Kuli 17 Mata nibwo Inkotanyi zarashe RTLM

Standard

Na Tom Ndahiro

Nyuma y’igihe kinini kandi kenshi basaba ingabo za leta y’abajenosideri gucecekesha Radiyo rutwitsi RTLM, Ingabo z’Inkotanyi zahisemo kuyirasa. Hari ku itariki ya 17 Mata 1994 mu masaha y’igitondo ubwo bakoresheje Katyusha bakarasa muri studio za RTLM.

Kuraswa kwa RTLM, byatumye icecekeshwa hafi amasaha atatu mbere y’uko itangira kuvuga ikoresheke ibyuma bya Radiyo Rwanda, kandi noneho igakorera mu modoka igenda.

Ibyo ntibyatinze kuko Joseph Serugendo wari ushizwe tekiniki muri radiyo Rwanda  ari nawe wari ubishinzwe muri RTLM, dore ko ari nawe wanatumwe kujya kugura ibyuma by’iyo Radiyo rutwitsi i Bulayi.

Icyo gikorwa cyo kurasa RTLM, cyari icyo kwumvisha amahanga icyo yagombaga kuba yarakoze ariko akakirengagiza, Abatutsi bakicwa. MINUAR yari yarasabye ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika gucecekesha RTLM bakoresheje ubuhanga bakanga bavuga ko byabahenda.

RTLM yagize uruhare runini cyane mu gushishikariza jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Radiyo n’abanyamakuru babo nka Valerie Bemeriki, Habimana Kantano, Gahigi Paspar, George Ruggiu, n’abandi, nibo bari nk’ijwi rya jenoside bunganira Radiyo Rwanda.

Iyo Radiyo yarashwe n’abasirikare b’Inkotanyi bari bashinze imbunda yabo ku Kagugu. Igisasu kimwe muri bine byoherejwe , kimwe cyakubise RTLM harimo abanyamakuru Hitimana Noheli na bagenzi be babiri barimo Anania Nkurunziza.

Kuri uwo munsi mugitondo kandi nibwo guverinoma y’abajenosideri iyobowe na Theodore Sindikubwabo nibwo yakuyeho Gatsinzi Marcel nk’umugaba w’ingabo bamusimbuza Augustin Bizimungu wazamuwe mu ipeti akagirwa jenerali majoro yungirizwa na Gratien Kabiligi. Bombi, babazamuye mu ntera kubera ko bari abahezanguni bazwiho kwanga abatutsi bihagije.

Izo mpinduka mu buyobozi bw’ingabo za Leta bwakozwe hashize iminsi itanu gusa guverinoma iyobowe na Sindikubwabo na jean Kambanda yimutse i Kigali ikajya gukorera i Murambi, hari Perefegitura ya Gitarama. Ubu Murambi ikaba ari ho hari ishuri ryitwa RIAM.

Iyo Leta yavuye i Kigali shishi itabona ku itariki ya 12 Mata, ku gicamunsi, kuko Inkotanyi zari zafashe umusozi wa Rebero. Ibyo byatumye bumva byakomeye kuko nta handi hasumbaga Nyarurama. Ni amateka y’uburyo abajenosideri bari batangiye gutsindwa ariko bahugiye mu kumara abatutsi.

One thought on “Kuli 17 Mata nibwo Inkotanyi zarashe RTLM

  1. ibi nabyo birakenewe ko tubimenya mu buryo burambuye, ndavuga urugamba rwo guhagarika genocide…. birakwiye ko abantu bajya bandika tukabimenya neza n’aho ubundi bizazimira cg bimere nk’amateka tujya twumva ngo umwami runaka yarateye afata aha ariko nta detail zirimo …nkubu menye ko ari Katyusha yakoreshejwe n’aho yari ishinze n’amasasu yoherejwe n’ingirakamaro cyane ku bantu bazadukomokaho k

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s