Uruhare rw’Itangazamakuru rya Leta muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Standard

Na Dr. BIZIMANA Jean Damascene[1]

Iriburiro

Mu kiganiro cyanjye, ndavuga ku bintu 2 by’ingenzi. Ndagaragaza uruhare rwa RADIO RWANDA nk’ishami ry’itangazamakuru rya Leta mu gukwiza politiki ya jenoside. Mwibuke ko kugeza muri 1993, nta yindi radio yari mu gihugu uretse Radio Rwanda. Niyo abantu bose bumvaga yonyine. Ndanavuga ku ruhare rw’itangazamakuru ryandika rya ORINFOR, by’umwihariko IMVAHO.

Ndibanda ku mazina y’abanyamakuru ba ORINFOR bahemukiye u Rwanda n’inyandiko zabo mu MVAHO cyangwa amagambo bavugiye kuri radio ashyigikira kandi akwiza politiki y’urwango na jenoside kugeza aho bicisha abo bakoranaga basangiye umwuga. Iyo tutavuze amazina y’abakoze jenoside ntabwo tuba twibutse ku buryo buhagije kandi ntabwo tuba dufashije urubyiruko kumenya abahekuye u Rwanda. Uwo mwitozo ni ngombwa.

Itotezwa ry’abatutsi bakoreraga ORINFOR

Nyuma y’ikinamico ryabaye mu ijoro ryo ku itariki 4-5 Ukwakira 1990, hakurikiyeho gufata abatutsi benshi bahereye mu bari barize, n’abacuruzi bakomeye, barafungwa mu buryo bubi cyane, benshi bapfira muri gereza na za kasho. Benshi babarunze muri sitade I Nyamirambo, bakarara hanze mu mbeho no kugaburirwa ntibibeho. Abakozi ba ORINFOR benshi b’abatutsi barafashwe barafungwa, bamwe baratotezwa cyane nka KARANGWA Assumpta babeshyeraga ngo niwe wari kuba umugore wa KIGELI. Muri Werurwe 1991, nyuma y’amasezerano ya NSELE hagati ya FPR n’u Rwanda hemejwe ko imfungwa zose zifunze kubera intambara zirekurwa hakabaho no guhererekanya imfungwa hagati ya FPR na Guverinoma.

Abakozi ba ORINFOR bari bafunzwe bararekuwe ariko Ferdinand NAHIMANA, umuyobozi wa ORINFOR, yanga kubasubiza mu kazi kandi byari mu masezerano ya N’sele, ndetse n’itegeko ryagengaga umurimo mu Rwanda ryaravugaga ko umukozi wese wafunzwe ariko ntakatirwe n’inkiko asubizwa mu kazi (ingingo ya 30).

ORINFOR ntiyashubije mu kazi abakozi bayo bagera kuri 11 bikorwa nyuma y’umwaka urenga hagombye gukorwa raporo mpuzamahanga y’urugaga rw’abavoka b’iburayi inshuro 3 zose yari iyobowe na Eric GILLET w’umubiligi. Abo bakozi barimo benshi bishwe muri jenoside. Ni aba bakurikira : KAMANANGA Paul, KANDAMA Prudence, KARANGWA Assumpta, MURURONKWERE Violette, MUTANGUHA Claudette, NYIRANTAGORAMA Therese, NTURO Jean, RUHIGIRA Callixte, RWIKANGIRA Vincent, SEBANANI Andre n’UMUTONI Angelique.

URUHARE RW’IMVAHO

Mu myaka 1990-1994, IMVAHO, yakwije inyandiko zibiba urwango ku batutsi, zihamagarira kubica no kubatoteza. Turebe zimwe muri zo.

GUKWIZA INGENGABITEKEREZO Y’URWANGO KU MPUNZI Z’ABATUTSI N’ABATUTSI BO MU RWANDA

Ku ikubitiro, urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, IMVAHO yatangiye politiki yo gutuka impunzi z’abatutsi babita INYANGARWANDA, iryo jambo rikanakoreshwa ku batutsi bo mu gihugu imbere ndetse n’abahutu bemeraga ko ikibazo cy’impunzi kigomba gukemuka.

Mu MVAHO NO 866, 29 Ukwakira-4 Ugushyingo 1990, NDABAMENYE Yozefu wari umuyobozi w’IMVAHO akanandika ijambo ry’ibanze ryayo mu nyandiko yise « Nta mishyikirano n’inyeshyamba » yaranditse ngo : « Nta wagirana imishyikirano n’abantu bamurasa. INYANGARWANDA zigomba kubanza kwikorera intwaro zazi zigasubira iyo zavuye. Bitaba ibyo, ingabo z’u Rwanda zigakomeza kuzisatira zikazisubizayo ku ngufu n’ubutwari bwinshi nkuko kuva zahangana n’izo NYANGARWANDA zagiye zibigaragaza ».

Mu MVAHO No 865, 22-28 Ukwakira 1990, abanyamakuru batandukanye banditse inyandiko nk’izo. NYIRABIKALI Helena mu nyandiko yise « Amatagisi yagize uruhare mu kunyanyagiza INYANGARWANDA mu gihugu », yaranditse ngo : «  Muri iki gihe igihugu cyacu gihanganye n’inyangarwanda zagiteye, hafashwe icyemezo ko kugira ngo umuntu ashobore gutwara imodoka ye agomba kubona uburenganzira butanzwe na perefe w’umujyi wa Kigali. (…) Amatagisi Inkotanyi zarayakoresheje maze banyanyagiza abantu babo hirya no hino mu gihugu. Yongeye gusubizwaho twaba na none tuborohereje akazi. »

Muri iyo MVAHO kandi harimo inyandiko ya HABIMANA Kantano yise « INKOTANYI TUZAZITSINDA » nayo irimo urwango n’ibitutsi birenze kamere. Kantano abivuga gutya : « Inyenzi, nka turiya dusimba turya imyenda, intare nkuko uduco tumwe tw’inyenzi twiyitaga, cyangwa se inkotanyi za Rwigema, bose ni INYANGARWANDA. (…) INYANGARWANDA za Rwigema zishobora kutubuza amahoro, zikadutesha abantu, ibintu, n’igihe, yego. Ariko kuvuga ko zadutesha umutwe kugeza ubwo zidutsinda burundu, ndakeka ko ari ukwisuzugura bikabije. (…) Nyuma ikindi cyatwemeza ko tuzatsinda INYANGARWANDA aho zaturuka hose, ni ingabo y’umutamenwa Perezida HABYARIMANA yaturamvuriye : Ubumwe. Tubukomeyeho, niyo umwanzi yakwita ku rutare ».

Mu MVAHO ikurikiye No 866 yo ku wa 29 Ukwakira- 4 Ugushyingo 1990, HATEGEKIMANA Veneranda nawe yakoresheje icyo gitutsi, yongeraho ko Inkotanyi zishora abana mu mirwano. HATEGEKIMANA yashakaga kumvikanisha ikinyoma ko Inkotanyi zitubahiriza amasezerano mpuzamahanga areba abana, kandi siko byari bimeze kuko FPR yari yaranasinyiye Umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge (Red Cross) ko izubahiriza amategeko yose arebana n’imigendekere y’intambara. Muir ayo mategeko, harimo kudashyira abana mu mirwano. HATEGEKIMANA Veneranda yabyanditse atya : « Hari amakuru avuga ko INYANGARWANDA zaba zifite n’imigambi yo gukoresha ingimbi z’ino mu mayeri yose zikoresha y’intambara nkuko Perezida Museveni yazikoreshaga mu ntambara yo kwigarurira ubutegetsi. N’ubu kandi Inkotanyi zaduteye ntizazuyaje kwambika abana imbunda ngo baze kurwanya u Rwanda ».

HATEGEKIMANA Veneranda yabisubiyemo mu MVAHO No 868 mu  nyandiko yise : « Inyenzi ni za mucutse umumpe » aho yavuze ati : «  Mu ntambara Inyenzi zashoje mu Rwanda, zadushumurije ingimbi. Abo bana zabakinze nk’ingabo kuko mu mirwano ziba zibashyira imbere zikabaroha mu masasu zitazuyaza. Iyo urugamba rukomeye, abitwa ngo ni abatware bivaniramo akabo karenge batitaye kuri ibyo bibondo. (…) Abo bana rero ngo baza ari nk’inzuki biroha mu masasu ubona ntacyo bibabwiye batazi icyo aricyo. (…) Ngiyo imigirire y’inyenzi ziha gutamiriza demokarasi zibeshya amahanga ngo akunde azifashe, naho imitima yazo itamirije ubugome bugeza aho kurwanisha abana no kubata mu nyamaswa ».

Mu MVAHO No 867, 5-11 Ugushyingo 1990, KANTANO yanditse indi nyandiko ayita ngo : « INYENZI TURAZITSINZE ». Yakoresheje ubwishongozi bwinshi agaruka ku mvugo INYANGARWANDA : « Itariki ya mbere ukwakira 1990, saa yine. Itariki ya 30 ukwakira 1990 saa kumi n’imwe na cumi n’itanu, ayo matariki yombi ntazibagirana mu mateka y’u Rwanda. Itariki ya mbere, INYANGARWANDA ziyise Inkotanyi zavogereye igihugu cyacu, zinjira ku manywa y’ihangu ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, i Kagitumba, zigabiza u Mutara. Itariki ya 30 mu minsi 30 gusa barwana, inagbo z’u Rwanda n’ubutwari bwinshi niho zirukanye abo bagome bari batwiroheye mu gihugu ku ngufu. Ngabo z’u Rwanda dukomere. INYANGARWANDA twazikubise inshuro, zicuza icyazizanye ».

Umunyamakuru NYIRASAFALI Stefaniya mu ijambo ry’ibanze yanditse mu MVAHO No 876, 7-13 Mutarama 1991 mu ijambo ry’ibanze yise : «  IBYITSO BIRACYATURIMO » yagize ati : « Umwaka wa 1991, Perezida wa Repuburika yawise uwo gusana no kubaka ibyangijwe n’intambara. Iyo ntego ni nziza kuko umwanzi waduteye yasize benshi iheruheru. (…) Icyambere ni ugukaza umurego mu gushaka INYANGARWANDA zitwihishemo kuko ibyitso byose bitafashwe. Nibyo ahanini bifite imyifatire mibi irakaza abandi, bikaba byaba intandaro yo gusubiranamo. (…) Icya kabiri nuko abafashwe bagahamwa n’ubukotanyi bahanwa bikomeye. Ntibizabe bya bindi bihaye gufungisha KAJEGUHAKWA Valensi ijisho kandi urukiko rwari rwaramusanganye ibyaha bikomeye. Byajya guhumira ku mirari agatoroka izuba riva, ubutegetsi bumureba. None dore na SAKUMI Anselme umucuruzi ukomeye wari wafashwe mu byitso akaza gufungurwa ngo kuko yafashwe kubera kwibeshya ; nawe koko acitse u Rwanda kandi abantu bari bakimukeka amababa. Ibintu nk’ibyo bibabaza abaturage. Kandi amahoro nyayo azagaruka abantu nk’abo batakirangwa mu gihugu. »

Mu MVAHO No 881, 11-17 Gashyantare 1991, umunyamakuru SENZOGA Gaspard mu nyandiko ye yise «  INKOTANYI MACINYA IZAZIMARIRA MU ISHYAMBA RY’IBIRUNGA » yagize ati : « INYANGARWANDA zitera Ruhengeri zivuye i Bugande zikanyura mu ishyamba ry’ibirunga ntizorohewe. Uretse amasasu y’ingabo z’u Rwanda adahwema kuzumvisha ngo n’indwara zinyuranye zizimereye nabi. Murizo harimo macinya izifatanya n’inzara n’umunaniro ukabije cyane. N’uruheri rwarazimaze ku buryo usanga bamwe ruzabaca amaboko. Imbeho nayo ntiboroheye. Ibyo byose buri nkotanyi irabibona bigatuma yemera ko intambara zayitsinzwe ».

Bene iyo mvugo yananditswe n’umunyamakuru TWAGIRAYEZU Agustini mu MVAHO No 877, 14-20 Mutarama 1991 mu nyandiko yise « Kiyombe : INYANGARWANDA zasize abaturage iheruheru » agira ati : «  Abaturage ba komini Kiyombe ntibashoboye gufata ku kigage cyiza cy’i Byumba no ku gashingwaryinyo nkuko bari basanzwe babigenza ku munsi mukuru wa Nioheli. Impamvu si iyindi nuko bari mu buhungiro batewe n’igitero INYANGARWANDA zituruka muri Uganda zagabye muri ako karere hagati mu kwezi kw’ukuboza. (..) Batera muri Kiyombe, abaturage bafite imbaraga bashoboye guhunga. (…) Ubwo icyakora INYANGARWANDA zakubiswe inshuro, imipaka yacu ikaba igenzurwa yose n’ingabo z’igihugu. (…) Nubwo INYANGARWANDA zirimo gukora indi myitozo ya gisirikare za Rwene, Kizinga, Karujanga, Bigasa n’ahandi henshi muri Uganda, nizigaruka zizongera zihasige agatwe. »

Umunyamakuru warushije abandi mu kwangisha abatutsi akoresheje inyandiko ze mu MVAHO ni KAMPAYANA Florent wahagarariye ORINFOR i Byumba, nyuma akajyanwa ku Gisenyi. KAMPAYANA yanditse inyandiko nyinshi mbi cyane kandi akora za reportages zirimo urwango n’ubugome afitiye abatutsi.

Mu MVAHO NO 870, Ugushyingo 1990, yise «  Byumba : abaturage batoratoye utunyenzi », KAMPAYANA yagaragaje ububi n’urwango muri aya magambo : « Mu minsi ishize, abagore basa nkaho aribo bifatiye inyenzi yari yahunze bene wazo abasilikare bacu bazitsembye i Nyagatare. Yaje yitwaje imbunda isanga aho abagore bavomaga hepfo ya ka gasantere ka Nyagatare, iza inyota yayirembeje isaba amazi yo kunywa. Abagore kuko bari bamenye ko ari INYANGARWANDA, dore ko uretse n’imbunda yari afite, yari yambaye n’imyenda ya gisilikare yo mu ngabo za Uganda, bati : ese urarinda kunywa amazi, waje tukaguha amata ?. Ati mwaba mungiriye neza. Ariko babanza kumubwira ko agomba gusiga imbunda ye aho kuko abasilikare bacu bamubona. Sibwo se ahise yemera, yagera haruguru bakamwicisha imihini n’amabuye.

Muri iyo MVAHO kandi, hasohotsemo inyandiko ya RUBERA Papias wari umunyeshuri mu ishami ry’amateka muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryo  mu Ruhengeri yise : «  Ku ngoma ya Yuhi IV GAHINDIRO habayeho inkotanyi zakoze amarorerwa nk’aya Rwigema » nayo igaragaramo urwango ku batutsi no kwerekana ko perezida wenyine igihugu gikeneye ari HABYARIMANA gusa. RUBERA yabyanditse muri aya magambo : « Muri iki gihe u Rwanda rwgarijwe n’igitero cy’inyangarwanda ziyise Inkotanyi, abanyarwanda aho turi hose tugomba gufatanya kugira ngo dutsinde bariya banzi b’ubumwe n’amahoro by’abanyarwanda. Banyarwanda rerom twese niduhaguruke dushimangire ku buryo budasubirwaho ubumwe n’amahoro twahawe na Nyakubahwa HABYARIMANA Yuvenali. Wari uze se ko ku ngoma ya Yuhi IV GAHINDIRO hari umutwe w’ingabo zitwaga abakotanyi bakoze amarorerwa nk’aya Rwigema ? Abo bakotanyi bo ku ngoma ya GAHINDIRO basangiye n’abakotanyi ba Rwigema kuko bose ari abicanyi kandi bagatungwa n’ikinyoma kinyagisha iyo kivumbuwe.  Nimukomere ku rugamba ngabo z’u Rwanda, abishyize hamwe nta kibananira. »

KURWANYA UBURENGANZIRA BW’IMPUNZI KU GIHUGU CYAZO

Mu nyandiko za mbere z’IMVAHO intambara ikirangira, hagaragaramo kwirengangiza no guhakana burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda. Ingero : Mu MVAHO No 865, 22-28 Ukwakira 1990, HABIMANA Kantano yaranditse ngo : « Impunzi zibara ko ari miliyoni 2. Iyo mibare irino agakabyo n’iterabwoba. Ntawamenya uko ikoze. Niba barafashe abafalasha bo muri Etiyopiya, bakongeraho abahima b’abagande, abamasayi bo muri Kenya, bose ngo ni impunzi z’abanyarwanda, ntawabimenya. Uko bangana kose, niba ba se na ba sekuru barababwiye ko bakomoka mu Rwanda, gushaka kurwiha ku ngufu ni ubusazi. (…) Niyo mpamvu urubyiruko rw’ibitsina byombi rushaka kwitoza ngo rujye ku rugamba, kandi si ibikino. »

Ibyo kurwanya uburenganzira bw’impunzi ku gihugu cyazo byanagaragajwe n’umunyamakuru KAMPAYANA Florent muri iyo No y’IMVAHO 865 mu nyandiko yise «  Tumenye abaduteye abo aribo » agira ati : « Ubu u Rwanda ruhanganye n’igitero abiyise IMPUNZI bibumbiye mu mutwe w’Inkotanyi bagabye mu gihugu cyacu bitwaje umugambi wo kudusubiza ku ngoma ya gihake. Abanyarwanda benshi bazi ibyajyanaga n’iyo ngoma. Abenshi mu  mpunzi bagiye muri 59 muri ya myivumbagatanyo ya rubanda. Abandi bagenda mu myaka ikurikiyeho babona ingoma yabo ruvumwa itakaza umwanya ».

Muri iyo MVAHO No 865, umunyamakuru Gaspard GAHIGI we yareruye yandika ko u Rwanda rutagomba kwakira impunzi z’abatutsi mu nyandiko yise « Impunzi zahisemo intambara ». Yagize ati : « Kuva ikibazo cy’impunzi kivutse mu Rwanda, abategetsi bihatiye kugikemura mu mahoro. Nyamara impunzi zo zihitamo kumena amaraso mu gihugu zigaba ibitero. Bikaba aribyo byatumye icyo kibazo kiba insobe kugeza ubu. (…) Benshi rero bashaka kugarukira icya rimwe u Rwanda rudashoboye kubakira. Muri iki gihe u Rwandfa rushobora kugaburira abaturage miliyoni 5 gusa kandi rutuwe hafi na miliyoni indwi n’igice. Mu gihe Leta yibaza uko yatunga abo b’ikirenga n’aho yabashyira, yongereho abandi bavuye hanze batakigira aho bahinga ? (…) Ibyo Leta y’u Rwanda yakoze byose ishakira umuti icyo kibazo impunzi zabifashe bure. Zihitamo gusebya u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo, zirutera umusubizo rukibona ubwigenge, zibagiza imyaka irenga 20 none zirongeye. Imana yazidutsindiye mbere nyamara n’ubu iracyarara iwacu i Rwanda».

Iyo mitekerereze yo kubuza impunzi uburenganzira bwazo yanagarutsweho n’umunyamakuru HATEGEKIMANA Veneranda mu MVAHO No 867, 5-11 Ugushyingo 1990 mu nyandiko inenga cyane programu politiki ya FPR yise : « Ingirwa porogaramu ya politiki y’Inyenzi zaduteye ». Uwo munyamakuru arabivuga muri aya magambo : « Inyenzi zaduteye ziyita Inkotanyi zashatse amayeri yose yatuma zigarurira u Rwanda maze zihimba ko igihugu cyacu kuva cyabona ubwigenge nta kintu kigeze kigeraho. (…) Izo nkozi z’amahano nta kindi zashakaga uretse kumena amaraso ngo zifate ubutegetsi zidamarare mu byo zitavunikiye. Ingirwa porogaramu yazo muri politiki ishingiye ku ngingo 8 zidafashije. (…) Ingingo ya gatanu y’Inyenzi ni itahuka ry’impunzi zose. (…) Zikaba zishaka ko izo mpunzi zagaruka mu Rwanda zose. Ngo ntizizakurikirana amasambu zasize, ahubwo ngo zizatura mu butaka budakodeshwa. Hano ntizerura ngo zivuge ubwo butaka ubwo aribwo. Ahari zatekereje muri parike zanga kubivuga ngo zititeranya n’amahanga ashyigikiye za parike. »

KWIBASIRA ABATUTSI BO MU BUGESERA

Mu MVAHO N0 890 yasohotse muri Mata 1991, umunyamakuru GAHIGI Gaspard yanditse inyandiko iteranya abatutsi bo mu Bugesera na bagenzi babo b’abahutu mu nyandiko yise « Inyenzi zitera u Rwanda ziva mu Bugesera ». Iyo nyandiko irimo kubiba urwango hagati y’abaturage b’ako karere kuko ihamagarira abahutu kugenzura abaturanyi babo b’abatutsi ngo bakamenya imiryango y’abatutsi yohereza abana mu Nkotanyi maze bakabashyikiriza ubutegetsi bukabagenera ikibakwiye. Icyo Gaspard GAHIGI yirengagiza nkana nuko iteka abasore bavaga mu Rwanda bagiye mu Nkotanyi batigeraga na buke babibwira ababyeyi babo. Ikindi nuko abo basore babaga ari abantu bakuru bikaba rero bitumvikana ukuntu umunyamakuru yasabaga ko ababyeyi b’abatutsi bahanwa cyangwa bicwa kubera ibikorwa by’abana babo bafite imyaka y’ubukure kandi icyaha ari gatozi.

Icyo gikorwa cyo gusebya abatutsi bo mu Bugesera no gushishikariza abahutu kubahiga cyakozwe n’undi munyamakuru HABIMANA Kantano mu MVAHO N0 922 Ugushyingo 1991 mu nyandiko yise « Kanzenze yabaye irembo rigemurira umwanzi. Ntawakwihanganira kutarifunga. ». Iyo nyandiko ya KANTANO  yasobanuraga ko abatutsi bo mu Bugesera cyane cyane abo muri Komini Kanzenze atari abaturage nk’abandi, ngo ni abagambanyi n’ibyitso by’Inkotanyi, ngo abahutu bagomba gukaza umurego mu kubagenzura ngo kuko abana babo bajya muri FPR banyuze i Burundi. Asoza avuga ko niba abatutsi batishyujwe icyo kintu ngo bizaba ari ugutsindwa kw’abahutu.

KWIBASIRA ABATUTSI MURI RUSANGE

Indi nyandiko yasohowe n’IMVAHO igaragaza umurongo w’urwango no gukangurira abahutu kwanga abatutsi no gukora jenoside abatutsi ni iyasohotse mu MVAHO No 904, Nyakanga 1991, yanditswe na KAZARE Faustin wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye. KAZARE yakomokaga muri Komini Ngarama, i Byumba akaba umurwanashyaka w’imena wa MRND. KAZARE atangira ko intwari z’u Rwanda ari enye : « Ndabonamo umwami w’umututsi Kigeli wa IV RWABUGIRI waguye u Rwanda » (…) ngo ariko ikibazo nuko usanga «  abatutsi babyitwaza bakavuga ko abahutu twigaramiye mu Rwanda rw’abasekuruza naho bo bararaguzwa mu mahanga. Gusa rero ntibari bakwiye kwirengagiza ko ubwo abagaba bari abasekuruza babo, igice kinini cy ‘ingabo cyari kigizwe n’inda ya Mucuncu. » Akomeza avuga ko intwari ya 2 ari : « Umuhutu Yozefu HABYARIMANA Gitera cyateye imfura agahinda, yabaye icyihare ahangara n’igihanzi umwami RUDAHIGWA amusaba guhosha akarengane ka Mucuncu. »

Intwari ya 3 ku bwa KAZARE ngo ni « Umuhutu KAYIBANDA Gerigori » ngo kuko « mu gihe umwami yari akiyumvira ihurizo rya Gitera, yakomye akamo muri PARMEHUTU nuko ikoraniro ry’abayoboke b’amashyaka y’abo bagabo bombi ryibaruka abana babiri, umwe Gitera amwita Repuburika, undi yitwa Demokarasi isezerera umwami Kigeli wa V n’ingoma ya cyami. »

Ngo intwari ya 4 ni « Umuhutu HABYARIMANA Yuvenali » wahagobotse agatesha « Herodi w’u Rwanda washakaga kwica uruhinja Repuburika, arayirera, arayirinda hamwe n’ubusugire bw’ingobyi yayo kugeza aya magingo. Hari umwanditsi wavuze ko na Kigeli V aba yarashyizeho Repuburika na Demukarasi. Ntawakwihandagaza ngo abihakane uretse ko iyo demokarasi itari kubaho hatabanje akanyundo k’iringaniza (…).

Amaze kuvuga ibigwi bw’abo bantu yise intwari z’u Rwanda, KAZARE asoza inyandiko ye agira ati : « Haracyari ikibazo cy’abahutu bize ku bw’abatutsi, batambukijwe n’abatutsi bamwe b’abagiraneza dore ko baose batari babi. Bamwe muri abo bahutu bizde banditseho ubututsi ku mafishi y’ishuri ariko muri susheferi no muri komini ari abahutu nka bene wabo bandi bazwi neza. Bamwe izo nyandiko za forode y’amashuri zabateje ingorane mu nzego za politiki no mu mirimo ya Leta. Bene wabo b’abahutu bakabijundika bagashyirwa babahiritse maze bakiruhutsa ngo batsinze umwanzi wari warabibye umwanya, nyamara ntibamenye ko ari Gahutu mwene wabo batembagaje. Ibyo nabyo se twabishyira kuri MRND ? Yewe n’ababigira ntiwabarenganya kuko ataribo banditse ayo mafishi y’ubututsi. Gusa rero habayeho gushishoza no gushyira mu gaciro, abarengana bajya barenganurwa ».

Iyi nyandiko mu by’ukuri irahamagarira ubumwe bw’abahutu aho ivuga ko n’abari baragizwe abatutsi kubera amashuri batagomba kurenganwa nkuko bikorerwa abatutsi. Inyandiko kandi ikagaragaza ku buryo busesuye ko kugirira abatutsi akarengane nta kibazo biteye. Niho KAZARE asoza aganisha yerekana ko abahutu bize bitwa abatutsi bakwiye kurenganurwa bagasubirana ubuhutu bwabo ; bivuze ko kuba umututsi ari ukurengana, kuko nta n’icyo KAZARE avuze ku batutsi bafashe indangamuntu y’ubuhutu kubera gushakisha uburyo babona amashuri n’akazi ; kandi ibyo azi neza ko byabayeho. Iyi nyandiko irimo ivangura n’irondabwoko riteye ubwoba. No gufata umuntu nka GITERA watangije amategeko 10 y’abahutu, KAYIBANDA washinze ishyaka rikorera abahutu gusa, HABYARIMANA wategekesheje ivangura ry’amoko n’uturere, ukabita intwari, ubwabyo ni ikibazo gikomeye.

Mu MVAHO NO 916, Ukwakira 1991, umunyamakuru Florent KAMPAYANA yanditse ashyigikira ibikorwa by’ubwicanyi byakorwaga na Burugumesitiri GATETE Jean Baptiste wa Komini Murambi. Icyo gihe GATETE yari yibasiye abatutsi bamwe abica, abandi abafungisha, ibintu byabo bigasahurwa, avuga ko ari ibyitso by’Inkotanyi. Inyandiko ya KAMPAYANA yerekana gushyigikira ibitekerezo n’ibikorwa by’ubwicanyi ndetse no gushinyagurira abatutsi byakorwaga na GATETE.

KWITIRIRA ABATUTSI UBWICANYI BWAKORWAGA N’ABASILIKARE BA LETA

Undi munyamakuru wa ORINFOR wagaragaje inyandiko zituka abatutsi ni Jean Baptiste HAKIZIMANA wari uhagarariye ORINFOR mu Ruhengeri. Mu nyandiko yanditse mu MVAHO No 910, Nzeri 1991, yari yerekeye ubwicanyi bwavugwaga ko bukorwa na bamwe mu basilikare b’ingabo z’u Rwanda (FAR) bicaga abasivile mu mujyi wa Kigali.

Mu nyandiko yise «  Ndarwanya Matimba na Nyakayaga i Nyamirambo » umunyamakuru HAKIZIMANA ntiyahakanye ko ubwo bwicanyi bukorwa na FAR butariho, ahubwo yabwitiriye abatutsi, ngo binjiye rwihishwa mu ngabo z’u Rwanda ngo bakoresheje amayeri ku buryo batamenyekanye ko ari abatutsi. Yabivuze muri aya magambo : « Intambara imaze kurota, urubyiruko rwagaragaje ubushake busesuye bwo kurengera u Rwanda. Birashimishije ariko nkuko bisanzwe habaye ijonjora. Nyamara bikaba byaragaragaye ko hari inkumbi zivanze mu masaka anoze. Birumvikana ko ari naho ingorane zituruka ». Icyo HAKIZIMANA muri iyi nyandiko ni ibintu bibiri :

Icya mbere nuko yishimira ko mu gutoranya urubyiruko rwinjijwe mu gisilikare nyuma y’aho intambara itangiriye muri 1990, ngo habayeho ijonjora nkuko bisanzwe. Nkuko byari biteye icyo gihe, ijonjora avuga ni uguhitamo abahutu gusa, hitaweho ko nta mututsi winjijwe mu ngabo.

Icya kabiri HAKIZIMANA agaragaza nuko nubwo habayeho iryo jonjora, ngo hari inkumbi ni ukuvuga umwanda, kandi uwo mwanda ni abatutsi, ngo baciye mu rihumye abatoranyaga abajya mu gisilikare, maze bivanga n’amasaka meza, ni ukuvuga abahutu, bityo bashobora kwinjira mu gisilikare kandi bataragombaga kujyamo. Abo ngo nibo bakora ibikorwa bibi birimo ubwicanyi. Iyi nyandiko irimo urwango n’ubugome bikabije kuko icyo uyu munyamakuru ashaka kuvuga, ni ukwitirira abahohoterwa kuba aribo ba nyirabayazana b’ibikorwa bibi bakorerwaga n’abasilikare. Aha harimo intangiriro ya Jenoside kuko hagaragaramo kwitirira abatutsi kuba aribo bikorera ubwicanyi bagirirwa, kandi nyamara byumvikana kandi byari bizwi ko bicwaga n’abasilikare, abajandarume ndetse n’Interahamwe.

GUKWIZA URWANGO

Mu MVAHO No 902, Nyakanga 1991, umunyamakuru Florent KAMPAYANA yagaragaje urwango afitiye RWIGEMA amwita ko yateye u Rwanda ngo kuko yifuzaga gusambanya umugore wa HABYARIMANA abitewe no kwifuza ubwiza bwe. Iyo nyandiko yise «  Ubusambanyi n’intambara kimwe ni nk’ikindi. Na Rwigema ni nk’umusambanyi. » Abivuga muri aya magambo : « Intambara twarayitsinwe ntawe ushidikanya uretse Inyenzi n’ibyitso byazo basa naho bagishakisha amata mu ngumba. Ntibaramenya uko ingufu zabo zingana akaba ariyo mpamvu bihamba. Reka tureke izo njiji twigire mu rwenya ariko tunavuga n’intambara. Abahanga bararebye bati : ‘intambara ni nko gusambana no gusambana kandi akaba ari intambara nk’izindi. Erega abo bahanga bavuga ko n’intwaro bakoresha kuri urwo rugamba ari zimwe.

(…) Umwanzi ushatse gutera iguhugu arenga umupaka, akawambuka ku ngufu ntawe abanje kumvikana nawe. Ni kimwe n’ufashe umugore ku ngufu (…). Ari ufashe umugore batumvikanye, ari n’urenze umupaka w’igihugu ku ngufu yitwaje intwaro ye bose ni bamwe.

(…) Rwigema na Museveni aho bari baganje iyo muri Uganda baragize bati « uwajya gusambanya umugore wa HABYARIMANA ». Bari barumvise ko uwo mugore ari igitangaza ku isi hose bamuririmba. Nabo kandi bari babyiyiziye. Ngo ni paradizo kandi abahanga hari isano bashyira hagati y’umugore na paradizo nyine. Bashaka umunsi basanga ibyiza ari ukuza nyirurugo adahari. Ibyabaye birazwi. Babaye bakirenga irembo basakirana n’abana barwanaga kuri nyina maze umusambanyi mukuru agwa aho adashoboye kwigarurira wa mugore nkuko yari yabigambiriye. Abana bati :’naho wagira ute ntitrwahemukira urwatubyaye.’

 Uwo mugore nta wundi ni u Rwanda, igihugu cy’amata n’ubuki. Ni u Rwanda rwatubyaye. Umubyeyi HABYARIMANA akaba ari umugabo mu rugo, ni baba wa taifa. Ariko ku rundi ruhande nawe akaba umwana w’u Rwanda. Bityo rero u Rwanda rukaba rwihagarariye rwonyine nyamara rukabyara. Ni nka data wa twese uri mu ijuru wabyaye ari wenyine akaba yujuje isi ». Ubuyobozi bw’IMVAHO bwumvaga inyandiko nk’iyi imariye iki abasomi uretse gukongeza urwango ?!

KWAMAMAZA IBIKORWA BIBI BYA MRND

Bamwe mu banyamakuru b’IMVAHO bagaragaje kurangwa no kwamamaza MRND kandi umwuga wabo utarabemereraga kubogama. Mu MVAHO No 867, HATEGEKIMANA Veneranda yanditse agira ati : « Abo banzi bagambiriye kumena amaraso y’abana b’igihugu hari icyiza cyabaturukaho (…) ? Ikindi kandi ni ubuhe bumwe bw’igihugu busumbye ubwo Muvoma itwigisha, yo itavangura amoko, amadini, igitsina n’uturere ? Ese kwigisha abaturage ibyerekeye politiki, inyenzi nizo zasanze abaturage bacu ari ibicucu badashoboye gukurikira politiki yabo, ku buryo zimaze imyaka 30 hanze arizo zizi neza politike y’igihugu cyacu kubarusha ku buryo noneho arizo zayibigisha ? Ibyo zize twarabibonye. Ni ubugome nta kindi. Aho kuzanira igihugu ubwenge n’umutungo, izo nyangarwanda zazanye ubumara bwo kwica. »

Mu MVAHO N0 905, Nyakanga 1991, umunyamakuru NYIRABIKALI Helena we yamamaje icyo yise ubwiza bw’ishyaka rya MRND kandi u Rwanda rwari mu gihe cy’amashyaka menshi, ndetse umunyamakuru wa Leta abujijwe kugaragaza uruhande rw’ishyaka aherereyemo cyane cyane ko MRND yari yifitiye ikinyamakuru cyayo cyitwa UMURWANASHYAKA cyakoraga ako kazi. Ubwo buryo bwo gukoresha itangazamakuru rya Leta mu kwamamaza amatwara y’ishyaka riri ku butegetsi mu gihe cy’amashyaka menshi, kandi nta rindi shyaka rihawe amahirwe nkayo, birerekana umurongo mubi bamwe mu banyamakuru ba ORINFOR bari barafashe. Muri icyo gihe, INTERAHAMWE zifatanyije n’abasilikare bari bamaze kwica abatutsi mu Ruhengeri no mu Mutara. Ariko NYIRABIKALI ahitamo kwerekana ibyiza bya MRND nkaho kwica abatutsi hari icyiza cyarimo. Uretse nyine ko bishoboka ko NYIRABIKALI we yabonaga ko ubwo bwicanyi ari bwiza.

Ubwo buryo bwo kwamamaza MRND kandi bwakoreshejwe n’umunyamakuru SIMBANKABO Thomas wari uhagarariye ORINFOR i Kibungo. Mu MVAHO NO 919 Ugushyingo 1991 mu nyandiko yise «  Mitingi ya MRND muri SAKE yashojwe n’intambara ikomeye », SIMBANKABO yagaragaje ko ashyigikiye burugumesitiri w’iyo Komini Sylvain MUTABARUKA wari umuyoboke ukomeye cyane wa MRND kandi wari uzwi mu bikorwa byo kwica no gutoteza abatutsi ba komini yayoboraga kimwe n’abahutu bo mu yandi mashyaka ataravugaga rumwe na MRND. Iyo nyandiko nayo igaragaramo gushyigikira no gukwiza ibikorwa bibi bya MRND n’urugomo rwa burugumesitiri MUTABARUKA yakoreraga abaturage. Umunyamakuru ubogama atyo aba yataye umurongo n’ubumuntu.

Ikindi nuko uretse izo nyandiko, SIMBANKABO Thomas ukomoka ku Gisenyi yagize uruhare runini mu gufungisha abatutsi i Kibungo muri 1990 afatanyije n’uwari ukuriye ibiro by’iperereza i Kibungo nawe ukomoka ku Gisenyi witwaga Paul SENTASHYA. Hari n’izindi nyandiko nyinshi SIMBANKABO Thomas yasohoye mu MVAHO ziteranya abanyeshuri b’abahutu n’abatutsi mu mashuri y’i Zaza n’i Rwamagana yishingikirije ko ngo ayo mashuri yayoborwaga n’abafurere biganjemo abatutsi, akavuga ko ngo batotezaga abanyeshuri bakomoka ku Gisenyi no mu Ruhengeri, ngo cyane cyane abavanywe mu byabo n’intambara. Ubwo bwari uburyo bwo kwangisha abo bafurere abanyeshuri bayobora no kubiba urwango mu bigo by’amashuri.

Thomas SIMBANKABO yabaye umunyamakuru mubi cyane, byanashoboka ko kuba yari yarashyizwe i Kibungo kandi ari imwe muri perefegitura zarimo umubare munini w’abatutsi, bwari uburyo bwo gutiza umurindi INTERAHAMWE kuko uwo munyamakuru wari uzi kubiba urwango n’ubugome, yashoboye gushyushya imitwe y’Interahamwe no kuzirangira abo zigomba kwica no gutoteza akoresheje inyandiko ze.

Uruhare rw’umuyobozi w’IMVAHO, MUKEZAMFURA Alfredi

Muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, IMVAHO yari iyobowe n’Alfred MUKEZAMFURA wari warabanje kuyobora ikiganiro KUBAZA BITERA KUMENYA. Muri Jenoside, IMVAHO ntiyatanzwe mu gushishikariza gushyira jenoside mu bikorwa. Urugero: IMVAHO No 1046 – Gicurasi 1994. Ijambo ry’ibanze ryanditswe na MUKEZAMFURA ryitwa « Ubutumwa nyamukuru » harimo amagambo akarishye ashyigikira jenoside. Iryo jambo rihamagarira abaturage bose gushyigikira Guverinoma ya KAMBANDA ngo kuko ishyize imbere gukemura ibibazo by’abaturage, ikaba ikeneye inkunga yacu twese kugira ngo turinde igihugu amanzaganya.

Muri uko kwezi, Jenoside yari iriho ica ibintu, henshi nko muir za Kibungo, Byumba, Ruhengeri, Gisenyi n’ahandi yararangiye, bikaba bigaragaza ko gushyigikira Guverinoma y’abatabazi, byari bivuze gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya jenoside. Muri iyo numero y’IMVAHO, nta na hamwe abayanditse bamaganye ubwicanyi bwa Jenoside bwariho mu gihugu, ahubwo abanyamakuru Agenesta MUKARUTAMU na Fraterne KABANZA bafitemo inyandiko zihamagarira guhiga umwanzi aho ari hose, ni ukuvuga Umututsi n’Umuhutu wese utari ufite ibitekerezo bya POWER. Iyi nimero y’ikinyamakuru Tom Ndahiro yayivuzeho bihagije.

LA RELEVE

Ikinyamakuru LA RELEVE cyandikwaga mu gifaransa nacyo cyagize uruhare rumwe n’urw’IMVAHO. Inyandiko hafi ya zose zatangaga ibitekerezo byatanzwe mu Mvaho zibishyira mu rurimi rw’igifransa. LA RELEVE yatangiye guhera muri 1990 isobanura ko abatutsi bari bafunzwe bazira ubusa bitwa ibyitso ngo baziraga ukuri. La Releve No 143-144 yasohotse ku wa 19-25 Ukwakira 1990 yanditse ngo «  S’agissant du grand nombre d’intellectuels tutsi figurant parmi les detenus, ils sont tous complices car pour preparer une attaque de cette envergure, il fallait qu’il y ait des gens de confiance. Les rwandais de la meme ethnie offrent mieux cette possibilite ».

Traduction/Translation: « Ku kibazo cy’umubare mwinshi w’abanyabwenge b’abatutsi bari mu bafunzwe, abo bose ni ibyitso kuko kugira ngo habe harashoboye gutegurwa igitero igitero gikomeye nka kiriya, byasabaga ko mu Rwanda bahagira abantu bizeye. Nta bandi bashoboraga gukorana nabo uretse abo basangiye ubwoko. » Ibindi muzabibaze abanyamakuru Goretti UWIBAMBE na Veneranda HATEGEKIMANA barabizi IMVAHO na La Releve imyaka itari mike.

GUKORESHA RADIO RWANDA MU KWICA ABATUTSI

Gukoresha Radio Rwanda mu bwicanyi byatangiye nyuma y’iyirukanwa rya Christophe MFIZI ku itariki 10/12/1990, asimbuzwa Ferdinand NAHIMANA ukomoka muri komine Gatonde mu Ruhengeri. MFIZI yanengwaga kuba adashyigikiye gukoresha ORINFOR mu buryo bwo kubiba urwango ku batutsi, ku buryo amaze kuvaho KANGURA yabyishimiye cyane, ikandika inyandiko ivuga ngo NONEHO RADIO RWANDA IGIYE KUBA IJWI RYA RUBANDA, ngo INKOTANYI N’IBYITSO BYAZO NIBASHAKA BABABARE.

Muri 1992, nibwo Radio Rwanda yateye intera ikomeye mu bwicanyi. Uwo mwaka urakomeye cyane mu mateka ya jenoside. Uwo mwaka mu kwezi kwa 3 niwo CDR yashinzwemo. Muri uwo mwaka, Perezida HABYARIMANA yavugiye mu Ruhengeri ko atemera imishyikirano ya Arusha, ko ngo ari CHIFFON DE PAPIER (ibishwangi by’ibipapuro), yongeraho ko igihe nikigera azakora ku nterahamwe ze maze bakamanuka koko. Hari ku itariki 15/11/1992. Nyuma y’icyumweru, tariki 22/11/1992 nibwo Leon MUGESERA yavuze rya jambo rye ryo ku Kabaya ko Abatutsi bagomba kubacisha iy’ubusamo bagasubira iwabo muri Etiyopiya.

Muri 1992 kandi nibwo intwaro zatangiye guhabwa abaturage mucyo bise AUTODEFENSE CIVILE. 1992 kandi watangiranye no kwica Abatutsi mu Bugesera mu kwezi kwa Werurwe bikozwe n’Interahamwe n’ingabo z’u Rwanda zaturutse mu barindaga perezida HABYARIMANA no mu kigo cya gisilikare cya Gako. Uruhare rwa Radio Rwanda muri ayo mahano yose rwabaye runini cyane.

Abari ku isonga y’ubutegetsi bw’u Rwanda bari bibumbiye mu cyo bitaga AKAZU bahimbye inyandiko bayitirira icyo bise GROUPE DE DEFENSE DES DROITS DE L’HOMME iri I Nairobi. Ku itariki 3/3/1992 NAHIMANA yayizanye kuri Radio Rwanda afatanyije n’uwayoboraga Radio Rwanda, Augustin HATARI, ayiha umunyamakuru Jean Baptiste BAMWANGA yari yarigishije muri kaminuza mu Ruhengeri, akaba yari anamuziho kwanga Abatutsi,  amushinga kuyisoma mu makuru y’ikinyarwanda. BAMWANGA yarabikoze avuga ko iyo nyandiko yanditswe n’ubuyobozi bwa FPR ikaba ikubiyemo amazina y’abantu bakomeye mu butegetsi bwa HABYARIMANA, ngo FPR yateganyaga kwica ifatanyije n’ibyitso byayo imbere mu gihugu. Ayo mazina yarasomye mu makuru ya Radio Rwanda.

BAMWANGA yavuze ko iyo nyandiko yatoraguwe I Nyamata ku mucuruzi waho w’Umututsi witwaga Francois GAHIMA wari ukuriye ishyaka rya PL mu Bugesera. Iyo disikuru ya BAMWANGA yanyujijweho umunsi wose kuri Radio Rwanda kandi yari yayivuze mu makuru ya mu gitondo (6h). Iyo disikuru yanyujijwe kuri Radio Rwanda yabaye intandaro yo gutuma ku munsi ukurikiyeho, tariki 4/3/1992, Burugumesitiri wa Kanzenze, Fidele RWAMBUKA, wari umurwanashyaka wa MRND, wangaga GAHIMA urunuka, afatanyije n’abasilikare bavuye I Gako na Kigali, ndetse n’Interahamwe nyinshi, birara mu Batutsi bo mu Bugesera bicamo abantu bagera kuri 2000.

RADIO RWANDA MURI JENOSIDE GUHERA MURI MATA 1994

Muri 1994, Radio Rwanda yagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa umugambi wo kumara Abatutsi n’abanyapolitiki b’abahutu batavugaga rumwe na Leta. Ibiganiro bya rutwitsi byemezwaga na diregiteri wa ORINFOR JMV HIGIRO, ubu ngubu uri muri Amerika aho yashinze ishyaka rirwanya u Rwanda ryitwa RUD URUNUNA rifatanya na FDLR. Ndatanga ingero nkeya muri nyinshi zishoboka zerekana ububi bwayo.

Gukwiza propaganda y’ibinyoma

Hashize iminsi 2 indege ya HABYARIMANA ihanutse, Radio Rwanda yatangiye gushishikariza gukora jenoside, ikoresha amayeri yo gukwiza ikinyoma kibeshyera FPR ngo kuba yishe abanyamuryango bayo b’abahutu ihereye kuri perezida wayo Koloneli KANYARENGWE. Ibyo byari bigamije ibintu bibiri. Icya mbere kwari ukugerageza kumvisha abanyapolitiki b’abahutu bo mu mashyaka ataravugaga rumwe na HUTU POWER ko batagombye kwizera FPR, ko nabo izabica niramuka igeze ku butegetsi. Icya kabiri icyo kinyoma cyari kimaze ni ukugirango birakaze abandi bahutu mu Rwanda, bumve ko FPR nta muhutu ishobora kwemera, maze nabo bashishikarire kwica abatutsi. Ibyo byavuzwe na JB BAMWANGA kuri Radio Rwanda ndetse akomeza muri uwo murongo mu biganiro byakurikiyeho.

Ibiganiro bya Jean Baptiste BAMWANGA muri Mata 1994

Ku itariki 21 Mata 1994, Radio Rwanda yanyujijeho ikiganiro kirekire kiyobowe na Jean Baptiste BAMWANGA cyari gihuje abanyapolitiki bo mu mashyaka yari ari muri Guverinoma y’abatabazi. Ku ruhande rwa MRND, hari Edouard KAREMERA; PSD ihagarariwe na NSENGIYUMVA RAFIKI Hyacinthe; PL ihagarariwe na Stanislas MBONAMPEKA. Cyari kitabiriwe kandi na MBOMYUMUTWA SHINGIRO nk’inararibonye muri politike, akaba n’umuhungu w’umwe mu banyapolitiki wabaye Perezida wa mbere w’igihugu, Dominique MBONYUMUTWA. SHINGIRO yanabaye Minisitiri w’imigambi ya Leta muri Guverinoma ya HABYARIMANA.

Muri icyo kiganiro, umunyamakuru yatangiye abaza abatumirwa be icyo bavuga ku bitangazwa na radio MUHABURA ivuga ko FPR itica abasivile, ko ihanganye gusa n’ingabo za Leta n’Interahamwe. KAREMERA yatangiye avuga ko ibyo atari byo atanga ingero ko FPR yishe abasivile barimo abanyapolitike nka Emmanuel GAPYISI, Felicien GATABAZI na BUCYANA Martin; ngo ikaba yaranagerageje kwica MUGENZI Justin na MBONAMPEKA.

Iki gikorwa cyo kwitirira FPR kuba yarishe aba bantu cyagarutse nyuma ya jenoside, n’abacamanza BRUGUIERE na MERELLES bakigarukaho. Birerekana ko abateguye jenoside banateguraga uburyo bazakoresha bayihakana, burimo kwitira FPR kwica abantu bizwi ko bishwe n’ubutegetsi bwa HABYARIMANA. Muri icyo kiganiro, MBONAMPEKA na RAFIKI batsindagiye ko umwanzi w’abanyarwanda ari FPR, ni ukuvuga umututsi, ko nta Nterahamwe ziriho, ngo ababivuga batyo ni abashaka guteranya abahutu.

BAMWANGA yashoje icyo kiganiro avuga ngo: “Nagira ngo mbamenyeshe ko UMUTUTSI aramutse ageze ku butegetsi, atazigera aburekurira na rimwe Umuhutu. Ko ahubwo azaburaga undi Mututsi.” Ati: “…kandi murabizi ko KAYIBANDA yavuye ku butegetsi ntabusigire umwana we, na HABYARIMANA ubu umaze gupfa ntiyasimbuwe n’umwana we”. Ati rero, “mu mitegekere y’abahutu ubwabyo harimo Demokarasi, ariko niba Abatutsi bagarutse ku butegetsi, Demokarasi tuzaba tuyisezeyeho”.

Impamvu nafashe urugero kuri icyo kuganiro mu kwerekana uruhare rwa Radio RWANDA muri Jenoside nuko cyari cyateguriwe kwunganira Guverinoma y’Abatabazi yari yahagurutse yagiye gushishikariza Abahutu bo mu majyepfo kwica Abatutsi. SINDIKUBWABO na KAMBANDA bari I Butare na Gikongoro. Kuri uwo munsi w’icyo kiganiro nibwo Abatutsi benshi barimbuwe mu mpande zitandukanye z’u Rwanda, cyane cyane mu majyepfo, harimo abagera ku bihumbi 50 I Murambi ku Gikongoro n’abarenga ibihumbi 35 kuri paruwasi ya Cyanika hirya gato y’I Murambi, I Kaduha n’ahandi.

Ku mugoroba wo kuri iyo tariki 21/4/1994, Minisitiri w’Intebe Jean KAMBANDA yavugiye ijambo kuri Radio Rwanda yishimira uburyo abaturage bakomeje kurwanya n’umwanzi, asaba abantu bose, cyane cyane ba Burugumesitiri ko bagomba gushyiramo imbaraga. Ati Ntituzigera duhunga na rimwem tuzashikama turwane intambara dutsinde umwanzi duhereye k’utwihishemo. Mu gihe cya jenoside, BAMWANGA yatanze ibiganiro hafi buri munsi ashishikariza iyicwa ry’Abatutsi.

Twavuga nk’icyo yagiranye na KARAMIRA Froduald ku itariki 12 Mata 1994 bashishikariza abarwanashyaka bose ba MDR ndetse n’abaturage bose gufatanya n’ingabo z’u Rwanda, bavuga ko intambara atari iy’agace kamwe gusa ahubwo igomba gukwira mu gihugu hose, bishaka kuvuga ko jenoside igomba gukorwa hose mu gihugu ntahasigaye. BAMWANGA yongeye gutumira KARAMIRA ku itariki 17 Mata 1994 noneho KARAMIRA avuga ko abaturage bagomba gukora isaka ahantu hose bagashaka umwanzi ukibihishemo, ngo kandi bagafata n’intwaro akoresha. BAMWAMGA yamwunganiye avuga ko n’impunzi z’abatutsi ziri muri za Kiliziya ngo zifite intwaro, ko kandi harimo abarwanyi ba FPR babihishemo, ko abaturage bagomba kuba aribo baheraho.

Ibiganiro bya Radio Rwanda byayobowe na BAMWANGA hagati ya 15 na 21 Mata 1994 byagize uruhare runini mu gushishikariza kwica abatutsi mu turere byari bitarakwiramo cyane cyane muri Perefegitura ya Butare na Gikongoro. Muri iyo minsi, perezida SINDIKUBWABO Theodore na Minisitiri w’intebe Jean KAMBANDA bakoreye ingendo I Butare no ku Gikongoro, basaba abaturage kwikiza umwanzi. Radio Rwanda yunganiye cyane izo ngendo, ihitishamo disikuru z’ubwicanyi zavugwaga n’abo bategetsi, nk’iyavugiwe I Nyakizu ku wa 18 Mata 1994 na perezida SINDIKUBWABO agira ati : “Baturage ba Nyakizu, ni ubwa mbere mubona uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Naje kubashyigikira no kubashimira ibikorwa byanyu muri ibi bihe bikomeye. Nintaha ndaboherereza abantu bo kubafasha gukomeza aka kazi murimo kandi ndaza kureba nuko nabagenera igihembo. Mukore nko muri 1959”.

Iyo disukuru yanyuze kuri Radio Rwanda, bituma abaturage ba Nyakizu barimbura abatutsi bari bakihishe kuri paruwasi gatorika ya Cyahinda. Icyo gihe nibwo abatutsi benshi bishwe mu mpande zitandukanye za Butare Nk’I Kansi, Simbi, Mugombwa, Higiro, Kibirizi, mu mujyi wa Butare, n’ahandi.

Jean Baptise BWAMWANGA siwe munyamakuru wenyine wa ORINFOR wagize uruhare mu gukwiza urwango no gushishikariza Jenoside. Nubwo ari umwe mu bari ku isonga ryabyo ariko habayeho n’abandi nka Froduald NTAWULIKURA, Hyacinthe BICAMUMPAKA, Alphonse MUNYAZOGEYE, Florent KAMPAYANA, Agenesta MUKARUTAMU, Alexis NSHIMIYIMANA wayoboraga ikiganiro EJO NZAMERA NTE?, Jean-Francois NSENGIYUMVA, Jean Baptiste NUBAHUMPATSE, Evariste MURASANDONYI, etc. Bamwe muri aba banyamakuru bari mu Rwanda. Bagombye gufasha gutanga amakuru no kwigisha ububi bw’ibyakorewe abatutsi, kandi bagizemo uruhare. Bakwiye no kubisabira imbabazi. Ubumwe n’ubwiyunge niho butangirira.

Etienne KAREKEZI muri Gicurasi 1994

Abanyarwanda benshi bazi Etienne KAREKEZI kuri VOA. Wenda icyo batazi nuko mbere no muri jenoside yakoraga kuri Radio RWANDA mu ishami ry’icyongereza. Ku itariki 15/5/1994, jenoside iriho ica ibintu, KAREKEZI yatanze ikiganiro afatanyije n’undi munyamakuru wa Radio Rwanda, Dismas NKEZABERA, kucyo bise IMIBANIRE Y’AMOKO MU RWANDA. Umutumirwa yari Francois NZABAHIMANA wayoboraga Banki z’abaturage. Yigeze kuba Minisitiri w’ubucuruzi muri Guverinoma ya HABYARIMANA.

Nyuma ya Nyakanga 1994, NZABAHIMANA yahungiye mu Bubiligi aza kugaruka mu nkambi za Goma, Bukavu na Tanzania muri Ukwakira 1994 azanye n’abasenateri n’abadepite b’ababiligi, hamwe n’umupadiri witwa Serge DESOUTER, bashinga ishyaka rya RDR ryari rifite umugambi wo kugaruka gukora jenoside mu Rwanda. RDR niyo ubu yabyaye FDU-INKINGI. NZABAHIMANA yaribereye umuyobozi yungirijwe na ba visi perezida 2 : Aloys Ngendahimana na Claver Kanyarushoki. Umunyamabanga nshingwabikorwa yari Innocent Butare, umubitsi Denis Ntirugirimbabazi, Charles Ndereyehe komiseri ushinzwe ibya politiki, Chris Nzabandora umuvugizi, hanyuma Joram Mushimiyimana umuyobozi w’Afurika y’iburasirazuba afite icyicaro Naïrobi. Muri 1998, NZABAHIMANA yasimbuwe na Charles NDEREYEHE wari umaze kugera mu Buholandi, NDEREYEHE nawe asimburwa na Victoire INGABIRE UMUHOZA.

Dore bimwe mu bibazo KAREKEZI yabajije NZABAHIMANA byerekana umurongo uwo munyamakuru yagenderagaho mu gihe cya jenoside, kandi sinakwemeza ko n’ubu yawuhinduye:

Je voudrais vous demander ce que vous faites de tangible pour faire comprendre aux Rwandais la vraie nature et la genese du probleme qui existe au Rwanda. En effet, il nous semble que certains etrangers n’en comprennent pas la nature et acceptent ce que leur dit le FPR ou I’interpretent comme bon leur semble. Que faites-vous dans ce cadre ?

Translation : NIFUZAGA KUBABAZA ICYO MUKORA GIFATIKA NGO MWUMVISHE ABANYARWANDA IMITERERE NYAYO Y’IKIBAZO DUFITE MU RWANDA N’INTANDARO YACYO. NSANGA BAMWE MU BANYAMAHANGA BATUMVA IMITERERE Y’ICYO KIBAZO, BAKIHUTIRA KUMVA GUSA IBYO FPR IBABWIRA CYANGWA BAKABIFATA UKO BABISHAKA. MUKORA IKI NGO MUTANGE IBYO BISOBANURO?

 

Nous pensons que si le probleme rwandais etait bien percu, il serait facilement resolu. Nous voudrions vous informer que les etrangers qui viennent ici au Rwanda pour visiter les personnes deplacees de leurs biens et les refugies, ne s’interessent qu’a ceux qui se trouvent en ville notamment dans des hotels comme Mille Collines, Meridien et dans d’autres endroits confortables comme ces hotels ou ils sont a l’abri de la pluie et ou ils sont nourris. Ils oublient sciemment les autres innocents qui ont quitte Byumba, Ruhengeri qui viennent de passer environ quatre ans dans des abris de fortune, dans des brousses, sous la pluie, sans nourriture et sans vetements. Que pouvez-vous faire dans ce cadre pour que les droits de ces personnes soient respectes de la meme facon?

Translation: NDAKEKA KO IYABA IKIBAZO CY’U RWANDA CYASOBANURWAGA NEZA BYAKOROHA KUGIKEMURA. NAGIRANGO MBAHA AMAKURU KO ABANYAMAHANGA BAZA INO MU RWANDA GUSURA ABAVANYWE MU BYABO N’IMPUNZI, BITA GUSA KU BARI MU MUJYI CYANE CYANE ABARI MURI ZA HOTELI NKA MILLE COLLINES, MERIDIEN N’AHANDI HEZA NK’AHO, KANDI ABAHARI NTIBANYAGIRWA NDETSE BANAGABURIRWA NEZA. ABO BANYAMAHANGA BIBAGIRWA KU BUSHAKE INZIRAKARENGANE ZAVUYE I BYUMBA NA RUHENGERI ZIMAZE HAFI IMYAKA 4 MU NKAMBI, MU BIHURU, MU MVURA, NTA BIRIBWA BAFITE N’IMYENDA YO KWAMBARA. MWAKORA IKI KUGIRA NGOUBURENGANZIRA BW’ABO BANTU BWUBAHIRIZWE KU BURYO BUNGANA N’UBWARI MURI ZA HOTELI.

Hano Etienne Karekezi yashinyaguriraga abatutsi n’abahutu bahigwaga bari bishishe muri 100 Colline sn’ahandi, avuga ko nta kibazo bafite, kandi bizwi ko RUSESABAGINA yari abafashe nabi, abadashoboye kumwishyura akabirukana, ndetse n’abasilikare n’Interahamwe bahavanaga abantu bakajya kubica. Ibyo byose Etienne KAREKEZI yabyirengagizaga nkana akoresha Radio Rwanda.

La securite commence se retablir a I’interieur du pays surtout dans la partie controlee par les Forces armees rwandaises et le Gouvemement rwandais. Mais alors, n’avez-vous pas de message a transmettre au peuple rwandais pour I’encourager a affronter l’ennemi avec plus de force?

Translation: MURI IKI GIHE UMUTEKANO URAGENDA URUSHAHO KUBA MWIZA, CYANE CYANE MU BICE BIGENZURWA N’INGABO Z’U RWANDA NA GUVERINOMA. NI UBUHE BUTUMWA MWAGENERA ABANYARWANDA BWO KUBASHYIGIKIRA NGO BAHANGANE N’UMWANZI BAFITE IMBARAGA N’UBUSHAKE BIHAGIJE.

Abandi banyamakuru ba Radio Rwanda

Abandi banyamakuru benshi ba Radio Rwanda mu biganiro batangaga nabo bagiye bibasira abatutsi n’Inkotanyi, mu biganiro bitandukanye bari bashinzwe no mu mirimo yabo ya buri munsi kuri radio. Twavuga nka Froduald NTAWULIKURA, Alphonse MUNYAZOGEYE, Hyacinthe BICAMUMPAKA, Telesphore NYIRIMANZI, Jules-Maurice KAGINA, Joel HAKIZIMANA, Dominique MAKELI, Jean Baptiste HAKIZIMANA, Jean-Francois NSENGIYUMVA, Jean-Baptiste NUBAHUMPATSE n’abandi.

GUHARANIRA KWIGIRA

Itangazamakuru rya Leta ryakoze amahano yo kubiba urwango no gushishikariza gukora jenoside. Ibi ntibyatwibagiza ko habayeho n’irindi tangazamakuru ryaharaniye ukuri, ubutabera, amahoro n’uburenganzira bwa muntu, aribyo byatumye benshi muri abo banyamakuru bicwa; hakaba harimo n’aba bagenzi banyu bakoreraga ORINFOR mwibuka muri uyu mugoroba. Guharanira kwigira bivuga kwishakamo ibisubizo, kwihesha icyubahiro, kwanga agasuzuguro ariko bigakorwa mu bwubahane. Ku bireba itangazamakuru, KWIGIRA mbibonamo ibintu byinshi, ariko ku banyamakuru navuga ibintu 3:

Kwanga kuba igikoresho

Nyuma ya jenoside, hari abanyamakuru banze guhabwa amafranga ya Reporters Sans Frontieres kubera ko iyi ONG yo mu Bufaransa yabasabaga kujya bibanda ku nyandiko zinenga Guverinoma. Ubu mu Rwanda hari Radio nyinshi, zigomba kuba zifite abaterankunga. Ibyo si bibi, ariko harimo ikibazo cy’uko abo baterankunga bashobora gusaba izo radiyo kugendera ku murongo bo bashaka. Ibyo biramutse bibaye, abanyamakuru bagomba kubyanga, bagatanga amakuru agendeye ku kuri.

Guharanira ukuri

KWIGIRA kandi bivuze ko nk’abanyamakuru b’abanyarwanda, mu gihugu gifite amateka yihariye, cyabayemo jenoside ya 1 muri Afurika, jenoside yabaye amahanga yose arebera, hanyuma yamara guhagarikwa bakaba aribwo bagaruka, birasaba ko ukuri kujyanye no kubaka igihugu muharanira kukumenyekanisha nta shiti. Habayeho abanyamakuru baharaniye ukuri kandi basiga amateka meza. Urugero ni nyakwigendera Padiri Silvio SINDAMBIWE utajya bavuga cyane kuko yishwe mbere ya jenoside, ariko ni umunyamakuru watanze urugero rwiza mu kazi ke, kandi wubahishije umwuga we.

Padiri SINDAMBIWE yabaye umuyobozi wa Kinyamateka mu kwezi kwa Mata 1980 avuye kwiga mu ishuri ry’itangazamakuru I Lille mu Bufaransa. Akihagera yihatiye guteza imbere ikinyamakuru yiyegereza abanyamakuru babishoboye nka Theodore SIMBURUDALI, Philibert RANSONI na Anastase SERUVUMBA. Inyandiko za Kinyamateka zo muri iyo myaka zayihaye isura nziza mu basomyi kuko nibwo bwa mbere habayeho ikinyamakuru gitinyuka kuvuga ibintu bitagenda neza mu gihugu, harimo ruswa, akarengane mu guhabwa amashuri n’akazi n’ibindi.

Uwo murongo Padiri SINDAMBIWE yahaye Kinyamateka watumye ubutegetsi bumwikoma, busaba Inama y’Abasenyeri gatorika guhindura umurongo KM ikoreramo. Byatumye abasenyeri bashyira igitutu kuri Padiri SINDAMBIWE bamusaba kureka inyandiko zivuga ibyo ubutegetsi budashaka. Padiri SINDAMBIWE yasanze atashobora, ahitamo kwegura ku itariki 28 Ukuboza 1985. Abamuhigaga ntibanyuzwe bamwica kuwa 7/11/1989. Hari hasigaye umwaka kugira ngo intambara yo kubohoza igihugu itangire, ibi bikabereka uburyo ubutegetsi bwariho bwakoreshaga igitugu n’iterabwoba.

Muri iyo myaka ya 1988-1989 hagiye hicwa abantu, barimo abanyamakuru kubera ko bakoze akazi kabo neza, bagaharanira ukuri kandi bakakumenyekanisha. Umwaka ushize nari nababwiye mwe mu banyamakuru ba ORINFOR wishwe muri iyo myaka witwa Landouald NKOMEJE, nsanga mwagombye kumushyira muri aba mwibuka kuko bazize politiki ya jenoside.

No muri jenoside kuva itangira, hari abanyamakuru ba ORINFOR banze kwifatanya na guverinoma y’abajenosideri mu gukwiza politiki y’urwango n’ubwicanyi. Harimo nka nyakwigendera BYIRINGIRO Seraphin wahakaniye HIGIRO ko atazasoma kuri Radio Rwanda disikuru zose zihamagarira kwica. Ubwo nibwo butwari abanyamakuru mukwiye kwibuka no kugenderaho.

Kubumbatira ibyiza tumaze kugeraho

Guharanira ukuri kandi bisaba kubaha umwuga wanyu, mukandika inkuru nyayo, zifite ishingiro ntihabeho guhimba. Kuva muri 1994 kugeza ubu, u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi ku buryo ubu u Rwanda ari igihugu cyizewe mu mahanga. Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagombye kugira uruhare mu kumenyekanisha ibyo byiza kugira ngo hatagira abakomeza kutureba nk’igihugu cyabayemo Jenoside gusa.

Urugero: Ibyiza bikorwa mu kwinjiza abarwanyi batashye mu mashyamba ntibivugwa bihagije. Ziriya gahunda mwagombye kuzimenyekanisha, kimwe n’izindi zose u Rwanda rwagiye rutangiza kandi rukabigeraho mu buryo bwo kwiyubaka kandi nta wundi muntu wo hanze ubitugiriyemo inama.

Dukomeze guharanira ishema ryo KWIGIRA


[1] Ikiganiro ku munsi wo kwibuka Abakozi ba ORINFOR bishwe muri Jenoside, 10 Mata 2013

3 thoughts on “Uruhare rw’Itangazamakuru rya Leta muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

  1. Iyi analysis ndayishimye cyane. Uyu mugabo ko ari umuhanga ra! Ese abona umwanya ryari wo gucukumbura no gusesengura ibi byose. Nimubona nzamuha agacupa. Ni umugabo nakomereze aho.

  2. Ndabona warakoze iperereza rihagije. Ni byiza. Intambara yabaye mfite imyaka irindwi, mama wanjye yari umututsi na papa wanjye yari umuhutu (umwe muri ababanyamakuru ba ORINFOR wa vuze hano hejuru). Family ya mama yarapfuye yose muri genocide, ariko mama na nyogokuru babashije kurokoka. Nyuma yintambara papa yarafunzwe igihe kirekire cyane, kubera ko nari nkiri muto, sinigeze nsobanukirwa igituma yaba yarafunzwe, ariko ubu mfite imyaka 26 maze gusobanukirwa impamvu yafunzwe.

    My father was/is not a bad man as he is portrayed to be in this post. He was just a simple journalist and he did as he was told by his seniors and after genocide he got punished for it, and he is pretty remorsefully that he should have challenged his .

  3. Umunyamakuru mwiza agomba kuvuga ibyiza nibibi bya government. Naho ubundi ugumye kubona ibyizi gusa utabona nikibi, ntahantu nahamwe waba utandukaniye na babanyamakuru banditse muri iyi post

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s