Padiri Nahimana Yasabye Musenyeri Bimenyimana Gucisha Make

Standard

Na: Tom Ndahiro

Hashize iminsi irenga icumi nsohoye inkuru kuli uru rubuga, inkuru nise Padiri Nahimana afite pasiporo ya Congo, umugambi w’Abafaransa n’abapadiri bo muri Espagne.

Nyuma y’ubwo nabanje kuba mpugiye mu bundi bushakashatsi kuri uwo mupadiri Thomas NAHIMANA na mugenzi we w’umu PAWA witwa Fortunatus RUDAKEMWA bafatanyije urubuga rwo kwamamaza urwango bise le prophete.

Uko kuba mpugiye mu bindi, ni uko nari ntegereje ko NAHIMANA yongera kuvuga ko nta pasiporo ya DR Congo afite nkuko yari yitakumye ngo twari twibeshye.

Uwashaka yasoma amateshwa asanganywe muri “Politiki yubakiye ku Bujiji, Iterabwoba n’ukwikubira isize u Rwanda iheruheru” yasohoye ku itariki ya 4 Gashyantare 2013. Uwo munsi akaba ari nawo nari nasohoye inkuru nise Le Prophete: Myr Bimenyimana agiye gufata ibyemezo.

Kugeza ubu P3 Thomas Nahimana ntacyo yavuze kandi ntacyo yahingutsa kandi azi neza ko ukuri guhari kandi kuzwi. Ibinyoma bye bisanzwe n’ingengabitekerezo ye ya jenoside azakomeza abyandike.

P3 Thomas Nahimana azanakomeza kuvuga ibyo ‘yitumye’yitwa ko avugira  Kiliziya Gatolika, anakomeze kurengera abajenosideri no kwamamaza ingengabitekerezo yabo.

Ibyumweru bigiye kuba bibiri Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana atangaje ko agiye gufata ibyemezo kubijyanye n’abapadiri bigize abahanuzi b’amahano (prophetes of doom).

Kugeza ubu nta cyemezo Myr Bimenyimana arafata ngo kijye ahagaragara. Ari ku bapadiri be cyangwa se nibura icyemezo kigaragaza ko byamunaniye nkuko Papa Benedigito XVI yabigenje vuba aha.

Kunanirwa gufata icyemezo kwa Myr Bimenyimana bifitanye isano na email twavuze ubushize yandikiwe na P3 Nahimana ku itariki 9 Mutarama 2006—yihenura ngo “NTINYUTSE KWANDIKIRA MUSENYERI BIMENYIMANA UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA CYANGUGU”

Iyo email y’impapuro eshanu, ari naho avuga ko yarinze kwitabaza Kinshasa ikamuha pasiporo, akavuga ko Abafaransa n’Abaspanyoro ari bo bamusabiraga kujya iwabo. Soma “La France et le Hutu Power: l’autre entente cordiale” wumve urukundo rumaze igihe.

Uko gusabirwa n’abafaransa n’abaspanyoro bifitanye isano n’ibyo akora ubu Nahimana na Rudakemwa bakora ubu. Impuhwe abafaransa bari bafitiye umupadiri w’i Cyangugu ni izihe niba atari urukundo bagirira abajenosideri n’abapawa nkuko byahoze?

Abantu bakwiye kwibaza aho umupadiri abwira umuyobozi we ngo: “Mu kwezi kwa karindwi hari abafaransa bagusabye ko wandekura nkaba ngiyeyo gato tukareba uko ibintu bigenda, ntiwabyanze? Mu kwezi kwa munani, abapadiri bo muri Espagne ntibohereje impapuro za ngombwa ngo mbe ngiye, ntiwazibitse ukituriza? Abo ni abasazi?”

Izo ni imbabazi zisanzwe cyangwa ni iza bihehe? N’ubwo abanyarwanda bavuga ko urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya, aha umuntu yabihindura ko ba nyiri imbabazi batashakaga kurya umwana ahubwo umubyeyi. Soma: La complicité de la France dans le génocide des Tutsi du Rwanda.

Uko umuntu agenda asoma neza iyo email Nahimana yandikiye Bimenyimana nibwo wumva ibanga riri hagati y’abo bantu bombi. Kuri pg.4  y’iyo email Nahimana abwira Musenyeri we ko ari “..umwepiskopi wanga umupadiri we”, ariko kandi uwo mupadiri wanzwe akaba “kumurwanira ishyaka”

Nahimana yabwiye Myr. Bimenyimana ngo yibuke. Ati: “ibuka inyandiko nandikishije mu binyamakuru nkurwanaho na we bakwikoreye… (…) usubire mu mibare urebe amafaranga yinjiye muri diyosezi binturutseho, dore ko nabonye ariyo akunzwe kuruta abantu!”

Ntibyarangiriye aho, Thomas Nahimana atabanje gukubita umutego Musenyeri J.D Bimenyimana amubwira ngo “Nubishobora uze gushishoza muri “ta vie privée” ntubura kuhasanga wa mugera wari ukwiye gutuma buri wese acisha make akabana n’abandi mu mahoro!”

Ibyo nibyo abongereza bita blackmail abafaransa bakabyita chantage.

Kuvuga “ta vie privée” yibutsaga Musenyeri Bimenyimana gusuzuma ubuzima bwe bwite. Ubuzima bwite bwa Musenyeri buzwi n’umupadiri we yigishije ari umwana n’ubuhe? Umugera uri muri Musenyeri umusaba gucisha make ni uwuhe? Ese gucisha make Musenyeri yasabwe mu myaka irenga irindwi ishize ntabwo byaba bifitanye isano n’ibiba ubu bituma nta cyemezo gifatwa ngo adakanga rutenderi amabanga akameneka?

Amafaranga adasanzwe Padiri Nahimana yinjije muri diyosezi yangana iki, yayavanaga he? Aho inkomoko y’ayo mafaranga ntabwo yaba igira icyo ihuriyeho n’abasabaga Musenyeri ngo areke Nahimana ajye iwabo? Cyangwa n’ayo mafaranga n’indi migera iri mu bintu bituma Musenyeri agomba gucisha make?

Muri ya nyandiko ya Padiri Thomas Nahimana yo kuwa 4 Gashyantare, arigamba: “Muri iki gihugu (Ubufaransa) haba amoko arenga 14 y’impushya zo  kugituramo (Cartes de séjour), njye nkaba naragize amahirwe yo guhabwa uruhushya rwo kuhaba ntagombye kunyura mu nzira ndende yo gusaba ubuhungiro…”

Uwo mu CDR si amahirwe yagize ahubwo ni ababimugiriyemo harimo abasabaga musenyeri Bimenyimana ko ajya iwabo, na Musenyeri ubwe abinyujije muri diyosezi y’aho mu Bufaransa mu rwego rwo kwiyunga kandi agomba gucisha make.

Bizagenda bite? Ni ugutegereza kuko muri iyo nyandiko ya vuba aha Nahimana yivugira ko na musenyeri nta bundi bubasha amufiteho.

4 thoughts on “Padiri Nahimana Yasabye Musenyeri Bimenyimana Gucisha Make

  1. Mbega amanyanga! The moral corruption of the church in Rwanda is just beyond belief! There s a scandal in the air. Nibashyirwe ahagaragara.

  2. Pingback: Padiri Nahimana: Ibimenyetso birerekana ko ubugome bwamuteye ubugoryi | umuvugizi

  3. Pingback: #Rwanda: Abapadiri ba #Cyangugu bashyigikiye umujenosideri #Bikindi, Gregory Kayibanda ngo yatumwe n’Imana | umuvugizi

  4. Tom, ur’umuntu w’umugabo. Imana iguhe umugisha kdi ikurinde mu majya no mu maza, ikongerere ingufu nyishi ubucukumbuzi bwawe burusheho kwimbika, umugambi mubisha w’abagome bakomeza guhembera urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside barusheho kumenyekana. Birandenze, ubushakashatsi bwawe, bukwiye guterwa inkunga na leta n’imiryango itagengwa na leta, hagashyirwaho gahunda ya kubamagana no kubakomanyiriza kurwego mpuzamahanga harimo na vatican. Mubane n’IMANA.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s