Kuli Musenyeri Bahujimihigo abakoloni bifurizaga icyiza u Rwanda

Standard

Na: Tom Ndahiro

Nandika ko Musenyeri Kizito Bahujimihigo ashaka ko u Rwanda ruba igihugu cy’idini imwe gusa, nananditse ko yari inyandiko ibanziriza izindi. N’iyi si iya nyuma kuri icyo gitabo “Mutara III Rudahigwa: Uwatuye u Rwanda Kristu Umwami”.

Myr. Bahujimihigo ibyifuzonama bye yabihaye abantu bari mu byiciro bitandukanye mbere yo kwandika umwanzuro. (pg. 155-174) Dore uko bakurikirana: (1) Kiliziya Gatolika, (2) Leta y’u Rwanda, (3) Umukuru w’Igihugu, (4) Impuguke, (5) Abakristu (6) Itangazamakuru. Harimo iterabwoba, gusebanya no gutukana no kwumvisha ko icyo aharanira ari uko abanyarwanda bakwiye kuba abagatolika. Ingero kuri ibi ndagaragaza nke gusa ibindi bazabyisomere.

Aratongera Perezida w’u Rwanda

Ibyo Myr. Bahujimihigo avuga mu gice cyitwa ko abwira “Umukuru w’igihugu” kirimo amagambo abishye n’abeshya n’incyuro no kumutongera. Amagambo avugwa mu bika bibiri bya mbere biri muri iki gice biteye inkeke kuko nta bisobanuro bihagije bigaragara.

Atangira ngo: “Hari abayobozi b’ibihugu bajya rwihishwa mu mihango yo kunywana na shitani. Babikomoraho kuba ibihangange igihe gito, ariko bikazabagaruka, ndetse bikagera no kubo bayobora. Gushaka kuzana ibya shitani mu Rwanda rwatuwe Yezu Kristu, ni ukwihemukira: rurimo ububasha busenya ubigiyemo wese, cyane cyane iyo ari mu nzego z’ubuyobozi.”

Agakomerezaho agira ati: “Kuva u Rwanda rwegurirwa Kristu Umwami mu 1946 kugeza ubungubu, uwatsinze ikizamini ikizamini cyo kuyobora iki gihugu neza ni umwe: ni mutara Rudahigwa, ari nayo mpamvu akwiye kuratwa nk’intwari y’ikirenga. Ibanga yakoresheje, ryabaye iryo kutibagirwa ko hari uwo  ahagarariye mu buyobozi bw’u Rwanda. Abamusimbuye barangije nabi, kuko basuzuguye wa muhango yakoze wo kwegurira u Rwanda Umwami w’abami” (pg.161)

Guhuragura ibigambo nk’ibi si ibintu biba bikwiye ku muntu abantu bubaha. Ntiwapfa kuvuga ibintu nk’ibi mu cyuka ngo bicire aho. Iyo uvuze “abayobozi b’igihugu” ntuba uvuga abantu benshi, kandi basanzwe. Abari muri icyo cyiciro ni bake. Kubatwerera “imihango yo kunywana na shitani” si ikintu upfa kubwira abantu ngo bishakishirize kumenya ngo ni nde uvugwa ngo ni nde utavugwa.

Ibyo biba bibi kurushaho, iyo bigaragaye ko noneho abavugwa atari abo hanze y’u Rwanda ahubwo ari abo mu Rwanda. Ibyo bikagaragazwa n’aho umwanditsi w’igitabo avuga “Gushaka kuzana ibya shitani mu Rwanda…” Ibi ni ugukabya bigakabya! Yari akwiye kuvuga abo bayobozi niba abazi, ariko ntarekere aho ngo abantu batangire kureba abayobozi babo nk’abanywanyi ba shitani. Akomeza atongera umukuru w’igihugu akarinda arangiza icyo gice.

Ku bijyanye n’ubuyobozi bwiza, nsanga ari ukwigiza nkana bikabije kuvuga ko Umwami Mutara Rudahigwa ari we watsinze “ikizamini cyo kuyobora” u Rwanda. Ibyo kugereranya abayobozi b’u Rwanda bose mbihariye abandi bazasoma iryo tangazo rya Myr. Bahujimihigo. Yayoboraga u Rwanda se afite ubuhe bubasha?

Umunyarwanda ukunda igihuu cye nta cyiza yabona mu bukoloni n’agasuzuguro kabwo. Icyo navuga kandi nemera ni uko kuva Umwami Mutara Rudahigwa yajya ku ngoma umubyeyi we amaze gucibwa n’abakoloni atigeze ayobora u Rwanda.

Kuva yakwimikwa n’abazungu, ku bushake bwabo nkuko na Myr. Bahujimihigo abyivugira mu gitabo cye ntabwo ari we wari ufite ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda. Uwari ubufite ni uwaciye se akanamwimika babinnyega ngo “Rudahigwa yimiye mu isoko, ku mugina” (pg.29) Ibyo ariko ntibyabujije Myr. Bahujimihigo gushinyagura avuga ko “Rudahigwa yimitswe n’abashakiraga u Rwanda icyiza, kurusha uko yashyizweho n’abazungu.”(pg.31)

Ibi ni ukwerura akavuga ko abakoloni n’abamisiyoneri bakundaga u Rwanda banarwifuriza ineza. Ya he? Iyo neza y’abakoloni ayicyurira umwami Yuhi Musinga wapinze abakoloni akamugayira ko atabayobotse kugeza ubwo abizize. Myr. Bahujimihigo abivuga mu ntangiriro y’aigitabo aho yanditse ngo “Yuhi Musinga yashoboraga kugira agahenge iyo amenya kubana neza n’abapadiri bera, bakajya bamuvuganira kuri bene wabo bari mu nzego z’ubuyobozi bwa gikoloni. Ariko kuri we, bose bari kimwe; bari baraziye guhumanya u Rwanda no kurwigarurira!”(pg.13)

Ntiwavuga ko Rudahigwa yayoboraga igihugu kubera ko se Musinga yaciriwe ishyanga azira kwanga kuyoboka no guhakwa ku bapadiri kugirango bamuhakirwe ku bantu bari bafite ubuyobozi bw’u Rwanda ari mbere na nyuma y’umwaka 1946. Kuba Musinga yarabonaga ko icyazanye abakoloni n’abamisiyoneri ari ugupyinagaza abanyarwanda, nabyo ni ukuri. Utabibona atyo ni ugusoma amateka nabi.

Ni Kiliziya Gatolika avuga

Nandika bwa mbere nagaragaje aho avuga ko ubuyobozi bwa Kiliziya na Leta bufite ubuhumyi budatuma bafata ibyemezo bihamye ku butorwe bw’u Rwanda. (pg 159) Igihe cyose Leta iza nyuma ukagira ngo ni igihe cya Musenyeri Perraudin na PARMEHUTU!

Iyo avuga ko abantu bose bagomba kuyoboka, Bahujimihigo asobanura neza abo ashaka kuvuga. Mu gice agiriramo inama impuguke azisaba gufatanya nawe mu mushinga w’intambara y’amadini atangira ababwira icyo yavuze kuli Kiliziya na Leta. Hanyuma ati: “Koko rero, Kiliziya gatolika ntizafata ubutorwe bw’u Rwanda nk’umuyoboro w’ingenzi w’iyogezabutumwa ryayo, atari uko bahora barata ibyiza by’uwo muyoboro.” (pg.163) Agakurikizaho igitekerezo kiganisha ku bukerarugendo yerekana ko uwo mushinga we uciyemo watuma u Rwanda rusurwa cyane byiyongera kuri Kibeho. Ibyo nkaba nsanga ntacyo bitwaye bikozwe ariko bidasabye ko abanyarwanda bose bibumbira mu idini rye.

Myr. Bahujimihigo agaya abanyabwenge b’abanyarwanda kubera kuba batarahaye agaciro “amasezerano Umwami Rudahigwa yagiranye n’ijuru”. Ngo ahubwo “Twihutiye kuyasuzugura ntacyo dushingiyeho na gito, usibye kugendera mu gihu cya shitani itadushakira ikiri icyiza.” (pg.164)

Uku kugaruka kuri shitani avuga ko udatekereza nka we aba ari umuyoboke wayo, ni ikibazo cyo gutuka bika abemera. Ni imvugo ibiba urwango ku buryo butihishiriye no kwimakaza umuco wo kutihanganirana (intolerance).

Agera ku cyifuzo-nama aha abakristu, akagaragaza aho umushinga w’igitabo cye uganisha. Abashidikanya aho aganisha nibumve neza icyo Myr. Bahujimihigo agamije: “Mu matsinda anyuranye agize ihanga ry’Abanyarwanda, abarebwa cyane cyane n’ubutorwe ni abakristu b’abanyagatolika. Koko rero, abo igihugu cyacu cyatuwe, ni bo abanyagatolika basingiza, n’uwakibeguriye ni umwe muri bo. Abandi Banyarwanda bazegukira ubwo butorwe, babikomoye ku  rugero bahawe n’abanyagatolika. Si ukuvuga ko hataboneka uba inkingi yabwo avuye ahandi; cyakora yabonwa nk’umuntu udasanzwe, umwe Imana yifashisha ari uko abagombaga kuyumvira mbere banangiye imitima” (pg. 166-7)

Amagambo ye yayahisemo neza cyane. Reba “…abarebwa cyane cyane n’ubutorwe..” arabavuga, ndetse akabisubiramo avuga “abo igihugu cyacu cyatuwe”. Ibindi biriyerekana.

Nyuma y’inyandiko yabanjirije iyi nakomeje gukurikira ibitekerezo byandikwaho mbona ko ko byari ngombwa kwandika kuri iki gitabo kuko hari benshi basoma ibitabo badashungura bakaba bahindurwa abahezanguni n’iki.

Mubatanze ibitekerezo munsi y’iyo nyandiko ya mbere, ndetse n’abandi bantelefonnye bamaze kuyisoma hari abavuze ko iby’icyo gitabo cya Myr. Bahujimihigo babyumviye kuri Radiyo Mariya Rwanda nyiri igitabo abisobanura. Ibisobanuro by’igitabo kuri radiyo ni ibyo kuri radiyo nyine. Hari n’abambwiye ko inyandiko yanjye ije ari ukucyamamaza. Nabyo byaba ari byo. Abakunda gusoma bakwiye kugishaka bakagisoma kugirango birebere aho ubuhezanguni mu kwemera bugaragarira mu nyandiko, ari nayo mpamvu ikigayitse ngishyira muri quotation marks nkanagaragaza n’urupapuro wabisangaho.

3 thoughts on “Kuli Musenyeri Bahujimihigo abakoloni bifurizaga icyiza u Rwanda

  1. Ese uwo Rudahigwa wakurikije inama z’abo bamissionaire b’abazungu, bamugenje bate ??? ko wumva Musinga yazize kutabiyegereza

  2. Kuvugira colonisation n’amarorerwa yazanye mu gihugu, no ku mwirabura ! Ubuse hari utabona aho yerecyeza? Dore ko kiriziya gatulika yabaye igikari cy’ingengabitekerezo ya jenoside! Abanyarwanda rero bamenye ubwenge ntawugishukiskwa n’iterabwoba. Iyo shitani avuga wasanga ari we basangiye .

  3. Iki gitekero cy’uko abakoloni ngo bagize neza kiranga kikangarukamo. Biteye agahinda pe! Abayikoze biyemera ko bagize nabi, bitwaje idini bakomeretsa ikiremwa muntu kuburyo budashobora kuzibagirana na rimwe. Aho kugirango avane abo ashinzwe mubujiji, arabaroha mu mwijima. Ibi niko kwanga urwanda n’abanyarwanda bikabije.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s