Ibimenyetso: Leprophete irita Abatutsi Shitani, Abicanyi n’Inyangarwanda

Standard

Na Tom Ndahiro

Hari inkuru yasohotse ku urubuga leprophete.fr ku itariki ya 3 Werurwe 2013. Iyo nyandiko ni isanzwe y’urwango kuli leta y’u Rwanda muri rusange na RPF (soma abatutsi) by’umwihariko. Munsi y’iyo nyandiko y’urwango hari igitekerezo cyitwa ko ari comment ariko ni icya ba nyiri urubuga kuko gisa n’ibindi byanditswe n’abapadiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa.

Iyo comment (#29) iragira iti: “RPF ni LUCIFER muzima, yuzuye ikinyoma! Aba “batutsi” nta kuri kubabamo, nkuko Shitani nayo ikoresha ikinyoma gusa, lucifer yifatiye RPF, ibagira impumyi,ku buryo abagize RPF bica umuntu wese ushatse kuvugisha ukuri! Aba bikundira amafaranga kuruta uko bakunda u Rwanda! Ntibakunda u Rwanda na gato, ku buryo biteguye no kwisubirira muri Uganda, hagize ubatesha u Rwanda! Byonyine inyandiko bandika zikwereka uko ubwenge bwabo bungana! U Rwanda ubu ruri mu maboko y’abajura (abicanyi=Lucifer)! Inkotanyi=inyangarwanda! Abahutu bararengana,kandi na mbere ya 1959 bararenganaga! TUGOMBA KWIVUMBURA byanze bikunze, kandi ni biba ngombwa turajya mwishyamba!”

Ibi iyo ubisomye wumva ibyo abapadiri ba nyiri urubuga batekereza, n’icyo ishyaka barimo (ISHEMA ry’ubuparmehutu) ritekereza.

Nkuko Umuvugizi wabivuze ubuheruka twerekana ko ubugome bwateye padiri Thomas Nahimana ubugoryi, uru rubuga ni KANGURA nshya kuri murandasi/ New KANGURA on internet.

Uri umuntu muzima, uri umupadiri ubikwiriye ntiwakwemera ko abantu bitwa amashitani kubera ubwoko bwabo.

Kwemera ubugome nk’ubwo bugahita ku urubuga ruhuza imbaga, uzi icyo amagambo nk’ayo yakoze mbere no mu gihe cya jenoside, ni ikimenyetso kindi kandi gihagije ko ingengabitekerezo ya jenoside yagize ba nyiri urubuga ba ruharwa.

Barabeshya si abapadiri basanzwe. Ni abapadiri b’interahamwe nka ba Athanase Seromba, Serge Desouter, Musenyeri Phocas Nikwigize n’abandi babeshya ko.

Niba Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana acyumva ko afite abapadiri bitwa Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa aribeshya akanabeshya na rubanda.

Umugomeramana utagira umutimanama ntiyaba umupadiri. Myr Bimenyimana akwiye kubizirikana. Kwihanganira ibyo bandika akabibona ko bisanzwe ni ukubashyigikira.

Iyo wita abo bantu abicanyi, abajura, inyangarwanda kubera icyo bari cyo uba ushishikariza abantu kubica aho bababoneye kandi ubishe akaba agize neza.

8 thoughts on “Ibimenyetso: Leprophete irita Abatutsi Shitani, Abicanyi n’Inyangarwanda

  1. Ibya bariya ba padiri birababaje, ariko biranerekana ko bagenzi babo bishe, ntibacitswe – byari mu mitima yabo. Mbese kubwabo bakoze umulimo w’ Imana. Naho rero uriya wanditse “poster” ngo azajya mu ishyamba ( ashobore kuba ari n’ umupadiri umwe muri bariya bahindutse wabyanditse nkuko Tom yabifoye) – nuko nyine abeshya – niba yajyagayo, yazagarurwa n’ imodoka za UHCR amaze guca akenge. Hari abanyarwanda mu mahanga tubamo bamaze imyaka 10 batubwira ngo nabo bazajya mu mashyamba, aho kujyayo ahubwo bakarushaho kwiyenyegeza mu migi, no mu ishyamba ry’ ubuzima n’ imibereho. Bariya bose bameze nka wa muntu ujya kwiyahura atabishaka, akagenda asezera abantu ngo arebe ko hari uwamugarura. Naho ibyo kwihana kwa bariya bapadiri, si uko bidashoboka – ariko tunazirikane ko burya iyo injangwe yavuye mu rugo ikagera mu rubingo, iba yabaye inturo. Umuhanuzi ni urubingo rwa bariya ba padiri – kuzavayo hazaba ah’ umwuka wera, ariko Musenyeli wabo nawe yabigiramo uruhari, abafiteho imbaraga atarimo akoresha uko bikwiye.

    C.H.

  2. Ariko rwose nawe Thom Ndahiro urakabya. Wagira ngo uri mu irushanwa ry`ubutagondwa na bariya bo kuri Leprophete.fr. Mu by`ukuri ntabwo commentaires zose wazitirira ba nyir`urubuga.Ikosa ni uko ruriya rubuga rutagira filtre maze ushatse wese akandika ibyo ashatse.Ni ikosa rikomeye cyane ryo kurenga amagambo nkariya y`ubugome n`ubutagondwa atambuka.Hari abaza batuka abatutsi,hari abaza batuka abahutu,mbese intagondwa zose zabonye aho zizana ububi n`ubutindi bwazo. Ntabwo nemera na limwe ibyo padiri Tomasi akora n`ibyo avuga. Ariko rero ntabwo iriya comment werekanye n`amagambo arimo Thomas nka padiri rwose yabivuga. Uzamwangire ibindi nko kuvuga nabi abategetsi bacu ariko ntukamushyire amagambo nkariya mu kanwa ! Oya rwose nawe shyira mu gaciro bwana Thom we !!!

  3. Myr Bimenyimana yagombye kugira ubutwari, agashira ubwoba akamagana aba bagabo. Sinumva icyo yaba atinya ko aba basazi bamurega cyaba agashya muri catholic church. Cyangwa se arabashyigikiye?

  4. Pingback: Urubuga umuhanuzi si urubuga rw’urwango gusa. N’imvugo nyandagazi nizo zabo | umuvugizi

  5. Ntabwo Mgr Bimenyimana icyo akora ari ikintu abanyarwanda tutazi. Abanyamadini barebereye aho bategura genocide, barinda aho bayishyira mu bikorwa. Mbese abarebereye ntibakujye ikanzu ya misa ngo bafate imihoro, abo ntibigeze babibona nk’ icyaha. Mgr azasome muri Ezechiel 33.

    Kavuna

  6. Pingback: Ibimenyetso: Leprophete iravuga ko abita abatutsi amashitani nta cyaha bafite | umuvugizi

  7. Pingback: Ibimenyetso: Abapadiri bakoresha ijambo ry’Imana gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside | umuvugizi

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s