Ndereyehe waremye Impuzamugambi za CDR mu 1992 yahawe inshingano nk’iyo mu 2013

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ejo ku itariki ya 1 Werurwe 2013, mu Buholandi, uwitwa Yvonne Ntacyobatabara Basebya yahamijwe icyaha cyo guhamagarira abantu gukora jenoside, anakatirwa gufungwa imyaka 6.

Yvonne Ntacyobatabara yaburanishijwe ndetse anacirwa urubanza ari umwenegihugu w’u Buholandi.

Ntacyobatabara ni umugore wa Augustin Basebya wigeze kuba umudepite wa MRND mbere y’uko akora ishyano muri jenoside yakorewe Abatutsi agahungira i Burayi. Augustin Basebya  yageze aho abona akazi mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha muri Tanzania mu ikipe yunganira umujenosideri Juvenal Kajelijeli.

ICTR yaje kwirukana Augustin Basebya mu mwaka w’2001 ariko iperereza rirakomeza kuri we, iryo perereza rikaza kwerekeza no ku mugore we Yvonne Ntacyobatabara wari umurwanashyaka uzwi wa CDR.

Augustin na Yvonne basebya, si bo bajenosideri bonyine bari mu Buholandi. Abakuru muri bo ni Charles Ndereyehe na Mugimba Jean Baptiste.

Charles Ndereyehe ushinjwa ubwicanyi ndenga kamere i Butare mu kigo cy’ubushakashatsi muby’ubuhinzi  (ISAR) ari mubateguye umugambi wo gukomeza jenoside.

Soma: Genocide-laundering: Historical Revisionism, Genocide Denial and the Role of the Rassemblement Républicain pour la Democratie au Rwanda (RDR)  inyandiko yasohotse mu gitabo AFTER GENOCIDE: TRANSITIONAL JUSTICE, POST-CONFLICT RECONSTRUCTION, AND RECONCILIATION IN RWANDA AND BEYOND. Phil Clark & Zachary D. Kaufman, eds., Columbia University Press and C. Hurst & Co., 2009

Ndereyehe Ntahontuye, niwe wari perezida w’abajenosideri biyita abanyabwenge bari mu itsinda ryitwa Cercle des Républicains Progressistes (CRP).

Iryo tsinda rya CRP niryo ryagize igitekerezo cyo gushyirwaho kw’umutwe w’abahezanguni ushingiye kuli MRND, hagashingwa CDR cyakora igahabwa abandi kuyiyobora barimo Mugimba Jean JB.

Kuba u Buholandi budakulikirana Ndereyehe na Mugimba nkuko bakurikiranye Ntacyobatabara ntibyumvikana. Keretse niba uwo mugore yarazize izina rye!

Mu gihugu cya Afrika y’epfo ku itariki ya 23 Gashyantare 2013, muri Crown Hotel iri ahitwa Rosebank ho mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’epfo habaye inama yahuje RNC (ihagarariwe na Faustin Kayumba Nyamwasa, Condo Gervais, Paulin Murayi na Patrick Karegeya), na  FDU-Inkingi (ihagarariwe na Charles Ndereyehe, Nkiko Nsengimana, na Sixbert Musangamfura.

Muri iyo nama, Charles Ndereyehe, umwe mubashakishwa n’igipolisi mpuzamahanga (Interpol) kuva mu mwaka w’2007 kimwe na Mugimba Jean Baptiste, ubu ngo niwe RNCna FDU- Inkingi bahaye inshingano zo kwiga uburyo bwo guhuza abarwanya u Rwanda.

Inshingano Ndereyehe yahawe yo “guhuza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda” isa neza neza n’iyo gushyiraho CDR yaje kwiyita IMPUZAMUGAMBI.

Ikizava mubyo Ndereyehe yasabwa ni uguhuza umugambi.

Kimwe mu mu binyetso bigaragaza ubuterahamwe bwa Charles Ndereyehe kiri muri ICTR. Soma ibitekerezo by’abari bagize Inama ya CRP mu Ruhengeri muri Gashyantare 1992. Iyo nama yari iyobowe na Charles Ndereyehe ari kumwe na Visi perezida w’ako gatsiko k’abicanyi Dr. Nahimana Ferdinand (wakatiwe na ICTR gufungwa imyaka itari mike) n’abandi.

Uwo Charles Ndereyehe anagaragara kabili ku Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside. Urutonde usangaho n’umukuru w’ingabo za FDLR Mudacumura Sylvestre, n’abafaransa baregwa ko bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ari bo Colonel Jacques HOGARD na Philippe Robardey.

Soma kandi Al Qaeda boss dead, as Rwandan terrorists and genocidaires enjoy impunity wumve ingengabitekerezo n’ibikorwa by’abantu igihugu cya Afrika y’Epfo giha urubuga.

Mu bantu bari muri iyo nama yabereye muri Crown Hotel, harimo umwe abantu badakunze kwibandaho kandi ari inkingi ya RNC ku ifaranga. Uwo ni Paulin Murayi.

Murayi ni umukwe w’umujenosideri Kabuga Felicien. Kabuga arazwi kubera gushakishwa na ICTR akaba atabone ka kubera amafaranga.

Amakuru UMUVUGIZI wabonye ni uko Kabuga Felicien ari mu baterankunga bakomeye ba RNC, akabikora binyuze ku mukwe we Murayi.

N’inama ya Johanesburg ngo Kabuga yayiteye inkunga itubutse bituma abaha amabwiriza yo kwizera Ndereyehe.

Amadolari anyanyagiza mubagomba kumuhisha ngo adafatwa n’ubutabera mpuzamahanga, anagera ku bayobozi ba RNC na FDU-Inkingi bamwijeje kuzamuhishira uko bishoboka kose.

Abanyamerika bashakisha Kabuga Felicien bakaba baranemeye gutanga akayabo, babinyujije kuli Paulin Murayi cyangwa Patrick Karegeya bamubona vuba.

Kuba Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bahura bakanemera ko bagiye gutekererezwa na Charles Ndereyehe, ntibitangaje keretse utarasomye Genocide denial in mined minds and hearts.

Usomye iyi nyandiko neza wakumva ko RNC n’abajenosideri bunze ubumwe kera cyane. Abantu bakwiye guhwitura abantu babaha ibimenyetso by’umubano unuka.

Umuvugizi uzanababwira n’ibindi ku bantu bari muri iyo nama nka Sixbert Musangamfura, umwarimu wigishije kwanga abatutsi.

Iby’ingengabitekerezo kirimbuzi ya Musangamfura biri mu nyandiko Musangamfura ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa FDU-Inkingi akwiye kuregwa jenoside no kwigisha urwango.

Bizakomeza.

One thought on “Ndereyehe waremye Impuzamugambi za CDR mu 1992 yahawe inshingano nk’iyo mu 2013

  1. Pingback: Umunyamakuru wa BBC yari muri “Dream Team” y’Interahamwe n’Impuzamugambi | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s