Urubanza rwa Leon Mugesera ni imfashanyigisho

Standard

Na: Tom Ndahiro

Kujya mu rubanza ruburanishwamo Dr. Leon Mugesera ni isomo rikomeye cyane. Abatararujyamo ngo bakurikirane imyiregurire ye bakwiye gushaka akanya ko kunyarukirayo.

Kumwumva amasaha abiri yonyine biba bihagije kukwereka ko Mugesera wo mu mwaka w’i 1992 avugira ku Kabaya ntaho ataniye cyane na Mugesera wo mu mwaka w’2013.

Igitandukanya Leon Mugesera wo mu myaka 21 ishize n’uw’ubu ni bitatu. Leon Mugesera w’iyo myaka ya mbere ya jenoside yari akiri muto (yari afite imyaka 40 y’amavuko), yubashywe kandi ashyigikiwe na leta yateguraga jenoside.

Leon Mugesera wo mu mwaka w’2013 aragaragaza gukura (ubu afite imyaka 61), kandi akaba ubu aburana afunzwe.

Ahasigaye, mu bitekerezo, Leon Mugesera wa kera n’uw’ubu ni bamwe. Aho ari mu rukiko ahafata nka mitingi yo kwamamarizamo ingengabitekerezo ya jenoside.

Aho mu rukiko, igihe kinini haba hari abantu barenze 20 (ushyizemo abacamanza n’umwanditsi w’urukiko, abahagarariye ubushinjacyaha, umwunganira, abaje gukurikira urubanza n’abashinzwe umutekano).

Mu mutwe we igitandukanya mitingi yajyagamo atarahungira muri Canada na n’ubu, ni ubwisanzure yari afite n’imyambarire.

Ubu Mugesera ava ndetse akanasubira muri gereza yambaye amapingu kandi kera yaragendaga ari umuntu uvuga rikijyana.

Yajyaga muri mitingi yambaye imyenda yageretseho ingofero na furari bya MRND, ubu akaba aza yambaye amaroza y’abafungwa.

Aza muri gereza yambaye ikabutura irenzeho gato amavi cyangwa ubundi ikabutura ndende iburaho nka sentimetero makumyabiri ngo ibe ipantaro.

Yambara ikweto nziza zenda kuba umuyumbu, zifite taro nini. Aho aba yicaye hari idirishya riri inyuma ye. Ahatari inyegamo hazana urumuri rutuma inkweto ze n’uruhara rwe ku mutwe bibengerana.

Imbere ye haba hari ibitabo bitari munsi y’icumi n’amadosiye amusumba. Hagati y’ibyo bitabo bye n’amadosiye haba hari agacupa k’amazi y’inyange asoma ho byibutsa ko ari profeseri.

Kubera ibyo yita imyiregurire kenshi umuntu abura icyo yandika akamureba gusa.

Ingegabitekerezo mu Rukiko

Mugesera asa n’umuntu wumva ko nta kindi yakora uretse gukoresha urukiko kwamamaza ibitekerezo atigeze abonera umwanya ku Kabaya no muri Canada.

Igihe hafi ya cyose agikoresha yerekana ko yize agafata urukiko nk’ishuli. Indimi z’ikilatini, igifaransa ziramworohera kandi akazikoresha mucyo yita kwiregura, ariko ari urubuga yiboneye rwo kwigisha ingengabitekerezo y’urwango na jenoside.

Muri make, urukiko ni umwanya yabonye wo kwishongora, gutukana no guha agaciro jenoside.

Kuri Mugesera jenoside kwari ukwitabara. Mu myemerere ya Mugesera avugira ahagaragara akumvikanira mu mizindaro yo mu rukiko, abagize FPR-Inkotanyi si abanyarwanda.

Kuri we FPR igizwe n’Abagande kandi b’inkozi z’ibibi birimo iyicarubozo, ubwicanyi na jenoside.

Iyo mvugo ukayisanga mu bantu bamamaza jenoside bose. Urugero ni Umupadiri Thomas Nahimana n’ishyaka rye “ISHEMA” bavuga ko barwanya icyo bita “Agatsiko-sajya”.

Mu rurimi rw’abaganda, Omusajja bivuga umugabo.

Nari mu rukiko ejo bundi, numva ibinyoma aburanisha nsanga iminsi ye yose aba ari iyo kubeshya adategereza   itariki ya 1 Mata mbere ya saa sita.

Cyakora kandi ni uburenganzira bwe kuvuga icyo ashatse ngo yiregure imbere y’abacamanza nkuko amategeko abiteganya.

Namuteze amatwi numva arashinja Ubushinjacyaha ko bukoresha Deus ex-Machina bihera ko binyibutsa undi mu Pawa witwa Dr. Pascal Ndengejeho.

Uwo Ndengejeho yakoranaga na Mugesera i Nyakinama aho bigishaga muri Kaminuza, ataragirwa Minisitiri w’itangazamakuru muri guverinoma yo mu gihe cya Dismas Nsengiyaremye.

Ndengejeho yakoresheje iyo mvugo Deus ex-Machina mu mwaka w’2002 Ndengejeho yagiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha gushinjura umujenosideri Laurent Semanza wari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi mbere no mu gihe cya jenoside.

Mu buhamya bwe, Deus ex-Machina Ndengejeho yayikoresheje ahamya ko jenoside yakozwe na FPR nkuko na Mugesera akunda kubivuga.

Umushinjacyaha Martin Ngoga yabwiye urukiko ko rukwiye kumva ko Mugesera akoresha urukiko nk’urubuga rwa propaganda.

Mugesera yiregura avuga ko we adakora propaganda kuko ngo nta shyaka agira. Ako kanya avuga ko aho mu rukiko aharanira amahoro y’abanyarwanda.

Ikitari propaganda muri ibyo ni iki? Uko kuvuga ko aharanira amahoro y’abanyarwanda ni nabyo byavugwaga n’abateguye bagashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nyuma y’iyo propaganda Mugesera yasabye urukiko gukomereza mu murongo rurimo wo kumuha ijambo ritagira umupaka.

Ku itariki ya 2 Mata hari ibyo bamwemereye, kandi ni na byiza kugirango hatazagira uvuga ko yaniganywe ijambo.

Navuye mu rukiko Mugesera amaze kuvuga ko afite icyemezo cya kuba afite diploma ya PhD yo muri Kaminuza ya Laval muri Canada yabonye “avec excellence” hari hashize imyaka 10 bitaraba muri iyo Kaminuza.

Iyo excellence Mugesera yanayerekanye ku Kabaya n’ubu mu rukiko. Na Paul Joseph Goebbeles wabaye minisitiri wa Hitler ushinzwe itangazamakuru kimwe na Ferdinand Nahimana bari bafite PhD.

Kuko byemejwe ko azakomeza nkuko bisanzwe, nagira inama abatazi uburyo aba-ideologues ba jenoside batekereza n’uko bavuga, ko badakwiye gusiba muri urwo rubanza rwa Leon Mugesera.

Ni imfashanyigisho nziza cyane y’imvugo y’aba ideologue ba jenoside.

Igihugu cya Canada cyarakoze kumugarura kandi akaba atazasubira ku Kabaya guhamagarira abantu gutema amajosi, no kunyuza abandi muri Nyabarongo.

One thought on “Urubanza rwa Leon Mugesera ni imfashanyigisho

  1. Iyo PHD rero ni nkaho yayitoraguye azerera! Iyo aba umunyabwenge yari gufata responsibility y’ibyo yavuze n’ubwicanyi yateye akabisabira imbabazi . Ntano kwibuka imyaka afite ngo yitware nk’umugabo. Ariko ngo burya ububwa buravukanwa.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s