inyuma y’urubuga leprophete n’ishyaka rishya rya Hutu-Power yavukiye i Paris?

2 thoughts on “Padiri Nahimana afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne

  1. Something must be done about that web site (le prophète) and fast. There is a difference between protecting freedom of speech and allowing people to use the internet to preach murder like RTLM did! Is it possible to gather enough rwandan signatures on a petition that would block it off the net? It is our duty to protect our country because the rest of the world really isnt concerned. I wish the catholic church would stop letting evil hide behind the cloath.

  2. Pingback: Padiri Nahimana: Ibimenyetso birerekana ko ubugome bwamuteye ubugoryi | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s