Ibimenyetso bigaragaza ko Abapadiri Nahimana na Rudakemwa bashyigikiye jenoside

Standard

Na: Tom Ndahiro

Bimwe mu biranga abantu basabitswe n’ingengabitekerezo kirimbuzi, ni ukwigira nyiramukubitwa (victim) no kubeshya. Ibi bakabikora byiyongera ku ihame bagenderaho ryo gufata abantu bose nk’injiji, cyangwa se kumva abantu bose batekereza nka we.

Ku itariki ya 5 Gicurasi 2011, urubuga rwa CDR,ruzwi ku izina rya www.leprophete.fr , rwatangaje inkuru kuri Phocas Nikwigize wahoze ari Musenyeri wa diyoseze ya Ruhengeri.

Iyo nkuru ivuga ko “Myr Nikwigize yishwe urw’agashinyaguro”, yanditswe na PNahimana Thomas inasohoka ku urubuga rw’undi mugabo wamamaza Hutu-Power ukomoka i Cyangugu witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana.

Nkuko Padiri Thomas Nahimana yabyanditse sinshidikanya ko Myr Nikwigize yaba yarapfuye, kuko iyo bitaba ibyo hari aho yaba ari hazwi.

Ubusanzwe ntawe ujya mu buzima bw’uwapfuye keretse hari impamvu ikomeye. Iyo mpamvu ni inyandiko ya Thomas Nahimana.

Simvuga kubyo Nahimana yanditse bijyanye n’uburyo yishwe kuko bijyanye n’imitekerereze y’ikijenosideri itwerera abandi ubugome bubarimo (Accusations in the mirror).  Ibyo byarakozwe cyane  mu gihe cyo gutegura jenoside yakorewe abatutsi, ubu birakorwa mu gihe cyo kuyihakana no kuyipfobya.

Urupfu rw’uwo Musenyeri, Nahimana aruvuga nk’inyandiko y’igitekerezo mpimbano (fiction) gusa agashyiramo amazina y’abantu bazwi nka Jenerali Fred ibingira na Padiri Kiwanuka ngo bihe ikinyoma cye ireme. Akagira amahirwe abantu benshi bakabifata nk’ibisazi kandi ari ubusegwe akwiza mu bantu.

Ibihimbano by’ubugome simbigarukaho. Iby’uwo Musenyeri mbigarutseho kubera ibyo yavuzweho na Thomas Nahimana akamutaka cyane, no gushaka kwigira nyiramukubitwa kubera kumva ko abantu bose ari injiji.

Nahimana avuga kuli Phocas Nikwigize akanigira nyiramukubitwa:

“Abamumenye bemeza ko yari umuntu mwiza, wacishaga make cyane. (…) ko yari umubyeyi mwiza n’umukristu ukunda Imana…bahamya ko yari umushumba wahoraga ashishikajwe n’imibereho myiza y’intama yaragijwe… Ntiyigeze ashyigikira ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe; biratangaje kuba ari cyo kirego gifatika cyaba cyaramucishije umutwe. Ibi bikaba bihuje n’ibyo abayobozi ba FPR nka ba Tom Ndahiro bakunze kurega Umuhutu wese ushobora kugira ibitekerezo, ngo ni Interahamwe, umupawa, umujenosideri cyangwa ngo apfobya jenoside, ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside, n’ibindi nk’ibyo. Bagira batya bakakugerekaho bene ibi birego nta kimenyetso na kimwe bashingiyeho…Arazira ko ari muri ba Bahutu bake bari bajijutse muri 1959, bakaba bazi uko revolisiyo yagenze. FPR ishaka kuyobora Abanyarwanda nk’impumyi zitagira amateka igomba kuba yaraje ifite gahunda yo kurimbura abo bose bazi neza iby’icyo gihe….Koko rero,n’ubwo bitavugwa mu binyamakuru, abantu bo muri iyo “generation yose”, FPR ibanga urunuka ndetse abo itishe barafunze, abandi bafashe iy’ubuhungiro. Ng’ubwo ubuterahamwe Musenyeri Phocas yazize!”

Muri ayo magambo arimo ibinyoma n’ibindi, harimo ibintu by’ingenzi bitatu. Icya mbere ni uko Padiri Thomas Nahimana asabye ibimenyetso bimuhamya ko ari umupawa ufite ingengabitekerezo ya jenoside akaba anayipfobya.

Icya kabiri cy’ingenzi kirimo n’uko mubyo yivugiye ari ikimenyetso cy’ibanze ko ahakana jenoside akanashyigikira jenoside n’abayikoze ku mugaragaro.

Icya gatatu, ni uko ibitekerezo avuga ari ibitirano bisanzwe mu nyandiko z’abahakana n’abapfobya jenoside.

Ikimenyetso cya mbere ni ukubona umuntu utinyuka kuvuga ko Phocas Nikwigize yari umuntu mwiza utarashyigikiye Interahamwe, akabikora abizi kandi abigambiriye, nta kindi wamwita uretse umujenosideri.

Ku itariki 13 Gicurasi 2011, ku urubuga leprophte hari umuntu wagize icyo avuga (comment#128) kubyo Thomas Nahimana yanditse  kuri Nikwigize agira ati: “Kuvugira Phocas ni ukwirengagiza uruhare yagize mu gukwirakwiza idéologie yo kwanga abatutsi kugeza ku umunota wa nyuma w’ubuzima bwe. Niba utabizi cyangwa udashaka kubyandika ngo n’abandi bamenye ubugome bw’icyo kirura cyamaze imyaka cyiyambitse uruhu rw’intama, dore amagambo we ubwe yivugiye, asubiza umunyamakuru wa De Volkskrant kuri Goma, tariki 2/6/1995: “Un muhutu est simple et droit, mais un mututsi est rusé et hypocrite. Il se montre bien, poli et charmant, mais quand le moment est venu, il fonce sur tout. Un mututsi est foncièrement mauvais, pas par éducation mais de par sa nature. ” Jye ahubwo mbona yaragize Imana kwipfira naho ubundi inkiko zari kumukoza isoni, Kiliziya ikamwagana, isi yose ikamwamagana, maze akabura aho arigitira. Ntibitangaje ariko kuba muvugira abantu bafite iyo idéologie kuko namwe ari yo mwonse akaba ari na yo mwigisha.”

Uwanditse iyo comment yagabanyije cyane amahano yavuzwe na Nikwigize abwira icyo kinyamakuru De Volkskrant.

Thomas Nahimana yandika iriya nkuru yari azi neza ayo magambo Musenyeri Phocas Nikwigize yavuze, yuzuye urwango rudasanzwe.

Kubirengaho akavuga ko ari ari umuntu mwiza ntacyabiteye uretse ingengabitekerezo ya jenoside.

Thomas Nahimana nawe agomba kuba ari interahamwe ruharwa, kuko bitabaye ibyo ntiyagatinyutse kujya ku karubanda akabeshya ko Phocas Nikwigize atashyigikiye ibikorwa by’interahamwe kandi azi neza ibyo yabwiye icyo kinyamakuru cyo mu bubiligi. Nikwigize yavuze ko jenoside ari igikorwa cyumvikana, kikanibagiza iby’ubukirisitu.

Nikwigize ati:

“Ce qui s’est passé en 1994 au Rwanda, était quelque chose de très humain : quand quelqu’un t’attaque, il faut que tu te défendes,.. Dans une telle situation tu oublies que tu es chrétien, tu es alors humain avant tout.”

NIKWIGIZE yasobanuye impamvu abatutsi bose bagombaga kwicwa. Icya mbere ni uko ari babi muri kamere yabo. Ubivuze mu magambo ya gikristu, abatutsi baremwe nabi. “Un mututsi est foncièrement mauvais, non pas par éducation mais de par sa nature.” Ibyo ni ukubwira n’utari ubizi ko nta cyaha kwikiza umuntu utazigera aba mwiza.

Muri icyo kinyamakuru Nikwigize yanatanze indi mpamvu abatutsi bagombaga gutsembwa. Ngo bari bashyigikiye umwanzi, bityo abahutu bakaba bari bafite inshingano yo kwikiza abagambanyi. Ati : “Comme dans toute guerre il y avait des espions. Pour que les rebelles du FPR, réussissent leur coup d’état, ils disposaient partout de complices. Les batutsi étaient des collaborateurs, des amis de l’ennemi. Ils étaient en contact avec les rebelles. Ils devaient être éliminés pour qu’ils ne nous trahissent pas.”

Musenyeri Phocas Nikwigize, imvugo ye iranga umujenosideri ruharwa kuko hari ibintu bitaburamo. Banyirabayazana ba jenoside banakwiye kubiryozwa ni Inkotanyi, ko abatutsi bagombaga kwicwa ngo batazagira abahutu abacakara bamaze gufata ubutegetsi, ko bakoresha intwaro zirimo imbunda n’abatutsikazi, kandi akaba ari abantu babi cyane.

Nikwigize ushimwa cyane na Nahimana ati: “Mais c’est la faute des rebelles. Les Batutsi voulaient restaurer leur pouvoir et réduire les bahutu en esclavage (…) En vue d’atteindre cet objectif, ils disposaient de deux sortes d’armes: leurs fusils, venus d’Europe et leurs femmes. Ils donnent leurs femmes aux européens et restent ainsi en alliance durable avec eux. Tellement ils sont mauvais !”

Padiri Nahimana yasabye ibimenyetso bimuranga we na bagenzi be azabihabwa bishingiye kubyo biyandikiye.

Ba nyiri urubuga leprophete (Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa) nta soni bagira ngo nibura basabe imbabazi abantu babeshya ko Nikwigize ari umurezi mwiza kandi ari umurozi w’ubwenge n’umutima.

Biracyaza.

One thought on “Ibimenyetso bigaragaza ko Abapadiri Nahimana na Rudakemwa bashyigikiye jenoside

  1. Pingback: Padiri Nahimana: Ibimenyetso birerekana ko ubugome bwamuteye ubugoryi | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s