Urubuga umuhanuzi si urubuga rw’urwango gusa. N’imvugo nyandagazi nizo zabo

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ku itariki 5 Werurwe 2013 UMUVUGIZI wagaragaje kimwe mu bibenyetso by’ingengabitekerezo ya jenoside ya ba nyiri urubuga rwa murandasi leprophete.fr.

Nyuma y’iyo nkuru naje guhura n’umuntu ambaza impamvu ntanditse ku urubuga rwa leprophete nkasubiza uwabyanditse hamwe n’abandi. Namushubije ko ntafite ako kamenyero kandi igitekerezo mfite jyewe ngishyira mu nyandiko ku urubuga UMUVUGIZI.

Yaje kumbwira ko we ajya abigerageza kwandika ibitekerezo bye kuri urwo rubuga ba nyirarwo ntibabihitishe ngo kandi hakaba hari benshi babyangira.

Sinapfuye kwemeranya nawe kuko nzi ko urwo rubuga ruhitisha ibyo rubonye byose n’ibidakwiriye kujya ahagaragara (keretse niba ba nyiri urubuga ari abarwayi). Uba ari umwanda

Basomyi reka mbanze mbasabe imbabazi kubereka kimwe mu bintu byanditswe kandi bikemerwa n’urubuga rwiyita umuhanuzi, rukaba n’urubuga ruyoborwa n’abapadiri. Mea culpa kuko sinkunda kwandika nk’ayo kuri uru rubuga.

Nimwibaze aho umupadiri ashimishwa no guhitisha ibitekerezo nk’ibi “batutsi bamwe mwandika hano muri imbwebwe zitagira igitekerezo na kimwe …ku birebana n’imbwebwe zandika hano jye ndashaka kujya nzikunda gusa zijye zihena nzicugite akinyuma…” (Comment # 46) y’inkuru yabo nanditseho ubushize ku itariki 5 Werurwe.

Ibi bitekerezo bishobora kuba ari iby’umuntu utari muri leprophete cyakora ba nyiri urubuga bakabihitisha. Bishobora no kuba n’ibya ba nyiri urubuga kuko imvugo bakoresheje “mwandika hano”.

Nimwibaze icyo ba Padiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa bavuga cyangwa bakora ahatagaragara.

Imvugo nyandagazi nk’izi zikubwira umuntu ufite uburere buke cyangwa imico idashobotse.

Iyo nibutse ko kimwe mu bibazo biremereye Kiliziya Gatolika ari ibyaha byo kwangiza abana (paedophilia) ikorwa n’abapadiri, hagomba kuba hari amabi arenze akorwa na ba nyiri leprophete.fr.  muri ayo mabi hakabamo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside.

Abo bapadiri bo barenzaho n’urwango bafitiye igice kimwe cy’abanyarwanda kinagaragarira muri iyi mvugo nyandagazi bahitishije ku urubuga rwabo.

Iyo urebye n’ibyo banditse kuri urwo rubuga rwabo ku itariki 6 Werurwe 2013 aho bamamaza Madamu Nadine Claire Kasinge ngo wagombaga gutanga ikiganiro kuli RTLM nshya. Abanyarwanda barumirwa basomye Comment #15, 16 & 17.

Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana akwiye kwibwiriza kuko ibyaha byarenze ibimenyetso.

4 thoughts on “Urubuga umuhanuzi si urubuga rw’urwango gusa. N’imvugo nyandagazi nizo zabo

  1. I think they ve deleted them because i only could read up to comment 19. I regret having gone there because of how depressed i felt after reading some of the ‘comments’.Byonyine iyo ntekereje ko ari abana b’umunyarwanda bandikabuzuye urwango nka ruriya…i just cannot believe it! Mwibaze kugirango ubu ‘mayibobo’ bwamamazwe n’abapadiri kandi ubundi aribo ‘moral authority’!

  2. Iyi mikino mpemberamahano mwayicitseho mugakora itangazamakuru ngirakamaro. Iyo ugaye umuntu, ikiruta uramureka ntujombane ibikwasi nawe. Umubera urugero, akazashyira cyera akarukulikira.
    Gira impagalike

    François Munyabagisha
    Diapason Conseil
    1(819)461-0353
    ——Envoi via le dépanneur net
    Note amical: une mise à jour de iTunes a “remis à neuf” mon iphone”, effacé après une fausse sauvegarde toutes mes données, toutes y compris les contacts. Résultat, l’assistance me recommande de souscrire à iCloud! !

  3. Pingback: Ibimenyetso: Leprophete iravuga ko abita abatutsi amashitani nta cyaha bafite | umuvugizi

  4. Ntabwo kwamagana abashaka gukwirakwiza ubujiji n’ibitekerezo bisenya ari umukino wo guterana amagambo ahubwo n’ubutwari kuko ‘wistle blowing’ umuvugizi ukora n’akazi gakomeye iyo utekereje ukuntu ibyo bariya bagabo bandika ari depressing.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s