Ibimenyetso: Leprophete iravuga ko abita abatutsi amashitani nta cyaha bafite

Standard

Na: Tom Ndahiro

Ukuri kuraryana kukavugisha amangambure. Cyane cyane kukayavugisha abakunda kumva ibinyoma.

Nyuma yo kwandika tugaragaza uburyo urubuga leprophete n’abapadiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa banga urunuka abatutsi rukaba ari n’urubuga rwamamaza imvugo nyandagazi,  baravuze.

Abo bapadiri bibeshye ko bashubije ibyo nabavuzeho, ariko usomye ibyo banditse ubona ko batabyumvise.

Ariko ntawakwemeza ko batabyumvise kuko bishobora kuba no kujijisha, bagahitamo kwivugira ibitagira aho bihuriye n’ibyo nanditse mbagira inama.

Gusa birakomeye kugira inama abantu batagira umutimanama.

Ku itariki ya 7 Werurwe 2013 banditse bibaza ngo uwanga abatutsi cyangwa uvuga ibishegu uwo ari we. Uwanditse iyo nkuru ntiyashatse kwivuga, cyakora ibyo aribyo byose ni ba nyiri KANGURA Nshya kuri internet.

Aho guhera kubyo nari nanditse ngo abe ari byo basubiza, baratannye bavuga ibijyanyanye  no kwerekana ngo abandika urwo rwango, banavuga ko babazi bakanamenya n’aho babarizwa.

Ba nyiri Kangura Nshya baragira bati: “Uko byamera kose, biragaragara ko izi commentaire Tom Ndahiro aziha agaciro gakomeye, bikaba byatera buri wese kwibaza ati “ Izi commentaires zandikwa na nde ?”

Bagakomeza bagira bati: “Kuba hari commentaires zivuga ibinyoma, izibeshya, izisebanya…ntawe ubijyaho impaka, ni nayo mpamvu nyuma y’imyaka ibiri yose abanyarubuga barahawe ubwisanzure ku buryo budasubirwaho, twafashe icyemezo cy’uko muri uyu mwaka w’2013, commentaires nk’izo zizajya zisibwa, kuko zitubaka, kandi tugerageza kubikora.”

Nyuma yo kuvuga ibi bati “Ariko nyine ikibazo kirakomeje”. Bakongera bakibaza/bakabaza ngo: “Ese abandika izi commentaires ziteye ikibazo  bashobora kumenyekana?”

Barisubiza bati: “Mu by’ukuri, twebwe ducunga urubuga Umuhanuzi dufite ubushobozi budashidikanywaho bwo kumenya abanditse commentaires zose harimo na ziriya Tom Ndahiro aheraho ashinja inzirakarengane ibyaha byo kwanga abatutsi no kugira ingengabitekerezo ya jenoside!”

Kuba comments nziha agaciro, nibyo. Nziha agaciro kuko nzi ishyano ryatewe n’imvugo y’urwango yateye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse na jenoside zakozwe ahandi.

Niyo mpamvu nandika kuri urwo rwango ku irariki ya 5 Werurwe ngira nti: “Uri umuntu muzima, uri umupadiri ubikwiriye ntiwakwemera ko abantu bitwa amashitani kubera ubwoko bwabo. Kwemera ubugome nk’ubwo bugahita ku urubuga ruhuza imbaga, uzi icyo amagambo nk’ayo yakoze mbere no mu gihe cya jenoside, ni ikimenyetso kindi kandi gihagije ko ingengabitekerezo ya jenoside yagize ba nyiri urubuga ba ruharwa.”

Ba nyiri urubuga KANGURA NSHYA, bahunga ikibazo bakivugira ibindi. Ikibazo si abandika “commentaries” ikibazo ni abazishyira ku urubuga rwabo

Ikibazo si ukuba bafite ububasha bwo kumenya abandika “commentaires”, ikibazo nagaragaje ni uko “commentaries” zirimo urwango zidakwiye guhita ku urubuga mpuzambaga.

Ntushobora kwihanganira amagambo arimo ubugome nk’ubugaragara muri KANGURA y’abapadiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa utari umugome.

Ari mu mategeko, ari n’uburere n’uburezi bwiza kwamamaza urwango ruganisha kuli jenoside cyangwa bushishikariza abantu gukora ishyano ntibyemewe.

Ubyihanganira ni ubyishimira, ni utazi ibyo ari byo, ni umusazi/ikigoryi n’abatagira umutimanama wo kumenya ikibi n’icyiza.

Ikindi ni uko ikibazo cy’inyandiko zirimo urwango zitari muri “commentaires” gusa, ahubwo ziri no mu nyandiko za ba nyiri urubuga.

Commentaires  mbi ntabwo zarangiranye n’umwaka w’2012 nkuko uwanditse inkuru abeshya ngo araburanira KANGURA nshya y’abapadiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa. Commentaires zirimo iyita abatutsi amashitani ni iyo muri Werurwe 2013.

Ibi nta gitangaza kuko izi commentaires zigendera ku umurongo w’ibitekerezo bya ba nyiri urubuga.

Bitari ibyo ntabwo abandika ubugome muri commentaries bakwitwa “inzirakarengane” kandi bahembera ingengabitekerezo ya jenoside. Waba inzirakarengane ute wita abantu amashitani kubera ubwoko?

Nkuko byagaragajwe mbere abajenosideri bose n’abayihakana ntibatana no kwigira nyiramukubitwa, kujijisha no kubeshyabeshya. Ni ibimenyetso bigaragara kenshi.

2 thoughts on “Ibimenyetso: Leprophete iravuga ko abita abatutsi amashitani nta cyaha bafite

  1. Ahaaaa, narumiwe pe ubu murarushywa n’iki koko? Padiri mumureke yarasaze ntago yumva rwose, kuko ntako uba utagize ngo umutamaze ariko ngo ucira injiji amarenga amara ibinonko ariko urugamba ruracyakomeza kandi nibwo rwagatangira ni ugukenyera tugakomeza ni Danger kandi UKULI kutari amabeshyo KUZATSINDA

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s