Myr. Bahujimihigo arashaka ko u Rwanda ruba Gatolika gusa

Standard

Na: Tom Ndahiro

Musenyeri Kizito Bahujimihigo wigeze kuba Umwepiskopi (umuyobozi) Gatolika wa diyoseze za Ruhengeri na Kibungo, muri uyu mwaka wa 2013 yasohoye igitabo. Icyo gitabo cyacapwe na Pallotti Presse cyitwa “Mutara III Rudahigwa: Uwatuye u Rwanda Kristu Umwami” Ni igitabo gifite umubyimba muto urimo impapuro 182.

Mbonye icyo gitabo, nihutiye kugishakisha ngo ngisome kubera ko Umwami Mutara Rudahiwa ari umwe mu ntwari z’Imena mu gihugu cyacu. Nagisomanye umwete nkirangiza mbere y’umunsi umwe. Kubera ibitekerezo biteye amatsiko byabaye ngombwa ko ngisubiramo nitonze kugirango ngicengere nkicengezamo.

Igitabo cyanditswe n’umuntu uri mu rwego rwa Musenyeri si igitabo gisanzwe. Kucyumva neza biba ari ngombwa. Icyo gitabo nasanze harimo ibyo abantu benshi bakwiye kumenya ko byanditwe kandi bigasohoka ubu bikaba bisomwa. Bikamenyekana kuko si ibitekerezo byoroshye cyangwa byoroheje.

Igitabo yanditse nkuko bigaragarira mu izina ry’igitabo, gishingiye ku byabereye i Nyanza ku itariki ya 27 Ukwakira 1946 ubwo umwami Mutara Rudahigwa “yaturaga u Rwanda” Kristu “Umwami” na nyina “Umugabekazi” Bikira Mariya.

Ibyo byabereye i Nyanza Myr. Bahujimihigo abihuza n’iby’i Kibeho akagera ku mwanzuro ukomeye: “u Rwanda ni igihugu gitagatifu”. Icy’iby’ubwo butagatifu kimwe n’ibindi byinshi ntavuga muri iyi nyandiko bizagira igihe cyabyo.

Icyo mvuga muri iyi nyandiko ya mbere nanditse kuli iki gitabo ni ibikomoka ku myumvire n’icyo umuntu yakwita ibyifuzonama bya Myr. Bahujimihigo.

Myr. Bahujimihigo avuga ko guhera 1946 “ntawe uzongera kuyobora u Rwanda mu mahoro atayobotse Kristu, ngo abigereho! Imyaka azajya yihambira ku butegetsi atazi iyo buturuka, izajya iba iy’umuruho n’umwiryane mu banyarwanda.” (pg.80)

Kuri Myr. Bahujimihigo, utari umukristu gatolika, ntakwiye kuba umuyobozi muri uru Rwanda Kandi abikomeyeho kuko arabishimangira mu ngero nke gusa ndibutange.

Umwanditsi agaragaza kubabazwa bikabije n’imyitwarire y’abayobozi ba Kiliziya Gatolika n’aba leta y’u Rwanda ku butore bw’u Rwanda kuko asanga birengagiza ibyabereye i Nyanza mu myaka hafi 67 ishize.

Myr. Bahujimihigo yageze ku mwanzuro yuko kudaha agaciro iturwa ry’u Rwanda, “Sekibi’ na “Shitani” babifitemo uruhare. Ati: “Shitani yabonye yambuwe u Rwanda n’isengesho rya mutara Rudahigwa, ikoresha amayeri yo kurindagiza Abanyarwanda … By’umwihariko, abari mu nzego nyobozi za Kiliziya gatolika n’iza leta, bashyize ku ruhande ibyo gusobanurira abo bayobora ko u Rwanda rwatuwe Kristu Umwami, nuko mu gihe gito bihinduka nk’umugani dusanga gusa mu bitabo by’amateka ya kera. Ibyo byahaye Sekibi kwihimura ku Banyarwanda ibashoboza gusenga nk’abandi bose…” (pg.124)

Ibya Sekibi  na shitani abisubiramo kenshi. Urugero ni aho avuga ko “Hari umutego w’imbaraga za Sekibi yahaye abakozi be baziye gupfukirana ubutorwe bw’u Rwanda” (pg. 146) akanavuga ko ababurijemo yubile y’imyaka 25 n’iy’imyaka 50 y’igikorwa cyakozwe na Mutara Rudahigwa “abanywanye na Sekibi n’abandi yashukishije kubona ibyayo nk’aho ari byo byonyine bikwiye gushyigikirwa…”(pg.146)

Izo yubile ni izagombaga kuba mu myaka y’1971 n’1996. Myr. Bahujimihigo yemeza ko abo bo yita abanywanye na Sekibi babashije kugera “ku migambi mibi yabo, kuko nta wari uzi uwo bakorera n’icyo batuvutsa.” (pg.147) Imvugo ikurikira ibyo ngaragaje nayo ni mbi kurushaho.

Igisubizo abona ngo ni uko abantu bashirika ubwoba bakagira ubutwari bwo guhangana na sekibi na shitani. Myr. Bhujimihigo ati: “Dukeneye gutsinda shitani itubuza gutekereza dutuje kugira ngo ducengerwe n’ibyiza by’ubutorwe bw’u Rwanda.” (pg.149)

Myr. Bahujimihigo yanditse ko imbaraga zishyigikiye ubutumwa bwe zisumba cyane iziburwanya, yubahuka akagira ati: “Abambari ba Sekibi bagerageje gusibanganya ubutorwe bw’u Rwanda, none dore haje igihe cyo kubutangaza ku mugaragaro.” (pg.171)

Arikoma ubuyobozi bwa Leta n’ubwa Kiliziya Gatolika

Umwanditsi agaragaza ko ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya gatolika buri mubatewe akabusabira ko bwabyemera kandi abakristu bakabusabira. “Iyo Abari mu nzego nyobozi za Kiliziya gatolika babuze imbaraga zo gukora ubutumwa ubu n’ubu bubareba, abakristu ntibabarebera cyangwa se ngo babaseke; barabasabira.” (pg 157)

Si ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika agaya gusa, kuko agera aho avuga ko ngo “Indwara yahumye abayobozi ba Kiliziya gatolika, ntibahe agaciro igikorwa cya Mutara Rudahigwa yiraye no mu buyobozi bwa Leta…” (pg. 159)

Kuri we itegeko nshinga rikwiye guhinduka

Icyo Myr. Bahujimihigo agushaho, ni uko u Rwanda rukwiye kugira amategeko ruhindura harimo n’Itegeko riruta ayandi. Itegeko Nshinga. Kuko iryo tegeko riteganya ko igihugu cyubahiriza imyemerere y’abantu bose nta vangura, igatandukanya ibya Leta n’iby’amadini.

Hari ibyo yibutsa Leta y’u Rwanda n’umugaga urenze: Avuga ko ibyo umwami Mutara Rudahigwa yakoze atabikoze nk’umwami gusa ahubwo yabikoze “nk’Umuyobozi mukuru w’u Rwanda”.

Ati:  “Bityo yakoze igikorwa cya leta kigomba kwishingirwa n’abamusimbuye ku buyobozi bukuru bw’u Rwanda. Nkuko amasezerano ashyizweho umukono na Perezida w’igihugu yubahirizwa n’umusimbuye, ni ko n’amasezerano Mutara Rudahigwa yagiranye na Kristu Umwami nayo agomba kubahirizwa na Leta y’u Rwanda. .. kandi kugeza ubu, nta mutegetsi n’umwe werekanye aho yaba abangamiye Abanyarwanda. Niba atarigeze asubirwamo, kuki atubahirizwa?” (pg.158) Umwanditsi Bahujimihigo arabaza.

Amategeko avuga iki?

Myr. Kizito Bahujimihigo afite uburenganzira bwo Guharanira ko Mutara Rudahigwa ajya mu mubare w’Abahire n’Abatagatifu. Ariko icyo adakwiye kwitiranya ndetse akareka no kugishishikariza abantu, ni ukugira u Rwanda igihugu cy’idini rimwe.

Abanyamategeko bafite ibyo bazareba ariko nibura hari ibikwiye kwibukwa. U Rwanda si ubwami ni Repubulika. Umwami mutara Rudahigwa aragiza Kristu u Rwanda, siwe wari umutegetsi mukuru w’u Rwanda kuko rwari rukiri mu maboko y’ubukoloni aribwo bwanabaye intandaro y’igikorwa cyakorewe i Nyanza mu 1946.

N’iyo kiba igikorwa cya leta y’abakoloni bakagishyira mu mategeko (ntibabikoze), byari kugora u Rwanda rwigenga keretse iyo rwongera ikandamiza ry’amadini hejuru y’iry’amoko. Hari amategeko n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje kandi rwubahiriza, hari n’Itegeko Nshinga bitaha agaciro ibitekerezo bya Myr.Bahujimihigo n’abo akangurira gukora jihad cyangwa intambara ntagatifu.

Uretse n’amategeko asanzwe yitwa ay’ab’isi, n’amategeko cyangwa amabwiriza ya Kiliziya gatolika ntabwo ashyigikira ibyo Myr. Bahujimihigo avuga. Inama nkuru ya  kabili ya Kiliziya Gatolika ( Vatican Council II) yagize icyo ivuga ku bijyanye n’uburyo umunyagatolika akwiye kumva abo badahuje idini.

Inyandiko yitwa DIGNITATIS HUMANAE yashyizweho umukono na Papa Paul VI ku itariki ya 7 Ukwakira 1965, isobamura agaciro ka muntu n’uburenganzira bw’umuntu kuba mu idini ashatse. Iyo nyandiko isobanura ko nta muntu ukwiye guhatirwa kuba mu idini runaka.

Indi nyandiko NOSTRA AETATE yashyizweho umukono na Papa Paul VI ku itariki ya 28 Ukwakira 1965 yo yibanda ku mubano wa Kiliziya gatolika n’andi madini atari aya gikirisitu. Muri iyi nyandiko havugwa ko Kiliziya gatolika yubahira abandi icyo baricyo gipfa kuba ari cyiza.

Izo nyandiko zonyine zigaragaza ko ikibazo cy’ivangura rishingiye ku madini Kiliziya Gatolika yagikemuye. Kiliziya yabikoze izirikana amahane n’intambara byakuruwe n’amadini Myr Bahujimihigo ashaka kudukururamo yamamaza ko u Rwanda rukwiye kuba urw’abakiristu gusa kandi Gatolika.

Uyu Musenyeri yaba yariyibagije izo nyandiko n’andi mategeko u Rwanda rugenderaho n’amabwiriza yatanzwe na kiliziya?  Keretse niba iminsi amaze hanze y’ubuyobozi nayo ayashyira mu mbaraga za Sekibi na Shitani!

One thought on “Myr. Bahujimihigo arashaka ko u Rwanda ruba Gatolika gusa

  1. Kuvugako nta muntu uzongera kuyobora u Rwanda mu mahoro atayobotse Kristu, ibyo ni amagambo adafite ishingiro. None se hari umuntu bavugagako yayobotse Kristo kurenza Habyalimana? Hari ukuyoboka Kristo se kurenze kuba Kayibanda yari yarize mu Seminari nkuru i Nyakibanda? None se amahoro yabaye kubutegetsi bwabo ni ayahe? Ni genocide se? Amacakubiri se? Parmehutu se? Ariko abanyamadini mureke tuve mu cyuka!!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s