Ibimenyetso: Abapadiri bakoresha ijambo ry’Imana gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside

Standard

Na: Tom Ndahiro

Abasimbura ba Hassan Ngeze ari bo Padiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa bakomeje kwisabira ibimenyetso by’ububi bwabo.

Mu nyandiko yabo yo ku itariki ya 7 Werurwe 2013 bongeye kuvuga ko Umuvugizi  ubabeshyera ko urubuga rwabo rufite “icyaha cyo kwanga Abatutsi no gukwirakwiza urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside.”

Bavuga ko nta nyandiko n’imwe nigeze mvuguruza ngo nerekane aho ivuga ibinyoma cyangwa yaba ikwirakwiza urwango.

Biratangaje kuba abantu bitwa ko bize babwira abantu ko batajya basoma. Ntabwo baba basoma ngo batinyuke kuvuga ko nta bubi bw’inyandiko zabo nerekana.

Si ngombwa kubibutsa ibyanditswe, ahubwo turakomeza kubereka urwango bafite n’ibinyoma byabo.

Kwita Musenyeri Phocas Nikwigize umuntu mwiza, bazi ibyo yavuze ko hari abantu babi muri kamere yabo byari bihagije kubwira abantu icyo ba nyiri leprophete ari cyo. Kandi byafunguye benshi amaso.

Mubyo Umuvugizi wanditse ku itariki ya 5 Werurwe 2013 nagaragaje aho leprophete yamamaza ibitekerezo bivuga ngo “RPF ni LUCIFER muzima, yuzuye ikinyoma! Aba “batutsi” nta kuri kubabamo, nkuko Shitani nayo ikoresha ikinyoma gusa, …ku buryo abagize RPF bica umuntu wese ushatse kuvugisha ukuri!”

Muri urwo rwango bamamaza bongeyeho ko ubu “U Rwanda ubu ruri mu maboko y’abajura (abicanyi=Lucifer)! Inkotanyi=inyangarwanda!” Banavuga ngo  “Abahutu bararengana,kandi na mbere ya 1959 bararenganaga! TUGOMBA KWIVUMBURA byanze bikunze, kandi ni biba ngombwa turajya mwishyamba!”

Iyo nyandiko uwayanditse wese, ni umuntu uri hafi yabo kuko hari izindi nyandiko zifitanye isano n’iyi commentaire.

Ku itariki 15 Nzeri 2012, leprophete yanditse inkuru ivuga ko uwitwa Antoine Nyetera wari umaze gatatu apfuye ari muri paradizo.

Munsi y’umutwe w’inkuru In memoriam: Antoine Nyetera au paradis hari handitse ngo Antoine Nyetera ngo yaretse kubeshya nk’abandi Batutsi ubwo yigaga mu Bafurere !!!”

Iyo nkuru yatumye undi ruharwa mubahakana jenoside witwa Gaspar Musabyimana yandika muri za commentaire ngo “Padiri Nahimana na Rudakemwa, Iriya texte n’ifoto, ni ibyo mwakuye kuri site “www.musabyimana.be”. Ngira ngo mwagombye kubishyiraho ko ariho mwabikuye (il faut mentionner la source, honnêteté intellectuelle oblige).”

Si aba bamamaje urupfu rwa Nyetera bonyine. Ubishaka yajya ku mbuga zitandukanye zirimo n’iz’abajenosideri nka Dr. Eugene Rwamucyo akareba uko bamusingiza.

Ntawavuga ibya Antoine Nyetera n’abajenosideri be ngo abirangize mu nyandiko ngufi nk’iyi. Yagiye asize umwanda mwishi mu mateka. Kuvugwa neza na Musabyimana, ukavugwa neza na Laurent Semanza, ugasingizwa na Rwamucyo Eugene, Matayo Ngirumpatse, Umuhanuzi w’abajenosideri ….etc bibabaza benshi mu muryango we kuko si ibintu biteye ishema keretse mu bari mu ISHEMA n’abandi nkabo.

Google na Yahoo byafasha abakeneye kumenya neza ibya Antoine Nyetera n’amateka ye n’abajenosideri n’inshuti zabo.

Icyo Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa bamukundiraga barakigaragaje nyuma y’urupfu rwe. Na commentaire ivuga ko abatutsi bose babeshya ifite isoko. Kuyirekera ku urubuga rwabo ntibyari ukwibeshya.

Igice cya commentaire kivuga ko abahutu barengana gisobanurwa n’ibyanditwe n’abo bapadiri ku itariki ya 27 Gashyantare 2013 biyita Fratri Emmanuel bavuga ko ngo abanyarwanda bakeneye undi Musa. Ni inyandiko yakabaye yigisha iby’iyobokamana ariko ba nyiri urubuga bagakoresha izina ry’Imana kwigisha urwango

Bibliya ikoreshwa kubiba urwango. Igika cya mbere cy’iyo nyandiko gitangira kivuga ko ngo muri iki gihe Abanyarwanda bamerewe nk’Abayisiraheli mu Misiri mu gihe cy’ubutegetsi bwa Farawo ugereranywa na FPR. Umuntu asomye iyo nyandiko yihuta yakwibwira ko “abanyarwanda” bavugwa ari bose.

Kubwa leprophete abanyarwanda bavugwa basobanurwa muri iyi nteruro: “N’ubwo bacurwaga bufuni na buhoro, Abayisiraheli bakomezaga kubyara no kwororoka, neza neza kimwe n’Abahutu bo mu Rwanda haba ku ngoma ya gihake na cyami ndetse n’ubu.

Nimwibaze impuha nk’izi ziteranya, hanyuma ba nyirabyo bakandika ko nta bimenyetso by’urwango mu nyandiko zabo. “Amakuru aturutse ahantu hizerwa avuga ko hari ababyeyi b’Abahutukazi abaganga n’abaforomokazi bafungira ibyara burundu batabagishije inama, cyane cyane abamaze kubyara gatatu.”

Abo baganga ni ba nde abo baforomokazi bakora iryoshyano niba nde? Ikigamijwe n’uwabyanditse ni uguteranya abantu akoresheje ikinyoma gisanzwe mu bantu bateguye jenoside nkuko tuzabigaragaza.

Iyo nyandiko isoza igaruka kuri Bibliya igira iti: “Isomo rya mbere ry’uyu munsi (Iyimukamisiri 3, 1-15) rirangira Nyagasani Imana abwira Musa guhaguruka agasubira mu Misiri kubohora imbaga yayo.”

Abo basigire ba Kangura bagasoza bagira baati “dukomeze igisibo cyacu twamagana akarengane tugirirwa. Iryo  sengesho ryacu ryo kwamagana akarengane kamaze kurenza imyumvire, Imana izaryumva maze idutoremo Musa .. atwambutse inyanja y’umutuku.

Biracyaza.

2 thoughts on “Ibimenyetso: Abapadiri bakoresha ijambo ry’Imana gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside

  1. Tekereza aho bageze babeshya! They are running out of lies to tell. Nizere ko noneho n’abayoboke babo bagiye kubibaza ho! Nta no kwiha akabaga ngo batekereze ubukene bw’ umunyarwanda ugomba kugaburi umwana we no kumwigisha… Iyo ni propaganda nyabaki? Umunyarwandakazi yari yafatwa neza nkuko bimeze ubu koko?

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s